logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_SARAH_


Nifungiranye mu cyumba cyanye nuko negama ku rukuta, numva amarira atangiye gushoka ku buryo kuyahagarika ari ikintu ntari gushobora rwose
Sinakabaye nitwara gutya, ariko ntababeshye byandushije imbaraga neza neza pee. Dore imyaka itatu irihiritse data apfuye ariko mpora mbyibuka nkanabibona nk’aho byabaye ejo. 
Kuba mama ashobora gushaka undi mugabo, simbabeshye birantunguye. Nari mbizi ko bitinze cyangwa se bitebutse nubundi azamushaka 
Ikibazo ni uko mbona bibaye vuba, rwose ibi bintu ntabwo nari mbyiteguye na gato pee. 
Nihanaguye amarira nkoresheje ukuboko nuko muri kwa kwihanagura nibwo nongeye kumva impumuro ya wa mugabo nako ya David, niko kwibuka ko ncyambaye ikoti rye maze ndihubuzamo ndijugunya ku gikuta hirya. 
Ako kanya nahise ngana muri douche ndiyambura nuko mfungura amazi akonje, nuko amaze kuzura baignoire nyajyamo
Nayagiyemo mfunga amaso ndashinyiriza kuko bwari bwije yasaga n’akonje cyane ariko uko umubiri wayamenyeraga niko nanjye numvaga umubiri uri kuruhuka ndetse nkumva na roho yanjye iri kugenda imererwa neza cyaneeee.


Gusa numvaga ndi kuribwa umubiri wose, uyu munsi wabaye uw’ibibazo gusa kuri jye, mbega ibyago nahuye na byo. Amarira yakomeje gushoka ku matama, ubanza nanjye noroshye mu mutima si gusa.


**********


Navuye muri douche ntitira kubera amazi yari akonje nuko nkenyera essuie-main ngira, iranshyushya ubusanzwe
Nirebye mu ndorerwamo numva nanjye ngize ubwoba rwose. Ku itama hari hiretse amaraso nka kwa kundi uba wasitaye impfunira, nari naviriyemo imbere biraboneka. Iminwa yarambabazaga kuko yari yabyimbye na yo kandi yari ifiteho ibikomere, amaso na yo yari yabyimbye, nako sinzi ko nabona uko mbivuga kuko uretse kubyimba yari yanabaye umutuku neza neza.
Nagannye mu cyumba cyanjye nuko mba nambaye ikariso na sutiye bindi maze mfata umupira ushaje wahoze ari uwa papa, ndawambara.


********


*Dusubire inyuma imyaka 3 ishize*


_*Papa:* Kuki wasohotse utansabye uruhushya mbese_


Yambazaga ibyo, ubona yarakaye ndetse cyane. Nikije umutima, nuko nkomeza kureba ahantu twanyuraga, nirebera nyine ibidukikije


_*Papa:* Sarah, ni wowe ndi kubwira kandi nkeneye igisubizo. Ni gute usohoka mu gicuku, noneho ukanasohoka wambaye utyo koko?_


Ubwo yanyerekaga agakanzu nambaye kagufi kirabura, akoresheje intoki.
Nagerageje kwifata no kutamwereka uburakari nuko ndiruhutsa cyane


_*Sarah:* ariko nari ndi kumwe n’inshuti zanjye, na Peter ndetse yari ahari_


Yahise akubita igipfunsi kuri colant y’imodoka, numva ubwoba buranyishe neza neza bidasanzwe. Ese ubu ku myaka yanjye 15 koko arumva ntemerewe kuba nasohoka nkishimana n’inshuti zanjye?


_*Papa:* uravuga ukanavuga Peter nta soni ufite koko?_


Yatwaraga ku muvuduko uri hejuru cyane, yari yarakaye bidasanzwe.


_*Sarah:* Papa, mbabarira utware imodoka buhoro ariko_


Numvaga ubwoba bwamfashe, ndetse bwinshi rwose. Ubwoba bwari buvanzemo igihunga cyinshi cyane. 


_*Papa:* urabizi neza ko uwo mu Peter wawe ntamushaka ntanamwemera kandi kuva na kera nakubujije guhura na we. Uranyumva neza wa nshinzi we yanze kumvira ababyeyi? Urumva ushaka kuzumvira ijeri?_


Yavugaga atyo atontoma, avuga nabi yarakaye cyane. Amarira nanjye yatangiye gushoka ku matama. Bwa mbere kubera ibyo nabwirwaga, bwa kabiri kubera uburyo yavugagamo, bwa gatatu kubera uburyo yari ari gutwaramo imodoka kuko umuvuduko yagenderagaho wari mwinshi cyane ukabije.


_*Sarah:* papa wagenze gahoro koko ko ushobora gukora impanuka_


Numvaga ubwoba noneho burushijeho kwiyongera muri jyewe. 


