Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_SARAH_
Nageze mu rugo nuko nihuta ngana mu cyumba. Nkuramo inkweto, ntangira no gukuramo imyenda, nibwo nabonaga mama ahagaze ku muryango w’icyumba cyanjye,
*Mama:* ese watashye
*Sarah:* yego mama
*Mama:* siporo se yagenze neza?
*Sarah:* yagenze neza cyane
*Mama:* none se ari hehe ko utamuhaye karibu?
*Sarah:* mama ngo yihutaga.
Nahise muva iruhande nuko njya muri douche koga. Mana yanjye numvaga ndi gushya neza neza
Nisize isabune nitonze, ubundi intoki zanjye zitinda ku bikanu. Nafunze amaso nuko nubwo mbizi ko David adahari ariko numvaga andi hafi, nibuka uko yansomye ku ijosi, ukuntu impumuro ye yansabye. Ndabizi ibyo yakoze byose yabikoze abishaka, kuko yamaze kubona ko mbura amahwemo iyo andi iruhande.
Ari gukina umukino mubi nyamara, ni uko atabibona
*Bukeye*
Ni kuwa mbere. Nakangutse kare gusa ndumva ntashaka kubyuka. Ndashonje ariko rwose kubyuka ngo nteke ibya mu gitondo ndumva ntabishoboye
Ku isaha nabonye bigeze saa sita, ndabyuka nuko nditegura ngo njye kuri kaminuza nshyashya nahitiwemo ari na ko ntegura ibyo kurya. Gusa siporo nakoze yananije simbabeshye rwose, ndumva nta gatege
Nyuma yo kurya narebye kuri mail nohererejwe maze nsanga uyu munsi mfite isomo saa munani. Ndacyafite igihe da.
Nambaye uko nsanzwe nambara rwose ntungore ubundi mfata ibag yanjye nerekeza ku ishuri
Gusa noneho aho banyandikishije ni kure yo mu rugo, nafashe bus nganayo. Gusa ubundi nikundira kugenda n’amaguru
Nyuma y’iminota nka 20 mu modoka nisanze kuri ya kaminuza. Ni hanini kurenza aho nigaga mbere. Gusa sindiyumvisha ko banyakiriye pee. Nubwo ari kaminuza yigenga ariko rwose baragorana,
Nabanje kujya aho bakirira abashya nuko maze guhabwa amabwiriza ahagenga, dore ko hanarimo ayerekeye imyambarire, ninjiye muri salle nini cyane maze ndicara ntegerezanya n’abandi ko mwarimu yinjira.
Mu mufuka telefoni yaravibuye nuko ndebye mbona ni David uhamagaye, birantungura.
*Sarah:* bigenze bite?
*David:* banza unsuhuze. Uraho?
*Sarah:* uraho. None?
*David:* uyu munsi urasoza amasomo saa ngapi?
*Sarah:* ndayasoza saa moya. Kuki se ubimbajije?
*David:* nashakaga kubimenya. Ndaza kugucyura
*Sarah:* oya ntiwigore, nakitahana nanjye
*David:* ni aha saa moya
Yahise akupa. Ariko se bite bye ubundi koko? Buri gihe kuki atumva nanjye ibitekerezo byanjye?
…: Good afternoon class, how are you?
Nahise nicara neza ubundi nkurikira isomo nitonze, hano barirukana iyo utsinzwe
***********
Nubwo twize amasaha menshi ariko sinigeze nanirwa. Abarimu ba hano rwose barigisha neza, bagatuma natwe tuba active mu ishuri.
Nasohotse mu ishuri nuko ndi kugenda numva umuntu arankandagiye cyane aranamputaza ndabandagara hasi.
*Sarah:* eeeh. Umutwe wanjye
Nahumbaguje amaso nuko mbona wa muntu wankandagiye nawe ahubwo yaguye ndetse yari yanguye hejuru
Yarandebye yeguka, yikorakora mu bwanwa
*Sarah:* uri kumpeza umwuka
..: Oh, mbabarira
Yaregutse nuko amaze kweguka nanjye aranyegura
*Sarah:* ese wagiye ureba aho ukandagira wowe?
Yandebye ahereye hasi kugera hejuru. Ni iki se ari kundeba kidasanzwe ubu? Imyambarire yanjye se?
*Sarah:* reka kundeba se nyine
…: Mumbabarire, nihutaga sinari nakubonye
Nahise mfata bag yanjye
*Sarah:* sawa nyine.
..: Ba uretse gato
Nahise mpindukira ndongera ndamureba
*Sarah:* mbabarira ndi kwihuta
Nahise nigendera ntamuhaye akanya ko kumbwira amafuti yashakaga kumbwira nubwo ntazi ngo ni ibiki
Nambutse umuhanda nuko nkomeza imbere, sinanibukaga ko David ari buze kuntahana
*David:* ubwo uri kugana hehe ra?
Naramwumvise ndahagarara nuko ndahindukira ndamwitegereza aho yegamye ku modoka. Ese kuki ahora agenda aba mwiza kurenza mbere? Yari yambaye ikositimu nziza cyane imukwiriye neza, nuko aramwenyura. Yahise amfungurira urugi nk’uko bafungurira boss cyangwa cherie
*Sarah:* ni nde wakubwiye se ko ndi bwinjire mu modoka yawe?
*David:* ntabwo nagira isoni zo kukwinjiza ku ngufu mu modoka, imbere ya bagenzi bawe rwose
Narimyoje nuko ndinjira, na we arinjira maze aratsa turatsimbura.
*David:* niko se, wiriwe ute?
*Sarah:* niriwe neza.
Nabonye anyuze mu nzira ntasanzwe nyuramo
*Sarah:* noneho se kandi unjyanye hehe?
*David:* nkujyanye iwanjye
Ngo? Iwe? Gukora yo iki se kandi mwa bantu mwe?
*Sarah:* ntabwo ndi bwinjire iwawe wikirushya rwose
*David:* wigira ikibazo mama wawe araza turasangira ibya nijoro
*Sarah:* hita ukata ahubwo
Aho gukata ahubwo yongereye umuvuduko. Umutima watangiye kudihagura, numva ibinya mu ntoki ubundi mfunga amaso
*Sarah:* genda buhoro ndakwinginze
Yarabyemeye nuko agabanya umuvuduko ubundi arandeba
*David:* umeze neza?
Nikirije nkoresheje umutwe. Nabanje kwitsa umutima ubundi ndahumeka neza, ndebera mu kirahure ntara akayaga ko hanze. Kuva papa yagwa mu mpanuka, nsigaye ntinya imodoka noneho iyihuta yo mba numva nayivamo nkagenda n’amaguru.
Ubwo twageraga iwe twarinjiye nuko atangira gufungura karuvati
*David:* ngiye guhindura imyenda, wisanzure nta kibazo
Nahise mureba uko akuramo karuvati nanjye ntekereza ari njye ndi kuyimukuriramo, nkamukuramo ikoti, ubundi ngafungura ibipesu by’ishati ye kimwe ku kindi…
*David:* Sarah?
*Sarah:* eeh, nta kibazo ndagutegereza genda
Yahise azamuka, inzu ye irageretse hejuru, nuko nsigara nigaya kubera ibitekerezo nari nagiyemo.
Nicaye mu ntebe ntuje nuko nkomeza kuraranganya amaso hirya no hino, ese ni gute aba muri iyi nzu ingana gutya wenyine?
Uko nakarebye hirya no hino niko nabonye piano nziza ahantu iri, disi ubu azi no gucuranga…
Nyuma y’iminota mike nibwo yamanutse, mukubise amaso mira amazi. Ni gute umuntu aberwa akanaberwa na training n’umupira koko?
*David:* turarya Marie adahari ambwiye ko ari butinde kuhagera
Narikirije n’umutwe nuko agana mu gikoni nanjye musangayo
*Sarah:* turarya iki se?
*David:* inyama, salade n’umuceri.
*Sarah:* waouu. Ngufashe?
*David:* oya reka nkwakire, wowe uri umushyitsi uyu munsi.
**********
*Sarah:* biraryoshye cyane
Yari anyicaye imbere nuko mbona ari kureba uko ndi kurya. Ubundi jyewe iyo ngeze ku biryo mfatiraho. Naryaga mvuga make kuko sinashakaga ko ankura mu mwuka wo kurya rwose.
*Sarah:* waouu. Wakoze guteka rwose.
Nabivugaga ndi kwikomba intoki rumwe ku rundi. Uko nikombaga nabonye ari kunyitegereza, yatunguwe cyane.
*Sarah:* ese waretse kundeba utyo ko uri kuntera isoni?
Yubitse amaso
*David:* ntugakore ibyo bintu nawe uri imbere y’umugabo.
Ntiyatumye nsubiza ahubwo yahise ahaguruka yandurura isahani yaririyeho. Naguye mu kantu, ndacyatungurwa nako
*Sarah:* igicucu gusa
Nabivuze buhoro sinari nzi ko ar bunyumve
*David:* nakumvise ubimenye.
Isoni mu gutwi ngo dumburi
Nahise mpaguruka mufasha kwandurura
*Sarah:* reka nkogereze ibyombo
*David:* oya byihorere, nta kazi uyu munsi ukora hano. Ndaba mbyoza
*Sarah:* sawa uko ubishaka
Yasohotse mu gikoni ndamukurikira nanjye
*Sarah:* burya ucuranga piano?
*David:* yego, kuva ndi muto
*Sarah:* ni byiza cyane
Yahise ajya kuri piano atangira gucuranga bisanzwe nanjye mpita mwicara iruhande.
*David:* wowe se nta na gato uzi gucurangaho?
*Sarah:* aho naba mbeshye pee
Yaramwenyuye nuko arandeba
*David:* hari indirimbo ushaka ko ngucurangira se?
*Sarah:* yego. Ncurangira *Kiss the rain* ya Billie Myers
https://youtu.be/Kq-r4ZUpels
yahise atangira gucuranga nanjye ndamureba. Uko acuranga nanjye naratwawe numva ndi mu yindi si neza neza. Nibutse ko na data yajyaga ayincurangira. Yahoraga ashaka kuzanyigisha gucuranga ariko narabyangaga, nicyo kintu nsigaye nicuza kurenza ibindi byose ku isi. Natangiye kumwibuka, papa wanjye
yahagaritse gucuranga ariko sinahise mfungura amaso kuko yari yuzuyemo amarira.
Narashoreje ngerageza kwihagararaho ariko amarira ntiyabuze gushoka kandi yarabibonye
Gusa ubwo numvaga ankoze ku matama ni bwo nafunguye amaso nuko akomeza kumpanagura amarira yatembaga ku matama.
Narongeye mfunga amaso nuko akomeza kunkorakora ku matama, aramanuka numva akojeje urutoki rwe ku munwa, arunyuzaho buhoro buhoro, asa n’umanura umunwa wo hasi, numva ubushagarira buranyirukanse umubiri wose, numva umutima utangiye guhondagura, maze numva ahindukiye, kuko ukuguru kwe kwahise gukora ku kwanjye…
*_Nyamara ishyano amaherezo rizagwa. Ubu se ni nde uri gushotorana? Cyangwa bose ntiboroshye? Agace ka 11 ntikazagucike_*
*
Comments