logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_SARAH_


Nshinze inkokora ku meza, nitegerezaga mu idirishya rya classe, numvaga meze nk’inyamaswa bafungiranye mu kazu ka yonyine neza neza. Mbese muri make mpari ntahari, ndumva ndi kwiga ntabishaka rwose pee. Ubanza ahari ari ukubera isomo turi kwiga ntishimiye rwose


*Prof:* ndakeka isaha zageze, twasoreza hano
Uwo yari prof wa physique, yabivugaga areba ku isaha. Nazunguje umutwe, ngo zirageze kandi ahubwo zimaze kurengaho iminota 27 yose


Ubanza yarambonye nzunguza umutwe


*Prof:* ubwo rero ejo muzankorera ririya hurizo kandi nkurikije ibisobanuro nabahaye ndizera neza ko bizaba byoroshye. Sibyo, Sarah?


Yabivuze andeba asekamo byo kunkoba, arabizi isomo rye ndyumva hafi ya ntabyo kandi si ukundi kutabyumva, sindikunda na gato rwose.
Abantu bose mu ishuri bahise bankanurira…


*Sarah:* yego niko bimeze


Nahise nzinga utwanjye naga muri bag ubundi nsohoka mu ishuri mbere y’abandi. 
Nari ntararangiza ikibuga cy’aho amashuri yubatse numva umuntu ari kumpamagara.
Narahindukiye mbona ni Paul, mu ishuri twamwise *un savant* kuko rwose arabyumva si ukubeshya. Aranshakira amahoro se kandi uyu we?


Narahagaze nuko araza yihuta angeraho nanjye nifata neza ntegereje icyo ashaka kumbwira


*Paul:* urebye nyine nako urabona, ririya somo rya physique rishobora kuba rigukomerera kandi rwose jyewe ndaryumva cyane. Rero niba ntacyo bigutwaye urabona ko amasomo arangiye, nagufasha nkagusobanurira. Urabyumva ute?


Yabinsabaga yubitse umutwe ubona isoni zamwishe boshye umusore uri gutereta atifitiye icyizere na gike…


*Sarah:* eeeh, sha byaba ari byiza ariko uyu mugoroba hari indi gahunda mfite kandi sinayisubika ubwo rero navuga ngo wenda uzansobanurira ikindi gihe, kandi urakoze.


Naramusekeye ariko bitandimo neza, uyu musore kuva twatangira amasomo ndabizi aba ashaka kunyiyegereza no kuntereta gusa sinzi niba bizavamo rwose.
Yarikirije akoresheje umutwe ariko ubona ko mutengushye nuko arahindukira arigendera. 


**********


Nyuma y’iminota igera kuri 30 noneho, nageze mu rugo. Navuye mu ishuri numva naniwe ukuntu ngenda gake kuko ubundi nsanzwe mpagenda iminota itagera kuri 30. Nageze mu rugo naga igikapu mu ntebe ndicara ubundi ndiruhutsa


*Mama:* ese wowe iyo utashye ntunasuhuza?


Sinamushubije ahubwo nahise musanga mu gikoni


*Mama:* umva cherie nkeneye ko umfasha dore amasaha yadufashe. Ba umpatira ibirayi, nubirangiza ube unkorera ka salade, kandi gira vuba vuba


Yabivugaga agendagenda hirya no hino mu gikoni…


*Sarah:* mama nawe wikabya rwose haracyari kare. Ese ko uri kwitera stress ubundi ubwo bite ra?


Yandebye ikijisho ubundi antunga urutoki


*Mama:* kandi uyu mugoroba, nizere ko uri bwitware neza, byibuze ugerageze wambare nk’umukobwa wa.


*********


Nyuma y’igihe navuga ngo cyabaye kinini cyane, gutegura ibyo kurya byararangiye. Ahuiii


*Mama:* umva cheri ba untegurira ameza nanjye nitegure. Mana yanjye nakererewe pee


Yabivuze yiruka agana mu cyumba cye, ubanza kwakira fiyanse bitesha umutwe da.
Nakoze ibyo ansabye gukora gusa ntabwo byari bimfasheho, sinzi impamvu rwose ndi kutabyiyumvamo
Nyuma yo gutegura ameza nahise nanjye njya mu cyumba ndoga byihuse ubundi nambara agapira gasa noneho n’akanyegereye, hasi nambara collant, ndumva ntako ntagize rwose ibindi mama ntaze kungora ngo sinambaye neza.


Nari nkimara kwambara numva barakomanze, umutima wanjye wahise usimbuka hafi kumvamo. Uyu na we ndumva aje kare cyane agakabya.


*Mama:* Sarah cherie genda wakire umushyitsi nanjye ndaje ngiye kurangiza kwitegura


Nakabikenze rwose uyu na we atangiye kumvanga muri gahunda ze.
Narasohotse buhoro buhoro nuko ngeze ku muryango ndihangana ndafungura. 


Yari ahagaze aho imbere yanjye, ikositimu nziza cyane yirabura, mu ntoki ze afitemo agapfunyika ndacyeka harimo gato uko byamera kose. Ubwanwa yari yabucongesheje, afite akamwenyu ku munwa


*David:* warangije kundeba se ninjire?


