logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.




_SARAH_


Uko nagahumirije nahise numva bakomanze ku muryango nshigukira hejuru. Ni mama wari uje.
David yahise ahaguruka, numva agashiha karamfashe ariko gakeya da.


*Sarah:* ngiye gufata akayaga hanze


Nahise nsohoka nyuze inyuma nuko mbona hari ubusitani bunini kandi bwiza, urumuri rwaho ni rucye, byari byiza
Natangiye kugendagenda buhoro nuko nza guhindukira ndebeye mu kirahure mbona bari gusomana, gusa numvise bindiye ahantu, ntimumbaze impamvu.


Nakomeje kugendagenda ngera ahari piscine, nahise nkuramo inkweto, nzinga ipantalo nuko ndicara nkandagira mu mazi. Nitegereje ukwezi, mbona ni byiza cyane.


Sinzi umwanya namaze aho uko wanganaga, gusa nahavuye numva nyuzwe, ntuje. Nasubiye mu nzu nsanga mama aryamye ku bibero bya David, byari byiza ariko numvise agashyari.


*Sarah:* jyewe ndatashye rero


*Mama:* ngo? Si ngombwa cherie, warara hano ndabizi David ntacyo byamutwara


*David:* nibyo, mfite icyumba cy’abashyitsi rwose nta kibazo yararamo


*Sarah:* oya si ngombwa ndumva jyewe nshaka gutaha


Nabonye mama bimubabaje ariko rwose sinshaka kurara hano


*David:* reka noneho nze nguherekeze


*Mama:* niko bimeze. Ndaba ngutegerereje mu cyumba nanjye


Yahise amusoma ku munwa nuko nanjye ndamwegera ndamusoma mubwira ijoro ryiza turasohoka
David yashakaga kuntwara mu modoka ariko ndabyanga musaba ko twagenda n’amaguru na we ntiyangora arabyemera. Bwa mbere musabye ikintu yemera atangoye. 


Mu nzira twagendaga ntawe uvuga, yagendaga yihuta afashe mu mifuka, Mana yanjye, uyu mugabo, ahaaa.


*David:* ihute mwa


Nahise nshingura, nongera intambwe nuko mugenda iruhande, turakomeza turagenda


*David:* zana ngutwaze bag yawe


*Sarah:* ariko ntabwo iremereye da.


Ntiyigeze anyumva yahise ayinyambura ako kanya nuko ayishyira mu mugongo we


*Sarah:* tunyure hano ni yo nzira ya bugufi. 


Yaremeye nuko dukomeza kugenda bucece kugera ubwo ambajije ikibazo cyantunguye


*David:* ese ugira inshuti?


Nabanje kumurebaaaa, nzunguza umutwe


*Sarah:* icyo kibazo ntacyo nsubiza.


*David:* nagatangaye, umukobwa nkawe erega ntiyagira inshuti


*Sarah:* nawe se ushaka kumera nka mama wavuze ko napfubyemo umuhungu?


*David:* oya ahubwo nashakaga kuvuga ko uko nkubona uteye, umusore wagutereta yaba ari wawundi utinyuka. Naho uburyo wambaramo biratangaje, umuntu ahita yibaza niba wambara boxer imbere cyangwa string nk’abandi basirimu.


*Sarah:* kandi uraheheta


*David:* ariko se bite byawe? Ahubwo ubanza ngukura mu byawe nkakwica mu bwonko iyo turi kumwe


*Sarah:* ibyo byitwa kwiyemera. Nta nubwo wowe wankurura rwose


Yaramwenyuye nuko mpita mbona amfashe ukuboko aranyiyegereza cyane ntangira gusesa urumeza. Anshakaho iki ubu?


*Sarah:* ese wandekuye ubwo


*David:* umva ntuzigere unyura iyi nzira bwije uri wenyine


Nararanganyije amaso hirya no hino nuko mbona abasore bahagaze ahantu, igitima gitangira kudiha. Utu tuyira tuba twijimye nta matara aba ku muhanda, baguhohotera rwose. Nahise mukomeza ikiganza


*David:* humura ntacyo badutwara


*Sarah:* ubizi ute se ko ubona ari benshi?


Yaranyihoreye dukomeza urugendo. Twagendaga dufatanye mu biganza, numvaga ari byiza kuba ndi kumwe na we. Naramwitegereje uko yubakitse, uko andinze, numva mama mugiriye agashyari


*David:* umva Sarah reka kundeba uko kuko nukomeza kandi kunkanda ikiganza uragituritsa si gusa. Sinzi impamvu ugifite ubwoba kandi ba bagabo twabarenze kareee.


*Sarah:* erega si ubwoba kuko ndarinzwe kandi ndinzwe n’umugabo nyawe. Ahubwo nari narangariye umubiri wawe wubakitse


Ayo magambo ariko sinayamubwiye, nayatekereje mu mutima.
Twavuye mu kayira nuko tugera mu muhanda noneho umurikiwe n’amatara. Gusa numvaga ntashaka kurekura ikiganza cye, maze dukomeza kugenda dufatanye mu ntoki


*Sarah:* ntayo mfite


*David:* ngo iki?


*Sarah:* si wowe se wambajije niba mfite inshuti


Sinzi icyabinteye ariko niyumvisemo ko ngomba kumubwira ukuri. Yandebye ubona atunguwe


*David:* bose ntibareba cyangwa se ni abanyabwoba kuko jyewe iyaba wari mu kigero cyanjye, nkaba narakumenye mbere ya mama wawe ntaho wari kuncikira


*Sarah:* kosora interuro yawe. Ahubwo vuga uti iyaba wari muto nkanjye kuko rwose kungana nawe byo byaba bishekeje


*David:* unyiriyeho rero nawe


Nabonye agabanyije intambwe, twari tugeze iwacu ku irembo. Tugiye gutandukana ariko numvaga ntabishaka rwose.


Nahagaze ku muryango


*Sarah:* none se ubu urataha ute?


*David:* ndabona ndi butege tagisi kuko ubu mama wawe arantegereje kuko ntazi ko twagiye n’amaguru


Narikirije nuko ndamwegera ndisumbukuruza maze musoma ku itama


Nagiye kwigirayo numva aranyiyegereje ahubwo. Uko yamfashe byarantunguye numva amashanyarazi aramfashe, twari twegamije imisaya na we yari yunamye, ari guhumeka yitsa yitonze, sinzi impamvu ariko numvise binkuye mu byanjye
Ese ibi kubikorera umukobwa w’umugore akunda, ni byiza ra?
Naramusunitse nuko mujya hirya, ndabona turi kurengera


*Sarah:* wakoze kumperekeza. Urare neza


*David:* ijoro ryiza Sarah.


Nahise nkingura njya mu nzu ariko mbona aracyahagaze anyitegereza. Naramupepeye na we arampepera nuko mfungaho negama ku rugi nifashe mu gituza. Mana yanjye kuki koko?
Nagiye mu cyumba ndiyambura nambara imyenda ndarana nuko mbanza kujya koza amenyo ubundi ndaza ndaryama


*********


Uyu munsi bwakeye hari ibicu n’imiyaga urumva ko imbeho itabura nuko nkuko bisanzwe buri gitondo nari ndi ku rubaraza ndi gutumura agatabi, narimaze ndeba mu muhanda nuko mbona imodoka iza, narayimenye ni iya David. Yaraparitse nuko mbona asomana na mama, nanjye nkomeza kubareba, nshiduka arebye mu cyerekezo ndimo mpita nikinga ku gikuta, nizereko atambonye.
Nahise njya mu nzu kwambara, uyu munsi ndiga mu gitondo. Namaze kwambara ipantalo n’umupira numva telefoni isonnye ndebye mbona ni SMS ya David
*Wambaye pyjama nziza*


Mana yanjye. Burya yambonye. Nahise nambara inkweto nshyira telefoni mu mufuka, igikapu mu mugongo ndasohoka. Nahise nkubitana na mama amwenyura, namwe impamvu murayizi ntimumbaze, aho yaraye ntimuhazi se


*Mama:* waramutse cherie


*Sarah:* waramutse mama


Yahise ajya mu cyumba cye nanjye nsohoka nihuta, bus itansiga


**********


Nageze mu ishuri ntakererewe nsanga salle irimo abanyeshuri batari benshi ndongera nicara ahegereye imbere


*Sarah:* mwaramutse


Nasuhuzaga umukobwa nari nicaye iruhande
Nahise nkura classeur muri bag mfata n’ikaramu


…: mwaramutse. Jye nitwa Amy


*Sarah:* jyewe ni Sarah. Nishimiye kukumenya.


*Amy:* uri mushya niba ntibeshye


*Sarah:* yego natangiye ejo


*Amy:* ndabibona ko udafite syllabus


Yahise akura laptop muri bag ye


*Amy:* ufite flash?


Narikirije nuko ndayishaka muri bag yanjye ariko ndayibura neza neza


*Sarah:* yewe ndabona nayibagiriwe mu rugo


*Amy:* ntacyo noneho mpa email yawe ndabikohererezaho.


*Sarah:* urakoze cyane ni ukuri uramfashije


Twakomeje kuganira bisanzwe kugera ubwo mwarimu yinjiraga amasomo aratangira


Nyuma y’amasaha atari make twagiye mu karuhuko


Amy yasanze bagenzi be jyewe nigira ukwanjye, nuko mfata pizza nari nitwaje ntangira kurya ntanitaye ku baba bari kundeba.
Nahise nkura tablet muri bag mfungura email ngo ndebe amasomo Amy yanyoherereje
Narebye hakurya yanjye mbona umuntu ari kundeba cyane. Yari kumwe na bagenzi be baganira ariko we yarimo andeba. Ni wa wundi waraye angonze nimugoroba.
Nubitse umutwe nkomeza kwirira


Nyuma y’akanya gato narongeye nubura umutwe ndeba hahandi bari bari na bagenzi be, sinamubonamo ariko. Nahise numva ijwi,


…: uri gushaka umuntu?


*_Uyu se we ajemo ate kandi? Ese wa mugani uyu mubano urakwiye hagati ya Sarah na David cyangwa itunda rizasoromwa? Agace ka 12 ntuzagacikwe_*


*

Comments

Manishimwe clementine: Iri tunda kuribwa nikare kbs