logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Nuko ndangije kugikora aba ankoze mu ntoki


*Prof:* byiza cyane Sarah, nejejwe nuko noneho uri kugenda ubyumva.


Nahise muhereza ingwa nsubira kwicara ariko abanyeshuri bose bankanuriye, bwari ubwa mbere mbashije gukora ikibazo cya physique.


Uyu munsi rwose iyo Amy aba yari ahari ntiyari kunkira. None ndabona yasibye ataje kwiga, arankize. 


Ubwo amasomo yarangiraga nahise nzinga utwanjye ubundi nsohoka mu ishuri nihuta, nahise numva telefoni ivibuye nuko nyikura mu ipantalo nsanga ni Amy uhamagaye maze nditaba


*Sarah:* bite Amy, sha ndagukumb…


*Amy:* ndabizi ko unkumbuye nanjye ndagukumbuye cherie


*Sarah:* ntabwo wandusha. Ahubwo mbwira icyatumye usiba ishuri uyu munsi


*Amy:* numvaga ntari kwiyumva neza.


Nakomeje kumanuka escalier ariko numva sinyuzwe n’igisubizo cye


*Sarah:* sha ngaho mbwira rero kandi ntumbeshye rwose


*Amy:* sha nyine nari ndi kumwe na Simon, cheri wanjye.


*Sarah:* wowe undenzeho cyakora pee. 


*Amy:* ntabwo wabyumva. Umva ahubwo uze kunyoherereza ibyo mwize uyu munsi, ejo nzaguha inkuru irambuye nduzi wowe utajya unambwira


*Sarah:* ntacyo ndakoherereza


*Amy:* sawa rero ndumva ampamagaye ubanza ashaka kongera reka nkureke tuzasubira ejo.


*Sarah:* sawa chch dusubire ejo


Narakupye numva naseka. Disi we ntabwo abigira intambara aba yabyoroheje.
Namaze kuvugana na we ntarabika telefoni numva umuntu arangonze telefoni iragwa
Narayiteruye nuko negutse mbona ni umukobwa ungonze, yari ahagaze inyuma yanjye mbona ntacyo bimubwiye


*Sarah:* ese nta nubwo wasaba umuntu imbabazi ra?


Yasekanye imbereka nuko arandeba kuva hasi kugera hejuru. Uyu se kandi afite ikihe kibazo ra?


…: ngusaba imbabazi z’iki ubwo?


Nazunguje umutwe. Nta gihe cyo guta ku muntu ntazi mfite nuko nshaka kumureka ngo nigendera ariko ahita amfata ukuboko, ndahagarara


…: Turase ku ntego rero


Nahise mwiyaka ubundi ndamureba, nuko aranyegera. Nubwo yambaye gasumari ariko rwose ntabwo yansumba


…: Umva nguhaye gasopo umvire ku mugabo




Yabimbwiraga antunga urutoki. Muvire ku mugabo?


*Sarah:* sindi gusobanukirwa ibyo uri kuvuga


Yarongeye ansatira buhoro, ubu se arabona yantera ubwoba ra?


…: umva gabanya iyo mikino. Njya nkubona umwikubaho kuri moto, we cunga sana.




Eeeh. Kumbi ari kuvuga Stephen. Yego ko Mana yanjye. Ba uretse noneho mukorogoshore nanjye sasa


*Sarah:* niba udashaka ko ajya gutereta abandi wakabaye rero umuhaza


Ako kanya yahise ankubita urushyi, rurirangira aho mu kirongozi ku buryo abanyeshuri bari hanze bahise bahindukira.


