
📖 Total Episodes: 53
Episodes 1 - 47
Nitwa Sarah. Mfite imyaka 18 nkaba mbana na mama gusa kuko data yitabye Imana. Mama yitwa Marie, ibye simbivuga nonaha, nzagenda mubabwira ho buhoro buhoro Ubu ni saa moya za mu gitondo, isaha nkunda cyane mu munsi wose. Ahari mwakibaza impamvu ari yo saha nkunda? Akayaga ka mu gitondo gakonje kampuhaga mu maso, ndi kumva utunyoni turirimba, itasi y’icyayi kirimo umwenya mu kuboko kumwe, ukundi kuboko mfitemo itabi, nsoma ntumura. Ngiyo isaha nkunda, ngiyo impamvu nkunda aya masaha ya mu gitondo Nkunda kuba nicaye ku rubaraza, ndeba umuhanda utarimo abantu kuko baba bataratangira kujya mu kazi. Akazuba kaba gatangiye kurasa, mba mbona bishimishije Narongeye ndeba ku isaha. Eheee. Bigeze saa moya n’igice. Iyaba byashobokaga ngahagarika amasaha rwose Narangije itabi rya kabiri nuko nsubira mu cyumba bwangu. Nambaye converse zanjye, nzirika imisatsi uko mbonye ubundi nterura bag yari iri ku buriri. Ubu namaze kwitegura Nasohotse bwangu ngana muri salon aho nasanze mama andebye azunguza umutwe *Mama:* ariko Mana nacumuye iki koko kumpa umuhungu mu ishusho y’umukobwa? Mama ahora buri gihe yitotombera ibyanjye kuko ibipira nambara ni big size amapantalo yo ni amwe basigaye bite boyfriend. Mbese ni umukobwa wapfubyemo umuhungu wa mugani, wakubitiraho no kuba nifatira ku gatabi bigahumira ku mirari Ariko mama we ku myaka ye 33, ubwo kandi muhise mukuramo musanga yambyaye afite imyaka 15? None se ni we wambere mwumvise wabyaye akiri muto? Maze na 12 barabyara. Reka mbabwire mama rero. Ni umugore w’umusirimu ariko nimvuga umusirimu mubyumve koko. Utujipo cyangwa udukanzu, inkweto za haut-talons, makeup yigize nabi muri make ni mwiza ku buryo njya mugirira ishyari. Araberwa bikandenga ntiwamenya ko afite iyo myaka pee *Sarah:* mama ndagiye Namusomye ku itama nuko mbona biramushekeje *Mama:* ni aho mu kanya cherie wanjye Navuye mu rugo nuko nerekeza kuri kaminuza, ngenda n’amaguru kuko kugerayo ni iminota 20 gusa nta mpamvu yo gutega imodoka. Nagezeyo ku gihe kuko niba hari ikintu nanga ni ugukererwa maze ugsanga abandi baragukanuriye. Nahise nihuta ngana muri classe, uyu ni umunsi wa 3 dutangiye amasomo ya kaminuza, nkaba ndi mu mwaka wa mbere wa medecine. Kubera nta muntu ndamenyana na we nahisemo kwiyicarira jyenyine mu nguni, bimpa amahoro rwose. Abandi banyeshuri bagiye binjira buhoro buhoro, nuko lecturer yinjira nyuma y’iminota nka 15, ubwo ngo ntabwo yakererewe yewe kuko habaho icyo ngo bita 30 minutes academique, ngo ni iminota tuba tugomba gutegereza mwarimu Ubu tugiye kwiga biology, gusa mwarimu rwose arasinziriza pee. Noneho salle twigiramo na yo ubwayo ntabwo rwose imeze neza, mbese sinzi. Ubundi numvaga nziga muri kaminuza y’igitangaza ariko kuko nkunda medecine kandi nkaba narabashije kubona amanota anyemerera kurihirwa na Leta nyine ni hano ngomba kwiga. Mama nubundi ntabwo yabasha kunyishyurira kaminuza yigenga, nanjye akazi nkora ko guserva nimugoroba ntabwo ayo mpembwa yanandihira igihembwe kimwe. Rero nta yandi mahitamo mfite Kuva papa yapfa, ubu dore imyaka 3 irashize, mama yakoze uko ashoboye ngo abantu batazatunyuzamo ijisho ubukene bwadukubise. Rwose ntacyo mugaya, akora uko ashoboye tukabona ibyo dukeneye mu rugo. Amasomo ubwo yarangiraga nahise nsohoka mu ishuri nihuta ubundi nerekeza mu rugo. Numvaga nshonje bitarabaho. Noneho hakubitiraho izuba rya saa sita, bag mu mugongo, nagendaga mbira ibyuya inzira yose. Nageze mu rugo mbanza kujya gukora douche ubundi nambara ibyoroheje njya gushyushya ibyaraye Bimaze gushyuha nicaye ndeba TV, hari ikiganiro gikunda gucaho kivuga ku nyamaswa ndagikunda cyane Ubusanzwe singira inshuti nyinshi rwose ariko ntacyo bintwaye nubundi baravuga ngo *Mieux vaut etre seul qu’etre en mauvaise compagnie* niba mbivuze neza simbizi ariko bigana aho ngaho. Gusa iyo nsuzumye neza nsanga byaratangiye papa amaze kwitaba Imana kuko narahindutse ku buryo bugaragara rwose pee. Ubwo nari ndangariye TV narikanze ubwo numvaga urugi rufungutse, ngiye kubona mbona ni mama winjiye. Naguye mu kant...
Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.
Ibihe...