logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 7
.
Umwana wa Natali amaze imyaka 20 yose aba mu buvumo bw’umutware Bamba. Ntaragera hanze n’umunsi wa rimwe.
.
Sorena araryamye. Yamu nawe araryamye. Bagiye kumva bumva Foya atashye aseka aririmba. Kandi igihe cyose iyo atashye yasinze birababangamira.
Sorena atangira kwihindukiza  afunga amatwi kugira ngo atumva papa we. Foya agera kumuryango atangira guhondagura urugi ahamagara Yamu.
.
Yamu ibitotsi bimumereye nabi biramubangamira kumva Foya  amuhamagara gutyo. Nuko abyuka yumva adashaka kubera ibitotsi aza gufungura. Foya ahita amugwamo.
Foya ati” Nahanye inkuru idasanzwe.
Yamu ati”Iyo nkuru yawe yigumane abantu bakeneye kwiryamira.
Foya ati” Oyaaa ntabwo muryama ahubwo kangura na Sorena aze hano.
Yamu ati” Ntabwo nakangura umwana yiryamiye rwose.
Foya ati” Agomba kumukangura da.
.
Twiyizire mu rugo rw’Umutware Bamba muri ayo masaha y’ijoro aje muri bwa buvumo buri aho mu rugo Umwana wa Natali abamo.
Arinjira aza imbere ya Umwana wa Natali asanga arimo gusoza kurya.
Bamba ati” wariye neza.
Umwana  nako yabaye umusore ati” Ntakibazo nkuko bisanzwe. Ese nakubaza??
Bamba ati’ Ushaka kumbaza iki??
Umusore ati”  Hanze haba hameze gute??
Bamba abanza guseka ati” Hanze ni  ahantu heza kuri twe. Ariko kuri wowe ni ahantu habi. 
Umusore ati” Koko sinabasha kugera hanze??
Bamba ati”Ugeze hanze wahita upfa. Uburwayi wavukanye ntabwo bukwemerera kuba wagera hanze niyo kaba agahe gato.
Umusore ati” Ubwo ubuzima bwanjye ntukuzaba muri uyu mwijima by’iteka??
Bamba ati” Buri muntu wese agira ubuzima bwe. Ubwawe n’ubu nuko bimeze.
.
Umusore arabyumva
Bamba ati” Kandi ikizima nuko uriho.
Umusore ati”  Ubu hashize igihe kingana gute??
Bamba ati” Umaze imyaka 20 .
Umusore ati” Imyaka 20 yose mbamo hano??
Bamba ati” Yego.
Umusore ati”Harya ngo natoraguwe n’umuntu ku mugezi arabanzanira anzana hano??
Bamba ati”Yego. Yarakuzanye turakwakira. Namenye ikibazo  cy’Ubumuga wavukanye niko kuzana ubamo.
Umusore arabyumva ati” Ubumuga navukanye nibwo bwatumye utanshira mu nzu yawe ngo tubane unzanamo hano.
Bamba ati” Wa musore we naha naguhaye ndumva wahashima. Kandi ntakindi  twakomezanya kuvuga kuri icyo.
Umusore ati” Mwarakoze.
.
Tugaruke kwa Sorena amaherezo papa we yamusakurije aza kumukangura. Bose  baricaye muri saro. Gusa Yamu na Sorena bifitiye  ibitotsi.
Foya ati” Sorena inkuru nziza navugaga nuko ngiye kugushingira mu bantu bakomeye bafite ubutunzi. Mwana wanjye ugiye gucungura umuryango wawe kandi uzabaho neza.
Sorena ati”Njyewe ntabwo nshaka gushingirwa.
Yamu ati” Ugiye gushyingira umukobwa wanjye gute se tutarabiganireyeho??
Foya ati”Nabanza kuganira niki n’Umugore??
Sorena ati” Data njye ntabwo nshaka gushyingirwa.
Foya araseka ati” Wabihakana gute se?? nuko bimeze kandi namaze kubyemera.
Sorena arebana na mama we.
Foya ati” Mwarebana mutarebana ntacyabihagarika namaze kubyemera ahubwo witegure.
.
Tuze I bwami ahari igituro kijya gishyingurwamo  Abayobozi bakomeye mu bwami. Umwami kilima aje kugituro cy’Umugore we Natali.
Ahagarara imbere yacyo, Umujyanama we mukuru Baramu  ahagaze hakurya ye kuruhande. Umwami Kilima yitegereza igituro  cya Natali maze yibuka  ubuzima babanyemo, yibuka uko yamukundaga. Niwe mugore yakundaga cyane kubera ko niwe yabanye nawe kubera urukundo bakundanye. 
Umwamikazi Yafuta babanye kubwo amasezerano yari yaragiranye n’Ubwoko  bw’Umwamikazi kugira butamwiyomoraho bugateza  ibyago mu Bwami. Yagombaga kubana na Yafuta kugira ngo bakomeze U bwami.
Nyuma nibwo yaje guhura na Natali aramukunda barakundana barabana amugira umugore we wakabari.
.
Umwami amaze kwibuka ibyo byoseee araturika ararira.
Umwami ati” Umwana wawe yavukanye ubumuga. Ariko nahismo kumurinda aho kumwica. Ari kure yanjye yaho ndi. Ariko basi nibwo nizeye ko yabashije kubaho kuruta uko yari kugua hafi.
.
Kurundi ruhande Bamba arimo kuvugana n’Umugore we Canda nabi. Barimo kuvugana bashwana.
Bamba ati” Canda uriya mwana mukwiye kujya mumwitaho bihagije. Wanze ko aba hano mu nzu yacu,  ntabwo yahabaye watumye tujya kumuta muri buriya buvumo. . ariko koko no kumua ibiryo bizima kandi kugihe nabyo byakubereye ikibazo??
Canda ati” noneho yakubwiye ko tutajya tumugaburira??
Bama ati” Ntabyo yavuze. Ariko njye ubwanjye hari ibyo niboneye. Uriya mwana kuba wamugaburira ko n’ubundi hano haba ibyo kurya bihagije bigutwara iki??
Canda ati” Kiriya kintu ntabwo nyima ibiryo.
Bamba ati” Kiriya ntabwo ari ikintu ni Umuntu.
Canda  ati” Wowe ubwawe ubona uriya ari umuntu?? Ubundi kuki utakaza imbaraga zawe ukitaho  n’ubundi amaherezo kizapfa.
.
Bamba ati” Canda tugomba kwitura uriya Mwana ibyo Umwami yankoreye.
Canda araseka ati” Ariko ko uri ikigoryi Umwami niki yagukoreye?? Aho kuguha umwanya muzima I bwami ntiyagutaye inaha ngo akugize umutware?? Kuba umutware se n’ibiki mugihe utari mu myanya ikomeye I bwami?? None ngo urimo kwitura  kiriya kiremwa cya cyavumwe ibyo Umwami yaguhaye? Yaguhaye iki kizima??
Bamba abitekerezaho.
.
Ntibyatinze  Sorena yaje gushyingirwa wa  muryango wa  bacuruzi kumbaraga. Cyane ko cyera n’ubundi Igitsinagore ntamahitamo yacyo bwite cyagiraga. Sorena baramushingiye atabishaka ariko nyine Umuryango w’abacuruzi uramujyana.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Udacikwa na Episode ya 8

Comments