logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_SARAH_


Mu nzira tugenda nari ncecetse ariko John akomeza kugenda amvugisha


*John:* ariko se ufite ikihe kibazo, Sarah?


*Sarah:* nta kibazo mfite nyamara, meze neza


*John* mwana wanjye rwose nushaka kubeshya uzabanze ubyige neza cyangwa se ubyihorere rwose kuko nagutanze kubona izuba. None se ni ukubera inshuti yawe?


*Sarah:* oya nta nshuti ngira


Yahise aseka cyane numva isoni ziramfashe aho ndi nanjye


*John:* hanyuma se aho ku ijosi ibyo biriho byikoze ra? Nako byizanye? 


Ubu wasanga na mama yabibonye kandi pee. Ubundi se uwamubwiza ukuri byantwara iki?


*Sarah:* nkubwije ukuri rero uyu munsi nari nagiye ku mazi n’inshuti yanjye. Rwose ni inshuti bisanzwe nta birenze ibyo, ariko ubwo twari turiyo nyine byaje kuturenga twisanga turi gusomana nuko…


Yahise andeba ikijisho, nk’uko umubyeyi wese yakireba umwana we birumvikana ariko nkeka ko ashobora kuba atekereje ibindi.


*Sarah:* umva wikibaza byinshi ntabwo twagiye kure byagarukiye aho rwose.


*John:* ndabyizeye Sarah. Gusa nanone ntukomeze kwiyumvisha ko uwo musore ari inshuti isanzwe, iyo ni intambwe ya mbere mwateye ibaganisha mu yindi ntera. Simpamya ko ari uko bizakomeza rwose.


Nafunze amaso ngo mbitekerezeho neza. Ndakeka koko uyu musaza ari mu kuri. Byonyine gutekereza ukuntu yari andambarayeho ubwabyo bituma nsesa urumeza, gusa nanone ndumva ntabishaka pee. Sinshaka ibirenze rwose kuri Stephen


*John:* mwana wanjye uracyari muto. Gukunda no gukundwa biri imbere yawe gusa inama naguha uzabanze ubitekerezeho neza, ariko niba uwo musore ubona nta kibazo ateje ntazagucike.


Narikirije. John inama ze zinyibutsa papa rwose. Bitandukanye na David kuko nkurikije imyaka ye nuko anyitwaraho rwose we birahabanye cyane. David se buriya namwita iki? Umuhehesi, nako sinzi uko namuvuga. Ubundi buriya akunda mama cyangwa afite ibindi amushakaho?


*John:* dore tugezeyo


Naramushimiye nuko nsohoka mu modoka ngana mu nzu. Nahise njya muri douche kubanza koga, nuko mbishoje nambara pyjama ubundi nicara ku buriri natsa laptop ngo mbe nkora revision, biracyari kare ndabona ari saa yine


Gusa ubwo natangiraga gusoma nahise numva urusaku ruturuka muri salon, umutima wanjye utangira kudundadunda biteye ubwoba. Mana yanjye ndabigira nte koko?


Nasohotse mu cyumba bucece, amahirwe ngira urugi rwanjye ntabwo ruvuga iyo urukinguye. Nagendaga ndeba impande zanjye hose ariko nta muntu nabonye.
Nagannye mu gikoni, ncana itara ryaho sinagira umuntu mbona, numva ndaruhutse.
Nari ngiye gufata amazi ngo nywe mpita numva umuntu ansunikiye ku gikuta, ndataka kubera ubwoba, nuko uwo muntu ahita amfata amaboko yose nuko antsindagirira ku gikuta ku buryo ntabasha kwinyeganyeza


*Sarah:* ndekura se vuba


Nagerageje kumwiyaka ariko andusha imbaraga neza neza. Nahise numva ahumekera ku ijosi ryanjye, nibwo nahise numva iyo mpumuro nyizi


*Sarah:* Stephen?


*Stephen:* asyi wee. Ubu se umbwiwe n’iki?


Yahise andekura nuko ndahindukira ndamureba mpita mutera ivi hagati y’amaguru 


*Sarah:* uzi ko wasaze neza neza. Unteye ubwoba ntari nakagira kuva nabaho rwose pee


*Stephen:* ahubwo uri akajiji ntarabona. Ni gute usiga umuryango ufunguye muri iri joro koko kandi uri mu rugo wenyine?


Mana yanjye. Nari nibagiwe gufunga?


*Sarah:* ariko nanone si impamvu yatuma winjira mu nzu nk’uje gufatana ku ngufu


Yahise ansatira na we


*Stephen:* nashakaga kureba ko wabasha kwirwanaho uramutse utewe cyangwa usagariwe ariko rwose unkojeje isoni pee.