Naramurebye, aha ararengereye rero. Nakuye agakapu ku mugongo ngashyira ku ruhande ubundi ndamwegera nanjye ubundi mutera ingumi nziza nziza ku ku munwa arabandagara ubundi arataka. Si we wanshotoye se


Abanyeshuri bakunda karabaye ako kanya bahise badukoraho uruziga, na we areguka ubundi aransimbukira amfata imisatsi ashaka kuyipfura ariko ndamwitaza mwongera umugeri mwiza, ntawigeze adukiza ahubwo batangiye kogeza bategereje kureba uneshwa agahunga
Ubwo narimo nitegura kumuha isomo numvise umuntu anteruye anjyana ku ruhande, ndebye mbona ni ushinzwe umutekano kuri campus


…:Tuza wigendere, nabibonye yakwanduranyijeho ariko wiba nka we rwose.


Naramwumviye ndagenda mfata bag yanjye ndagenda.


**********


_DAVID_


*David:* allo cherie


*Marie:* oui cheri. Uri kuza se?


*David:* yego wowe se washoje akazi?


*Marie:* hari akantu ndi gusoza, mu minota 5 ndaba manutse


*David:* sawa noneho urasanga ngutegereje


Nyuma y’iminota mike nari mparitse aho akorera nuko ntegereza akanya gato nuko mbona arasohotse araza


Yarinjiye ansoma ku itama ubundi aricara


*David:* wiriwe ute se? akazi bite?


*Marie:* sha uyu munsi kari kandiye, boss ntiyigeze ampa agahenge na gato pee. 


Nikije umutima ubundi ndamureba


*David:* ese aka kazi uzakareka ryari wowe? Urabizi rwose nagusabye kukavaho.


Yamfashe ku kibero ubundi andeba mu maso




*Marie:* ibi bintu twabivuzeho bihagije rwose kandi ntabwo nzahindura imyumvire ahubwo wowe ushaka wanyumva pee.


Naramurebye nuko ndikiriza, na we aramwenyura,


*David:* tujye iwawe se?


Yahise andeba atunguwe cyane


*Marie:* eeeh, nta kibazo rwose


*David:* ntukumbuye umukobwa wawe?


*Marie:* byihorere wibivuga


Iminota 10 gusa ni yo yashize tuba tugezeyo nuko nkuramo ikoti na karuvati, harashyushye bikabije rwose


Yahise agana mu gikoni


*Marie:* yewe ga yewe. Ndabona stock nta kibereyemo ubanza Sarah yaribagiwe guhaha. Ngukorere chapati nta kibazo se?


*David:* urabizi nta cyawe kitaryoha


Yahise atangira ibyo kuzitunganya nuko bwombe nanjye musanga mu gikoni ubundi muturutse inyuma ndamuhobera arikanga


*Marie:* urankanze yewe


*David:* mbabarira. Ngufashe se?


Nabimubwiraga musoma ku ijosi


*Marie:* oya ndeka ahubwo ndangize vuba bino ndimo


Nanze kugenda nuko muruma buhoro ku rutugu ubundi ndamuhindukiza na we ahita amfata ku ntugu turebana
Nahise muterura mutereka ku meza yo mu gikoni, dukomeza gusomana ariko ako kanya twumva urugi rukingutse mpita musubiza hasi, ni Sarah wari winjiye ahita adusuhuza atanatwegereye ubundi akomeza agana mu cyumba cye


Hashize hafi iminota 30 Sarah akiri mu cyumba cye atarasohoka nuko tumaze kwirira chapati mfasha Marie kwandurura ubundi tuba twirebera filimi


Twarayirebye umwanya utari muto ubundi maze kubona Marie yaryohewe ndahaguruka


*David:* ba ureba ndaje


*Marie:* ugiye hehe se?


*David:* nshaka kuvugana na Sarah.


Narahagurutse amfata ukuboko


*Sarah:* hari ikibazo mufitanye se?


*David:* oya humura, ni ibyo kuri kaminuza.


Yarikirije nuko arandeka ndagenda. Nahise nerekeza ahari icyumba cye, nizere ko adasinziriye.


Nageze ku cyumba cye nuko ndakomanga, ariko ndategereza mbura uwakingura.
Narongeye ndakomanga nabwo ndategereza ndaheba nuko buhoro buhoro nkingura icyumba cye, nsanga ntawe uri mu cyumba. Nararebye uko icyumba cye giteraguye hejuru ndatangara, ntabwo bibereye umukobwa


Douche na yo yari ifunguye, ntabwo arimo nuko nkomeza mu muryango ujya ku rubaraza. Icyuma cye ni ko gikoze gifite imiryango ibiri, usohokera hanze n’usohokera muri corridor.
Naragiye ariko icyo nabonye cyarantunguye. Ni we se? naramurebye sinamukuraho amaso. Uko ateye, amaguru ye maremare, yari yambaye agakabutura gato k’umweru kerekanaga imiterere y’amabuno ye, umusatsi we uhuhwa n’akayaga


Nakomeje musatira ndangariye imiterere ye akunze guhisha muri ya myenda ye ya gihungu


Namugeze inyuma ataramenya ko ndi hafi ye gusa numvaga nshaka kumureba nturutse imbere noneho.
Ako kanya nahise mbona umwotsi uzamutse, sinari namenye ko ari kunywa itabi.


*David:* winywa itabi


Yahise yikanga anyumvise


*Sarah:* uri gukora iki hano? Ni nde wakubwiye kwinjira hano?


Naramwihoreye nuko mpita mwambura itabi mu ntoki ndarikandagira


Yahise akanura amaso nuko yifata neza, ubanza azi yuko ampimye kandi ahubwo ni byo bituma igituza cye kigaragara neza


*Sarah:* hita umvira mu cyumba se vuba


Namwimye amatwi nuko ndamusatira neza


*David:* ibyabereye kuri kaminuza uyu munsi nabimenye


Yahise arushaho gutungurwa


*David:* gusa sinigeze mbibwira mama wawe


*Sarah:* none? Uje kuntonganya ko nakoze ibidakwiye se? wibuke ko utari data, rero mvira mu cyumba


Yabivuze azamuye ukuboko anyereka umuryango nuko agapira yari yambaye karazamuka ndeba umukondo we w’igitega… Nahise nibuka ko nawubonye umunsi mutabara bagiye kumufata ku ngufu…


Na we yarabibonye ko nywubonye mbona yubitse umutwe. Ako kanya ubwenge navuga ko bwahise bunyoba kuko nahise mufata ukuboko mwinjiza mu cyumba


*Sarah:* Uri gu…


Ntiyarangije interuro nahise mushyira ku gikuta nuko mbona arikanze. Nafatiye ibiganza bye hejuru y’umutwe ubundi ndamwegera ku buryo atabasha kwinyagambura.


Umubiri we wari ushyushye, atangira guhumeka insigane afunguye umunwa andeba


*Sarah:* mbabarira uve hano


Yabivugaga yongorera, ubanza atarashakaga ko nyina abyumva


Ako kanya ntazuyaje nahise ncomeka iminwa yanjye ku ye, mbega ubunyunyusi weee


Yagerageje kunyiyaka ariko ndamugumana, agera ubwo andeka ubundi numva atangiye kuniha byo gutwarwa maze numva ururimi rwe arumpaye atangoye maze nanjye murekura amaboko maze mufata mu mayunguyungu, na we aba amfashe ku ntugu, ubundi si ugusomana twivayo.


Nageze aho ndarekera ubundi duhuza impang mureba mu maso


*Marie:* DAVID!!!!!


Nyina yahise ampamagara nanjye mpita nigira hirya ngo ntashiduka nongeye kumusoma. Nahise nsohoka ariko ngeze ku muryango ntarakingura ndahindukira ndamureba. Yari akiri aho nari namwegetse, igituza cye, imiterere y’amatako ye muri ka gakabutura… 


*David:* nzishimira kongera kukubona wambaye utyo.


Yarahumbaguje nuko ndasohoka ntategereje igisubizo cye.


Ibyo maze gukora ndabizi, ni ikosa ritakosorwa ariko ndumva ntari kubyicuza.


*_Itunda babujijwe si bwo batangiye kumva niba rizaryoha. Agace ka 17 ntikazagucike_*


*

Comments