Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_STEPHEN_
Nabonye nta yandi mahitamo mfite nuko mpitamo kumujyana muri resto ngo wenda ndebe yuko yakongera gucya mu maso ariko rwose ndabona ntacyo byatanze na gito.
Twavuyeyo mbona mu maso he hagaragaza umubabaro uvanzemo umujinya, sinzi n’ibindi nabonyemo rwose. Hashize iminsi myinshi inseko ye izira imbereka nari muzi ho ntakiyibona, kuva yatandukana na nyina.
Nakoze uko nshoboye kosse ngo agerageze abohoke mu mutima abashe kumbwira ibimuhangayikishije, ngo ambwire icyo baba barapfuye ariko nanubu rwose ntabwo arashaka kubohoka ngo ambwire. Ndumva ntangiye guhangayika cyane nanjye noneho
Ese ikibazo afitanye na nyina kiremereye bingana iki koko? Ese ni nyina uri gutuma amera atya koko? Ibibazo ni byinshi mu mutwe wanjye ariko nta na kimwe mfitiye igisubizo pee.
Natekereje no kujya kureba nyina ngo muganirize ariko Sarah yambujije kujyayo.
Gusa kuri ubu ndabona ngomba gukora uko nshoboye kose ngakoresha ubwenge bwose Imana yampaye ariko nkabasha kubona ibisubizo byose ku bibazo mfite.
Nafashe umwanzuro wo kumujyana ahitaruye umugi, ahatari urusaku, wenda hamufasha kuruhuka mu mutwe
Twagiye kuri moto igihe kitari gito, arabibona ko tutari gutaha iwacu ariko mbona nta kintu abivuzeho, ahubwo andyama mu mugongo aramfata ubundi turagenda. Ndabikunda kumubona muri ubu buryo iyo amfashe atya turi kuri moto
Nyuma y’iminota nka icumi naraparitse tuva kuri moto nuko areba ahatuzengurutse abona ntahazi maze mufata akaboko turagenda tugana ahantu, hari ku mugezi mugari, amazi asuma ariko ahantu hadakunze kuba hari abantu
Umugezi muri aya masaha ntabwo uba wihuta ubanza na wo ugira igihe ugabanya umuvuduko si gusa.
Twakuyemo inkweto dutangira kugendagenda ku mucanga nuko tugeze aho turicara, mwicara iruhande.
Inyoni ni zo zumvikanaga ziririmba, zinatunyura hejuru
Naramwitegereje akanya gato, mbona anejejwe n’ibyo ari kubona, ukabona yatwawe rwose. Nanjye nakomeje kumwitegereza no kumva impumuro ye, hari heza ahantu twari turi.
*Sarah:* ese waretse kundeba utyo ko uri kunyiterera isoni wowe
*Stephen:* uri mwiza kurenza ibiri hano byose, ni gute nareka kukureba koko?
Natangiye kumukorakora ku itama, nitegereza iminwa ye myiza nuko ndamwegera aryama ku mucanga buhoro nanjye nsa n’umugiye hejuru. Maze musoma ku munwa mureba mu maso
*Stephen:* ndumva nifuza ko umvugisha, ndambiwe kukubona umeze utya rwoe. Ese uracyanyizera basi?
*Sarah:* ni ukuri ndakwizera ariko mbabarira umpe igihe, nzakubwira humura
Igihe? Buri gihe ni uku ambwira ngo nimuhe igihe. Ndihangana ndetse ndihangana cyane ariko nanone kwihanganira kumubonana akababaro buri munsi byo ubwabyo ntabwo nabishobora rwose pee. Harya ngo akabi karamenyerwa? Cyangwa ntikamenyerwa?
*Stephen:* ese singushimisha? Basi se ntushaka kugumana nanjye? Mbwira byose, nkeneye kubimenya rwose
*Sarah:* oyaaaa. Uri umugabo nyawe, imfura, umusore unyizihiye rwose. Ni wowe nzozi zanjye kandi rwose nta kosa na rimwe ufite, ahubwo ikibazo kiri ku ruhande rwanjye
*Stephen:* none se basi nkore iki ngo wibagirwe koko? Ngo wibagirwe ibiguhangayikishije byose bikakubuza amahoro?
Nahise mbona amarira azenga mu maso ye nuko arayafunga
*Sarah:* nta kindi uretse kugumana nanjye Stephen. Kuko sinakihanganira kuba aho utari, nta kindi
*Stephen:* ibyo ndabigusezeranyije Sarah, sinzagusiga, sinzakureka, uri uwanjye kandi ndagukunda cyane
Nahise musoma nuko ndongera mureba mu maso
*Stephen:* ni wowe mugore nshaka kandi nifuza kuzabana nawe akaramata, nka Adam na Eva
Nkivuga ayo magambo nahise numva atsikimbye nuko ndamureba mbona ameze nk’utari witeguye kumva ayo magambo
*Stephen:* humura nzategereza kugeza igihe uzaba ubyiteguye.
Nakomeje kumanura iminwa nsoma ku mabere nuko nzamura agapira yambaye nsoma ku nda ye.
*Stephen:* hanyuma rero, umunsi uzambyarira abana nzishima cyane kuko nshaka kuzabyara nkuzuza isi.
Yarandebye aramwenyura
*Sarah:* ese umuhungu cyangwa umukobwa, wowe ushaka uwuhe nako abahe?
