logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Uyu munsi ni ku cyumweru, tariki 5/10. Sinaraye neza, gusa nanone simbyutse neza.
Ubusanzwe mu myaka myinshi yahise, nabaga nishimye ariko kuva mu myaka 3 ishize, iyo iyi tariki igeze, mererwa nabi muri jye.


Nabyutse nshakisha umupira wahoze ari uwa papa nuko ndawambara ubundi ndongera nsubira mu buriri. Gusa ubwo nakangukaga nasanze Stephen yambuze, inshuro nyinshi ndetse ananyandikira SMS
Numvaga uwakabaye uwa mbere amvugisha kuri uyu munsi ari mama ariko ntabyo yakoze. Nafashe telefoni ngo muhamagare ariko inshuro eshatu zose, ntiyitabye
Ko nta kazi afite muri weekend se ubu ari mu biki? Nako ndabizi neza ubu …


Nkiri muri izo ntekerezo nibwo bakomanze nuko ngiye gukingura mbona ni Stephen.


*Stephen:* Sarah, bite ko mbona ntazi uko umeze? Nanaguhamagaye ntiwitaba


*Sarah:* sha ntakubeshye, simeze neza rwose pee


Yahise yicara, nanjye ndatinyuka mwicara ku bibero, byibuze ahari we nimubwira ari bunyumve.


*Sarah* uyu munsi ni umunsi ukomeye mu buzima bwanjye, ni anniversaire ya papa. Ariko kuva mu myaka 3 ishize, nyizihiza mu bundi buryo kuko ntabwo akiri kumwe natwe


*Stephen:* mbwira nguteze amatwi


*Sarah:* ubwo nigaga mu wa mbere wa primaire nabajije papa impano ashaka ko muha nuko ambwira yuko impano ashaka ari uko nzaboneka mu bazavuga imivugo mu munsi mukuru wo ku ishuri. Nkubwije ukuri ibyo bintu yansabye byari nko kunsaba kumanura ukwezi cyangwa kwimura umusozi kuko nari umwana ugira isoni bidasanzwe, intinyamaso. Gusa kuko namukundaga nkamwubaha, narabigerageje ndetse ndabishobora. Kuva uwo munsi, buri mwaka kuri anniversaire ye, yansabaga ko impano muha ari ugukora kimwe mu bintu yabonaga ko byananiye cyangwa se bingora, nyuma nibwo naje kubona ko yashakaga kundemamo umuntu nyawe, uwo ndi we ubu.


Nikije umutima, nuko mbona Stephen ankoze ku matama, sinari nzi ko amarira yatangiye gushoka ku matama.


*Sarah:* gusa ubwo nagiraga imyaka 15, byarahindutse. Natangiye kwigira intakoreka, ntangira kubeshya, ntangira kugendana n’abantu papa atashakaga, abantu babi. Natangiye kuba akarara, sinatinya kubivuga. Uwo munsi hari kuri iyi tariki. Nabeshye iwacu ko ngiye gusura umwana twigana ariko nari ngiye muri house party. Papa yaje kubimenya, aza kunkurayo arakaye cyane, nk’uwaba aje gutwara akana k’inzererezi, yahankuye ankurubana numva isoni ariko numva umujinya. Numvaga ko ntakose nakoze ryatuma ankoza isoni muri bagenzi banjye. Mu nzira tugenda yatwaraga imodoka nk’uwasaze, antukagura anyereka ko narengereye cyane, nuko imodoka na yo yihutaga iratugonga, maze iyo mpanuka ihitana data, ndasigara.


Amarira yakomeje gushoka, maze Stephen akomeza kumpanagura anambwira gukomera. Nakomeje kumutekerereza


*Sarah:* kuva uwo munsi, iyo iyi tariki igeze nibuka ko ubugoryi bwanjye no kutumva kwanjye ari byo byatumye data apfa. Nibaza impamvu atari jye napfuye bikanyobera kuko ni jye munyamakosa, byose ni jye nabiteye. 


Nahise noneho nturika ndarira ndirekura


*Stephen:* wivuga utyo Sarah. Wikirenganya rwose, buriya ni ko byari bigennye, uwo munsi ntabwo yari kuwurenza


Yakomeje ambwira amagambo menshi ampumuriza, numva koko nibyo. Nakomeje kwicara ku bibero bye, igihe kirekire ntazi, gusa numvaga ari byiza kandi bimfashije gutuza.


*Stephen:* urumva umeze ute noneho?


*Sarah:* ndumva ntuje, kandi ni wowe, urakoze cyane


*Stephen:* igihe ugize ikibazo ntuzatinye kunyitabaza, nzaba mpari ku bwawe


Nabonye andeba uburyo bushekeje, nkeka yuko ahari nahindanye mu maso nuko ndahindukira ndeba hirya ariko aho kundeka yahise amfata mu misaya arampindukiza nuko mbona aransomye
Natunguwe n’ibyo akoze ariko numvise ari byiza kandi na byo bitanga ihumure n’amahoro.
Yakomeje ankorakora mu misaya, amanura intoki ankora ku kananwa, izuru, nuko mbona aramwenyuye.


*Sarah:* ko unseka se ndasa nabi?


*Stephen:* oya ahubwo urasa neza cyane rwose


*Sarah:* sigaho kunshuka sha. Umuntu se warize asa neza ate?


*Stephen:* wowe waba ubyutse, waba uryamye, igihe cyose uba usa neza cyane.


Ako kanya numvise telefoni ye isonnye munsi y’ikibero cyanjye ubwo ni mu mufuka w’ipantalo yari yambaye nuko ndahaguruka nicara mu ntebe na we afata telefoni ye aritaba


*Stephen:* Allo… yego. … Nonaha?... Oya ndahuze ntabwo byashoboka yewe….. Ese man iyo mvuze oya jya wumva oya.


Yahise akupa


*Sarah:* Stephen ndumva meze neza noneho


*Stephen:* ntabwo nagusiga umeze utyo, ndagumana nawe rwose. 


Telefoni ye yarongeye irasona noneho ndebye mbona ahamagawe na Edouard, ni mukuru we, aranatwigisha nubwo jyewe tuzirana. Rimwe yigeze kumbwira nabi ntaramenya ko ari umwarimu ndamutuka nanjye bukeye mbona yinjiye mu ishuri isoni ziramfata.


*Sarah:* nta kibazo wataha ndumva meze neza kandi urabona burije ndanananiwe nshaka kuryama nanjye. Wakoze cyane rwose


Nahise mpaguruka ndamuhagurutsa na we aremera


*Stephen:* niba wumva koko umeze neza nta kibazo reka ngende. Ariko nugira ikibazo cyangwa ikindi unkeneraho ntutinye kumpamagara, ndahari ku bwawe. 


Narikirije nuko ndamwegera musoma ku itama


*Sarah:* wakoze cyane Stephen, urare neza


Yamaze kugenda negama ku rugi. Nubwo namubwiye kugenda ariko numvaga atagenda ntabeshye pee. Ubu iki kizu ndakiraramo jyenyine koko kuri iyi tariki? Numvaga nasubira hanze nkamubwira akagaruka ariko ndikomeza nuko njya mu cyumba
Nicaye ku buriri, ndeba ku isaha. Saa yine zarenze. Mana yanjye nakerereweeee


Nahise nsohoka nihuta cyane. Uko nagendaga njya kure y’iwacu ni ko imihanda yarushagaho kwijima kuko amatara yo ku muhanda hose ntahari
Gusa nanone ntabwo nareka kujyayo nubwo mfite ubwoba. Ubundi indi minsi nabaga ndi kumwe na mama singire ubwoba ariko ubu bwo ndi jyenyine
Nubwo imbwa zamokaga nishyizemo akanyabugabo ndatanya kugera ubwo nabonye ukwezi kumurikiye imva ye.


*Sarah:* papa naje. Nubwo natinze ariko ntabwo nakabije, umbabarire dawe.


Napfukamye imbere y’aho ashyinguye


*Sarah:* isezerano naryubahirije ariko mama byamunaniye urabona ko uyu munsi nizanye, wihangane papa


Amarira yatangiye gushoka ku matama, numva urumeza kubera umuyaga wa nijoro


*Sarah:* kuba mama ataje byose ni ukubera David ndabizi neza. Papa ndamwanga David kuko nubwo yigira mwiza imbere ya mama ariko mbona ari umuhehesi, si umuntu wo kwihanganira rwose


Nagerageje guhagarika amarira yashokaga ariko byarananiye. 


*Sarah:* nyine papa, ntabwo we ameze nka Stephen. Harya Stephen ntumuzi? Ni umusore twamenyaniye kuri kaminuza. Iyo ndi kumwe na we numva nishimye, ndetse mbona ibyo wajyaga umbwira wifuza ku musore unkwiye abyujuje byose kandi rwose ntakubeshye nanjye nsigaye mwiyumvamo kuko aranshimisha


Naryamye ku mva nihinahinnye, ntitaye ku mbeho ya nijoro, nuko ndahumiriza


*Sarah:* isabukuru nziza papa


Umutima warandiye, ikiniga kiramfata. 


*Sarah:* ngaho mbwira basi cadeau ushaka uyu mwaka. Papa ndabizi uranyumva nubwo utansubiza, gusa ndagukumbuye papa. Nkumbuye kukumva untonganya nakosheje warangiza ukampobera umpoza, nkumbuye kukubona untamika unsiga gato, unyita akana. Papa, papa………


*_Yoooo. Ubu se koko… Agace ka 22 ntuzagacikwe_*


*

Comments