Yavuze ayo magambo numva isoni mureba ikijisho ariko we ahita aseka nuko ndafungura umuryango muha karibu na we ahita ampereza ka gapfunyika yari afite mu ntoki


Ubwo nakakiraga tugahuza ibiganza, numvise ibimeze nk’amashanyarazi binyirukanse umubiri wose. Yandebye mu buryo budasanzwe nanjye ndirengagiza nuko muha karibu


*Sarah:* ni karibu mwicare


Nahise ngana mu gikoni njyana ka gapfunyika karimo gato kuko nari nafunguye ndareba.
Ndi mu gikoni naramurebye uko ari kwifata nuko mbona aho yicaye yisanzuye, yageretse akaguru ku kandi rwose. 
Nkiri mu gikoni numvaga ntazi icyo nakora. Sinzi icyo namuganiriza rwose igihe mama ari bube ataraza, na we ari kuntindira


Nyuma gato numvise koco koco ya za gasumari za mama. Narebye mama ndatangara wagirango arasohotse pee. Yari yambaye ikanzu nziza itukura, imwegereye buhoro igera ruguru y’amavi gato, yambaye gasumari ze zirabura. Ariko se ni gute umuntu yambara haut-talons ari mu rugo we?
Yamwakirije inseko nziza nuko amusoma ku kiganza
Nasohotse mu gikoni nuko mama anyitegereza kuva hasi kugera hejuru, ariruhutsa kubera ibyo nambaye. Nyuma y’akanya katarambiranye nibwo twagiye ku meza.
Amatako y’inkoko, ifiriti na salade nibyo byari ku meza biherekejwe n’agasosi keza na macaroni ku ruhande. 
David ubwo yafashije mama kwicara nuko amaze kumutunganyiriza intebe ahita aza anyicara imbere neza duteganye. Mbega ibibazo…


Sinarindiriye ko umushyitsi abanza kwiyarurira cyangwa kwarurirwa nahise niyarurira ka salade njyewe nkunda kukarya mbere. Nuko mbona mama andebye ikijisho ariko sinamwitayeho nahise nkozamo ikanya ntangira kurya


*Sarah:* muryoherwe


Bose banshubirije rimwe ngo uryoherwe nawe maze dutangira kurya
Baryaga baganira jyewe nigira nk’aho ntahari rwose, mbese ibiganiro byabo nabifashe nk’ibiri kubera mu muhezo.
Ubwo natamiraga salade ya nyuma nibwo David yamvugishije


*David:* niko se Sarah, wiga iki?


*Sarah:* ndi mu mwaka wa mbere wa mdecine


Namushubije ibiryo bikiri mu kanwa. Mama arongera andeba ikijisho. Uyu munsi nshobora gukubitwa ndebye nabi


*David:* waouu, ni byiza cyane.


Nanjye naboneyeho kumubaza


*Sarah:* mwebwe se, mukora iki?


*David:* jyewe ndi avocat.


*Sarah:* eeeh,nacyekaga yuko uri CEO w’ikigo runaka kubera ukuntu ukunda kwambara neza cyane.


Noneho nabivuze mu kinyabupfura mbona andebye atunguwe cyane.


Mama niba yarandakariye..


*Mama:* Sarah…


*David:* nta kibazo cherie


Yamushubije ashyira ikiganza cye ku cya mama


Nahise niyarurira itako ryiza ry’inkoko nshyiraho agasosi nuko nkomeza kurya


*David:* ariko ntukomeze kumvugisha wampaye ibyubahiro, si ngombwa


*Sarah:* ehee, ntabwo nabitinyuka da. Ndabona uri umuntu ukuze rwose


Yarakoroye mbona na mama biramutangaje, nanjye nzamura intugu, byo kubereka ko numva nta kosa nkoze


*Mama:* Sarah, wagerageje ukavuga neza mwa?


Naramwihoreye nkomeza kwirira, na bo bakomeza kuganira ibyabo.


**********


_DAVID_


Icyo mbona cyo uyu mukobwa ntabwo yishimiye kumbona, ukuntu ari gusubiza nabi ndetse rwose aravugavuga ubanzayasuzugura. Gusa nanone ngomba kwitwara neza, ari iwabo nanjye mfite icyo ndi kuhashaka.


*David:* mwakoze guteka, byari biryoshye cyane rwose


Nabwiraga Marie nuko ahita aseka arakwenkwenuka, maze aranyegera


*Marie:* ndabyishimiye cyane


Nakomeje kureba Sarah uko arya. Yaryaga arisha intoki ubona bishimishije. Amaze kurya yasunikiye isahani yaririyeho ku ruhande nuko atangira kwikomba intoki. Uko akomba intoki ni ko narebaga iminwa ye, ni umukobwa uteye neza ariko ubanza atabizi


*Marie:* Saraha wakandurura ameza se?


Yarikirije n’umutwe nuko arahaguruka kwandurura.


Hashize akanya gato numvise Marie ampamagaye aho yari ari mu gikoni


*Sarah:* David icyayi mfite nshyiremo umwenya se cyangwa tangawizi gusa irahagije?


*David:* vangavanga niba ufite na chaichai ushyiremo ahubwo


Ako kanya nabonye Sarah asohoka afite classeur mu ntoki agana ahantu ku rubaraza. Nyuma y’akanya gato, niko gufata umwanzuro wo kumusangayo.


*_Ibi si ukwanduranya koko? Ubu agiye kumushakaho iki? Agace ka 7 ntikazagucike_*


*

Comments