logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Uyu munsi ni ku cyumweru. Umwe mu minsi ntagikunda rwose na gato


*Mama:* Sarah, sinshaka gusubiramo ubimenye


Nikije umutima ndongera ndiyorosa
Umugabo wa mama yadutumiye kurya iwe ibya nijoro, gusa jyewe ndumva ntashaka kujyayo ariko nta yandi mahitamo mfite.
Uyu munsi iyaba butiraga rwose. Ese ubundi ko yamaze kumwambika impeta nkaba ntakiri mineur, yamujyanye bakabana mu nzu bikarangira bakandeka nkimenya?


Nahise numva urugi rukinguwe rurongera rurakingwa mpita menya ko mama ubwo agiye
Ahuii noneho ngiye guhumeka byibuze.
Iyi minsi singisinzira bihagije kuko maze iminsi ndara amajoro niga, none byankukiyemo sinkibona ibitotsi
Gusa nabaye nkifatisha agatotsi numva umuntu arakomanze. Asyi wee. Aba na bo ntibaba bashakira umuntu amahoro. Narirengagije ariko akomeza gukomanga nuko biba ngombwa ko njya gukingura
Ngifungura nasanze ari Stephen, abanza kunyitegereza ahereye hasi kugera hejuru ubundi ageze ku isura mbona ayitinzeho. Nashimye Imana ko noneho nambaye itiriningi aho kuba ka gakabutura nkunda kwiyambarira ndi mu rugo


*Stephen:* ni karibu se?


Nahise mva mu muryango mwereka ko kwinjira byemewe rwose


*Sarah:* niko se, uragenzwa n’amahoro?


Yabanje kwicara mbona ari kumwenyura


*Stephen:* nari nje kukureba


Naramurebye, nzunguza umutwe


*Sarah:* ngo kundeba? Hanyuma ukanjyana hehe ubwo? Urumva se wizeye ko ndi bukujye inyuma ra?


Yahise ahaguruka aransatira


*Stephen:* ariko kuva twamenyana ko ibintu byose ngusabye uhakana, ubu koko byibuza nta kuntu wakemera irya none? Nshaka ko byibuze nk’inshuti tugira agahe tumara turi kumwe. 


Mana yanjye wee. Uyu na we yabaye nka ka kiziritse ku muhoro rwose pee.


*Stephen:* ngaho jya kwambara ahubwo igihe kiri kugenda.


Yabimbwiraga ari kunsunika ngo ngende


*Stephen:* kandi ntiwibagirwe koza amenyo disi we


*Sarah:* ahree. Stephen wowe ndakwanga


Nahise ngana mu cyumba nkora ibyo ansabye byose nuko ndasohoka


*Sarah:* ngaho mbwira. Tugiye hehe?


Ubwo nabimubazaga ndi kurira kuri moto. 


*Stephen:* urabimenya wowe humura. Ni ka surprise nyine


Twagiye urugendo rutari rurerure ariko nanone rutari rugufi cyane, moto natangiye ntinya noneho maze kuyikunda mba numva ifite umunyenga udasanzwe rwose pee. Iyo ndi kumwe na we mufashe mu nda namwegamye mu mugongo mba numva ari byiza cyaneee


Uko twakagiye yagabanyije umuvuduko nuko ndebye mbona turi ku mazi


*Sarah:* umva Stephen ntumbwire ko…


Yahise ahagarara, Mana yanjye. Ku mazi se?




*Stephen:* ngaho vaho noneho


Nahise mva kuri moto nuko ntegereza ko amara kuyiparika arangije aza agana aho ndi yifashe mu mifuka ansaba kumukurikira


*Sarah:* ahubwo ndashaka gutaha


*Stephen:* utaha kandi ari bwo tukihagera se?


Yahagaze amenye ko ntigeze mukurikira nuko arahindukira andeba ubona arakaye. Yagarutse aho ndi yihuta cyane, ubanza ibintu bigiye kumera nabi. Yahise anterura nk’agafuka k’ibijumba ubundi anterera ku bitugu, nk’umpetse mapyisi


*Sarah:* Stephen waretse


Namukubise udupfunsi mu mugongo ariko akomeza kumfata amaguru aranyihorera akomeza agendagenda aho ku mucanga


*Sarah:* nshyira hasi muginga dore imicanga iri kunjya mu maso


Yakomeje kunyihorera, uburakari bukomeza kwiyongera. Numvise ameze nk’uzamuka escaliers, noneho kubera ncuramye numvaga ndi hafi kugarura ibyo naraye ndiye pee. Ahubwo iyo mba naje mfashe ibya mu gitondo rwose nari kuba ndi kuruka ubu


Nageze aho numva anshyize hasi, ndiruhutsa


*Sarah:* ndakwanga


Ibyo mubwiye byose we yaramwenyuraga


Nitegereje aho hantu turi ngwa mu kantu


*Stephen:* iyi nzu ubona ni iy’ababyeyi banjye


Ni heza hegereye amazi rwose


Yahise ahindukira sinzi icyo agiye kuzana nuko ahita ampereza


*Stephen:* nakuzaniye ibi, Amy ni we wamfashije guhitamo


Yari maillot de bain. Narayirambuye numva ndumiwe. Amy aho tuzahurira azambona


*Sarah:* ngo iki urumva ndi bwambare aka kantu se jyewe koko? Ntabwo ndi bwoge rwose


*Stephen:* kubera iyihe mpamvu se?


*Sarah:* kubera ko ntabizi


Yaranyitegereje ahari akeka ko ndi kumubeshya nanjye ntegereza ko agira icyo arenzaho ndaheba ahubwo mbona ahise akuramo umupira


*Sarah:* uri mu biki?


Aho kunsubiza yaranyihoreye nanjye nkomeza kumwitegereza. Mbega ibituza byiza wee. Yego ntabwo yubatse umubiri cyane ariko rwose afite igituza cyiza pee. Yaranyihoreye mbona atangiye gufungura n’ipantalo, yego koo.
Nahise nibwiriza ndahindukira nirebera hanze sinshaka kumubona akuramo ipantalo da


*Stephen:* ntutinde uransanga ku mucanga


Yahise asohoka yegekaho urugi nsigara aho ndi kwibaza icyo nkora n’icyo ndeka. Sinajya mu mazi nambaye ariko nanone sinshaka kujyamo nambaye ubusa nduzi ko ari ubusa rwose. Bikini koko?
Gusa nabonye nta yandi mahitamo, ndayambara


Nasohotse mu nzu ndeba hirya no hino ndamubura. Nta bandi bantu bari bahari nuko nkomeza kugana ku mucanga, wari ushyushe kubera akazuba karimo gacana, hari akayaga keza gahuhera, disi sinaherukaga ahantu nk’aha


*Stephen:* Sarah…


Narahindukiye mpita mubona aho ari nuko na we mbona ari kunyitegereza ahereye ku birenge kugera ku mutwe, kuri jye numvaga nambaye ubusa buri buri pee


*Sarah:* none se turaguma hano ra?


*Stephen:* ntiwari wambwiye se ko utazi koga nyine wowe?


*Sarah:* nyine ni ko bimeze


Yahise amfata ukuboko ubundi amanukana tugana ku mazi. Nabanje kwanga ngenda ntabishaka ariko amazi ankoze ku birenge numva ni byiza


*Sarah:* waouu. Mbega amazi meza


Yahise anterura nk’uterura akana nanjye mpita mufata ku rutugu gusa numva ubwoba buraje


*Sarah:* Stephen uramenye…


Namaze kuvuga ayo magambo aba anjugunye mu mazi


Nahise ntabaza, kubera ubwoba naho we atangira kwisekera.
Naramusatiriye ngo nanjye mujugunye mu mazi. Ariko yahise atangira koga kuko yabonaga ko narakaye


*Sarah:* garuka hano se vuba


Aho kugaruka yakomeje koga nanjye ngerageza koga uko nshoboye, sinamenye ko ndi gusatira mu mazi rwagati, nuko numva amaguru ntakiri gukandagira ku mucanga maze ubwoba buba buramfashe.


*Sarah:* Stephen…


Nahise ntangira gusoma nkeri, amazi anyura no mu mazuru numva guhumeka bitangiye kunanira, ku mahirwe nahise numva Stephen amfashe arankurura ankura mu mazi, ankanda mu gituza ndakorora numva ntangiye guhumeka neza. Ahuiii


*Stephen:* wa kajiji we kuki winagaga mu mazi utazi koga?


Yandebye aho ndi, andi iruhande nuko ankorakora buhoro ku itama


*Stephen:* umeze neza se?


Narikirije ariko nari ndi gutengurwa neza neza. Yahise anyiyegereza cyane anyeguye nuko ankorakora mu mugongo, andeba mu maso. Indoro ye yaranshotoye nuko numva nta kindi nakora uretse gushyira umunwa wanjye ku we rwose, aka kanya.
Twatangiye gusomana nuko indimi ziba zirahuye, na we aba anteruye hasi ayiyicazaho maze numva ukuguru kwe kwa gatatu kuri gukura nkumva. Naratunguwe


Ako kanya yarekeye aho kunsoma, gusa jyewe numvaga yakomeza. 
Yarongeye anshyira hasi ku mucanga nuko ngaramye, asa n’unjya hejuru, natandukanyije amaguru


*Stephen:* uri mwiza bitarabaho


Yansomye ku gahanga amanuka ku munwa agana ku ijosi, akomereza ku rutugu, numvaga ari byiza cyane kuko yanyuzagamo agasa n’unduma bitababaza, …


…: Basore, ntimubona ko muri ku karubanda?


Stephen yahise yeguka ako kanya, tubona umugabo wo mu myaka 40 aturi iruhande atwereka hirya ahari umugore we n’abana


*Sarah:* yoo, mutubabarire


Yahise yigendera nta kindi arengejeho. Nahise nibaza ibyo twari turimo


*Sarah:* ibintu dukoze ntibyari bikwiye


Yarandebye


*Stephen:* ariko wabikoze ubishaka?


*Sarah:* simbihakana ariko twakabije, ni ikosa rwose


Yafunze amaso buhoro nuko yitsa umutima ahita ahaguruka nanjye arampagurutsa


*Stephen:* nyine byabaye byarangiye byihorere ngwino turebe akantu turya. 


Nahise mukurikira ntunguwe no kuba atabitinzeho gusa nanone ndabona aho bigana…


*_Iri tunda bose bari gusogongera ni nde uzaritera iryinyo bwa mbere se? agace ka 18 ntuzagacikwe_*


*

Comments