*Sarah:* ibyo kwanza tubyihorere. Uri gukora iki hano izi saha?


*Stephen:* nyine mukuru wanjye yatumiye bagenzi be mu rugo rero bari gusakuza basahinda, kandi ni abantu ntangana na bo, niko guhita ntekereza kuza kukwirebera


Ubu koko izi si injuga uyu ari kuntera koko?


*Sarah:* ariko ntitwirirwanye koko umunsi wose? Rero birahagije, ubu rero sohoka utahe


Yahise asohoka mu gikoni agana muri salon ndamukurikira nanjye


*Stephen:* reba ibintu nakuzaniye


Yahise ampereza nsanga harimo za biswi, chocolat, gateau, kandi arabizi ko mbikunda cyane. 


*Sarah:* yoo, urakoze cyane Stephen


Yahise yicara nanjye mwicara iruhande. Nyine ubu ntabwo akigiye rero


*Stephen:* hagati aho se wowe wari uri gukora iki? Cyangwa wari waryamye ko mbona wambaye ibyo kurarana


*Sarah:* nari ntangiye kwiga chimie organique. Ahubwo se waje ukansobanurira?


Yahise yemera nuko ambwira ko twahita dutangira ahubwo.


Ahagana saa sita mu gicuku nibwo twarangije kwiga, numvaga naniwe bidasanzwe nuko ndinanura ndaniruhutsa


*Stephen:* icyakora ndabona ufata vuba rwose, ntabwo uri umuswa burya.


Ubwo yabivugaga ahaguruka ku ntebe yicara ku buriri


*Sarah:* ahubwo ni wowe usobanura neza cyane umuntu akumva


*Stephen:* noneho nzabamo umwarimu mwiza?


Naramwihoreye nuko nzinga ibyo twigiragaho mbibika mu kabati kabyo, ubwo nabisozaga narahindukiye mbona yirambitse ku buriri


*Sarah:* amasaha arakuze.


Yaranyihoreye ahubwo arushaho kuryama


*Sarah:* umva Stephen taha mwana niryamire


Nabwo yaranyihoreye. Uyu musore ni gati ki koko?


*Sarah:* umva Stephen wikica amatwi yewe…


Ntiyaretse ndangiza interuro navugaga yahise ankurura ngarama ku buriri ahita anyicara hejuru


*Sarah:* ufashwe ute se kandi noneho?


*Stephen:* nkubwije ukuri naje nshaka ko tuganira


*Sarah:* ku buryo se tutazavugana ejo hakeye koko


Aho kunsubiza yaransatiriye, uko ansatira nkumva umutima wanjye uri gutera insigane, ntangira guhumekera hejuru, ibi ni iki


*Stephen:* Sarah, nananiwe. Sinshobora kwigira nk’aho ntacyabaye. Umwanya twamaranye ku mucanga ku mazi wanejeje kandi ndifuza rwose ko byarenga hariya, jye nawe


Naracecetse nuko na we arakomeza


*Stephen:* nagukoragaho nkabona usheshe urumeza, ni ukuri urihariye imbere yanjye. Sinzi icyo nakubwira ariko utandukanye n’abandi nzi. Uranezeza rwose pee


Yahise ansatira nuko ansoma ku itama buhoro, ankubaho imisaya nuko ubwanwa bwe buri kumera nkumva buri kunkirigita
Nahise numva ukuboko kwe kwinjiye mu mupira ankora ku nda buhoro buhoro, numva urumeza, nsa n’uwikanga. Numvise ashaka gukomeza agana ruguru ndeguka mufata ukuboko na we areguka


*Sarah:* Stephen, ntakubeshye nibuze rwose pee. 


*Stephen:* umva nanjye ntabwo ngusabye ngo unsubize nonaha, fata igihe ubitekerezeho bihagije rwose


Narikirije nkoresheje umutwe. Numvaga ntabasha kumureba mu maso pee. Yahagurutse ku buriri nanjye ndahaguruka


*Stephen:* ubu noneho nagenda


*Sarah:* reka nkugeze ku muryango


Twasohotse mu cyumba nuko tugeze ku muryango wa salon arahagarara arandeba aransekera


*Stephen:* urare neza, Sarah.


Yaranyegereye ansoma ku gahanga, nanjye mfunga amaso ngo mbyumve neza.


*Sarah:* urare neza…


Yahise agenda nanjye noneho ndafunga neza, maze gufunga negama ku rugi. Nkore iki koko?


*_Ari wowe wabigenza ute? Wakemera cyangwa wahakana wivuye inyuma? Agace ka 20 ntuzagacikwe_*


*

Comments