Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_DAVID_
Marie andyamye mu gituza nanjye ndi kumukorakora mu misatsi no ku ntoki, dusobekeranyije amaguru
Gusa ntabwo nsigaye nkunda uko yiyogoshesha, nikundiraga imisatsi ye miremire none yarayigabanyije ngo ni za coupe da.
Namwitegereje aho aryamye asinziriye, muri iki gitondo cy’urukerera. Nicyo gihe ngo mbyuke ariko ntabwo nshaka kumukangura rwose. Nigiye hirya buhoro nuko musoma ku itama maze ndabyuka nambara imyenda ya siporo
Byari bigeze 5h30, ni amasaha meza cyane yo gutangira ngakora siporo.
***********
Izuba ryamaze gucana, noneho sinkiri kwiruka ahubwo ndi kugenda buhoro buhoro, gusa nanone ngomba kwihutamo sinshaka ko Marie ari bukanguke akambura, mbona abyanga cyane iyo akangutse agasanga ntahari
Gusa uko nagendaga nabonye umuntu nkeka ko nzi nkomeza kugenda musatira, nsanga koko sinibeshye, yari Sarah.
Ari gukora iki hanze se aya masaha y’igitondo ubu ngubu? Footing se? ntabwo bishoboka yambaye pyjama. Gusa natangajwe nuburyo yarimo agenda buhoro cyane kandi ubona nta kagufu
Namugeze iruhande mukora ku rutugu ngo ahindukire ariko ibyo nabonye byatumye ngwa mu kantu. Uruhu rwasaga ukuntu, iminwa yumye, t-shirt yambaye yari yuzuyeho ibitaka. Mu maso he hagaragaza ko harize. Ni ubwa mbere mubonye ameze atya pee.
*David:* Sarah, wabaye iki?
Mu maso he hagaragaza akababaro mbere noneho huzuyemo uburakari uko byabonekaga, ntiyamvugisha ahubwo ahita yongera arahindukira akomeza inzira ye nk’aho ntigeze nanamuvugisha
Twari turi bugufi y’iwabo, nuko akomeza kwihuta ameze nk’uri kumpunga. Oyaa. Ntabwo namureka ngo agende rwose, nahise nongera ndamukurikira ndongera ndamuhagarika
*David:* ese ufite ikihe kibazo Sarah?
Yahise yitegerezanya isesemi n’agasuzuguro intoki zanjye zari zimufashe ku kiganza
*Sarah:* nkuraho izo njaba se nyine
Ngo? Ni jye abwiye atya cyangwa ni undi? Yaranyiyatse ariko noneho ntiyakomeza kumpunga aubwo andeba mu maso
*Sarah:* ejo wowe na mama mwakoze iki?
*David:* kuki umbajije icyo kibazo se?
Yikije umutima ariruhutsa
*Sarah:* sawa ndumva udashaka kunsubiza, mpa amahoro rero
Yahise yongera akomeza kugenda. Uyu mukobwa noneho arifuza kugera ku ki koko?
Nahise nongera intambwe ndamukurikira turagendana.
*David:* ku bwawe urumva ku cyumweru ari iki kindi twaba turi gukora?
*Sarah:* ndumva mwaba mwibereye mu buriri ruri hasi ruri hejuru
Gusa yabivugaga wumva mu ijwi rye huzuyemo uburakari bwinshi
*David:* oya si mu buriri gusa, no mu gikoni, muri douche, muri salon no ku rubaraza
Namushubije gutyo ahita ahagarara arandeba
*Sarah:* nari mbizi
*David:* wari ubizi? Wari uzi ibiki Sarah? Nsobanurira kuko rwose siniyumvisha ikiri kugutera kumera utyo
Naramwegereye mbona ameze nk’uri gutengurwa.
*Sarah:* nari mbizi yewe. Kuba yarabyibagiwe byose ni wowe wabiteye
Yavugaga atyo ankubitagura udupfunsi mu gituza
*David:* Sarah, tuza. Birahagije
Nahise mufata amaboko nuko mbona ari kurira. Umutima wanjye warikanze ndebye ayo marira ashoka ku matama. Yarekeye aho kundwanya nuko afunga amaso ndamwiyegamiza numva nta kabaraga afite
*David:* mu gitondo ntakintu wafashe?
Nahise mukora ku itama muhanagura amarira niko guhita numva umuntu amvugishije. Yari Marie
*Marie:* David?
