Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 41
.
Twaherutse Sorena na Ogera basomana mu rwambariro Inyamanswa nazo zirimo kwiruka zibasatira.
.
Gusomana kwabo gutungura buri wese. Abantu babyibazaho.
Umwami Kayuma nawe aratungurwa araseka cyane ati” Mushiki na Musaza barasomanye?
Umugabekazi yafuta abyibazaho.
Kayuma ati” Cyakora bagiye gupfa neza bashimishije abantu. Disi bigize intwari z’urukundo rw’abavandimwe.
.
Umugabekazi Yafuta ntabwo aba yishimiye ibyo Umuhungu we akora nubwo aba arwana no kumurinda.
Yena nawe arimo kureba ukuntu byose baribarwanye bavunikira ko Ogera yaba Umwami bigiye kwangirika. Yena yihanagura amarira abasabira iruhuko ridashira kubera ko arabizi ko bagiye gupfa.
.
Inyamanswa zigiye kubageraho. Baba barekanye gusomana bareba impyisi zirimo kuza zahoreye. Zibahukamo zitangira kubaho. ariko babanza kwihagararaho uko bashoboye. Sorena agerageza kurwana kuri Ogera uko ashoboye kose. Impyisi ya mbere arayibaga ayishyira hasi.
.
Abantu barikanga niwe muntu wa mbere ubashije kwica impyisi.
Umwami Kayuma araseka cyane ati” Kumbe ya mbeshu hari utuntu izi. Igiye gutuma ibintu biryoha.
.
Sorena akomeza guhangana. Ogera impyisi ziramucakira. Kandi Sorena nawe hari izindi ahanganye nazo. Abona ko Ogera giye gupfa mbere ye maze atera inkota nk’umujugujugu yicuma mu impyisi yaragiye gushwanyaguza Ogera igwa aho.
.
Uwo mwanya hari imyambi yatangiye kurasa izo mpyisi iturutse mu baturage. Umwami na’abasirikare barikanga babonye impyisi zicwa zigwa hasi.
Kayuma ati” Iyo m,yambi irimo kuva he we.
.
Mugihe bakibaza aho imyambi irimo kuva wa Musore wigeze kugongana na Sorena. Yitwa Joweno ava mu baturage hejuru yanaga mu rwambariro nawe.
Sorena na Ogera baramubona.
Joweno ati” Nje kurwana kuruhande rwanyu bavandimwe.
Sorena ati” Jowe kubera iki??
Joweno ati” Wibaza ibibazo byinshi turi mu rugamba rwo gupfa no kubaho.
.
Barifatanya.
Umwami Kayuma ati” Kiriya kandi se ni cyande??
Damuro ati” Kireke nacyo gishatse kwigira intwari kirapfana nabo.
.
Joweno arongera ahereza Sorena inkota ati” Akira inkota ndabizi ko uyumva neza. Papa wawe yaragutoje. Kandi nanjye yigeze kuntozaho. Imwe mu mirwanire mfite nayikuye kuri Papa wawe.
Sorena arumirwa.
Joweno ati” Wowe tegura umutima wawe. Utuze wizere ko iyi ntambara twayitsinda. Izi nyamanswa nibyo ziteye ubwoba ariko zo ntabwo zitekereza. Twe rero intwaro dufite ikomeye nuko dutekereza. Sorena reka tubikore Mukobwa mwiza wanjye.
.
Ogera ari kuruhande. We ibyo kurwana ntanubwo azi ngo n’ibiki nubwo yari yiyemeje kurwanira Sorena.
.
Joweno na Sorena sasa bafatamo.
.
Abantu babona ko abana bahuje imbaraga. Jowno inkota. Sorena inkota maze baterana umugongo. Buri wese afata uruhande.
Sorena areba Ogera ati”Ogera wowe ujye uhunga kandi ujye kuruhande.
.
Abantu batangira gusakuza no gufana cyane barabona umurwano ugiye kuba urenze birenze uko babitekerezaga. Abantu batangira kubafana.
Inyamanswa sasa zirataka, Joweno na Sorena nabo bazahukamo barahangana. Inyamanswa yaza bakajya bayihurizamo hagati bakabaga. Gusa nazo aho zifashe zikaruma zitangira kubagira inyama.
.
Abantu bagafana cyane. Umwami n’abandi bayobozi bagaseka. Gusa hari n’ikindi gice cy’abantu kitabikunda kiri kuruhande rwa ba Sorena.
.
Joweno na Sorena barwana uko bashoboye barahatana.
Joweno ati” Sorena njye ngiye kureka inkota ni wowe ugiye gusigara uyikoresha njye nkoreshe imyambi. Iyi myambi nzanye ikoranwe uburozi burenze.
Sorena asigara ko nkota, undi nawe akuramo umuheto n’imyambi ye maze inyamanswa barazigabanya bahangana nazo biratinda barazica zose bazishyira hasi.
.
Abantu barumirwa
Umwami nawe yarumiwe arahaguruka areba ibyo abana bakoze arumirwa.
Umugabekazi nawe arumirwa.
Yena wariwihebye nawe abona barakotse yongera kumva ibyishimo muri we. Sorena yitegereza Joweno uje kubarwanaho maze aramuhobera cyaneeeee. Arangije aza imbere ya Ogera barongera bararebana. Bari bazi ko ibyabo birangirira aho. Bararebana cyane maze bazenga amarira mu maso y’ibyishimo barahoberana.
.
Udacikwa na Episode ya 42.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments