logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Ndarota cyangwa ni byo ibyo ndi kubona?


*Sarah:* uri gukora iki hano? Ubundi se winjiye ute?


Yahise anyereka imfunguzo mu ntoki ze. Ubwo nyine ni mama wazimuhaye. Kuki se yamuhaye imfunguzo za hano?


*David:* hari ibintu mama wawe antumye nje gufata hano


Yahise atera intambwe anyegera, atera urwa kabiri agenda buhoro noneho, urwa gatatu yaruteye angeze iruhande, imbere yanjye neza neza. 
Yanyitegereje nk’aho ari ubwa mbere ambonye. Impumuro ye yahise itama inzu yose, kandi rwose iyi mpumuro ye indwaza mu mutwe


*Sarah:* niba rero ibyo wari uje gufata byose wabibonye ndumva wagenda?


*David:* ese kuki usigaye unyanga ra?


Nahise nsekana imbereka ubundi nkoresheje urutoki mwereka umuryango


*Sarah:* nari ngiye koga, rero umbabariye wasohoka


Yahise amfata ukuboko arankurubana ahita anyinjiza muri douche
Yahise afungura amazi nuko atangira kutugwaho twembi ku mubiri. Nafunze amaso ubwo amazi akonje yangwagaho, imisatsi yanjye iratota imyenda na yo itangira kumfata kubera guhura n’amazi. 


Natangiye guhekenya amenyo ubundi mureba nabi numvaga namutuka cyangwa nkamubwira nabi ariko ndaceceka nkomeza kumwitegereza.


Na we amazi yamugwagaho nuko ishati yari yambaye na we imufataho kubera amazi
Natangiye noneho kumva nshyushye, umubiri ni ko ubigenza iyo uri kurwanya ubukonje. Naramurebye mbona ari kumwenyura, ubanza yishimiye ibyo ari gukora.


Yaranyegereye nuko ngerageza kumuhunga ariko se douche wahungira hehe ko nahise numana n’igikuta. 


*David:* hagati aho, sinari nzi ko ufite inshuti


*Sarah:* ariko ubuzima bwite ntibu…


Yahise ahagarika amazi, ndikanga. Yandebye mu maso nuko akoresheje urutoki atangira kunkorakora ku matama, intoki ze zituma ndushaho gusesa urumeza


*Sarah:* ntiwongere


Gusa nabivugaga meze nk’uwongorera. Yaramwenyuye nuko aransatira, ntangira kureba iminwa ye maze nibuka wa munsi ansoma, ukuntu byari biryoshye
Yakomeje kunsatira kugera ubwo neza igituza cye gihura n’icyanjye nuko aranyongorera


*David:* ngaho nsunika nigireyo, nsunika Sarah


Ubwoya bwarahagaze kubera urumeza n’ubwoba, umutima utangira gutera insigane, guhumeka wagirango mvuye kwiruka
Musunike? Yego nibyo nakabaye nkora, nkikuraho itunda ryabujijwe, ngahunga ikibi
Ariko nabuze imbaraga zibikora, ahubwo ubwo iminwa ye yankoraga ku ijosi nahise mfunga amaso ubundi ntangira kubyiyumvisha nezaaaa


*David:* ko utansunika utegereje iki?


Iminwa ye yakomeje kuyitembereza ku ijosi, ivaho igana ku kananwa, ubwanwa bwe buri kumera bwankoraho nkumva bumeze neza
yarazamutse akatira iminwa asoma ku matama yombi, umutima urushaho gutera indihaguzi ubundi numva amaguru ntabwo akiri gukora hasi. 


*Sarah:* ndakwanga…


Ariko nabivugaga nongorera. Yahise asa n’usubira inyuma, mmbona mu maso he harahindutse maze amfata mu misaya, ahuza agahanga ke n’akanjye
Amazuru yakoranyeho nuko dutangira guhumekera rimwe


*David:* ndabizi neza


Yahise ankorakora ku matama ameze nk’unshima buhoro, intoki ze zigakora ku minwa gutyo gutyo, numvaga ari byiza ariko mu mutima numvaga ndi kwigaya no kwishinja kuko icyo numvaga nshaka ni uko yakongera akansoma nka cya gihe ndetse yashaka akarenga aho, ariko nkibuka ko uyu turi kumwe ari umugabo wa mama.
Numvaga nkwiye kuyobora amarangamutima yanjye sindenge umupaka ariko nanone nkumva ndashaka kumwumva rwose kandi nkamwumva wes wese


Yakomeje ayikozaho intoki gusa ubanza yari ategereje ko musunika, kandi sindi bubikore rwose. Nahise mfunga amaso niteguye kurya ku itunda ryabujijwe ariko ubwo nafunguraga amaso nasanze atakiri hafi yanjye yari yigiye inyuma buhoro, nuko abonye mfunguye amaso arushaho kujya kure nuko antera umugongo, arahindukira.