Sarah yahise anyiyaka nuko nubura umutwe mbona nyina ari kuturaranganyamo amaso nuko ntaragira icyo mvuga mbona Sarah ashatse kugenda
*Marie:* David uri gukora iki hano? None se Sarah we…, niko Sarah cherie…
Undi yahise amureba nabi
*Sarah:* oya mama, mpa amahoro ndakwisabye.
Yahise agenda yiruka agana iwabo sinari nanabonye ko twahageze. Marie na we yahise amukurikira bwangu, Mana yanjye noneho ibi byo ndamenya mbigenza nte ubu?
Numvaga bari gusakuza ibyo ntumva neza, nuko nanjye ndabasanga ngo tubicoce
*Marie:* umva cherie, ni ukuri umbabarire…
*Sarah:* nkubabarire iki mama? Nkubabarire ko wirirwanye na za bagabo bawe mukora ibyo ntazi nuko ukareka kujya gusura papa?
Akivuga ngo gusura se, naguye mu kantu. Gusa natangajwe nanone no kubona Marie ahise arakara
*Marie:* umva Sarah n’ikindi gihe ndakubujije ntuzongere kumbwira uko
*Sarah:* ntabwo mbyumva siniyumvisha ukuntu wibagiwe isabukuru ya papa, ukayisimbuza kwirirwana n’uyu mugabo. Mama ushaka wahumuka nyamara, kuko uyu wita za fiyanse ndanamwanga rwose kuko ntagukunda
Nabaye ntariyumvisha neza ibiri kujya mbere ako kanya mbona Marie ateye Sarah urushyi
*Marie:* umva Sarah ushaka kurengera. N’ikindi gihe ntuzongere gushaka gutuka David
Sarah yataye amarira ariko nta kuboroga.
*Sarah:* ikiboneka cyo rwose ntabwo uri gushaka kunyumva. Nari ngukeneye ngo undinde kuba jyenyine uriya munsi, mama umbabarire narengereye ndabyemeye.
Yahise ava aho nuko yinjira mu nzu. Numvaga namukurikira nkamuhoza ariko Marie amfata ukuboko
*Marie:* ni gute nibagiwe koko? Nari mbyutse nzi yuko nje gushyira ibintu ku murongo, none ndushijeho kubihuhura
*David:* humura biraza kugenda neza cherie…
_SARAH_
Mama? Ankubise urushyi? Ntabwo ndabyumva neza. Gusa ikibazo nyamukuru si uko ankubise kuko afite uburenganzira bwo kunkubita, yarambyaye sinamubyaye nanjye rwose. Gusa ikinteye agahinda ni uko abikoze ngo kubera David. Aha ho rwose yarengereye, yakabije pee
Nakomeje ngenda, nuko ngera kwa Stephen, ndinjira mu gipangu, nuko mpagarara imbere y’umuryango wabo. Umutima wanjye watangiye kudihagura cyane. Ese ubu ni byo ibyo ngiye gukora koko? Kuza kumureba birakwiye aka kanya ra?
Ndacyeka ariko ari byo, nkeneye amaboko ye ampobera ampumuriza akangaruramo imbaraga.
Nabanje kwitsa umutima nuko ndakomanga
Hashize akanya gato batarafungura, ntekereza niba bitaba byiza mpise nigendera. Gusa amaguru yanjye na yo yaransuzuguye.
Urugi rwafunguwe buhoro, nuko… umukobwa ni we wakinguye rwose mvugishije ukuri ntabwo yambaye kuko yambaye aka boxer gusa n’agasengeri utamenya uko gateye ku buryo umukondo uri hejuru nako n’amabere uretse imoko…
Yaranyitegereje ahereye hasi kugera hejuru, numva umutima ugiye kumvamo
…: Bite ko wenda kudutura urugi hejuru iki gitondo?
Numvise nahita munoboramo ayo maso y’imitunu yantunuriraga nuko ntaramusubiza numva inyuma ye Stephen aravuze
*Stephen:* uwo ni nde se?
Yahise afungura urugi neza, nuko mbona na we yiyambariye boxer rwose hejuru yambaye ubusa.
Mana yanjye koko ubu kuki aya maguru yampemukiye akanzana hano iki gitondo?
Stephen akinkubita amaso nahise mbona atunguwe, nako yaguye mu kantu. Ahubwo ndi kwibaza, ni iki kimutunguye? Kuba ambonye meze ntya cyangwa kuba musanganye n’iri habara rye?
*_Ngaho rero. Sarah ashwanye na nyina none n’aho yari ahungiye aratunguwe. Ubu se Stephen aramusobanurira ate? Agace ka 23 ntuzagacikwe_*
*
Comments