logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_DAVID_


Twari twicaye na John na Marie


*John:* ese hashize igihe kingana iki uba wenyine n’umukobwa wawe?


*Marie:* ubu hashize imyaka 3


*John:* ubanza byari bigoye kubaho nta mugabo.


Nabumvishe umwanya nitonze, kugera ubwo numva ikiganiro cyabo gitangiye kumbihira rwose. Marie ubanza yarabibonye kuko yahise amfata ku kiganza. Naramwitegereje mbona yatwawe n’ikiganiro cya John rwose. 
Nakomeje kumwitegereza uko asubiza, uko akurikiye ikiganiro, mbega rwose byari sawa cyane rwose. Iminwa ye isubiza yubashye cyane sebukwe, ukuntu yikiriza, uko yitsa umutwe, ni jye nashatse abandi baba babeshya rwose. 


*John:* ese ubu urahamya koko ko Sarah ari buze ra?


Nahise nibuka, nuko ndebye ku isaha mbona ni saa mbili za nijoro. Kandi ntaraza, yakabije gutinda rwose pee. 


Marie nabonye bimubabaje ndetse asaba imbabazi kubera umukobwa we yatinze. Yahise afata telefoni ngo amuhamagare ndamubuza


*David:* mube mugiye ku meza, ndaje mbyiteho ntacyo


Datawacu yahise abwira Marie baba bagiye muri salle a manger nuko nanjye mfata telefoni yanjye ndasohoka ku rubaraza ngo mpamagare
Ese ubu izi saha ko ari muri weekend atize, ari hehe, ari mu biki koko?


Nahise muhamagara ariko irinda icika atayitabye. Narongeye ndahamagara mbigira kabiri gatatu ariko inshuro zose namuhamagaye yarindaga icika atayifashe. 
Numvise umujinya ariko se nabikoraho iki?
Gusa ndi kwibaza ikintu ahugiyeho


Ako kanya numvise moto igenda hafi y’aho ntuye nuko ndebye hanze mbona iriho abantu babiri. Nigiye hafi ya gate mbona Sarah ni we ihetse.
Kandi si we gusa, nyine ni moto imuzanye. 
Ako kanya bavuye kuri moto, nuko mbona umusore wari umuhetse kuri moto amufashe mu mayunguyungu amusoma ku itama. Umukobwa na we nabonaga rwose bimunejeje, aramusekera
Umusore mbona ari kumureba icyoroshye undi akomeza kumwenyura, muri jye numva uburakari buriyongereye


Bavuganyeho gahoro nuko umusore mbona yakije moto aragenda. Umukobwa yahise yinjira mu rugo amwenyura akinkubita amaso mbona arikanze ariko ntiyanyitaho ashaka kunyuraho ngo yinjire mu nzu. 
Nahise mufata ukuboko arahindukira andeba ikijisho, mbega mbega. Wagira ngo namwiciye ukuntu ari kundeba rwose.


Yahise anyiyaka, ese kuki ari kwitwara atya ra?


*Sarah:* ndekura se nyine


Yahise antera umugongo, ubundi yinjira mu nzu, ko mbona atangiye kunca amazi agakabya se kandi? Yarinjiye nanjye mwoma inyuma.


*John:* eeeh, amaherezo ndabona uhageze noneho


*Sarah* munyihanganire natinze, sinari nzi ko namwe muri bube muhari. 


Yashuhuje John na nyina ubundi aricara


*Marie:* kuki se utaduteguje ko uri butinde?


*Sarah:* yewe telefoni yari yanzimanye mbura uko mbabwira


Mbega umukobwa ubeshya nk’inzozi. Mu kanya simuhamagaye ntanyitabe koko?
Nicaye iruhande rwa Marie naho Sarah yicara imbere yacu, iruhande rwa John.


Twariye tuganira ibya mva he na njya he, ariko urebye ni John na Marie baganiraga kuko Sarah we rwose ntiyari abyitayeho naho jyewe nari meze nk’udahari nari nkiri kwibaza ibyabaye byose. 


*John:* Sarah wampa amazi?


Yarikirije nuko amuhereza icupa ry’amazi, ararifata aramwitegereza


*John:* uko biboneka, wari mu bihe byiza




Nahise mbona Sarah bimuyobeye maze John aramwegera aramwongorera ibintu, mpita mbona Sarah arahindutse ahita ahaguruka ava ku meza ako kanya


*Marie:* bigenze bite se?


*John:* Sarah wawe aba anyibukije agakobwa kanjye ubwo kari mu myaka ye…


Yakomeje ibyo yavugaga nanjye sinari mbyitayeho rwose kugera ubwo nafashe umwanzuro wo kuva ku meza


*David:* ndaje mu kanya.