Ni ibiki bimaze kuba? Ntabwo ndi kurota ndabizi neza mu kanya yari agiye kunsoma rwose. 
Numvaga narira, numvaga namubwira ko anshyuhije akandeka, nkumva namubwira ko amanitse ntamanure, cyangwa basi nkamutera urushyi, nubwo rutaba ruhagije. Ese ibi byose abitewe niki, ashaka kugera kuki koko?
Cyangwa ahubwo ni jye kigoryi, amaze kundeba mu mutwe?


Nahise musiga aho ngaho muri douche ndasohoka numva ndakaye cyane nuko ubwo nageraga mu cyumba nahise numva umuntu akomanze maze nihanagura mu maso gusa njya kumukingurira.


*Sarah:* eeeh, Stephen?


*Stephen:* yego ni jyewe. Nakinjira se?


Oya wee. Ndumva ntabishaka rwose


*Sarah:* nyine byari byiza ariko nanone…


*David:* uwo ni nde?


Mana yanjye. Stephen yahise akanura amaso yumvise ijwi ry’umugabo mu nzu ahita ansunika na we yinjira mu nzu. 


Yarebye David kuva hasi kugera hejuru nuko nanjye arandeba. Birumvikana twembi twatose, ubanza yari arimo yibaza ibibaye. David na Stephen na bo barebanaga nk’abantu bazirana, nako barimo barebana ay’ingwe


*Stephen:* wabaye iki se?


Ubu se nsubize ngo iki koko? Ngo nanyagiwe nta mvura yaguye?


*David:* ntubona se ko tuvuye muri douche


Ariko Mana yanjye uyu mugabo anshakaho iki? Stephen yarongeye aratungurwa. Ubanza ashaka kumenya niba koko ari byo cyangwa atari byo


*Sarah:* nyine nari nagize ikibazo kuri robinet yo muri douche nuko kuko David yari ari hano musaba kuza akamfasha nibwo amazi afungutse cyane twese turatota


Stephen yahise andeba ukundi kuntu mbona David ashaka kunyomoza ariko ndamutanga


*Sarah:* hanyuma sinanamukubwiye, uyu David ni umugabo wa mama


*Stephen:* umugabo wa nyoko?


Yaramwegereye nuko amuhereza umukono amusuhuza


*Stephen:* nanjye nitwa Stephen ndi inshuti ya Sarah


Yampayinka rero. David nahise mbona na we atunguwe
Stephen ariko we nabonaga ashaka kurengera kuko yahise amfata mu mayunguyungu anyiyegereza ubanza ashaka kwerekana ko dufitanye umubano wihariye si gusa. Nahise mureba ikijisho ubundi mufata ukuboko ndamukurura mujyana mu gikoni


*Sarah:* ufashwe ute Stephen?


*Stephen:* ushaka kuvuga iki ubwo?


Nazunguje umutwe


*Stephen:* umva Sarah, uriya mugabo simushira amakenga rwose


*Sarah:* ariko ni umugabo wa mama nta kindi rwose


*Stephen:* nyamara ndumva wamugendera kure rwose


*Sarah:* ariko wibukeko jyewe nawe tutari aba fiyanse rero…kwanza mbwira ikiri kukugenza


*Stephen:* urebye rwose nanjye simbizi, nako numvaga nshaka kumarana akanya nawe


*Sarah:* nkuko ubibona rero ntibishoboka kuko David ari hano. Byiza wakitahira 


Nabonye bitamunyuze ndetse atabyishimiye


*Stephen:* none se kuba ari hano bitwaye iki? Twakigira mu cyumba cyawe


*Sarah:* ndumva nshaka kuba ndi jyenyine rwose kandi nyumva. Nshaka koga nkaruhuka kandi wigira ikibazo David na we ntari butinde kugenda


Yarikirije nuko aranyiyegereza ansoma ku itama


*Stephen:* tubonane ejo noneho?


*Sarah:* yego ejo nta kibazo


Twarasohotse nuko tugeze muri salon mbona David ntagihari. Namaze gusezera Stephen njya kureba ko David ari mu cyumba cya mama sinamusangayo
Wasanga ari mu cyumba cyanjye. Nagezeyo na ho sinamubona
Ubwo rero nizere ko yatashye, nubwo ashobora kuba yagiye adasezeye
Nahise ngana muri douche, ngomba koga nkaryama.


*_Si ngaho bagiye kumurwanira? Ese David yatashye cyangwa ari hafi aho? Agace ka 21 ntuzagacikwe_*


*

Comments