logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Natunguwe no kubona wa muhungu ageze iruhande rwanjye, nuko musubiza ku kibazo yari ambajije


*Sarah:* oya nta muntu ndi gushaka


Yaramwenyuye. Ubu rero ngo aje na we gutereta cyangwa ngo arumva yabasha kunkurura. Abantu nka we baruzuye mu gihugu rwose
Nahisemo kumwirengagiza. Ubundi se uyu kandi ko mbona aje kunyicara iruhande we bite bye? Aracyeka se na we yantera gusesa urumeza nka David?
Harya mvuze nde? Mana yanjye wankuye David mu mutwe koko


*Sarah:* none se ni nde uguhaye uburenganzira bwo kunyicara iruhande?


…: Ntawe 


*Sarah:* sawa rero igira hirya ndumva ntashaka kwegerana nawe


…: Noneho simva hano nanjye ndebe icyo ukora. 


Mbega ubwoko. Ibi se kandi byo si ukwiyenza mwa bantu mwe?


Yahise ampereza ikiganza


…: Nitwa Stephen


Narahumbaguje nuko nanjye muhereza umukono


*Sarah:* nanjye ni Sarah


Uruhu rwe rwari rushyushye cyane ku buryo nahise mwiyaka vuba vuba numvaga ari kunyotsa rwose. Nahise ngarura amaso hirya numvaga ntashaka kumureba


*Stephen:* uri mu wa kangahe se?


*Sarah:* ndi muwa mbere. Wowe se?


*Stephen:* harya ntibacyita amazina? Ubu mwari kwitwa ba nde ra? Harya ni iki kidasanzwe cyabaye uretse corona? Mwari kwitwa *CANO* tu. Cg ba RUSESA…


Namurebye ikijisho, naho we mbona biramunejeje rwose


*Stephen:* humura uzayasoza nanjye ndayashoje, ndi kwandika igitabo nkanakora stage ya nyuma. Nuramuka ukeneye ugufasha mu masomo ntuzabure kumbwira


*Sarah:* urakoze ariko ndumva nzabibasha


Yakomeje kundeba cyane avana hasi agana hejuru


*Sarah:* ariko ubanza ukunda kwitegereza abantu si gusa.


*Stephen:* oya si ko nsanzwe ariko wowe rwose uratandukanye n’abandi pee


Sinkunda abantu bavuga ibi rwose. Nahise ntangira gukusanya utwanjye neza ngo mpaguruke muve iruhande. 


*Stephen:* ba uretse kugenda, aka kantu ndacyeka ari akawe


Yahise ampereza ya flash nari nabuze


*Stephen:* cya gihe nkugonga warayitaye, ndayibika


*Sarah:* urakoze.


Nahise mpaguruka noneho ndagenda ariko angenda inyuma


*Stephen:* nifuzaga ko twazongera kubonana tukaganira noneho, atari hano kuri faculte, tukamenyana biruseho.


*Sarah:* yewe byari byiza arko ndacyeka uwo mwanya ntawo mfite rwose.


Nahise nshyira bag ku mugongo nuko ndihuta cyane ndamusiga sinashakaga ko hanagira uwatubonana.
Abantu bateye nka we ndabanga cyane rwose, abantu biyemera simbakunda pee.


Nyuma y’andi masaha agera muri ane amasomo yararangiye nuko nihutira gufata bus ndataha
Ngeze aho mviramo navuyemo nuko nihuta ngana iwacu. Umuyaga wari mwisnhi cyane uyu mugoroba, hari n’imbeho idasanzwe ndabona uyu munsi ndi bwiyorose couvre-lit noneho pee


Nyuma y’iminota nka 10 nari ndambaraye ku buriri sinzi uko nasinziriye, nari naniwe bidsanzwe.


*******


Ikintu cyarankanguye nshigukira hejuru nuko ndebeye mu idirishya mbona imvura iri gutonyanga. Sinkunda imvura kuva na kera nkiri umwana, imiyaga ibamo, imirabyo n’inkuba binyiterera ubwoba rwose pee.


Numvise ibirenge biboshye nibuka ko narambaraye ntakuyemo inkweto nuko nzikuramo noneho ndyama neza. Byari ahagana saa cyenda za mu gitondo, rwose ubu sinshobora kongera gusinzira birarangiye. Iyo imvura igwa mba mfite ubwoba bupima toni
Narabyutse nuko ngana mu gikoni gufata jus, ako kanya inkuba irakubita umutima numva umvuyemo neza neza pee. Namaze kunywa jus nsubiza ikirahure ku meza ngihindukira umutima wari umvuyemo, David yari imbere yanjye yegamye ku rugi


*Sarah:* Mama yanjye. Ese wowe ntiwavuga? Uzi ko umutima numva ugeze mu kanwa neza neza.


