Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 28
.
Duheruka Sorena na Ogera bageze kumarembo y’I bwami.
.
Bageze kumarembo yinjira I bwami barahereba cyane bamara akanya bahareba. Haba hari urujya n’uruza rw’abaturag binjira aho twakwita nk’umujyi w’I Bwami abandi basohoka bajya mu bice bitandukanye by’Igihugu.
.
Ogera ati” Burya nuku I bwami hamaze??
Sorena ti” Nanjye kuva nabaho ni ubwa mbere ngeze kumarembo yinjira I bwamo.
Ogera ati’ Ni heza cyane. ni ubwa mbere mbonye uruvunge rw’abantu benshi.
Sorena ati” Reba noneho cyane.
Ogera ati” ahubwo se buriya natwe twabasha kuhinjira?
Sorena ati” Urumva ushaka kwinjirayo neza??
Ogera ati” Yego ndumva twagerayo gato, nyuma tukagaruka tukikomereza.
Sorena ati” Nibyo reka natwe dukandagireyo turebe.
.
Bamanuka kumusozi bariho baza kumarembo neza maze nabo binjira muri icyo gice cy’I bwami. Bagenda bareba hose uo haba hameze.
Harashyushye cyane n’igice cy’Umujyi w’ Ubwami.
.
Ogera ati” Harashyushye cyane.
Sorena ati” Kubera hari abantu bensho batandukanye baba bakora imirimo itandukanye.
.
Bakomeza gutembera.
.
Uko bagenda batembera muri icyo gice. I Bwami nyirizina mu gipangu kinini cyane kigari harimo kubera ibirori by’Umwami Kayuma yarongoye.
Mu kirori cye hari abantu benshi batandukanye ingeri zose z’abantu hari n\abandi bakinjirayo ngo bajye kureba ubukwe bw’Umwami.
.
Ogera na Sorena bagera muri ako gace hafi y’icyo gipangu kizengurutse ahantu hagari hubwami.
Sorena ati” Imbere muri iki gipangu niho Ubwami buri neza.
Ogera ati” Niho Umwami aba n’abandi bayobozi.
Sorena ati”Yego imiryango yose ikomeye mu bwami n’abandi bantu bakomeye cyane mu by’ubutunzi babamo hano.
Ogera abona abantu barimo kwinjiramo.
.
Ogera ati” Ko mbona harimo kwinjiramo abantu benshi?
Sorena ati” Buriya uko biri kose haricyabereyemo imbere.
.
Bakomeza imbere nabo bagera kumarembo kugira ngo bamenye impamvu abantu bensh barimo kwinjira I Bwami.
Bahageze babaza abarinzi b’ibigipangu bababwira ko abantu barimo kwinjiramo batashye ubukwe bw’Umwami Kayuma.
Sorena agwa mu kantu ati” Ngo Umwami Kayuma?
Abarinzi bati” Bite se ko utangaye muko??
Sorena ati” Muvuze Umwami kayuma kandi Umwami ari Kilima??
Abarinzi baraseka baramuseka.
Ogera ati” Mwimuseka ahubwo mu musubize.
Abarinzi ati”Nkamwe muri abahe?? Umwami Kilima yaratanze cyera asimburwa n’umuhungu we Kayuma. Yarongoye rero!
Sorena ati” Mbegaaa! Inkuru ko yatinze kugea iwacu??
.
Ogera ahengerezamo maze abaza abarinzi ati” None abarimo kwemererwa kwinjira mu bukwe bw’ibwami ni abantu bameze gute??
Abasirikare ati” Buri wese arimo kwinjira ariko umubare batubwiye numara kuzura ntawundio muntu wemererwa kwinjira.
Sorena ati’Noneho natwe twakwinjira ??
Abasirikare bati” Yego.
.
Sorena arebana na Ogera baraseka.
Sorena ati” Tugize amahirwe yo kureba ubukwe bw’Umwami sha! Reka turebe ukuntu biba bimeze.
.
Barinjira. Baza mu nyubako nini cyane birimo kuberamo. Harimo abantu benshi cyane. ibirori birakomeye cyane.
Ogera na Sorena baritegereza bareba buri kimwe cyose. Umwami Kayuma, Umugabekazi Yafuta mama we n’Umugeni Muje ugiye kuba Umwamikazi bose bari imbere.
Sorena afata Ogera akaboko bakomeza kuznguruka aho. Baboa ahantu nabo bakwicara. Ogera aricara.
Sorena ati” Ba wicaye njye reka njye mbanze njye mu bwiherero ndaje.
Ogera ati’ Ntakibazo.
.
Sorena ava aho ajya gushaka ubwiherero. Agenda absikana n’abarimo guseriva muri icyo kirori . ubwiherero arabubona yinjiramo akora ibyo akora. Asoje avamo aragaruka.
Arimo agaruka agongana na Yena wa Muja waherezaga Umwami Kilima . nawe ari mu bakuriye serice.
Sorena ati” Umbabarire ntabwo nari nakubonye.
Yena yitegereza Sorena ati” Ntakibazo.
Sorena ati’Murakoze.
.
Sorena agiye kugenda Yena aramuhagarika . Yena arabona Sorena ari agakobwa gasa neza kumaso.
Yena ati’ Ese niba ntakubangamiye wadufasha??
Sorena ati’Murashaka ko mbfasha iki ntakibazo??
Yena ati” Ngwino nkuhe imyenda uhindure umfashe ujye gutegura inzoga kumeza y’Umwami.
.
Sorena arikanga ati” Njyewe kumeza y’Umwami?
Yena ati” Wigira ubwoba ntabikaze. Wowe ugende uzitegureho utuje.
Sorena ati” Ko numva bitoroshye n’ubwoba bwanjye. Nta muntu se mwari mwateguye ujya kuhakora?
Yena ati” Yarahari ariko ntabwo tuzi ikibazo yagize twamubuze. Wowe ngwino biroroshye pe. Umva ko ari ibintu bisanzwe.
.
Sorena abaitekerezahoooo.
Yena ati” ubundi witwa nde??
Sorena ati’ Nitwa Sorena.
.
Kurundi rhande Ogera yategereje ko Sorena agaruka yahebye arabona yatinze cyane.
.
Sorena uko yakabitekerejho, Yena akomeza kumwumvisha ko bataza kumugora. Sorena maze ageze aho arabyemera. Yena aramujyana abanza kujya kumuhindurira amuha imyenda myiza y’akazi.
Sorena arayifata arayambara.
Arimo kwambara Yena abona ya Mpeta Ogera yahaye Sorena arikanga, afata akaboko ka Sorena afata urutoki yambayemo iyo mpeta ararureba cyane ararwitegereza.
Sorena ati’ ni ikihe kibazo ra!
Yena ati” Iyi mpeta wayikuye he??
Sorena ati” Ni iyanjye.
Yena arumiwe ati” Iyi mpeta ni iyawe? Ni gute impeta nkiyi ari iyawe??
Sorena ati” Ntabwo nkubeshya.
Yena ati” Ngaho komeza wambare ubanze umfashe. Gusa iby’iyo mpeta turabigarukaho.
.
Sorena amaze kwambara yinjira akazi.
Yena asigara yumijwe niriya mpeta abonye.
.
Udacikwa na Episode ya 29.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments