logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_SARAH_


Ndumva noneho nduhutse mu mutima, kuko mbwiye byose Amy. Gusa nanone kuva namubwira byose, yacecetse nta kintu yigeze arenzaho, sinzi ikibimuteye nanone. Ndumva ntangiye guhangayika kuko ndakeka ko ashobora kuba agiye na we kuncikaho kandi byarushaho kumbabaza. Gusa nagiye kumva numva ankoze ku kiganza, nari natwawe mu ntekerezo nuko aramvugisha


*Amy:* Sarah nshuti yanjye, sinzi icyo navuga. Igihe gishize cyose wari wikoreye uwo mutwaro waratinye kumbwira? Turi inshuti urabizi wakabaye warabimbwiye bikimara kubaho, wenda niyo ntacyo nabikoraho ariko nari kuguhumuriza nkanaguha inama. Humura nyuma y’ibyo umbwiye byose nta na kimwe kizahinduka hagati yacu, umubano wanjye nawe uzakomeza rwose. Urukundo ntimujya inama kandi rugana aho rushaka. Ndabizi neza nawe ntabwo wahisemo gukunda umugabo utari uwawe, kwifuza itunda ryabujijwe. Gusa ku rundi ruhande ndumva mama wawe yararengereye agakabya ariko nanone ku ruhande rwe ndamwumva. Ntiwirenganye ngo wumve ko uri inkozi y’ibibi kandi niba kuba hano ubona bikubangamiye rwose ndaza kuvugisha Simon wazaza ukaba iwanjye rwose, ndumva ntacyo byadutwara. 


Namuashe mu biganza kuko numvaga amagambo ye ankoze ku mutima rwose.


*Sarah:* urakoze cyane Amy. Urabizi nkunda Stephen, ndakeka ndakomeza kuba iwabo igihe gito. Ndabizi David ntabwo ankunda, urwo mukunda ruzayoyoka, ndi kugerageza kumwikuramo no kumwibagirwa kandi bizakunda.


Yahise andeba mu maso atuje


*Amy:* ukaba se utekereza yuko Stephen azagufasha kwibagirwa David? Sarah urabizi neza ko Stephen agukunda ariko se urumva ahubwo utagiye kumubabaza? Kuko uri kumwifashisha ngo wibagirwe undi muntu. Ariko se mu kuri, urambwira ko koko uzabasha kwibagirwa David no kumwikuramo burundu?


Numvise koko ambwiye ukuri gusa ndabona nakomeza nkamubwira ukuri kose ntacyo muhishe


*Sarah:* oya humura sinzababaza Stephen. Natekereje bihagije, kandi rwose umubano wanjye na Stephen nta kibazo kiwurimo. Ndabizi neza ko nzaba umugore wishimye iruhande rwe, kandi uyu mwanzuro nawufashe nkimara kumenya ko muri jye hari urubuto rurimo


Nabimubwiraga nikorakora ku nda nuko Amy ahita ahaguruka aransanga


*Amy:* none se, uratwite?


*Sarah:* yego ndatwite, ubu ifite ukwezi. Nkibimenya numvaga ntazi icyo gukora kuko ndacyari kwiga, ndi muto…


*Amy:* none ushaka kuyikuramo?


*Sarah:* oya Amy ntabwo nshaka kuyikuramo sinanabirota. Stephen ubwe avuga ko ashaka kubyara abana benshi, rero ndumva inda ntwite rwose na yo ari igisubizo ku bibazo byanjye, na we kandi azishimira kugira umuryango umukomokaho. Uyu mwana azongera ibyishimo n’urukundo hagati yacu


*Amy:* ndumva nishimye cyane Sarah. Ndizera yuko uhisemo neza kandi ndakwifuriza kuzaba umugore wishimye kandi ufite umugisha. 


Twakomeje kuganira nuko agera ubwo ataha, ntiyashakaga ko Stephen amusanga hano. Numvaga nishimye noneho kandi mbohotse ku mutima


Nakomeje ndyamye ku buriri ntegereje ko Stephen ataha ubundi nkamugezaho inkuru nziza nkareba uko mu maso he hamera. Gusa narebye ku isaha mbona yatinze gutaha. Nanjye ariko natinze gutegura ibyo kurya ni nk’ayo yose


Nari ngiye gusohoka mu cyumba nibwo nabonye Edouard ampamagaye. Uyu se kandi we anshakaho iki? Ashaka kongera kunkanga? Narayikupye nyinaga ku buriri ariko nkimara kugera ku muryango ndongera numva irasonnye nsubira kureba, noneho ndebye mbona ni mama uhamagaye
Mama? Kuva yanyirukana ntarampamagara, ubu ni amahoro?


*Sarah* allo mama


*Mama;* Sarah, Stephen yakoze impanuka.
Umutima habuze gato ngo uhagarare, numva ubwoba noneho buriyongereye


*Sarah:* ngo? Gute se? ameze ate? Arwariye hehe se kandi?


*Mama:* banza utuze hanyuma udusange ku bitaro bya kaminuza wihuse niho arwariye.


Nahise nkupa nihuse ubundi sinigora ngo ndahindura imyenda ndasohoka mfata moto nahuye na yo yihuse ubundi nerekeza kwa muganga


Nagezeyo mfite igitengo kivanzemo ubwoba, numvaga ntazi aho ndi nuko negera kuri reception mbabaza aho umuntu witwa Stephen wakoze impanuka yaba arwariye nuko bandebera muri database bahita bambwira icyumba arimo
Habe no gushimira nahise nihuta ngana ku cyumba bambwiye ngenda ndeba nimero kuri buri muryango nuko imbere yanjye mbona Edouard na mama. Bari bomatanye, ese kuva ryari aba bo bakundana kandi cyangwa nako ntibindeba, ikinzanye ni Stephen
Narabegereye mbona bose byabayobeye nuko nta no kubasuhuza mita mbabaza uko Stephen ameze ariko na bo mbona nta gisubizo bafite ubundi mbona nimero nabwiwe ku muryango ndinjira


*Mama:* Sarah ba uretse…


Mbe ndetse ndetse iki se? narinjiye nuko mbona umuganga amuri iruhande sinzi ibyo yakoraga nuko ambonye ahita anyegera


*Muganga:* umva waba usohotse?


Nsohoke ninjiye jyewe? Nanze kumwumva nuko ndamusunika ubundi negera Stephen aho aryamye
Nkimukubita amaso, amarira yanze kuza kuko hose yari ibikomere n’amaraso yamwumiyeho, isura utabasha kumenya neza ngo ni nde, gusa ntabwo ahari ho hari hakomeretse gusa amaraso yari yatembeyemo


Nahise nicara iruhande rwe, 


*Sarah:* Ese byagenze bite? Ndabizi neza ni moto, kuva ryari nakubujije koko kugenda kuri moto wihuta? Umva Stephen, kanguka vuba mfite ibintu nshaka kukubwira yewe…


Nafunze amaso ngo ntarira nuko nza kurambura ikiganza mukora ku kuboko, nahise nikanga kuko umubiri we wari ukonje.
Nahise ndeba imashini ziri iruhande rwe zose, nta n’imwe iri gukora. Nahise nkora ku mutima we, nta na kimwe nabashije kumva.


*Sarah:* Stephen, uranyumva?


Nahise ndeba wa muganga yari agihagaze aho, nta na kimwe yambwiye gusa mu maso ye nabonagamo akantu. Nahise mpindukira mbona mama na Edouard, bandeba ukundi kuntu..


*Sarah:* oyaaaaaaa


Nahise nurira igitanda mujya hejuru ubundi mufata mu misaya


*Sarah:* mbabarira umbwire ko atari ibintu biri kuba ahubwo ko ndi kurota.


Nakorakoye mu misatsi ye, nkorakora mu bwanwa bwe nuko nkoza iminwa yanjye ku ye, nta na kimwe numvaga na ya minwa ye iryoshye yari yataye icyanga


*Sarah:* Stephen ntabwo wapfa. Ntabwo nabyemera rwose ntabwo nshaka ko udusiga utyo. Mbabarira Stephen rwose wigenda weee.


Ntabwo bishoboka. Ndabizi ni inzozi kandi mu kanya ndaba nkangutse kuko ntabwo Stephen yapfa rwose pee. Gute se?
Nahise mpaguruka nuko mfata ikiganza cye ngishyira ku nda yanjye


*Sarah:* dore, ngufitiye surprise. Ugiye kuba papa mu buryo butunguranye kandi ndabizi neza ni umuhungu nk’uko ubyifuza


Nahise mufata mu gituza ntangira kumunyeganyeza


*Sarah:* ndakwinginze nsubiza, nako ndagutegetse nsubiza. Ntabwo wadusiga twenyine. Ntabwo wakemera ko uyu mwana uri mu nda yazavuka asanga udahari. STEPHEN GUMANA NANJYE


Nagerageje kumukanda mu gituza bimwe nize mu ishuri bya resuscitation 


*Sarah:* humeka se nyine


*Muganga:* umva muko, ndagusabye ihangane, byarangiye ntacyo wakora ubu


Nahise musunika ubwo yashakaga kumunkuraho nuko nkomeza gukandakanda umubiri we ngo ndebe ko yakanguka. Umusore twakundanaga, umusore ntwitiye, umusore nemeye ko twasangira ahazaza, umusore uhisemo kunsiga jyenyine…


Narize amarira yose abaho kuko siniyumvishaga yuko Stephen yadusiga aka kageni, ko ntazongera kubona inseko ye, indoro ye… 


Nahise numva undi muntu ufite ingufu aje amunkuraho ariko nkomeza kwanga kumuva iruhande


*Sarah:* oya nimundeke nshaka kugumana na Stephen wanjye, mundeke rwose


*Edouard:* umva Sarah, tuza, bigenze buhoro. Ntabwo dushaka nawe kukubura, mbabarira


Nahise mufata mu ishati muhagarara imbere ndamureba mu maso


*Sarah:* mbwira, kuki koko yansiga? Kuki? Ntabwo yagombaga gupfa rwose…


*Edouard:* ntacyo twabikoraho, ryari igeno rye buriya. Gusa komera, ntakundi twabigenza


Nicaye aho, numva sinahava. Ese koko sinzongera kumubona?


*_Koko se arapfuye? Ko apfuye se koko mu gihe kibi? Atabonye umwana Sarah amutwitiye koko? Agace ka 40 ntuzagacikwe_*


*

Comments