Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nashigukiye hejuru nanone nongeye kurota papa. Nakangutse ibyuya byuzuye mu gahanga, amarira ashoka ku matama.
Narihanaguye nuko ndongera ndiyorosa, gusa nta bitotsi. Narebye ku isaha mbona ni 4h17, buracyari nijoro rwose.
Nikanze ku gikanu, nuko ndyama ngaramye
Nyuma y’isaha ndyamye nta bitotsi biza narabyutse nuko nitegura ko mu kanya njyana muri siporo na David.
Nahise nambara jogging yirabura, aga t-shirt kera nambara inkweto za siporo
Ariko se ubundi kuki ndi kwitegura? Ni ihame kujyana na we muri siporo? Gusa hari indi mbaraga ntazi iri kuntera kwemera
Ahagana 5h58 nasohotse mu cyumba nuko manuka ngana muri salon. Nafashe telefoni na ecouteurs, icupa ry’amazi nuko ndasohoka. Nageze hanze mfungaho nuko ndamutegereza, na we 06h00 mu kadomo yari ahageze.
Naramurebye, ndamwitegereza neza rwose noneho atambaye ikositimu. Mbega umugabo uberwa muri byose wee. Noneho icyanshekeje kintunguye, twambaye ibintu bisa. Yambaye agapira k’umweru n’ikabutura yirabura. Uko namurebaga na we ni ko yandebaga, nuko duhuza amaso.
Ibintu twaganiriye ejo, byangarutse mu mutwe, birashoboka ko naba narabwiye nabi uzaba umugabo wa mama, ndumva isoni.
Kuko ntashakaga ko tuganira byinshi, nahise nagamo ecouteurs, nuko ntangira umuziki wo ndi bugende numva.
Nahereye kuri *Haba haba* ya Stella Mwangi, ndayikunda cyane
https://youtu.be/hV1NBfr5OI4
nahise munyuraho, nuko ntangira kugenda ariko se ugirango nzi aho turi bukorere siporo? Wapi rwose. Nyuma abonye ngiye na we araza dutangira kugenda buhoro buhoro ubundi twongera umuvuduko turiruka, umwe iruhande rw’undi.
Izi saha izuba riba ritararasa, ariko hari hamaze gucya buhoro, amatara ku muhanda yari yazimye
Uko izuba ryagendaga riza ni ko nanjye narushagaho kunanirwa ariko nabonaga David we rwose nta gahunda yo kunanirwa afite. Erega simenyereye siporo rwose.
Nyuma hafi y’isaha twiruka twatangiye kugenda buhoro buhoro. Nibwo nitegereje mbona turi mu gashyamba najyaga nkunda gutemberanamo na papa. Ni na ho najyaga nkunda kuza kuririra akimara gupfa. Hari hashize igihe ntagera hano rwose.
Yarahagaze nuko nkuramo ecouteru nanjye, ngo numve icyo ashaka kumbwira
*David:* reka turuhukeho akanya gato
Yabivuze yicara ku ibuye nuko nanjye nicara ku giti cyaguye, iruhande rwe.
_DAVID_
Izuba ryamaze kurasa, numvaga nakomeza ariko ndabona we yananiwe
Nafashe ku mazi nywamo nuko ndebye mbona we icupa rye ahise agotomera arimaramo. Binyeretse ko atamenyereye kwiruka, ni akanebwe disi.
*Sarah:* ese ubundi kuki utabwiye mama ngo abe ari we mukorana siporo?
*David:* yewe mama wawe nabonye ibya siporo atabikozwa. Rimwe twakoranye marche ariko nabonye bitamurimo
Narebye Sarah uko yiyicariye hasi ntacyo yitayeho, ntiyanarebye niba nta ntozi cyangwa ibimonyo bihari, naho nyina we ndabyibuka yabanje guhanagura no kureba ko nta kantu kari bumukoreho. Baratandukanye cyane rwose. Nahise mbona ko uburyo Sarah yambaramo ari byo bimubera, si nka nyina ukunda imyambaro iri class cyane.
Mu maso nabonaga ari kure cyane, biraboneka ko afite ikintu ari gutekereza. Ese ubu ari gutekereza ibiki ra?
*Sarah:* ese ufite imyaka ingahe?
Yabimbajije andeba ntungurwa n’ikibazo cye
*David:* wowe se undebye ubona mfite ingahe?
Yifashe ku kananwa nk’uri gutekereza cyaneee nuko aranyitegereza nanone
*Sarah:* ndabona ufite nka 40
*David:* numvaga ugiye kungira akana gato none uranshajishije. Gusa jyewe mfite imyaka 34.
*Sarah:* wapi urakuze byemere yewe.
*David:* wa mukobwa we nawe wikabya. Erega ndi muri generation yawe, jya unganiriza wisanzuye rwose
*Sarah:* naba nkubeshye nubu ndumva narengereye
Yahise ahaguruka afata telefoni ashyira ecouteurs mu matwi nanjye ndahaguruka ndayimwambura.
Yandebye arakaye nuko agerageza kuzinyaka ariko kuko musumba nazamuye ukuboko hejuru biramunanira kuzinyaka. Yarandebye ntekereza ko agiye gusimbuka akazifata ariko aho gusimbuka yaransekeye amfata ku rutugu, nuko abonye ntuje ahita ankirigita nuko ndamuhereza ibye ubundi aragenda yiruka
*David:* sha ningufata urambona
Yahise yongera umuvuduko ubundi afumyamo maze nanjye ndiruka mukurikiye ariko kuko murusha umuvuduko sinatinze kumufata nuko mpita mwegeka ku giti
Yahumekeraga hejuru agerageza kunyiyaka ariko nari mufashe nkomeje nuko kuko twari twegeranye cyane uko ahumetse amabere ye akankora mu gituza.
*Sarah:* ugiye kungira ute?
Narebye amaso ye, umunwa we, impumuro ye idasanzwe yivanze n’icyuya cye numva ibitekerezo byanjye bigiye ahandi neza neza
Numvaga nahita ngira icyo nkora ariko ndihangana, ndamubyaye erega. Naramwegereye ndamwihumuriza, ari guhumura neza gusa
*David:* ndaguha igihano gitoya
Yahise ansunika ariko buhoro nuko nigira inyuma buhoro
*Sarah:* basi mbabarira
Namusomye ku ijosi mbona ahise asesa urumeza. Afite uruhu rwiza, rworohereye, ni mwiza pee
Kugira ntaza kuvaho njya kure nahise mwitaza njya hirya ye
Na we yahise andeba iminwa nuko mbona azanye ikiganza mu maso
Yabanje ankora mu gahanga, agenda amanuka ku zuru buhoro nanjye mfunga amaso nuko numva amanutse akora ku munwa ntegereza kumva umunwa we ku wanjye ariko yahise ansunika
*Sarah:* wa muhehesi we
Yahise agenda, nanjye ndamukurikira
*David:* kuki utansunitse mbere hose?
*Sarah:* nari mfite ubwoba
Ndabizi arambeshya mu maso ye nta bwoba bwari burimo rwose.
Nahise mufata ukuboko ngo ahindukire ariko ahita ansunika n’ingufu
*Sarah:* ntunkoreho se nyine.
*David:* Sarah ngwino tunyure hano yewe
Yigize nk’aho atumvise nuko akomeza mu kindi cyerekezo. Nahise nihuta ndamufata muterera ku bitugu.
*Sarah: ndeka, nshyira hasi
Yasazaga imigeri ankubita udupfunsi tudafashije
Nahise mukubita udushyi tubiri ku mabuno nuko aratuza
*Sarah:* ndarota? Unkoreye ku mabuno?
*David:* ahubwo nukomeza ndakongera izindi nshyi.
*Sarah:* muntabareeee, agiye kumfata ku ngufu
*David:* sakuza uko ushaka hano ntawe uri bukumve ngo aze kugutabara
Yariruhukije
*Sarah:* sawa noneho nditonda ngaho nshyira hasi. Ndashaka gutaha ndetse
*David:* ndagushyira hasi ariko turahita tujya gushaka icyo kurya
*Sarah:* ariko jyewe ntabwo nshonje rwose
Ako kanya mu nda ye amara yarigoroye biravuga ahita yifata ku munwa nanjye ndaseka
*David:* ndakeka amara agutamaje rero
Namushyize hasi nuko twerekeza kuri boulangerie iri hafi, abakiriya baturebaga nkabona baratwibazaho.
Nsanzwe mpaza, Tom ndamuzi ni we nyiraho, yari ahibereye
*David:* bite Tom
*Tom:* sawa David. Uyu munsi se urafata iki?
*David:* nk’ibisanzwe jyewe. Sarah baguhe iki wowe?
*Sarah:* imigati ibiri isize ubuki
Twafashe commande zacu nuko njya kwishyura. Umukozi wo kuri caisse ni mushya uko namubonye, yandebye icyoroshye nuko amaze kungarurira mbona yirumye umunwa wo hasi, ibi binyica mu bwonko rero.
Ako kanya Sarah warebaga byose yahise amutunga urutoki
*Sarah:* ese ntabwo wandekera umugabo ra? Uzashake uwawe.
Natunguwe n’uburyo abyitwayemo rwose.
*David:* ese kuki…
*Sarah:* oya wigira icyo umbaza. Ntabwo nakemerera umukobwa kuguheheta kandi uri uwa mama
*David:* erega niyo wafuha kubivuga nta kosa ririmo
*Sarah:* mu minsi mike uzaba umugabo wa mama, rero niba ngufuhiye ndamaze.
Twavuye aho tugenda turya imigati mu nzira, ntawe uvugisha undi. Twageze iwabo nyuma y’akanya gato nuko atarakingura mufata ukuboko
*David:* ikigoroba ndasohokana na mama wawe gusangira. Ese ntiwaza kutwiyungaho?
Yabanje gutekerezaaa
*Sarah:* oya. Kandi ugire umunsi mwiza
Yahise yinjira mu nzu atanampaye karibu, mbega umukobwa.
*_Ni uko bikomeza kugenda uko natwe dukomeza kumirwa. Agace ka 10 ntuzagacikwe_*
*
Comments