logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP40

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.




*_Nyuma y’imyaka 3_*


…: Sijye urota tugezeyo


Ijwi rya fiyanse wanjye ryatumye nkura amaso mu kirahure nuko ndahidukira ndamureba. Naramusekeye nuko musoma ku gahanga


…: Erega wigira ikibazo na gito, ndabizi iwacu bazagukunda rwose


*David:* ndabizi neza Elisa.


Ubu tumaze isaha mu ndege, ndabona asinziriye nandeke nitekerereze


Ubu hashize imyaka irenga ibiri nibera muri Turkiya, igihugu cyiza cyatumye nduhuka mu mutwe, ni na ho nahuriye n’iki kiremwa kiri iruhande rwanjye
Uko ibicu byagendaga niko natekerezaga ko mu masaha make tuba tugeze iwacu I Rwanda, tugiye gushyingiranwa. Elisa yambwiye ko ashaka kwambarira agatimba imbere y’ababyeyi be nyamara jyewe sinabishakaga numvaga ntashaka gusubira mu Rwanda rwose. Gusa yitwaje ko afite umuryango munini bityo kubategera indege bose bitakoroha. Kandi sinakomeza nubundi erega kubyihunza kubera yuko ni hahandi iwacu ni mu Rwanda isaha n’isaha ngomba kuzasubirayo, nubwo iyo nibutse ibyambayeho mu myaka 3 ishize numva uruhu runyorosotseho. Noneho hari ishusho itajya imva mu mutwe kuva icyo gihe, byaranyobeye icyo nzakora
Nubwo Elisa ari umugore mwiza ariko rwose ntabwo ashobora kuzabona umwanya mu mutima wanjye, hari undi wawigaruriye nubwo ibihe byanze ko bigenda uko tubishaka.


Ubwo twageraga ku kibuga cy’indege twavuye mu ndege nuko dutegereza umushoferi we, Jamie. Yambwiye ko yamubwiye isaha turi buhagerere
Twasohotse tugana ahaparitse imodoka, agatoki ku kandi, nari nishimiye kugaruka iwacu, ku rundi ruhande.


Twageze aho Jamie ari turamusuhuza nuko adufasha gushyira imizigo yacu mu modoka maze ubundi turagenda. Mu nzira twagendaga Elisa amagambo yamurenze, aravuga wa. Ndumva ibi na byo ahari ntazabyihanganira si gusa
Uko tugenda natangiye kugera mu nzira nari menyereye kunyuramo mu myaka ishize, numva sinzi ibimfashe mu mutwe, gusa ntakundi niyo mahitamo yanjye. Nubundi tuje gukora ubukwe tukongera tukigendera


Nyuma y’urugendo rw’iminota nka 30 twageze iwabo. Yamfashe ukuboko nuko tugana aho umuryango we udutegerereje dore ko Elisa nk’umukobwa umwe rukumbi yari amaze we imyaka 6 atagera iwabo
Babanje kunyitegereza bakimbona, nuko inseko bari bafitte mbona irayoyotse.


*Papa we:* none se muko, ko utari warambwiye ko umukwe wacu ashaje atya mwa?


Ibi si ugukabya ra? Umuntu ndusha imyaka 5 gusa none ngo ndashaje? Ubundi se ko ntaranarenza imyaka 40, nkaba ntaramera imvi, ubu koko nshaje nte?


*Nyina:* umva rata uyu musaza ibye wibyitaho akunda gusererezanya.


Undi yaraje aransuhuza na we, mbega umuryango


*Elisa:* umva wisanzure, iwacu niko babaye gusa bakwishimiye ndabizi


*David:* umuryango wawe ubanza ari abayabirori da


Twinjiye mu nzu nuko mubwira ko naniwe numva nshaka kuruhuka nuko anyereka icyumba tuzaba turimo maze mpita nirambika


*Elisa:* none se ko ibya nijoro bigiye gushya ntabwo uza…


*David:* sha ndananiwe ku buryo n’ikiyiko kimwe ntari bukirye pee


Yahise anyicara iruhande nuko ansoma ku munwa


*Elisa:* nta kibazo ngaho ruhuka ndaje mu kanya nanjye.


Narikirije nuko arasohoka nanjye sinatinda gusinzira.


Sinzi igihe Elisa yaziye kuryama, gusa nakangutse numva andyamyeho, nuko ndamusunika buhoro ajya ku ruhande nanjye ndabyuka nambara imyenda ya siporo ubundi nsohoka bucece mu cyumba
Nageze muri salon mbona nyirakuru, yakangutse kare na we. Naramusuhuje ariko ubanza atarumvise nuko sinabitindaho ndasohoka. 