*Stephen:* ndumva nshaka kuzabyara abahungu gusa, abahungu bazagera ikirenge mu cyanjye bakaba abanyembaraga nkanjye ariko bakagira ubwiza nka nyina. Impamvu ntashaka abakobwa ni uko nazabafuhira bidasanzwe kandi nkajya mbabangamira nkanabangamira abashaka kubatereta. Noneho baramutse bavutse basa nawe byo noneho byaba bibi kurutaho kuko ntawazabakoraho baba ari abanjye gusa. Nshimira Imana gusa yatumye nkumenya, nta kindi
Yahise atangira kurira
*Stephen:* uri kurizwa n’iki?
*Sarah:* umva Stephen ntabwo ngukwiriye. Uri umusore mwiza, imfura, inyangamugayo, uri umugabo w’inzozi zanjye ariko ukwiriye undi mukobwa mwiza utari jye kuko..
*Stephen:* wigira ikindi urenzaho. Sinshaka umugore utagira ikizinga cyangwa inenge ahubwo nshaka umugore utuma mbaho nezerewe nk’uko ubigenza. Ni wowe nahisemo kuko kuva nakumenya wambereye uwo muntu, ubu umutima wanjye wuzuye ibyishimo bidasanzwe
Narongeye ndamusoma , nuko hashize akanya dusubira mu rugo.
*BUKEYE*
Ubu ni saa kumi n’ebyiri ngomba kandi kujya muri stage ariko sinshaka kumukangura. Namurebye aho aryamye iruhande rwanjye yambaye t-shirt yanjye gusa, twasobetse amaguru atambaye nkabona ni byiza
Namusomye ku gahanga ubundi ndabyuka njya koga ndambara
Nakamukanguye ngo yitegure na we kuko uyu munsi afite amasomo ariko reka mureke yisinzirire, hari hashize igihe adasinzira neza
Nahise nsohoka mu cyumba ngana mu gikoni gutegura ibya mu gitondo nuko ubwo nasohokaga nkubitana na mukuru wanjye ari kuva mu cyumba cye na we ageze muri salon
*Edouard:* nshaka ko tugira ibyo tuvugana
*Stephen:* nkurikije amasaha aho ageze ubu ntibyakunda, uraza kumbwira mvuye muri stage dore amasaha yamfashe sinshaka ko bakora tour ntarahagera
Nahise nsohoka mu nzu nurira moto ndagenda.
Stage nayikoze uwo munsi neza kuko abarwayi bari bake byatumaga dutindana na buri murwayi byibuze umuntu akaba hari ikintu kindi yungutse ku bumenyi.
Narebye ku isaha mbona ndacyafite amasaha atatu yose kandi ndumva nishakira gutaha nkareba Sarah, ndabizi ubu wasanga agisinziriye.
Nahise nsezera abo twari kumwe mbabwira ko hari gahunda yihutirwa ngiyemo maze nurira moto yanjye ndataha. Nageze mu rugo mparika moto ubundi ninjira mu nzu. Inzu yari ituje, ndakeka Edouard ari ku ishuri ariko se ubu Sarah aracyasinziriye cyangwa na we yagiye kwiga?
Nazamutse ngana mu cyumba cyanjye gusa nabaye ntarakingura numva amajwi abiri mu cyumba nteze amatwi neza numva ni Amy. Arakora iki hano se kandi?
Nateze amatwi numvaga mfite amatsiko y’ibyo bari kuganira
*Sarah:* erega ibi byose sinabishatse ni ukuri. Mama ntashaka kumbona ukundi kandi ikosa ni iryanjye ndabizi. Gusa nibaza Stephen…
*Amy:* umva Sarah ntabwo rwose nshaka gukomeza kukubona umeze utyo. Mbwira igituma mama wawe adashaka kongera kukubona, nshaka ukuri noneho mbwira
Ngo ukuri? Ukuhe kuri se kandi?
Numvise Sarah atangiye kudidimanga nuko negera ku rugi neza ngo numve
*Sarah:* *_Nkunda fiyanse wa mama_*
Nenze kwitura hasi ubundi mfata ku rukuta. Numvise neza cyangwa ni intekerezo zanjye zayobye? _Nkunda fiyanse wa mama_
Numvise ari inkota ityaye bansogose neza neza
*Sarah:* rero Edouard yaraje abibwira mama ko mfitanye agakungu na fiyanse we ahita anyirukana none…
Sinigeze numva ibikurikiyeho, gusa numvaga nahita ninjira akamenya ko nabyumvise, ariko oyaaaaa, si nonaha pee
Nahise nsohoka mu nzu nihuta ubundi nurira moto. Akunda kiriya kigoryi? Ikigoryi cyakabaye ari umugabo wa nyina? Ese kuki ibi byose ntabimenye koko? Kuki urukundo rwangize impumyi?
Nakabaye narabimenye mbere hose. Nari mbizi ko umugabo wa nyina rwose amureba ukuntu ariko sinabihaye agaciro numvaga gusa ari irari wenda amufitiye ariko umukobwa atabyitaho
Sarah urampemukiye urambabaje ku buryo budasubirwaho
Ni gute watinyutse ukambwira yuko unkunda koko, ni gute watinyutse ukaba waraye unyemereye ko uzambyarira abana koko? Ukabivuga undeba mu maso ubizi ko utankunda? Ariko wabimbwiye nako yuko utankwiriye ahubwo ni bya bindi ngo ucira amarenga injiji amara ibinonko.
Amarira yatangiye gushoka ku matama, amarira y’agahinda avanze n’amarira atewe n’umuyaga kuko nari ndi gutwara moto nk’uwasaze, maze numva amaso ajemo igihu, numva moto igiye mu bicu, nitimbura hasi, ubundi numva nta kintu nkiri kumva…
*_Sarah wagowe koko ubu uyu na we ntagiye kumubura? Ese iyi mpanuka Stephen azayirokoka? Ese nakira bazarebana bate? Agace ka 39 ntikazagucike_*
*
Comments