logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_EDOUARD_


Sarah yaranyitegereje nuko mbona mu maso ye hari kuzengamo amarira. Ni byo ndabizi neza ibyo musabye arabyemera kuko akunda murumuna wanjye kandi rwose nanjye ntabwo ijoro rimwe ryangwa nabi erega. Sarah se ni uwuhe mugano utamwifuza ubundi? 
Ya ndoro yagaragazaga kwibaza yahise ihinduka mbona noneho azabiranyijwe n’uburakari, ahita amvundereza amacandwe menshi mu maso, ndamurekura ngo nihanagure, ahita aboneraho uburyo bwiza bwo kuntera umugeri mwiza cyane hagati y’amaguru
Mana yanjye weee. Ubu ntameneye amabya koko? Mbega ngo ndababara. Nahise manuka buhoro nk’ufashwe n’amashanyarazi nifashe hagati y’amaguru ubundi nicara hasi ndi gutaka, ndi kuribwa bidasanzwe. 
Yahise na we ajya kure yanjye ubundi abonye aho ageze ntari bumubuze kugenda arahindukira


*Sarah:* umva kanyamagambo we, waratinze ahubwo kubimubwira rwose. Genda ubimubwire. Wamaze kunteranya na mama nubundi ntacyo nkiramira, ngiye kumenya kubaho jyenyine nubundi nta cyiza cy’isi.


Namututse ibitutsi by’amoko yose nabashije kwibuka, ndi no kwihanagura. Sha ajye njye, azambona.


_DAVID_


Akazuba karamutse gacanye ari keza cyane nanjye nicaye nkitegeye aho kari kurasira mu kirahure cyo mu gikoni, itasi y’ikawa mu ntoki. Amaso nyahanze hanze ndeba ibiri kunyuraho ariko nanone ntabeshye ubwenge bwanjye bwo bwibereye kure cyane.


Nitegereje ameza ari inyuma yanjye. Ejo nijoro ni ho yari yicaye, isura igaragaza akababaro, indoro ye yuzuyemo uburakari nka ya mbogo yishe Lyangombe. Gusa nubwo yari afite uburakari budasanzwe ariko no mu gihe yarakaye rwose aba agaragaza gusa neza muri we.
Ariko amarira yamushokaga ku matama na yo ntabwo yanejeje. Naraye mubabaje namukomerekeje bishoboka. Ese ubundi nibyo nashakaga cyangwa nagiye kure ndakabya?


Umuntu yarakomanze inshuro nyinshi nuko nshyira itasi hasi njya gukingura, nkubitana na Marie
Yahise yinjira atanashuhuje, ahubwo yarampiritse nuko akomeza yihuta agana mu cyumba cyacu nako cyanjye nuko nanjye ndamukurikira
Nasanze ari kuzinga ibye byose abishyira mu ivalisi


*David:* ariko ntiwari kurindira kuza uba wambwiye nkabikuzanira cyangwa nkabiha umushoferi akabizana


Yaranyihoreye akomeza kuzinga utwe nanjye nguma aho ndi kumwitegereza. Ndabizi neza ni ubwa nyuma tubonanye, gusa nishimira ibihe byiza twamaranye.
Bigitangira twarahuzaga kuri byose nkanezezwa n’indoro ye, inseko ye, ijwi rye ryiza ryankuraga mu byanjye ariko nyuma byose byarapfuye.
Ndabizi neza twembi mu mitima yacu ntabwo twari abizerwa kuko muri we harimo Edouard nanjye harimo umukobwa we. 
Kubonana Marie na Edouard byarambabaje ku buryo narwanye ntabiherukaga ahubwo ndibaza, bamaranye igihe kingana gute ubundi? Gusa nanone nibaza impamvu Edouard atigeze andwanya, ndumva bindenze


Intekerezo zarantwaye sinamenye igihe yarangirje kuzinga ibye nuko mbona ampagaze imbere. Impumuro ye yangezeho, nakundaga uburyo yitera umubavu umpumurira neza cyane, wongeye kunyibutsa bya bihe byose. Ndabizi neza nzamukumbura, nubwo namwitwayeho nabi ariko mu mutima wanjye nzi neza yuko namukundaga


*Marie:* ndakeka ibi byo ari ibyawe.


Yabimbwiye ari kumpereza ya mpeta namwambitse, mbanza kuyitegereza umwanya munini. Ubu koko ikosa rimwe gusa ritumye ibi byose bigera ku musozo cyangwa ni ya mpamvu ingana ururo?
Nafashe ya mpeta nta kintu mvuze nuko agiye kugenda mufata ukuboko


*David:* eeeh, umva Marie. Ni ukuri ndasaba imbabazi. Umbabarire ku bwa byose. Sinakubereye fiyanse wizerwa ariko nkubwije ukuri wari ufite umwanya ukomeye mu buzima bwanjye, ndabizi wenda umunsi umwe uzambabarira. Umukobwa wawe ntuzamurenganye, yabigendeyemo kuko byose ni jye nabitangiye, amakosa ni ayanjye


Yatangiye gusa n’ushaka kurira, iminwa ye mbona irimo gutitira akomeza kurwana no guhagarika amarira


*Marie:* waradutandukanyije, wadusenyeye umuryango David. Sinkubeshye sinzi niba nzabasha kukubabarira pee


Namufashe mu irugu nuko ndamukurura ndamwiyegereza duhuza uduhanga


*David:* mbabarira Marie. Nizere ko uwo uzakunda azakubera mwiza akakwibagiza ububi bwanjye


Amazuru yakoranyeho dutangira guhumekera hamwe nuko negereza iminwa yanjye ku minwa ye nawe ntiyabyanga aremera nuko nshyira ururimi mu kanwa ke aremera dusomana neza. Na we yamfashe ku matama nuko arandeka ndamusoma, gusa ndabizi ni ubwa nyuma dusomanye, ariko ntabwo namuhatiriza kugumana nanjye.
Yaranyiyatse nuko yubika amaso hasi, mbona igitonyanga cy’amarira kiguye hasi maze aragenda n’ivalisi ye
Ubu ndi jyenyine nk’uko nahoze ntaramumenya, ubanza naravumwe si gusa.