Uko nirukaga ni ko akazuba kagendaga kava buhoro buhoro. Nakomeje ngana mu tuyira menyereye gukoreramo siporo, gusa ndumva ntakwiye gutinda muri iyi nzira rwose.
Uko nagendaga ariko numvaga umutima umbuza gukomeza iyo nzira ariko ibirenge bikawusuzugura. Nageze ahantu negama ku gikuta cy’inzu maze ndeba hakurya yanjye ku kazu gato gahari.
Ubu ni hafi saa moya, isaha akunze gufata agatabi, gusa ubu ntahari. Wenda yarimutse cyangwa se yahinduye imico, imyaka 3 si ubusa. Gusa iyo nibutse umunsi wa nyuma duherukana, umutima urushaho kundya.


*UKO BYAGENZE*


Nari nagiye iwabo ariko mu gihe twaganiraga mbona amaraso ari gushoka ku maguru nibwo nyuma tugeze kwa muganga namenye ko yari atwite. Yari atwite inda ya Stephen. Kuki atari yarabimbwiye koko? Kumva ko inda yavuyemo byarambabaje cyane kuko uwo mwana byibuze yari gusigara amwibutsa umusore yakunze. Kuva muganga yambwira ko inda yavuyemo nanjye nagumye aho mu cyumba ntegereza ko akanguka. 
Ese ndi bumubwire ngo iki? Ese kuki ndi kwishinja ibi byose? Sinari nzi ko atwite, amagambo namubwiye ni yo yatumye inda ivamo


Kera kabaye yarakangutse nuko yikora ku nda


*Sarah:* none se…


Namubujije kuvuga musaba kuruhuka ariko mukozeho aranyishikuza.


*Sarah:* umwana wanjye? Ameze ate umwana wanjye?


*David:* Sarah, ryama uruhuke


*Sarah:* oya nsubiza, umwana wanjye yabaye iki?


Yabivugaga amarira ashoka ku matama. Ubu se koko musubize ngo iki?


*Sarah:* nshaka kumenya uko umwana wanjye ameze


*David:* sha Sarah, ni ukwihangana


Yahise anyitegereza, amarira ashoka ku matama


*Sarah:* aracyari mu nda?


Narahakanye nzunguza umutwe gusa mpindukiza amaso ngo ntakomeza kumureba


*Sarah:* oyaaaa. Urabeshya. Ntabwo na we namubura. Ni we wari kuzajya anyibutsa Stephen none.. Oyaaa


Yarandebye ngo byibuze mubwire ko itavuyemo


*Sarah:* byose ni wowe wabiteye David. Umwana wanjye mubuze kubera wowe. Ntiwari kuba wagarutse David, Stephen yarapfuye none n’umwana wanjye avuyemo. David, mbabarira umve imbere SINSHAKA KONGERA KUKUBONA ndakwanga ubimenye.


Naramuretse arampondagura ibipfunsi abashije, numvaga koko byose ari jyewe. Natumye ashwana na nyina, none kubera kumutera agahinda inda ivuyemo. Abuze umugabo n’umwana mu minsi mike koko?


Abaganga baraje baransohora, nuko kuva uwo munsi nibwo nafashe umwanzuro wo kwimuka nkava hano.


*Ni uko byagenze*


***********


Amajoro yose ndota Saraha arira bikanyibutsa amakosa yanjye yose. Nabaye ikigoryi, nabaye imbwa mbi. Nubwo numvaga ninjya kure ye nzabona amahoro ariko naribeshye


Ndibuka ukuntu namenyanye na we, uko twamenyeranye nubwo nari fiyanse wa nyina, nubwo yari umukobwa w’imyaka 18 ariko naramukundaga nubwo nari mbizi ko ari itunda ryabujijwe


Ndabona nkwiye gutaha nkava hano, nubundi mu minsi mike ndashyingirwa na Elisa.
Nari ngiye guhindukira ngo ngende nibwo numvise amajwi aturuka kwa Sarah nuko ndahagarara. Nabonye umwana w’umukobwa asohoka, nyuma haza umugabo ntazi. Ako kanya nibwo hasohotse umugore utari Sarah. Aba se ni ba nde kandi?


…: Wagarutse se?


Nahise nikanga ndahindukira mbona ni umuturanyi wa Sarah


*David:* nagarutse ariko nubundi ndongera ngende


Yarimo akubura imbuga nuko aranyitegereza


*Umukecuru:* umukobwa uri gushaka yarimutse ntabwo akiba hano. Gusa nta makuru ye ngifite.


Yarimutse? Kuki? Yagiye hehe se?


*David:* none se mwaba muzi aho atuye ubu?


*Umukecuru:* mwana wa ntabwo mbizi yagiye ntawe anabwiye rwose


Nariruhukije nuko ndagenda. Sinzigora mushakisha nzakomeza ngendere kure ye, ni byiza ubwo yimutse nkaba ntanazi aho aba wenda bizampa amahoro mu mutima gusa ndabizi nanone mu mutwe wanjye ntabwo azavamo, ese basi azabona umugabo uzamushimisha?


*_Ese burya ya nda yaje kuvamo? David akaba agiye gushaka Elisa. Bite se bya Sarah, nyina na Edouard muri iyi myaka 3 ishize? Agace ka 41 ntuzagacikwe_*


*

Comments