logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Narabitegereje aho bahagaze mu muryango umwe ku wundi


*Sarah:* mumbabarire sinashakaga kubavangira


Navuze ayo magambo mpita mpindukira nshaka kwigendera nta gisubizo ntegereje


Uyu muswa ukuntu aba ambobeza ngo aranyemera, ngo ni jyewe na we gusa naho iyo ntahari aba yihereranye utunyogwe tundi. Ariko se ubundi mbabajwe niki ko ntari fiyanse we cyangwa ngo mbe ndi copine we? Turi inshuti ariko bitagiye kure da


*Stephen:* umva Sarah ba uretse kugenda


Nakomeje kugenda nta guhindukira ngo numve ibyo ashaka kunjajwaho ariko nahise numva angezeho amfata ukuboko


*Sarah:* umva Stephen ndekura


Ndumva ntashaka ko abona ko kumubonana n’undi mukobwa byankoze ku mutima. 


*Stephen:* none se ko wihuse?


Ijwi rye rituje, uburyo yari amfashemo ubwabyo byatumye numva amarangamutima azamutse ariko ndifata kubera umukobwa nzi ko bari kumwe


*Sarah:* umva sanga undi mwana aragutegereje ubu


Yahise aseka, birushaho kunyongerera uburakari.


*Stephen:* sha uriya ni aga take away Edouard yaraye atahanye rwose si uwanjye pee


Ngo agaki? Aga take away? Ubwo muri make ni uwo kuryamana bikarangirira aho? Ariko ubanza ari ukunjijisha si gusa


*Stephen:* nyizera Sarah. None se undi mukobwa naba mushakaho iki koko kandi ari wowe mfite? Urampagije rwose


Aya magambo ntabwo nari nyiteguye, arantunguye rwose. Gusa sinshaka kumureba mu maso, ndumva isoni mu gutwi


*Stephen:* uzi ko ntari nzi ko ufuha bigeze aho we


Yahise ansoma ku itama


*Sarah:* nyamara si ugufuha ahubwo…


*Stephen:* ngaho ni karibu dusangire ibya mu gitondo hanyuma umbwire ibitagenda neza, ndabibona ko bihari.


Numvise ayo ari amagambo y’ihumure. Ubu koko nakora iki ntamufite?


**********
Nyuma yo kumpatira kurya noneho numvise mbaye neza maze ansaba ko tujya mu cyumba cye, nabyemeye ntamugoye
Ubwo twageragayo yansabye kumwicara iruhande nuko nurira uburiri maze nicara iruhande rwe. We yahise aryama nuko arankurura sinanga, nuko muryama mu gituza, maze aramfumbata. 
Yankorakoye ku matama buhoro nuko mfunga amaso nanjye numva ubunyunyusiiii


*Stephen:* none se byagenze bite?


Nahise nsa n’uwubika umutwe muri we ngo atambona mu maso.


*Sarah:* nashwanye na mama


Yankorakoye ibikanu ameze nk’ukora massage, byari byiza


*Stephen:* ushaka kumbwira uko byagenze?


Naratekereje numva si ngombwa ko byose mbimubwira. Yego arampumuriza ariko nanone…


*Sarah:* oya sinshaka kubivugaho


Yarikirije n’umutwe nuko arankurura nanone arushaho kunyiyegereza


*Stephen:* ngaho gerageza ushake uko usinzira kuko urabikeneye cyane rwose byo


Nikirije n’umutwe nuko uko ahumeka, uko umutima we utera bigenda bimbikira, uko ankorakora mu musatsi, amaherezo agatotsi kaje kuntwara, ndasinzira. 




************


Amaso yanjye nabanje kuyafungura buhoro nkongera ngahumiriza nshaka kubanza kumenyera urumuri. Ubwo nakangukaga neza nasanze Stephen akimfumbase ariko na we yari yasinziriye. Namukorakoye buhoro mu maso ubundi nkora ku zuru, ngera ku minwa numva nahita nyigotomera ariko arasinziriye.
Uko nakamukozeho nahise numva ankubise urushyi ku mabuno ndashiguka


*Stephen:* jya unkoraho ari uko ndi maso


Nahise mumwaza nkoresheje gusohora akarimi ariko byari ukwihagararaho kuko isoni zari zanyishe. Nashatse kweguka ariko arankurura anyigumishaho


*Stephen:* ushaka kujya hehe se kandi


*Sarah:* Stephen ni ukuri ndumva nshaka koga, ndumva ntari tayari mu mubiri rwose. 