**********


Amasaha yarihuse aho nari nicaye mu biro gusa numvaga ntazi icyo ndi gukor hano nuko nsohoka mu biro mbwira secretaire ko ntari bugaruke ariko nkigera hanze numvise umuntu ampamagaye ndahindukira mbona ni Katy, avoka mwiza cyane
Narahindukiye ndamureba nuko aransekera maze aranyegera nuko ansoma ku itama


*Katy:* iminsi myinshi, avoka


Kuva bwa bukwe bwaba, ntabwo naherukaga kumubona gusa nanone ndumva ntashaka gutindana na we uyu munsi


*Katy:* ko nari ngiye kurya se ntiwamperekeza?


Nakabaye muhakanira ariko nkurikije uburyo muzi rwose ntabwo namuva mu nzara ni hahandi


*David:* sawa tugende.


Twagiye muri resto itari kure gusa yari yuzuyemo insoresore za kaminuza nuko dutanga commande dutangira kurya. Ariko numvaga ntashaka kurya jyewe, nta appetit na nkeya mfite pee


*David:* ku kazi se biragenda neza


*Katy:* eh urabizi neza nawe akazi kacu karavunanye. None se wowe na Marie bimeze bite?


Umva kandi aho anshubije uyu na we


*David:* sha ntabwo tukiri kumwe


Nabonye bimutunguye, ntabwo yari abyiteguye. Yagaragaje kubabara ariko ndabizi muri we biramunejeje kuko kuva na kera yageragezaga kunshotora. Yego ni mwiza ariko rwose ntabwo mwiyumvamo


*Katy:* yoo, sha disi wihangane. Gusa ubuzima burakomeza, ntakundi


Yabivugaga andambitseho ikiganza nuko agikorakora buhoro. Nitegereje uko ari kubigenza nuko ndamwiyaka


*Katy:* ahubwo se buriya uriya si wa mukobwa wa Marie? Hariya hakurya?


Narebye aho anyeretse mbona ni we koko. Ubu se kandi we arakora iki muri resto? Yari yicaye wenyine, gusa ntabwo yatubonye. Nakomeje kumwitegereza ukuntu imisatsi ye isambaguje, nibuka uburyo najyaga nyitunganya neza ngiye kumusoma.
Yarahindukiye duhita duhuza amaso, nuko ahita anareba Katy undi iruhande, akomeza kuturaranganyamo amaso kugera ubwo ya nshuti ye ihageze. Numvise uburakari ntazi aho buturutse sinzi impamvu ntashaka kumubonana na Stephen. Uyu yari afite amasahani abiri nuko na we ahita areba arambona mbona andebye ijisho ribi cyane, ubanza na we abizi ko ntakunda couple yabo.
Bahise bakomeza ibyabo batanyitayeho


*Katy:* uri kumva?


Asyi we. Uyu se kandi noneho we ni iki amaze kumbwira ko ntamwumvaga?
Mu mutwe wanjye harimo Sarah. Kumubonana n’undi mugabo birandwaza. Ndamufuhira ndetse bikabije. Gutekereza noneho ko bigeze no kurarana byo ubwabyo birushaho kundwaza. Ndamushaka jyenyine kandi ndamushaka wese wese, umubiri n’umutima bikaba ibyanjye
Ndabizi nashatse kumwikuraho kuko ku ruhande rumwe ndamubyaye ariko ku rundi ruhande ndi umunyamafuti. Nakoze byinshi ngo wenda we anyange. Ariko se ko nabimubwiye nkabona biramubabaje, aho we ntiyaba ankunda? Ahari uwakomeza kwitwara nk’umuhehesi kuko abyanga yanzinukwa burundu akigendera cyangwa se nitware kigabo mugumane?


*Katy:* ko utariye se?


*David:* sha ndumva nta appetit mfite


Ako kanya telefoni ye yarasonnye arebye mbona ahise ahaguruka


*Katy:* sha hari umukiriya untegereje reka ngusige njye kuvugana na we


*David:* nguherekeze noneho


*Katy:* oya si ngombwa hari umushoferi untegerereje hanze


Yahise yunama aranyegera maze ansoma ku munwa neza neza


*Katy:* dusubire vuba, beau-gars


Nahise mpindukira ndeba aho Sarah ari, mbona yatubonye ndetse yarimo andeba uburyo budasanzwe. Ubu se kandi ibi byo nzabisobanura ngo ntabwo nabishakaga?
None se ubu nkore uko nshoboye kose Sarah abe uwanjye cyangwa mureke yibanire n’uriya muganga uzamushimisha ubuzima bwe bwose? Amahitamo ya kabiri ni yo meza ariko undi mutima urambwira ko Sarah agomba kuba uwanjye uko byamera kose.


*_Ariko se yamuhaye amahoro agateretana na Katy ko bahuje n’akazi akareka abandi na bo bahuje akazi bakibanira? Ahubwo se noneho uru rugamba rujemo undi muntu ubu ntirugiye gukomera? Agace ka 38 ntuzagacikwe_*


*

Comments