Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ubwo yampagararaga imbere nabuze ikintu mvuga neza neza. Ubanza ahari ubwiza bwe bunkura ku murongo nkishaka nkibura neza neza pee. Hanze nta tara ryakaga, urumuri rwari ruhari rwari urumuri rw’ukwezi. Rwaramumurikaga na we nkabona aramurika pee. Yaranyitegereje umwanya mbere yo kugira icyo mvuga
*Sarah:* eeeh, nashakaga…
Amagambo yarabuze neza neza pee. Yaramwenyuye numva isoni zirushijeho kumfata
*Sarah:* wakoze kumfasha gukora homework
Yunamye buhoro, yifashe mu mifuka. Ni muremure kuri jye ku buryo bisanba kurarama kugirango murebe mu maso
*David:* ni byiza ariko ndacyeka atari yo mpamvu ikuzanye wimbeshya
Numvise nanone isoni zigarutse nuko nkura ukuboko inyuma muhereza ikoti rye
*Sarah:* nashakaga no kubashimira kuba mwarantije iri koti. Ntabwo nabashije kurihanaguza ariko ntabwo naryanduje nanone…
Ntiyarindiriye ndangiza kuvuga iyo nteruro ahubwo yahise afata rya koti nanjye nkirifashe maze ararikurura nanjye njyana na ryo nuko ndamwegera. Numvise ikintu mu muhogo kimfashe ubanza n’ikidodo cyaraziyemo nuko amasura yacu yegerana bidasanzwe, numva umwuka ari guhumeka
Yakomeje kunyegera buhoro buhoro nuko umutima wanjye utangira gutera indihaguzi
Guhumeka byabaye insigane maze numva amahoro arigendeye neza neza
Yegereje iminwa ye ku gutwi kwanjye nuko urumeza ruba ruraje, kuko neza umunwa we wari ku gutwi, tumeze nk’abari guhana imisaya, nuko impumuro ye inyuzura ibihaha, maze numva amahoro arigendeye
*David:* byakabaye byiza urigumanye aho kwanduza ibirenge byawe urizana
Yabimbwiye anyongorera, nuko amaze kubivuga nireba ku birenge nibuka ko nasohotse nta nkweto nambaye. Mbega isoni
Yigiye inyuma buhoro nuko ansoma ku itama
Ni ibintu bisanzwe ariko ntababeshye byasize numva neza neza ntazi ukuntu mbaye
Yafashe rya koti, nuko arambwira
*David:* ngaho subira mu nzu utaza kugira imbeho. Urare neza Sarah
Yabimbwiye nanone ankorakora mu musatsi nka kwakundi babikora akana gato
Naracecetse numvaga ibimaze kuba binteye amarangamutima neza neza. Yagiye mu modoka nuko arampepera aragenda
Nanjye nahise nsubira mu nzu, nihuta ngana mu cyumba cyanje sinashakaga ko mama yambaza byinshi maze ngeze mu cyumba cyanjye nkingaho
Nahise nkaraba ibirenge ubundi njya ku buriri ndyama nubitse inda. Sinzi igituma uyu muntu ari kunkurura rwose. Biteye isoni ndetse ahubwo kubona numva ntazi uko mbaye iyo ndi imbere ye. Gusa sinzi ibyo ari byo, ubwo nyine hari ikibitera.
*NYUMA y’ICYUMWERU*
*Mama:* Sarah cherie, natashye
Ehee. Uyu munsi noneho ko atashye kare ra? Iminsi inshize ibigoroba byose yabaga ari kumwe na David ndetse hari igihe yararagayo.
Nafunze igitabo cya anatomie nari ndi gusoma nuko musanga muri salon
*Sarah:* noneho bigenze gute ko uyu munsi utashye kare mama?
Yandebye ubona yishimye kuko yaramwenyuraga
*Mama:* ngufitiye surprise mwana wanjye
Yabimbwiraga akora mu isakoshi ye nuko akuramo envelope arampereza. Narayifashe nuko ndayifungura nkuramo urupapuro rwarimo
Uko nasomaga ibirimo, naketse ko ndi kurota neza neza
*Sarah:* Mana yanjye wee. Ntibishoboka. Ni gute iyi kaminuza yaba yemeye kunyakira koko? Ndabona hashize ibyumweru bike batangiye, ntabwo bishoboka wee. None se ubu uzabasha kuyishyura koko ko hahenze?
Numvaga ntabyumva byari byandenze
*Mama:* umva cherie wanjye, ibi byose ni David wemeye kubigukorera.
Ngo? David ni gute anyishyurira ishuri? Noneho rinahenze koko
*Sarah:* ariko mama… kuki? Ubu ntabwo twabyifasha utarindiriye koko abandi? Kuva papa yapfa urabizi twirwanyeho tubaho nta we duteze amaboko, kuki ubu byahinduka?
Mama yaranyegereye amfata mu maboko andeba mu maso
*Mama:* ndabizi mwana wanjye. Ariko nanone ubu wibuke ko David yamaze kuza mu buzima bwacu, ndumva nta kibazo cyaba kirimo mu gihe uzambera umugabo yifuje kudufasha
*Sarah:* urakoze mama. Gusa ntabwo ndabyizera pee. Ndishimye ntabwo wabyumva
*Mama:* ndakeka ahubwo wakabaye ushimira David. Kwanza ndaguha nimero ye uze umuhamagara umuvugishe
Aka gatekerezo ubu ni keza ra?
*Bukeye bwaho*
Ni saa moya zuzuye, isaha yanjye yo gufata ku gatabi, niyicariye ku rubaraza
Telefoni mu ntoki. Nabuze aho nahera mpamagara David kuko sinzi niba nabona amagambo mubwira kandi ubusanzwe erega ndi intinyamaso.
Ariko ndibutse, reka mwoherereze ka SMS karaba gahagije
_Nashakaga kubashimira ibyo mwakoze. Ni Sarah_
Namaze kuyohereza nsigara ntegereje ko na we ansubiza ariko nagiye kubona mbona we arahamagaye. Mana yanjye. Ubu se nitabe? Ese kuki we adakoresheje SMS koko?
Narayiretse iracika, arongera arahamagara noneho nditaba
*David:* ariko ubanza udashaka kumvugisha noneho?
Ijwi rye ubwaryo ryatumye mva mu byanjye neza neza
*Sarah:* uhm, birashoboka
*David:* jyewe rero nashakaga kumva akajwi kawe
Yego ko Mana yanjye.
*Sarah:* mwabonye SMS naboherereje se?
*David:* yego nayibonye kandi nabikoze mbyishimiye rwose.
Waouu. Biranejeje rwose
*David:* ko wazindutse se kandi ari weekend?
*Sarah:* niko menyereye mbyuka kare nkiyicarira ku rubaraza, biranezeza.
Numvaga ariko uburyo ari guhumekamo budasanzwe, yari ameze nk’uwahagira ukuntu, numva amatsiko aramfashe ndamubaza
*Sarah:* wowe se uri gukora iki?
*David:* ndi gukora siporo, ariko ni ka marche gasanzwe tu
*Sarah:* wasanga nabwo wambaye ikositimu kandi
Mama yanjye, umunwa wanjye uzankoraho. Gusa ntibyamurakaje ahubwo numvise aseka
*David:* iyaba byashobokaga, ariko niyambariye ikabutura ya siporo gusa. Naho se wowe?
*Sarah:* jyewe iki se?
*David:* wowe wambaye iki? Wambaye igikanzu kikuruta?
*Sarah:* wapi da. Niyambariye agakanzu rwose ko ndarana
Nyuma yo kuvuga ntyo, yacecetse umwanya muto numva ari guhumeka cyane maze ubwoba buramfata. Mbega ngo ndarenga umupaka
*David:* kameze gute ubwo?
Naguye mu kantu. Ngo kameze gute? Ubu ntashaka kurenga imbibi koko mwa bantu mwe. Reka muhe ibyo ashaka maze ndebe amaherezo
*Sarah:* ni kagufi kagera hejuru y’amavi, ibara ni beige kandi karabonerana cyane. Ni ibyo? Cyangwa ushaka kumenya niba nambaye n’ikariso cyangwa ntayo nambaye?
Yarongeye araceceka umwanya utari muto, noneho avugana uburakari
*David:* urumva ukuntu wambaye uri ku rubaraza? Uzi ko abantu bashobora kukubona?
*Sarah:* ariko hano nta muntu ndi kubona pee. Ndi jyenyine kandi umuhanda uracyeye, haratuje ni ukuri
*David:* naho abaturanyi baheheta ntibakurunguruka?
Ariko se uyu mugabo ubu aranshakaho iki koko?
*Sarah:* nyamara hano ntawundi muntu uhari rwose kandi abahehesi burya ntibaheheta imyenda wanaheheta mu bitekerezo
Nabivuze nshaka kumwumvisha ko na we ari kumbaza ibyo nambaye…
*David:* ejo saa kumi n’ebyiri uzabe witeguye nzaza tujyane muri siporo.
Narumiwe cyakora. Ahise ahindura ikiganiro se cyangwa hari ibindi?
*Sarah:* ariko se..
Yahise akupa. Ntababeshye iki kiri mu biganiro bidasanzwe nigeze nagirira kuri telefoni.
*_Ni uko biza ngo ni malaria. Tuzaba tureba ejo muri siporo. Agace ka 9 ntikazagucike_*
*
Comments