Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Nyuma y’ukwezi_*
*Amy:* none?
Nahagaze kuri escaliers nuko nitegereza Amy
*Sarah* nukuri ejo ntabwo byankundira pee
Yikije umutima umwanya utari muto
*Amy:* ariko se ubwo koko ufite iyihe mpamvu? Urabona turangije ibizami, rwose itegure ejo uzaze ufatanye na bagenzi bawe kwishima, nkubwije ukuri hazaba hahiye pee
*Sarah:* ariko mfite impamvu yumvikana, ejo ni bwo mama azashyingirwa.
Yatunguwe no kumva ibyo mubwiye, kuko ahari nta makuru yuzuye yari afite.
*Amy:* sawa noneho aho birumvikana, kandi rwose biranejeje ibya mama wawe. Nawe uzaryoherwe n’ikirori cyanyu
*Sarah:* ndumva mbyizeye rwose
Yanteye agashyi nuko anyicira akajisho
*Amy:* ese ko mbona utanejejwe nuko mere agiye kubona umugabo koko?
Nisotse intugu, byo kumwereka ko nubundi bitamfasheho
*Sarah:* sha ngomba nyine ngo no kwambara ikanzu mama yampitiyemo
*Amy:* ariko nizere ko iri sexy byibuze?
*Sarah:* bya hehe se shahu
Yarandebye…
*Amy:* niba ushaka nagutiza imwe mu zo mfite kandi zakubera, ndetse n’ayo mabuno yawe uhora uhishe muri ibyo bipantalo noneho yakishushanya neza cyane…
*Sarah:* oya si ngombwa, ndacyeka bizambera ibyo mama yanteguriye.
Yarebye inyuma yanjye aramwenyura nanjye ndahindukira nsanga ni Stephen uri inyuma yanjye
*Stephen:* bite se beaute?
Ngo nde? Jyewe se ntazi izina ryanjye kandi ra?
*Sarah:* ushaka wahindura uburyo uteretamo, ubu ukoresha buraciriritse rwose
*Stephen:* jyewe se ndagutereta wa kajiji we? Wowe ntabwo uri mu bakobwa nakiteza rwose.
*Amy:* ntimurarangiza ibyo murimo se?
*Stephen:* eeh, mbabarira Amy sinagushuhuje
Yahise amusoma ku itama
*Amy:* sawa urababariwe. Jyewe ndabacitse rero sister arantegereje
Yahise akingura imodoka ye arinjira
*Sarah:* sawa ndi buguhamagare
*Amy:* sawa cherie
Yahise agenda nuko nsigarana na Stephen wandebaga yifashe mu mifuka
*Stephen:* numvaga nshaka kuguherekeza ariko moto nayitije umuntu shahu
*Sarah:* oya nta kibazo ndagenda n’amaguru.
*Stephen:* sawa noneho reka tujyanirane
Mana yanjye uyu na we ni ka kiziritse ku muhoro ngo gashyirwa kawuciye. Gusa nta birenze hagati yacu, ni inshuti isanzwe tu
*Stephen:* hanyuma se ibizami, warabitsinze?
*Sarah:* sha nkurikije uko nacyekaga navuga ko nabitsinze cyane kuko numvaga nzatsindwa pee
Twagiye tuganira ibya mva he na njya he nuko tugera hafi y’iwacu maze aranyiyegereza buhoro ansoma ku gahanga maze aransezera
*Stephen:* ni ah’ubutaha
*Sarah:* wakoze kumperekeza.
*Stephen:* nakubujije kujya unshimira ariko.
Nagiye mu rugo nuko ubwo nageraga mu nzu ngana mu cyumba, nkuramo inkweto ubundi ninjira uburiri. Nari nkumbuye ubu buriri rwose.
********
*Mama:* Kanguka cherie
Aho kubyuka ahubwo narongeye ndiyorosa nuko hashize akanya gato numva mama yinjiye mu cyumba
*Mama:* uzi ko bigeze saa sita ariko? Wagirango ntiwibuka gahunda dufite uyu mugoroba
Yiwee. Saa sita nkiryamye we?
*Mama:* byuka witegure vuba uze tujye muri salon badusokoze
Ariko se kuki ashaka kumpatiriza
*Sarah:* mama ntabwo njya muri salon kandi ibyo nabikubwiye kera. Wowe rwose genda wiyiteho, undeke uko ndi ndagusabye
*Mama:* OK
Yahise asohoka akubitaho urugi. Ubanza bimurakaje ariko rwose niba gusokoresha no kwiteza za vernis atari ibintu byanjye kuki atanyumva?
Nyuma y’isaha hafi nibwo nabyutse nuko ngana mu gikoni mbanza gukora icyayi. Ukuntu hatuje nahise numva ko ndi hano jyenyine. Namaze kunywa icyayi mbona ko amasaha agiye nanjye ngomba kwitegura. Nahise ngana muri douche, niyambuye… reka mbanza ngire ibyo nogosha da.
**********
Namaze kwitegura nuko nirebera mu ndorerwamo. Mbega ukuntu bishekeje kwambara ikanzu. Kuva papa yapfa nibwo nahinduye imyitwarire, nta kanzu, nta makeup, gusa nari nanabikumbuye da.
Nahise nsohoka, nuko nsanga umushoferi wa David ni we waje kuntwara
*Shoferi:* mwiriwe mabuja. Mwinjire
Yankinguriye umuryango w’imodoka
*Sarah:* murakoze cyane
Yahise yatsa imodoka nuko turagenda ariko tugiye kugerayo numva muri jye nasaba shoferi kunsubiza mu rugo. Sinzi impamvu rwose ubu bukwe numva butandimo/
Imodoka yarahagaze nuko shoferi aramfungurira ndasohoka maze ntangira kuzamuka escaliers. Kubera kutamenyera za gasumari sinabuze kugenda numva ntsikira, ibi bintu si ibyanjye rwose.