Ako kanya imodoka tutazi aho iturutse yahise itugonga mu rubavu, igonga uruhande papa yari yicayeho


_*Sarah:* Papaaaaaaaaaaaaaaaa_


***********


Nashigukiye hejuru, izi nzozi nzihoramo, nibuka uko byagenze, ijoro papa apfa, akadusiga kubera impanuka yakoze turi kumwe, akayikora nakosheje ataranambabarira…
Nabyutse nshidukiye hejuru, ibyuya byandenze, nihanagura amarira yari ari gutemba ku matama. Umutima wari uri kudihagura cyane bidasanzwe, numvaga umeze nk’aho wavuye mu gitereko neza neza.
Nahise mbyuka mu buriri ndagenda nicara ku rubaraza, ngo ndebe ko nakongera guhumeka neza.
Nahise mboneraho akanya ko gutumura itabi, nuko maze gutuza, nibwo nasubiye mu buriri, nicara ku gitanda numvise byanze mfata ifoto ya papa nyishyira mu gituza ubundi ndyama nitunatunnye nk’agahinja mu buriri


*Sarah:* papa….


Amarira yarongeye arashoka. 
Impanuka twagize iryo joro jyewe na we, ihora ingarukamo ndetse izakomeza kungarukaho mu buzima bwanjye bwose kuko nishinja ko ari jye rwose nyirabayazana wayo. Iyo mba naramwumviye, iyo rirya joro ntamusuzugura ngo njye muri biriya birori, ndumva nako kwicuza ntacyo biri butange kuko nubundi ntabwo byamugarura.
Nyuma yo kongera kurira nabashije kubona ibitotsi.


*********


Bukeye nabyutse bigoranye numva ndibwa umutwe bikabije, nyuma y’ijoro ryambereye ribi cyane. Narebye ku isaha nsanga bigeze saa tanu zirengaho mike


Amahirwe ni uko uyu munsi ndi bwige saa munani, narabyutse nuko ubwo natambukaga ngo nsohoke mu cyumba nakandagiye ikintu, ndebye mbona ni rya koti rya David nako rya fiyanse wa mama.


Nararitoraguye nuko sinzi ibyamfashe maze ntangira kuryihumuriza. Mu mutwe numvise ndi akagoryi, maze ndishyira ku buriri.


David uko namubonye ni umugabo mwiza, ari mu kigero kimwe na mama kandi rwose mushimira yuko yantabaye, gusa nanone kuba yarahisemo mama ngo ari we uzamubera umugore, numvise byo biri kuntungura ntanabyumva neza


Ejo hashize yari umuntu ntazi, wantabaye gusa none vuba aha azaba ari nka data, ibi bintu ndumva binteye ubwoba simbabeshye
Izo ntekerezo nagerageje kuzikuramo nuko ndagenda nitegura kujya ku ishuri mu kanya.
Navuye mu rugo nkinga neza nuko uko nagendaga ngana ku ishuri, nabonye abantu benshi banyitegereza, nibuka ko itama ryanjye ribyimbye. Numvaga nababwira ngo bajye bareba ibibareba ariko numva naba ndushijeho kubiteza birumvikana nyine…


*******


Umunsi warangiye neza nuko ubwo amasomo yarangiraga nahise nsohoka bwangu. Ubusanzwe izi saha nakagombye kuba ndi mu kazi ku kabari ariko uyu munsi sinjyayo, ndetse ngomba no gushaka akandi kazi, hariya hantu rwose ndumva ntahashaka na gato ntabwo hanjyamo pee. 
Ubwo nageraga mu rugo nasanze mama yatashye kare ndetse nasanze atetse inkoko kuko yahise impumuriraaaa


*Mama:* Sarah utashye kare. Nari nzi ko uhitira mu kazi nanone.


*Sarah:* humura mama, sinzasubirayo rwose nzashaka akandi kazi


Yarekeye aho gukata inyanya nuko aranyitegereza


*Mama:* erega mwana wanjye nta mpamvu yo kwigora ukora, numva waha amasomo umwanya uhagije rwose


Naracecetse nuko niyarurira umufa ariko nkomeza kumuganiriza


*Sarah:* mama ariko ntacyo bintwaye kwiga nkanakora. Ikindi kandi…


*Mama:* umva Sarah navuze oya. Mfite ubwoba ko hari ikindi kibi cyazakubaho. Urabizi ni wowe wenyine mfite sinshaka kukubura


Ndabizi ubu yongeye no gutekereza kuri papa, ku rupfu rwe…


*Sarah:* humura mama, nta kizambaho


Yariruhukije nuko aratangira


*Mama:* hanyuma rero ku byerekeye ejo hashize…


Nahise muca mu ijambo kuko ibyo yashakaga kuvugaho ndabizi


*Sarah:* mama iri joro natekereje bihagije. Kuba washaka undi mugabo nta gitangaje kirimo kuko ku myaka yawe 33 ufite uburenganzira bwo gukunda no gukundwa, kwishima no gushimishwa. Gusa kubera byantunguye nitwaye nabi, nitwaye nk’akana gato katazi ibijya mbere, ariko ndagusaba imbabazi mbikuye ku mutima rwose pee. 


Yandebye ubona atuje noneho nuko amfata mu biganza


*Mama:* urakoze Sarah.


Yahise anyitaza


*Mama:* ngaho ngwino umfashe guteka rero


*Sarah:* wikigora jya kuruhuka ibisigaye ndabikora. 


Nabimubwiye musunika mugeza muri salon, agenda amwenyura nuko yicara mu ntebe aba areba TV


*Mama:* hanyuma ejo nshaka gutumira David, azaza hano dusangire ibya nijoro.
Mana yanjye.. ubu nzongera ndebane na wa mugabo mu maso koko…


*_Ibintu ntabwo byoroshye nyamara. None se amaherezo iri tunda? Agace ka 6 ntuzagacikwe_*


*

Comments