Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Imirasire y’izuba yamuritse mu cyumba cyanjye nuko ndinanrura ndabyuka njya gukaraba mu maso
Nirebye mu maso nabonye nteye isoni rwose, kubera ntaraye nsinziriye neza
Nagiye gusohoka mu cyumba nibuka yuko nararanye umupira wonyine kandi David yaraye iwacu, mpita mbanza kwambara ipantalo ubundi nerekeza mu gikoni.
Natunguwe no gusanga nta n’umwe uri yo nuko mpita nitunganyiriza icyayi, ubundi mpagarara mu idirishya ndeba hanze. Ikiboneka cyo imvura iri bugwe vuba rwose ndabona ikirere kiramutse nabi.
Nkiri aho nibwo numvise David inyuma yanjye
*David:* waramutse
Nahise mpindukira ndamureba, yarimo afunga neza karuvati anambara ikoti
*Sarah:* waramutse
Nasomye ku cyayi nuko mbona yitegereje itasi ndi kunyweramo
Yaranyegereye nuko anyambura ya tasi nari ndi kunyweramo, abanza kuyitegereza, arahindukiza, nuko akoza iminwa ye neza neza aho iyanjye yari iri kunywera, kandi abikora ari kundeba mu mas
*Sarah:* kuki ukoze ibyo?
Numvaga isoni
Yampereje ya tasi nuko yisoka intugu
*David:* iki cyayi kiraryoshye
Ahaa. Yagumye imbere yanjye, ese ashaka kugera kuki ubu? Naramurebye mbona karuvati yayifunze nabi
*Sarah:* akira mfasha
Yarongeye afata itasi nuko ndamwegera maze atungurwa no kubona mfashe kuri karuvati ye nkayimufungira neza. Namukoze ku ijosi ntabishaka nuko numva asheshe urumeza na we.
Namurebye mu maso mbona na we byamucanze. Namaze kumufungira karuvati nuko mwaka itasi yanjye ariko ahita amfata ikiganza atangira kugikorakora akoresheje urutoki rumwe.
Nahumbaguje amaso ntunguwe n’ibyo ari gukora.
Yagiye kugira icyo ambwira numva inkweto za mama maze ahita anyitaza yigira hirya, nibwo mama yahitaga yinjira mu gikoni
*Mama:* waramutse Sarah
*Sarah:* waramutse mama
Yahise yegera David nuko basobekeranya intoki.
*Mama:* Sarah ko tugiye kugenda se David ubwo ntiyakugeza ku ishuri?
Narebye David mbona ntashaka kundeba mu maso
*Sarah:* oya ndatega bus nta kibazo ndacyafite igihe
*Mama:* sawa noneho.
David yahise amwiyegereza nuko aramusoma nanjye mpindukiza amaso sinashakaga gukomeza kubareba.
*David:* turasubira, Sarah.
*Sarah:* sawa
Bahise bagenda nanjye ndiruhutsa. Nihutiye kujya mu cyumba kwitegura kuko nabeshyaga, amasomo ndabona nyafite mu minota 15 gusa. Gusa numvaga ntashaka kugendana na bo mu modoka rwose.
Nahise nihuta njya gufata bus, sinabuze ariko gukandagira mu kiziba kubera imvura yari yaraye iguye.
Nageze ku ishuri nkererewe iminota 20 yose, ninjiye mu ishuri bose bankanuriye, ubanza bari kureba ipantalo iriho ibyondo, na mwarimu yarabibonye yifata ku munwa, ndabyirengagiza njya kwicara iruhande rwa Amy
Iyi kaminuza iranshimisha ariko ikintera agashiha ni uko yuzuye abana b’abakire gusa. Ubanza ari jye mukene ubarimo ariko ntacyo bimbwiye, ubukire bwa mbere mu ishuri ni ugutsinda, ni yo ntego mfite nanjye
Nyuma y’amasomo najyanye na Amy muri cantine gufata icyo kunywa.
*Amy:* ibizami biri hafi. Wariteguye se?