Nageze aho binjirira nuko mbona abantu banyuranye nkabona ni jye bari kureba ariko ndirengagiza ndakomeza ndagenda, gusa numvaga atari jye ndota mbonye aho nicara rwose pee.
Nibwo umugabo wambaye kositimu yaje ansanga
…: Karibu. Muze tubereke aho mugana.
Naramushimiye nuko ndamukurikira
Nibwo twageze muri salle nini kandi nziza cyane. Abatumirwa ba mbere bari bahageze.
Nabonye John se wabo wa David, arandembuza ngo musange. Hashize icyumweru kimwe mumenye gusa ndamukunda ni imfura rwose
*John:* mukobwa wanjye ni amahoro se?
*Sarah:* yego meze neza. Mwebwe se?
*John:* ubwo uhageze bibaye byiza kurutaho. Uyu mugoroba ndabona uri mwiza cyane
*Sarah:* murakoz. Gusa namwe murakeye
Yahise anyereka aho nicara nuko buhoro buhoro abantu bagenda binjira
Nyuma y’iminota nka 30 nibwo abageni binjiye. Mama yambaye ikanzu nziza cyane, araberewe si ugukabya pee. Gusa na David ntabwo yabura kuberwa kuko ni ibintu bye rwose
Bamaze kwicara nibwo twahawe amafunguro, abantu baganira byinshi binyuranye. Mama wabonaga byamurenze, ni ubwa mbere mubonye anezerewe cyane ndumva binshimishije
*John:* ese ko ndeba udashaka kurya? Sha nta mfura itarya wa mwana we irire.
Yahise anyambura isahani anyarurira ibyahaza abantu nka batatu ahari
*Sarah:* nawe ariko urakabije ibi sinabimara rwose
*John:* none se umugore wumiye mu ruhu ucyeka ari uwuhe mugabo wamukunda?
Naramwenyuye nuko ntangira kurya.
Nyuma y’iminota abantu barimo banezerwa nibwo nararanganyije amaso nuko nyahuza na David. Nakomeje kumureba kugera ubwo John ankomanze ku rutugu
*John:* ntureba ko noneho wariye. Ubundi wari wambeshye rwose
Naramwenyuye nuko nkomeza kureba David, na we yarandebaga mbona ari kureba ukuboko kwa John ku rutugu rwanjye, mbona ahise ahindura isura asa n’urakaye, ntimumbaze ngo arakajwe n’iki.
Yahise ahindukiza amaso arongera areba mama bicaranye amusoma ku munwa.
Ibirori byabo byabaye mu buryo budasanzwe kuko bambikanye impeta muri reception nta rusengero bigeze baganamo.
Abantu bose bari bishimye uretse jyewe numvaga ntazi uko merewe
Umuziki wagezemo nuko David ajya kubyinana na mama, uko babyina niko nanjye nabarebaga
Uko nakabarebye nibwo umuntu nanjye yaje ansaba ko twabyinana, maze ndemera tujya muri piste hagati, nishimira kubyina indirimbo nziza cyane yari igezemo, yitwa *I choose you* ya Ryann Darling
https://youtu.be/fXN-m49MHO0
_DAVID_
*Sarah:* ndumva nishimye bidasanzwe mukunzi wanjye.
*David:* nanjye ndishimye cherie wanjye.
Twarabyinnye kugera ubwo numvise umuntu ankomanga ku rutugu ndebye mbona ni data wacu
*John:* nanjye nabyinisha umugeni se?
Marie yaramwenyuye nuko aramwemerera maze nditaza ndabareka barabyinana. Nahise njya gufata akarahure ndanywa, ndohora karuvati yari itangiye kuniga nuko ndaranganya amaso, agwa kuri Sarah. Nabonye ari kubyinana na mubyara wanjye gusa numva simbyishimiye niko guhita nshyira hasi ikirahure nuko ngenda mbasanga. Namufashe ku rutugu ngo mwereke ko hageze ngo mbyinane na we nuko mubyara wanjye aragenda ansiga ngo mbyinishe Sarah
*Sarah:* sinshaka kubyinana nawe
Yagiye kugenda mufata ukuboko
*David:* icyifuzo cyawe ntabwo cyubahirijwe
Nahise mwiyegereza nuko ntangira kumubyinisha atabishaka ariko agenda yirekura buhoro buhoro. Nibwo nari mubonye yambaye ikanzu kandi rwose yari imubereye pee.
Uko twakabyinnye ariko nagiye kumva numva arankandagiye, niba yarabikoze abishaka, niba byaramutunguye simbizi, nuko ndamureba ndushaho kumwiyegereza
*Sarah:* uratuma kandi nongera
Naramuretse nkomeza kubyina, mureba ku minwa nkumva nasomaho ariko nibuka ko ubukwe ari ubwanjye. Yandebye ku minwa nuko mbona atangiye guhumekera hejuru.
Umuziki warahagaze nuko aranyiyaka mbona anyura hagati y’abatumirwa agenda, nuko mukurikiza amaso uko arenga mu bantu….
*_Arabe atagiye kumukurikira ariko rwose pee. Ubukwe butashye itunda ryabujijwe ritararibwa. Ese bizagenda bite? Agace ka 15 ntuzagacikwe_*
*
Comments