*David:* wimbeshyera wavuze ko ari inkuba igukanze se ahubwo


*Sarah:* none se ko uri hano izi saha?


*David:* ubwo se ahubwo ni iki utumvamo? Mama wawe yansabye kuza kumuraza. Uranyuzwe?


Yabimbwiraga yifashe neza rwose, yari yambaye ishati ariko ibipesu byayo byose byari bifunguye. Yarekuye amaboko, nuko mbasha kubona ukuntu yubatse umubiri, ibituza bye, Mana weee. 


*David:* niba ushaka mbwira nkuremo ishati ahubwo ndabona gahunda ari ukundeba


Naramwegereye nuko ndamwongorera


*Sarah:* ahubwo ntuyikuremo yonyine


Nabonye ibyo mvuze bimutunguye, nuko mbona ahinduye indoro. 


*David:* Sarah nyamara…


Nategereje ko arangiza interuro ye ariko aho kuyirangiza yahise amfata akaboko nuko arankurura tugera ku muryango


*Sarah:* uri mu biki se?


Yahise afungura urugi ngerageza kumwiyaka ariko arankomeza nuko ansohora hanze mu mvura ampagarikamo.


*Sarah:* ese ufashwe n’ibiki wowe?


*David:* byose ni wowe, wari ukwiye isomo


Inkuba yarakubise neza neza numva umutima umvuyemo maze ngerageza kwiruka ngana mu nzu ariko antangirira mu muryango


*David:* ugomba gutsinda ubwo bwoba


Yahise na we aza ahagarara mu mvura, gusa ntabwo yari nyinshi cyane. Uko imvura imugwaho ishati yagendaga irushaho kumufataho, mbega byiza


*David:* funga amaso


Nakoze ibyo ambwiye, nuko numva aransatiriye


*David:* ngaho ha agaciro ibikuzengurutse gusa


Numvaga nahita niruka nkava aho ariko nkora ibyo ansabye
Nikije umutima maze ngenda menyera buhoro buhoro. Sinongeye kwita ku mirabyo n’inkuba zakubitaga, ahubwo nita ku bitonyanga by’amazi byangwagaho.
Nafunguye amaso, nisanga nari nazamuye ibiganza nabiteze, ndetse mfite amazi mu ntoki
Nafunze amaso buhoro nuko ya mazi yari mu biganza, ndayarigata


Nahise numva inyuma yanjye umuntu, nibuka ko ntari jyenyine, nuko ndahindukira ndamureba


Amaso ye yitegereje iminwa yanjye, nuko indoro ye numva iranshajije. Urutoki rwe rwegereye iminwa yanjye, ayikorakora buhoro, numva urumeza ruturutse ku rutirigongo hasi ruzamukaaaa


*David:* ibintu umaze gukora byatuma ibindi bifata umurego


Nahise numirwa, nturumbura amaso. Ibiki se? eeeh. Ukuntu narigase amazi yari mu kiganza…


Yahise anyitaza nk’aho ndi kumutwika nuko arahindukira


*David:* twinjire mu nzu.


Naramukurikiye nuko tugeze mu nzu ahita yinjira mu cyumba cya mama nta kindi ambwiye ansiga aho muri salon jyenyine
Ese kuki ahise ampunga koko mutwaye iki ubu?


Numvise akabeho ntangira gutengurwa, nuko njya mu cyumba cyanjye maze nkuramo imyenda yatose maze ndihanagura ubundi mfata umupira munini ndambara.
Nambaye igipira kinini cyonyine ubundi ninjira mu mashuka nkomeza kwigaragura mu buriri
Ubu noneho ntabwo ikinteye ikibazo ari inkuba ziri gukubita kuko zo yanyigishije kuzitinyuka, ahubwo ikinteye ikibazo ni uko mu kindi cyumba, mama ubu aryamye mu gituza cya David ari kumususurutsa, muri cya gituza cyiza jyewe nemerewe kureba gusa sinkoreho…


*_Akaba atangiye gufuhira nyina. Ese kuzana David akaharara no kujya kurara kwa David byo ubu ni byiza ra? Agace ka 13 ntikazagucike_*


*

Comments