logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 47
.
Twaherutse ba Ogera babonye insinzi  nyuma y’iminsi 40 barwana batsinda Umwami kayuma n’Ingabo ze.
.
Kayuma Ubwami bwe bumaze gufatwa yarababaye cyane. gusa nawe ari mu maboko ya Sorena yafashwe mpiri ari muzima n’Umugaba w’ingabo Damuro kimwe n’aandi basirikare bagiye  bafatwa.
Kayuma atangaza nuburyo afashwe na Sorena.
Asekana akababaro ati” Wa kiraya we narinaragupinze ntabwo narinzi ko Wabasha gutwara inkote uri  ikigore..
Sorena aramureba gusa.
Kayuma akomeza kuvuga ibigambo ati” Burya banza utari mwiza iyo hasi gusa rwose. Nakabaye narabimenye mbere.
.
Sorena aba yibutse ukuntu cyarikigiye kumufata ku ngufu n’uburyo cyamuhanye akaba muri gereza kugeza ubwo cyabashize mu rwambariro ngo bapfe iyo hatabaho amahirwe ngo bakire , ibyo byose abyibutse bizamura umujinya we aba agiteye umugori wa majigo kivamo amenyo abiri.
Kirashinyika.
.
Ogera nawe areba Kayumaaaaa yibuka ibyaha  byose bakoze we na Mama we nuko n’ubundi byarangiye kuyiciye nyina.
Kayuma ati” Njye ntabwo nshaka kubagho ndi imbohe. Mureke ndwanire kubaho kwanjye. 
.
Areba Ogere ati” Iki kinyendaro  mugiye kugira Umwami niba  koko ari Umugabo nareke mpangane nawe  turebe uyu niba yaba Umwami koko
.
Amaze kuvuga ayo magambo araseka. Ogera akirebana umujinya
Kayuma  akamureba agaseka ati” Niki se urareba iki?? Ubundi ni gute waba Umwami waravutse kuri  Nyoko w’ikinyendaro. Umwami w’ikigwari utabasha guhangana nanjye azaba Umwami gute.
Ogera ababazwa n’ibigamo gikomeje kuvuga  yibuka n’ibyaha byose cyakoze maze afata inkota nacyo akinagira iyindi nkota.
Kirahaguruka kiraseka ati” Ikibabaje nuko ngiye kukwica utarabasha kwicara kuri iri irya ntebe.
.
Ogera ajya mu minsi nacyo barahangana aragikubite habura  gato ngo akice maze arakireka.
Kayuma ati” Munyice.
Ogera ati”Oyaaa ntabwo aruku ugomba gupfa. Wowe na Damuro na Baruma mufite ibihano byanyu bibategereje bikomeye.
.
Abaturage bishimiye  insinzi ya Ogera yo kuba  abashije kubabohora. Uwo mwanya bazana ikamba ngo barimwambike. Yena ararifata maze arishyira kumutwe wa Ogera. Abaturage benshi cyane n’abasirikare n’abandi bayobozi bakomeye bakoma amashyi menshi cyane.
.
Ogera maze arahindukira areba aho Sorena ahagaze, ikamba arikuramo maze yegera Sorena. Abantu bibaza impamvu yegereye Sorena.
Ogera ati” Iri kamba ntabwo rikwiye kujya kumutwe wanjye.
.
Ikamba aryambika Sorena abantu birabacanga abandi barikanga.
Ogera ati” Ibi nkoze ntabwo ari ubusazi ndimuzima. Ariko ririya kamba rikwiye Umwami w’agatangaza utarinjye. Rikwiye umuntu udasanzwe  kandi uhambaye utari njye.
.
Abantu byabacanze bose.
.
Ogera ati” Rikwiye umuntu nka Sorena wabashije kubona ubuzima aho butari. Yamvanye mu mva arongera angira umuntu. Rikwiye umuntu nka Sorena ubasha kubona  urumuri mu mwijima. Rikwiye umuntu nka Sorena ubasha kubona ikizere aho kitari, rikwiye umuntu nka Sorena abasha  kubona ibyiringiro mu bwihebe no mugahinda. Rikwiye umuntu nka Sorena ubasha kubona igisubizo mu bibazo.
Abantu barimo kumva bose bacecetse kandi barumva ibyo avuga ari ukuri.
.
Ogera ati” Sorena niwe  gusa wabashije kwizera ko nabaho mugihe abandi banshiriyeho iteka nyivuka. Yansanze aho narindi ampereka akaboko arambwira ngo n’impaguruka ngende. Sorena niwe ubasha kubona ubumuntu  mu muntu. Yarambwiye ati ntabwo twabayeho nk’impanuka icyo twabereyeho amaherezo kizagera. Mwese uko muri hano Umwamikazi nka Sorena niwe uzi neza ko hari icyo mubereyeho. Niwe uzabafasha guhatana mpaka mugeze kucyo mwabereyeho. Sorena afite ukuri mu kanwa ke n’urumuri mu maso ye. Niwe rero mbona waba Umwami w’iki gihugu.
.
Abantu bumvise Sorena bamwe batangira no kurira.
Ogera ati” Sorena niwe Mwami , niwe mwamikazi
.
Kayuma n’abando bafashwe  nabo baraho.
Kayuma araseka ati”  Umuja agiye kuba umwamikazi koko!
.
Ogera areba kayuma ati” Ubundi se kuba umuntu yarafite amaraso y’I bwami biba bimariye iki abaturage n’Igihugu?? Ushoboye niwe wakabaye umuyobozi w’abantu hatitawe kuwo ariwe naho akomoka.
.
Miraba nabo mu muryango we barikanze. Kuba Ogera atanze ikamba icyo barwaniye kigiye kuba ikibazo.
Yomina nawe atangira kurira arabona neza ko bitagikunze ko aba Umwamikazi. Ariko abaturage bose barabyumvise maze bunamira Sorena baramusingiza nk’Umwami wabo cyangwa Umwamikazi.
Kayuma araseka areba Sorena ati” Ese Sorena umuntu wavugaga wahaye ubugingo bwawe yari Ogera??
Ogera arabyumva maze arebana na Sorena.
.
Abaturage bahise bafata Sorena bamushyira mu bicu baramusingiza. Ogera we ahita ava mu bantu maze afata Yomina akaboko amujyana kuruhande.
Ogera ati” Yomina umbarire  nemeye kuzabana nawe kugira ngo ntabare abantu banjye. Ariko ntarukundo rwari hagati yacu ibyo urabizi. Warakoze ndagushimiye. Nubwo utagiye kuba Umwamikazi ariko hano I bwami uzabona ibyo ushaka byose. Ndetse Papa wawe n’abantu bawe nabo bazahabwa ibyiza bihagije. Yomino nuko bimeze kandi urabeho.
.
Ogera asohoka mu cyuma aragenda. Ava I bwami ntawe umureba arigendera.
.
Ibirori  byo kwakira Umwamikazi birangiye, Sorena yashakishije Ogera ahantu  hose aramubura. Ashyiraho n’abantu ngo bamushake hose baramubura.
Joweno aba araje  imbere y’umwamikazi Sorena ati” Wikwirirwa uvunika ushakisha Ogera
Sorena ati” Uravuga ibiki??
Joweno ati” Yegiye .
Sorena ati” yagiye he??
Joweno ati” Nanjye simpazi. Gusa yansezeyeho arambwira ngo nzakwiteho. Arambwira ngo nongere nkushimire ngo uzabe Umwami mwiza. 
.
Sorena agahinda karamwica araturika ararira.
.
Udacikwa na Episode 48

Comments