Nahise mpaguruka ngana hanze ndamushaka ndamubura, nza kwibwira ko wenda yaba ari mu bwiherero


Nahise nzamuka ngana hejuru bucece abari ku meza batambona nuko nerekeza muri douche. Ngeze hafi yayo nabonye hadafunze neza, urumuri rucye rw’itara ryaho rwarasohokaga nuko negama ku rukuta ntegereza akanya gato


Agikingura ngo asohoka nahise musunikiramo nanone mpita nkingaho nshyiramo urufunguzo


*Sarah:* hita ukingura se vuba?


Negamye ku rugi nko kumwereka yuko ibyo avuze ntari bubikore nuko ahita yifata neza arandeba


*Sarah:* ndeka ngende cyangwa mvuze induru


Ngo avuze induru? Naramwenyuye mbona we arushijeho kuzura uburakari ahubwo


*David:* gsakuza? Sakuza rwose ubundi urebe ko hari icyo bitanga. Nzi icyo nakora ugahita uceceka ahubwo


Nahise nyuza ururimi ku munwa nitegereza iye mbona ahise ahindukiza umutwe areba ku ruhande. 


*Sarah:* ese kuki? Kuki koko?


Yabivugaga ijwi rye ririmo amakaraza. Sinzi impamvu ijwi rye ritameze neza. Nuko arakomeza


*Sarah:* kuki ibi bintu uri kubikorera mama koko? Gute uvuga ko umukunda ugashaka gusoma umukobwa we koko? Urumva ibyo bintu bikwiye?


Uyu mukobwa ibyo avuga ni ukuri sinakabaye rwose mwegera muri ubu buryo gusa ntabwo ndi kubasha kubitsinda, arankurura ku buryo rwose kwihagararaho biri kumbera ingorabahizi. Yaranyegereye neza angera imbere, aho negamye ku rugi


*Sarah:* ndeka ngende


Naramubererekeye ntateye amahane ariko mbere yuko akingura urugi nahise ndumwegekaho, arureba anteye umugongo, nsa n’umwegamaho


*Sarah:* uri mu biki?


Yagerageje kunyiyama ariko ndamufata ndamukomeza


*David:* nyorohera Sarah


*Sarah:* ariko ubanza ibyo nakubwiye utabyumvise. Ese wabuze abandi bakobwa uheheta koko? Uzi ko utanagira isoni wowe


Ntazi ahubwo uburyo anyica mu bwonko iyo amvugishije yarakaye. Sinamwitayeho ahubwo nahise muruma buhoro ku gutwi mbona ahise asesa urumeza


*David:* uri kuvuga ibitandukanye n’ibyo umubiri wawe werekana ariko.


Yaracecetse kuko na we arabizi ko nanjye mukurura


Naramwihumurije, nuko nkomeza kumusoma ku ijosi.


Ariko ahita anyiyaka kuko aho namusomye nabonye hameze nk’aho barumye ubanza yarababaye


*David:* ibyo ni ibiki Sarah?


*Sarah:* eeh ntubizi? Ni aho bandumye buhoro bansoma ahubwo si ho gusa hari n’ahandi nushaka umbwire nkwereke


*David:* ni kariya gasore kaguherekeje kabikoze?


Yahise aseka


*Sarah:* ndakeka ariko ibyo bitakureba rwose


Ntiyaretse ngira icyo ndenzaho nuko ahita asohoka. Mbega agakobwa gasuzugura


Nirebye mu ndorerwamo yo mu bwiherero mbona isura yikunje kubera uburakari nuko nitera utuzi ngo mbone nsohoke. 


Nahise ntekereza ako gahungu kari kumusoma buhoro buhoro, kamukorakora, nizere ko byagarukiye aho gusa wee. Naho ubundi ubanza narwana
Nahise nsohoka ngo nsange abandi ariko ngeze muri salon nsanga nta muntu uhari nuko numva bari kuvugira hanze ndasohoka.


*John:* David waje se


*David:* ugiye hehe se aka kanya?


*Marie:* Sarah avuze ko ashaka gutaha kuko ejo afite amasomo none John avuze ko agiye kumugeza mu rugo.


*John:* niko bimeze kandi nanjye ejo mfite inama ngomba kwitabira.


*David:* sawa noneho ni ah’ubutaha


Yahise adusezera asanga Sarah mu modoka maze baragenda.


*Marie:* ubu rero iri joro ni jye nawe ubwo bamaze kugenda


Yabimbwiye ankurura anganisha mu nzu


*David:* gahunda se ipanze gute ubu?


Yahise ankurura ishati ubundi akingisha urugi ukuguru ubundi aba atangiye kunsomagura. Nanjye nahise nakira iyo bisou ye ubundi ndamuterura tugana mu cyumba.


Iryo joro namukoreye byinshi byiza, gusa mu mutwe wanjye hari hibereyemo Sarah, sinzi niba atari shitani yamfashe si gusa…


*_Atangiye gufuha naho umukobwa na we ntashaka kuko si byiza kuri we nubwo umubiri umutamaza. Amaherezo ni ayahe? Bazashwana cyangwa bizarangira neza? Agace ka 19 ntuzagacikwe_*


*

Comments