logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



*Amy:* umva mwana Sarah, byuka.


Yabimbwiraga anyongorera, turi mu ishuri


Naramwihoreye ndeba hirya nkomeza kwisinzirira


…: Ndakubangamiye


*Sarah:* ndeka yewe nisinzirire


Nafunguye amaso buhoro.. Mana yanjye ni prof mbwiye kundeka


Naramurebye mbona ari kundeba ikijisho nuko numva isoni zivanze n’ubwoba biramfashe


*Sarah:* mbabarira prof


Yahise anyihanangiriza nuko akomeza gusobanura isomo yasobanuraga


*Amy:* none se waraye udasinziriye?


*Sarah:* sha niko bimeze


Ibi byose byatewe na David. Nyuma yo kubyinana na we nabuze amahoro. Sinzi ubundi icyanteye kwemera ko tubyinana. Ese ubu mama we ntabwo yangerageje koko? Kuki atashatse igisaza cy’uruhara koko, agahitamo gushaka David, ukurura abakobwa bose bamubonye?


Nyuma y’amasaha abiri turi kwiga chimie prof yaje gusoza isomo. Nibwo Amy yahise anyegera


*Amy:* ngaho rero mbwira, byose kandi udashigaje na kamwe


*Sarah:* reka nta nkuru yo kuvuga irimo


Twazinze ibitabo nuko dusohoka mu ishuri


*Amy:* ariko se mwana urakomeje koko? Nta gasore keza se basi mwahahuriye?


*Sarah:* oya ntawe Amy, nako ubanza ahari. Kandi iyo ngingo yiveho rwose sinshaka kuyigarukaho


*Amy:* ariko kugera ubu sindumva impamvu utishimiye ko mama wawe yashatse umugabo, cyangwa sha ni umugabo yashatse ugutera ibibazo?


Nisotse intugu, nuko uko twagendaga numva arashakuje cyane


*Amy:* Mana wee, ibyo ndi kubona nawe uri kubibona we?


Narahindukiye ngo ndebe aho ari kureba nuko mbona ni David wegamye ku modoka


*Amy:* sha uriya musore ni correcte vraiment


Nahise nkurayo amaso ako kanya


*Sarah:* asyi wee


Yandebye atunguwe, nuko mpita mufata ukuboko twambuka umuhanda tujya ku rundi ruhande


*Amy:* ariko se Sarah bite byawe?


*Sarah:* uriya musore uvuze ngo ni correcte rero ni we mugabo wa mama


Yahise atungurwa mbona yikoreye amaboko 


*Amy:* koko se uriya ni we cyangwa ushaka kumva akamvamo? Sha niba ari we rwose mama wawe ni we mugore wahiriwe n’urushako pee


*Sarah:* uwakubwira ukuntu nako reka nceceke


Nahise numva inyuma yacu moto ndebye mbona ni Stephen. Yaradusuhuje nuko ambaza niba yampa lift mpita nemera ako kanya, mpita nsezera Amy


*Sarah:* sawa noneho reka ngucike.


*Amy:* ba uretse ariko none se umugabo wa nyoko ntunamusuhuza byibuze buriya?


*Sarah:* oya rwose pee


None se kuki aba yaje atanteguje ubundi? Nagende


*Amy:* disi ubanza urwaye burya. Iyaba yari jyewe nari kuba namugezeho namusimbukiye muhobera none… Ngaho genda Stephen agutware kuri moto, ni ah’ejo


Nahise nsanga Stephen aho aparitse moto ampereza casque ndambara ubundi aratsa turagenda. 


Ubwo twageraga mu rugo navuye kuri moto muhereza casque


*Sarah:* kuki uyu munsi watwariye ku muvuduko munini?


*Stephen:* ntabwo wabikunze se? nabikoreye ubushake rwose


Iyaba yari azi ukuntu ntakunda umuvuduko mwinshi…


*Stephen:* ese basi ntiwampa na karibu bwa rimwe byibura?


Naramurebye, nibaza niba nyimuha cyangwa mureka, nibuka ko ubu ndi hano jyenyine mama adahari ndumva nta kibazo kirmo


*Sarah:* nta kibazo, ni karibu


Yaparitse moto nuko twinjira mu nzu. Nacanye itara kuko bwari butangiye kugoroba


*Sarah:* ngaho icara ndaje gato


Nahise nihuta ngana mu cyumba cyanjye mpindura imyenda nuko ndagaruka musanga muri salon ari kwitegereza ifoto


*Stephen:* uyu ni mama wawe ko mbona akiri muto se?


*Sarah:* yego ni mama.


Nahise musiga muri salon nerekeza mu gikoni, mfungura frigo, nsanga nta kintu kirimo. Nibagiwe guhaha pee


Byose nabikoraga Stephen ari kundeba nuko mpindukiye mbona ari kunseka


*Stephen:* hari ikibazo ngiye kuzana take away?


*Sarah:* oya nta kibazo.


