logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 32
.
Duheruka Yena  hari urwandiko yeretse Ogera na Sorena  maze ubwo barusomaga bagwa mu kantu..
.
Barumiwe cyane, Ogera areba Yena nkutabyumva neza ati” Ibi ni ukuri??
Yena ati” Ese ntabwo ubonaho umukono w’umwami??
Sorena areba Ogera ati” Ogera muhungu wanjye!
Ogera ati” Njyewe ntabwo mbyumva neza.
Sorena ahita amuhobera cyane.
.
Kurundi ruhande Umugabekazi arimo kuza agana aho bari. Aje kureba yena ngo bavugane kuri sorena Umwami yashimye ashaka ko ariwe waba umuhereza we.
.
Kurundi Muje umwamikazi yarakaye  ntabwo  yashimishijwe n’amagambo Umwami yavuze ubwo yavugaga ko  Abagore  bose ari Abagore.
Kayuma arebye Muje abona yarakaye  ati” Warakajwe niki?
Muje ati” Nyagasami mwami wanjye umbabarire kuba ntabashije umugore utandukanye kuri wowe.
Kayuma ati” Uravuga iki??
Muje ati” Biriya wabwiye mama wawe. Njye nizera ko nzaba umugore udasanzwe kuri wowe ariko nyine byananiye.
Umwami Kayuma araseka ati” Wagira ngo ndirimbe  ko uri umugore w’agatangaza se?? niki ufite abandi bagore  badafite?
Muje biramurya ati” Ntacyo Nyagasani.
Kayuma ati”Iyakire uri Umugore nk’abandi wana.
.
Tugaruke kuri Sorena na Ogera .
Sorena ati” Ogera wabonye ibyo nakubwiraga. Ntabwo wabereyeho ubusa. Kubaho kumuntu ntabwo aba ari impanuka.
Ogera byamurenze.
Sorena ati” Wari warigeze utekereza ko wowe waba Umwami??
Ogera ati” Data yaribeshye.
Yena araseka ati” Umwami yarikwibeshya  gute??
Ogera ati” ariko n’ubundi ntabwo byabaho.
Sorena ati” Njye ndizera ko ari umurage wawe bizabaho.
.
Uwo mwanya Umugabekazi aba  abaguyeho bishimye baseka.
Yafuta ati” Mwishimiye  iki  ra hano??
.
Ogera  akibona Yafuta yibuka ko ariwe wishe mama we amuroze, yibuka nibyo  bakoreye Umwami umujinya utangira kuzamuka muri we.
.
Yena ati” Ntakidasanzwe. 
Yafuta  ati” Ese aba ni bande hari  isano riri hagati yanyu.
Yena ati” Tuva mu gace kamwe.
Yafuta areba Sorena ati’Ngize amahirwe uwo narinje gushaka arihano.
Yena ati’ Uje gushaka nde.
Yafuta ati’ Umwami yishimiye Sorena arashaka ko ariwe wajya kuba Umuhereza we.
.
Sorena arikanga, Yena aramureba bahuza amaso.
Ogera nawe areba Sorena azunguza umutwe asa n’umuhakanira.
Yafuta ati” Sorena wabyumvise Umwami aragushaka.
Sorena ati” Njye ntagihe mfite inaha.
Yafuta at” Urumva wahakanira Umwami gute??
Yena ati” Reka afate umunsi wo kwitegura.
Yafuta ati” Yego. Ejo agomba kuza  mu ngoro.
.
Umugabekazi aragenda.
Sorena ati” Yena kubera iki uhise ubyemera?
Yena ati” Uriya mwami ni Umusazi icyo yashtse  nicyi kiba. 
Sorena at” None ko ntajyayo.
Yena ati” Ugomba kujyayo.
Ogera ati” Dufashe ducike twigendere.
Yen areba Ogera araseka ati”  Urashaka kwiruk ugacika ugata Ubwami bwawe?
Ogera ati” Ariko njye ntabwo nd Umwami.
Yena ati” Inyandiko Umwami yasize asinye nuko ari wowe  yaraze Ubwami si Kayuma. Kandi ibyo bigomba kuba.
.
Ogera na Sorena bararebana.
Yena areba Sorena ati” Sorena ubu tugiye gutangira urugamba.  Ugomba kujya hafi y’Umwami ukajya mu ngoro nibyo bizadufasha..
.
Udacikwa na Episode 33.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments