Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_SARAH_
Aho nari nicaye ndi kugerageza gukosora ikibazo cya physique mwarimu yaduhaye natangiye kwishima mu mutwe numva byivanze. Crayon natangiye kuyirumagura, kuko rwose numvaga ntazi iyo byerekeza
Nuko nubundi nanze kubibika ntakintu nanditse ariko rwose ntiraririye iri somo kuri jye ni inshoberamahanga, mbese ni ibidasomeka ahari niba ari ko navuga.
Physique kandi shahu mbere nkiri muri secondaire twarakundanaga mbese nyine nayumvaga kubi ariko aho nagereye muri kaminuza yambereye igisharabiya neza neza.
Gusa nanjye nshobora kuba mbigiramo uruhare kuko ni gake mba nakurikiye mwarimu iyo ari gusobanura.
Nikije umutima nuko mfunga amaso kanya gato. Akayaga gakonje kanteye gusesa urumeza, naho imisatsi ihuhwa n’umuyaga nkumva inkirigita mu bikanu.
*David:* uri gukora iki?
Naramwikanze ndashiguka nuko ndahindukira mbona yegamye ku gikuta, yifashe mu mifuka, ansekera inseko yatuma umugore wese ava mu bye rwose
Namurebye ikijisho ariko ntibyagira icyo bitanga, nuko ndongera ndahindukira nirengagije ikibazo yari ambajije sinamusubiza nanjye
Yaranyegereye ntabimusabye nuko yicara aho iruhande rwanjye ku rubaraza nari nicaye. Numvise kuba ari iruhande rwanjye binteye ikibazo, sinzi impamvu kumubona iruhande rwanjye bintera ikibazo rwose.
*David:* nakubajije ngo uri gukora iki?
Nafashije crayon ku meza ateretse imbere yanjye nuko ndamureba.
Numvaga nshaka kumusubiza ariko amagambo neza neza ndayabura wagirango nabaye kiragi neza neza. Yarandebye akomeza kumwenyura
Nabanje gushaka imbaraga muri jye, kuko kumusubiza byari binkomereye rwose simbabeshye. Namurebye mu maso mbere yo kumusubiza
*Sarah:* ariko se ntubibona ibyo ndi gukora koko uretse kwigiza nkana?
*David:* noneho reka mpindure ikibazo. Uri kwiga iki?
Yambajije atuje rwose nanjye mpita musubiza vuba na bwangu ngo adakomeza kumbaza ibindi bibazo
*Sarah:* ndi kwiga physique
Nahise nongera mfata questionnaire ngo nikorere ariko byari ugushaka kumwereka ko mpuze naho ubundi ntabeshye rwose nta kintu nari ndi gukora. Gusa na we ntabwo yanyoroheye kuko yahise anyambura za mpapuro
Nuko mbona atangiye gusoma ikibazo, mbona rwose ashishikaye anyuzamo amaso, yikorakora mu bwanwa nk’uri gutekereza cyane. Mbega ukuntu uyu mugabo ateye amerwe aho yaba ari hose cyangwa uko yaba ameze kose.
Nahise mpindukiza amaso ngo atabona ko ndi kumwitegereza
Urupapuro narimo nkoreraho nta na A nari nanditseho nuko ararumpereza
*David:* ndabona ubigeze kure da.
Isoni zaranyishe numva mbuze aho ndigitira neza neza pee. Uyu mugabo ubundi koko bite bye ra?
*David:* humura ibi turabishakira umuti, ndaje ngusobanurire
*Sarah:* none se wowe uzi physique kandi ra?
*David:* wa kana we utazansuzugura.
Ntiyampaye akanya ko kugira icyo ndenzaho ahubwo yahise anyegera ku buryo ukuguru kwe kwakoraga ku itako ryanjye maze ako kanya kukinkoraho numva ubushagarira buvanze n’urumeza biranzamutse
Yahise ahina ishatsi ye ayigeza mu nkokora nuko arunama ngo afate urupapuro rundi muri classeur nari nashyize iruhande rwanjye afata na crayon
Uko yari yunamye isura ye yari neza neza hafi y’iyanjye, numvaga neza neza umutima ugiye gusimbuka ugaca mu kanwa ukigendera
Ku bw’amahirwe yahise yunamuka, ahuiii. Ubanza guhumeka byari byahagaze neza neza pee.
*David:* sawa ndaje ngusobanurire ikibazo cya mbere, nucyumva ukaba wabasha kugikora ndabizi neza n’ibindi uri bubibashe neza.
Nikirije nkoresheje umutwe ariko isoni zari zanyishe
Yatangiye kunsobanurira byose ari na ko yandika kuri rwa rupapuro, akananyuzamo akampa ingero zitandukanye
Ukuntu yandika vuba ariko akandika ibintu bisomeka neza, mbega umukono mwiza weee
Amaso yavuye ku ntoki ziri kwandika agera ku munwa uri gusobanura, waouuu. Mbega ibintu byiza wee
*David:* kugera aha se uri kubyumva? Cyangwa byakujabutse neza neza?
Uburyo amvugishamo nk’uwo tungana cyangwa twigana biranezeza ariko binanteye amakenga ku rundi ruhande
Namurebye mu maso. Ubu se mubeshye cyangwa mubwize ukuri?
*Sarah:* ntakubeshye ndumva ntarabyumva neza
*David:* nta kibazo ndaje ngusubiriremo ariko noneho ugerageze gukurikira neza, sindenge ahantu utarahumva ngo ureke nkomeze.
Narongeye ndikiriza n’umutwe nuko arongera atangirira hejuru ansobanurira, aka kanya noneho nagerageje gukurikira neza nitonze.
Nuk nyuma y’iminota ansobanurira numva noneho birasobanutse
*Sarah:* noneho ndakeka nasobanukiwe pee
Nabivugaga ndi kumwenyura
*David:* ahuiii. Imana ishimwe noneho. Numvaga tugiye kurara ijoro ryose ngusobanurira
Yabivugaga yegama ku ntebe yinanura
*Sarah:* nyamara urandenganya ni wowe wambuzaga gukurikira neza
Mana yanjye. Ibi mvuze ni ibiki? Yahise yeguka aranyitegereza
*David:* ngo iki? Gute se ubwo ra?
*Sarah:* nyine urabona, nako si byo nashakaga kuvuga ahubwo nyine wansobanuriraga nabi
Naramubeshyaga ariko se nari kumubwira ngo nari namurangariye? Yari agiye kunsubiza nibwo mama yahitaga aza nuko ndahindukira ndeba mama na we mbona ari kutureba amwenyura
*Mama:* ndabona noneho mwabashije kumvikana da.
David yahise ahaguruka nuko yegera mama aramuhobera. Nanjye nakomezaga kubareba, ukuntu amaboko ya David ahobeye mama mu nda…
*David:* namufashaga gukora devoir kandi ndakeka bimufashije kuko ambwiye ko noneho abyumva
*Mama:* byiza cyane. Nizere ko mwarangije ariko
David yarandebye nuko ankorakora mu musatsi nk’ukorakora mu musatsi akana gato, ariko buriya ni ko ambona imbere ye da.
*David:* nunkenera ntuzatinye kumbwira
Nuko mama ahita amukurura ukuboko amujyana muri salon.
Nariruhukije nuko nkomeza gukora imyitozo mfite, disi byahise binyorohera kubera yansobanuriye.
********
Ubwo nabisozaga hari hashize nk’isaha ndi kubikora nuko numva ndananiwe. Ninjiye mu nzu, ako kanya nkubitana na bo bahagaze muri salon bari gusomana hafi guhezanya umwuka.
Nahise nihuta ngana mu cyumba cyanjye mpita ninaga ku buriri, numvaga mfite umunaniro udasanzwe
Nahise mfunga amaso ntangira gutekereza ku bintu bimaze kumbaho mu kanya gashize.
Ese kuki kwegerana na we bituma mpinduka mu mubiri?
Ubundi se abigenza ate ngo atume mbura amahoro koko?
None se kuki iyo ankozeho cyangwa anyegereye nsesa urumeza?
Ese birasanzwe ko ibi byakubaho ku muntu uzaba umugabo wa nyoko?
Simbizi ndumva nabuze amahoro.
Narahindukiye mpita nkubita amaso ikoti rye aho rirambitse nuko ndarifata mbanza kongera kuryihumuriza ubundi ndasohoka ngeze muri salon nsanga ntibagihari ahubwo ninjiye mu gikoni nsanga mama ari wenyine
*Sarah:* ari hehe?
*Mama:* aratashye ubu ari hanze, ahubwo nashakaga… ariko se ugiye he noneho Sarah?
Yabimbazaga abona ndi gusohoka nihuta cyane. Sinitaga ku byo ari kumbwira nuko ndakingura ndongera mfungaho, ku mahirwe yanjye David yari akiri aho hafi atarinjira mu modoka ariko yari atangiye gufunguraho. Akimbona ariko aba aretse kwinjira.
*David:* Sarah urakora iki hanze?
Nagumye aho nari mpagaze nuko na we aza yihuta ansanga maze angeze imbere…
*_Byagenze bite amugeze imbere se kandi? Ese wa mugani ubu iri tunda kokoooo… Agace ka 8 ntikazagucike_*
*
Comments