********


Ndumva mpaze noneho rwose pee


*Stephen:* ndumva nshaka kureba icyumba cyawe


Nabanje kumureba ikijisho ariko aranyihorera arahaguruka


*Sarah:* ndumva ariko atari ngombwa


Yandebye ikijisho nawe nuko akomeza agana mu cyumba nanjye ndahaguruka ndamukurikira


*Sarah:* umva Stephen wijya mu cyumba nta n’ubwo hashashe


Namufashe ishati ndamukurura, nuko we aho guhagarara ahita anterura anshyira ku bitufu nanjye ntangira kumukubita udupfunsi, yewe kugira ibiro bikeya we…
Yanze kunyumva akomeza agana mu cyumba nuko afungura umuryango ahita yinjira anaga ku buriri


*Sarah:* asyi, ese ntiwari kunshyira hasi neza?


Yaranyihoreye ahubwo akomeza kuraranganya amaso mu cyumba hose


*Stephen:* urabizi neza ko uri umukobwa cyangwa nawe ntubizi?


*Sarah:* urumva ushaka kubisuzuma se?


*Stephen:* yego pee. 


Uburyo yabivuzemo byatumye mutera umusego mu maso nuko ndamuseka cyane. Yahise wa musego awunaga inyuma ye nuko aranterura angejeje imbere ye arandekura nitimbura hasi nicaye


*Sarah:* wa muswa we amabuno yanjye urayababaje


*Stephen:* ni wowe ubitangiye ariko


Namutukaguye ibitutsi ntazi byose nuko nza guhindukira mbona sinzi ibyo ahugiyemo


*Sarah:* uri mu biki mbese?


*Stephen:* nari mbizi neza ko nubwo inyuma wiyambika gikoboyi ariko imbere uri umukobwa


Yabivugaga anyereka string na sutiye byanjye abifashe mu ntoki


Nahise mbimwambura ubundi mureba ikijisho


*Sarah:* wa muhehesi we nta soni ufite? Hita unsohokera mu cyumba se nyine


*Stephen:* ese wibirakariramo byari ukuganira nawe


Yahise anyihorera ahita agarama ku buriri


Naramwegereye ndamwitegereza. Yari yiseguye amaboko, yafunze amaso.


*Stephen:* rekera aho kundeba se nyine nawe


Ubu se yamenye ate ko ndi kumureba kandi ahumirije?


*Sarah:* ariko nagusabye gusohoka


Yafunguye ijisho rimwe gusa, arandeba nuko ankurura ukuboko mugwa iruhande
Nari mwegereye cyane gusa numva binteye ikibazo nubwo tumaze kumenyerana
Yaranyitegereje umwanya utari muto, nyuma arandeka areba muri plafond


*Stephen:* ese twaganira?


Naramuretse nkomeza kumwitegereza ahubwo


*Stephen:* uba hano wenyine cyangwa ubana n’ababyeyi


*Sarah:* mbana na mama gusa, papa hashize imyaka 3 yitabye Imana


Yahise ahindukira arandeba


*Stephen:* yooo, sha komeza kwihangana sinari mbizi


*Sarah:* nta kibazo, ibyo byihorere


Yarongeye areba hejuru agaramye nubundi


*Stephen:* nakunze icyumba cyawe


*Sarah:* wakunzemo iki ubu se? akavuyo karimo cyangwa kuba ibikuta byariyashije imitutu cyangwa kuba plafond ishaje? Cyangwa hari inda uhabonye?


*Stephen:* ahubwo mbonye igiheri


*Sarah:* ukibonye hehe we?


Yahise andeba ku ijosi, aranyegera buhoro numva ankoze ku ijosi koko nk’ugiye kugira ikintu akuraho ariko akinkoraho numva ubushagarira buranyirukanse umubiri wose


*Stephen:* cyari kiri kwitembereza ku ruhu rwawe rwiza cyo kanyagwa.


Ariko ntacyo yanyeretse ahubwo yakomeja anyuza intoki ku ijosi, arakata agera ku kananwa arazamuka agera ku misaya nuko mbona ari kwitegereza iminwa yanjye, ibi se na byo byari birimo kandi ra?


Nahise neguka ndabyuka nicara muteye umugongo


*Sarah:* sha taha ndumva nshaka kuryama


Yaracecetse nuko numva arahagurutse aragenda ageze ku muryango amaze gukingura ndahindukira


*Stephen:* ni ah’ejo Sarah.


Yaragiye nuko nanjye ndagenda nkingaho ubundi ngaruka mu cyumba mpita ninaga ku buriri ntangira kwibaza aho byari bigiye kugana niba ari ho cyangwa ari habi. Stephen turi inshuti bisanzwe nta bindi, rero yishaka kurenga umupaka.


*_Yemeye asiga David yijyanira na Stephen kuri moto. Amy ati iyaba yari jyewe. Ubu ntagiye kumwigisha ububandi? Agace ka 16 ntuzagacikwe_*


*

Comments