Ako kanya nahise mbona akeye mu maso, ndabizi neza ibyo ari gutekereza gusa jyewe si byo ngamije. Yahise yeguka nanjye mubyukaho


*Stephen:* reka njye kukuzanira imyenda uri bwambare nzane na essuie-mains


Naramushimiye nuko nicara ku buriri mutegereje ko agaruka


Yarabizanye nuko anyereka douche maze mfungura amazi ashyushye, uko ankoraho nkumva ni byiza cyane. Kurara hanze mu mbeho bukancyeraho si ibintu erega byoroshye. 


Ndi koga numvise ntazi ibintu Stephen ari kumbwira ari mu cyumba ndi muri douche nuko nkajya nikiriza gusa, kuko amazi yaransakurizaga sinumve.


Nyuma y’umwanya utari muto narangije koga nuko nkenyera ya essuie-mains yanzaniye. Mbega ukuntu gakabije kuba kagufi wee.
Nahise mfunga amazi neza ubundi negera ku muryango


*Sarah:* umva Stephen ba usohotse rero nshaka kwambara


Nategereje amasogonda make nuko numva imirindi, numva urugi rufunguka kwongera gufungwa ntekereza yuko ubwo ari we usohotse.
Nanjye nahise nkingura urugi rwa douche ariko nahise mera nk’ufashwe n’amashanyarazi ubwo nagwaga kuri Edouard ahagaze mu cyumba cya Stephen, wenyine
Mana yanjye. Na we ariko yatunguwe no kumbona nuko twese duhagarara ntawe uvuga ariko jye nari nabuze ubugenda n’ubugaruka, mbese byari bikomeye kuri jye.
Yatangiye kundeba ahereye hasi agera hejuru, atinda ku maguru yanjye atari yambaye 


Ako kanya nahise numva wa mukobwa nabonye kare amuhamagaye maze mbona Edouard abaye nk’uhiye ubwoba nuko ako kanya aba amfashe ukuboko ankurubana anyinjiza muri douche maze akinga urugi


*Sarah:* uri gukora ibiki?


Yahise ashyira urutoki ku munwa byo kuncecekesha


*Sarah:* ndeka se nyine nisohokere…


Aho kundeka ahubwo yahise amfata ku munwa ambuza kuvuga neza neza


…: Edouard….


Numvaga neza neza uwo mukobwa yinjiye hano mu cyumba nuko nanjye ngerageza kwiyambura Edouard ariko andusha ingufu antsindagira ku gikuta


*Edouard:* ariko se watuje mwana?


Ariko se uyu we bite bye?
Nahise muruma ikiganza nuko kubera kubabara arandekura maze ubwo nashakaga gusohoka ntitaye ku biri bukurikireho ahita yongera aramfata antsindagira ku gikuta ambuza kunyeganyega


*Edouard:* uriya nawe ni nzakwizirikaho neza neza.


Nyuma y’akanya gato twumvise imirindi, urugi rurafunguka rurongera rurifunga, nuko Edouard arandekura, ubanza wa mukobwa yagiye


*Sarah:* ese kuki uzana iwawe umuntu utari proud ye?


Aho kunsubiza yaranyihoreye 


*Edouard:* icyakora menye impamvu pee.


Yarongeye aranyitegereza ubundi asohoka muri douche nta kindi arengejeho aragenda nanjye ndasohoka. Natunguwe no kubona imyenda Stephen yanzaniye harimo na boxer
Ese nubwo nambara gihungu ubu koko arabona ndi uwo kwambara boxer ye mwa bantu mwe? 
Gusa nanone ntayandi mahitamo mfite, nahise nyambara ndenzaho training n’umupira
Ndumva noneho nduhutseho. Ako kanya Stephen yarakomanze ahita yinjira maze aranyitegerezaaaa…


*Sarah:* iki se?


*Stephen:* nukuri iyo myenda irakubereye rwose pee


Narasetse ariko ndanamushimira nanone kuko byose ni ubwitange bwe, ni inshuti nziza mbwira ikanyumva. Yahise anjya inyuma arampobera maze ashyira akananwa ke ku rutugu rwanjye.


*Stephen:* ubu rero amakuru mfite kandi nawe nshaka kuguha ni uko iyi nzu guhera ubu tuyirimo twenyine


Yabimbwiraga umwuka we umpuha ku rutugu bigatuma nsesa urumeza neza neza


*Stephen:* nashakaga kugusaba kurarana nanjye iri joro.


*_Ngahoooooo. Ubu se aremera cyangwa arahakana? Agace ka 24 ntikazagucike_*


*

Comments