*Sarah:* humura ndagerageza
Yaransekeye, anejejwe n’igisubizo muhaye. Gusa ku meza ari hirya yacu abari bahicaye barasetse cyane nuko turabareba
*Amy:* bariya sha ni aba finalistes
Nisotse intugu, nanjye nzahagera wana na bo batangiriye mu wa mbere nkatwe.
*Amy:* ahubwo ndabona umwe ari kureba hano. Mbega umusore mwiza
Narongeye ndebayo mbona ni Stephen wicaranye n’abakobwa nako n’ibisasu bibiri
Nahise nubika amaso, abasore nka we ndabazi ibyabo birangira ijoro rimwe gusa
*Amy:* ese ko ndeba akomeza akureba muraziranye?
*Sarah:* sha wapi ntabwo tuziranye
Yisotse intugu, gusa mbona ameze nk’aho atizeye igisubizo muhaye
*Sarah:* ndumva nshaka kujya gufata akayaga hanze ngwino tujyane ahubwo
Yaremeye tuba twigiriye hanze.
***********
Amasomo yararangiye nuko ndasohoka kumwe na Amy
*Amy:* nkugeze iwanyu se?
*Sarah:* oya wikigora ndatega bus
*Amy:* ariko nta kibazo mfite jyewe nakugezayo
*Sarah:* ni ukuri si ngombwa cyane. Ahubwo ni ah’ejo
*Amy:* sawa ubwo dusubire ejo
Yahise ajya mu modoka ye nziza itukura arampepera nanjye ndamupepera nuko aragenda
Nabaye ncyambuka umuhanda numva umuyaga mbona ibicu bitangiye kwikoranya, ubanza imvura igiye kugwa pee.
Nahise nihuta ngana aho mfatira imodoka, Imana imfashe imodoka ize imvura itaragwa rwose
Numvise moto inyuma yanjye yihuta ingeze hafi igenda buhoro nuko mpindukiye mbona ni Stephen. Nakomeje kugenda ntamwitayeho nuko na we akomeza kugenda ku muvuduko muto andi iruhande
*Stephen:* nguhe lift se?
*Sarah:* oya wikigora nanjye amaguru yanjye arabasha.
*Stephen:* uwo muvuduko ugenderaho imvura iri bukunyagire bigere ku magufa
Ako kanya inkuba yarakubise nenda kwitura hasi
*Stephen:* erega ni lift gusa nshaka kuguha nta kindi
Yahise ampereza cask nuko ahagarara imbere yanjye ngo nurire moto. Ubundi se kuki we adafite imodoka ko nitinyira za moto koko?
*Stephen:* humura ndi bugende buhoro
Ubanza yaransomaga mu mutwe.
Nta mahitamo yandi nari mfite uretse kwambara casque ubundi nkurira moto
*Stephen:* ngaho mfata mu nda rero
Yahise yatsa moto ubundi afatiraho.
Si ukubabeshya kuva mvutse ni ubwa mbere ngiye kuri moto. Naramufashe ndakomeza nuko mwereka inzira igana iwacu ubundi turagenda
Ariko mbabwiye ubwoba nari mfite ntimwabwumva pee.
Ubwo twageraga iwacu nihutiye kuva kuri moto.
Stephen yitegereje iwacu. Sinigeze ngira ikibazo ko abona akazu dutuyemo, nashaka anseke ntawe uhitamo aho azavukira erega
*Sarah:* urakoze cyane.
Ako kanya ibitonyaga byatangiye gushoka, nuko
*Sarah:* ihute imvura itakunyagira
*Stephen:* humura jyewe imvura sinyitinya.
Imvura yatangiye kugwa, nuko ntangira gutota
*Stephen:* ngaho jya mu nzu, urare neza kandi Sarah.
Yaranyegereye nuko ashyira iminwa ye ku itama ryanjye aransoma maze ahita asubizamo casque maze arampepera aragenda.
Nahise nihanagura ibitonyanga nuko njya mu nzu, bihita binyibutsa ijoro ryahise ubwo najyaga mu mvura ndi kumwe na David…
*_Stephen ubanza na we atangiye kubyitwaramo neza. We na David aho ntibazahanganira kuri iri tunda se? agace ka 14 ntuzagacikwe_*
*
Comments