logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_SARAH_


Numvise ikintu kivibra ku itako ry’iburyo, numva na sonnerie ivuga cyane numva umutwe urenda gusandara. Eeeh
Nabumbuye amaso bingoye cyane mpita mbona ikiganza kigerageza kunkoraho mpita ntaka cyane ubundi nirukira mu nguni kwihisha
Nahise mpuza amaso na nyiri ikiganza nuko umutima wanjye utangira kudihagura. Ubundi se ndi gukora iki hano?


…: Humura, nta kibi nshaka kugukorera rwose


Yabimbwiye ampumuriza, mbega ijwi rituje
Namize amacandwe nuko byose mpita ntangira kubyibuka. Uwashakaga kumfata ku ngufu nako kunigagura, ukuntu yari yamfashe mu ijosi, na wa mugabo wari wambaye kositimu waje ntazi aho aturutse akantabara… ndumva nta kindi ndi kwibuka rwose


Yanyitegereje umwanya ku buryo indoro ye nananiwe kuyihanganira
Yari ahagaze imbere yanjye ariko numvaga anteye ubwoba. Ipantalo nziza ya bleu fonce, ishati nziza y’umweru, uyu mugabo yambaye neza cyane rwose, iyi myenda nta kuntu yaba idahenze uko byamera kose. 
Ubwanwa butangiye kumera, amaso ye arebana impuhwe, mbega umugabo wakurura abagore weee. Kandi ndabona ari mu myaka 30, urebye.


Nubitse umutwe nibwo nabonye nambaye ikoti risa na ya pantalo yambaye, ubu se si ikoti rye we? Nahise mbona ko ibipesu bidafunze nuko nihutira kubifunga vuba vuba kuko inda yari hejuru na sutiye nambaye igaragara. Ubwoba bwariyongereye. Uyu mugabo nubwo yantabaye ariko simuzi ngomba kuva hano vuba na bwangu ntawamenya


…: Humura nta cyabaye niba ari bwo bwoba ufite. Ikintu nakoze ni ukuguhanagura ibikomere, rero wigira ubwoba humura. 


Nibyo koko yamfashije ndetse yantabaye ariko ndabona nta kindi naba ndi gukora hano. Nagerageje guhaguruka ariko ndi kubabara umutwe bikabije, ku buryo natatse na we akabibona ko ndi kubabara


…: Guma aho ndaje ngire ibyo nkuzanira.


Nikirije nkoresheje umutwe nuko arasohoka. Telefoni mu mufuka yarongeye irasona nuko nyikuramo mbona ni mama umpamagaye
Nagiye kuyitaba wa mugabo na we ahageze, nuko ampereza ikirahure cy’amazi, n’ikinini


…: akira nywa kino kinini, telefoni yizane kwitabire


Sinigeze muvuguruza nubundi umutwe ndi kubabara wivanzemo urusaku rwa mama sinabivamo. Yahise ayifata nuko aritaba


…: allo, mwiriwe neza, eeeh…


Yahise arekera kuvuga, mbona akanuye amaso, amera nk’uguye mu kantu nuko aranyitegereza maze mbona asohotse mu cyumba. Sinamenye neza ikibimuteye
Namaze kunywa ikinini nuko ngerageza kuva ku buriri. Nababaraga ahantu hose, uriya muvunamuheto rwose yanegekaje. Nafunze ibindi bipesu ntari nafunze by’ikoti, mbega ikoti ryiza rihumura neza. Uyu mugabo yitera parfum ihenze uko byamera kose pee


Nyuma y’iminota itari mike yaragarutse. Nuko ansubiza telefoni yanjye, akuramo karuvati yari yambaye. Uko yasohotse ubona atunguwe noneho yinjiye ubona ameze nk’uwo ibintu byacanze, byarenze. 


*Sarah:* umeze neza?


Yaranyitegereje atunguwe n’ikibazo mubajije, aho yakabaye ari we ukimbaza


…: Eeeeh, mama wawe yari ahangayitse cyane, narimo musobanurira yuko umeze neza nta kibazo


*Sarah:* urakoze, kandi wakoze ku bwa byose. Kuntabara, kumfubika, no kumpa ikinini. Ni ukuri Imana izaguhembe. Gusa ndabona ngomba gutaha


Nahise munyura iruhande ariko ubwo najyaga kumurenga nahise numva amfashe ku kuboko


…: Ba uretse gato


Narebye ikiganza cye kiri ku kuboko kwanjye, na we arahareba ahita akuraho ikiganza cye arandekura. 


…: Ndaje nguherekeze


*Sarah:* oya wikigora ndijyana…


…: ntabwo ndi kugusaba igitekerezo ariko


Ariko se uyu mugabo we bite bye, yibonyemo iki? Naramurebye aranyihorera
Yasohotse mu cyumba nuko nanjye ndamukurikira. Yanyuze muri corridor ndende ubundi afata escaliers. Inzu ye na yo iteye isereri ni nini cyane gusa ni nziza bitarabaho. Ubundi se aha hantu ni gute ahaba wenyine koko


Ariko se ubu jyewe sindi kwibaza ubusa? Umuntu nk’uyu ntabwo yaba akiri ingaragu, anabaye yo yaba afite copine cyangwa fiancee rwose.


Nakomeje kumukurikira kugera ubwo ageze ahaparitse imodoka nziza yirabura. Yamfunguriye urugi ninjiramo ndicara nuko na we arinjira ajya kuri volant ubundi turagenda


Mu nzira tugenda twese twari ducecetse ntawe uvugisha undi jyewe icyo nakoraga byari ukumwereka aho tugana. Nakomeje kugenda mwitegereza ariko. Amaboko y’ishati yari yayahinnye agarukiye munsi y’inkokora gato, nabashaga kubona imwe mu mitsi ikaraze ku maboko. Yanyuzagamo ukabona abaye nk’ushinze iryinyo ku rindi. Gusa ntabwo byabaga ari uburakari ahubwo byabaga ahari ari ugucangwa n’ibiri kuba. Imodoka ye na yo ihumura nka we, mbese ibye byose birahumura kandi bihumura neza
Uko nakamwitegereje na we arebeye muri retroviseur yo mu modoka yarandebye duhuza amaso, amahirwe yanjye nuko mu modoka nta tara ryakaga naho ubundi nari kuba ndaburije


***********


Ubwo twageraga iwacu narishimye ko tugeze yo, ubundi numvaga nabuze amahoro ubwo nari muri iruhande. 


…: Sohoka rero


Uyu mugabo na we atangiye kuntera umujinya n’amategeko ye rwose. Muri make ni uku ashaka kunyikuraho rero?
Navuye mu modoka nk’uko abintegetse nuko urugi ndukingana ingufu byo kwivumbura. Ariko ubanza ndwaye mu mutwe nanjye. Ubundi se nagirango ambwire ngo ndakwinginze sohoka?


Nahise ntera intambwe ngana iwacu, ku kazu kacu kadafite aho gahuriye n’inzu ye nziza ndetse nini. Uko natambukaga ngana mu rugo numvise imirindi ye ankurikiye. None se ntabwo yagiye?
Narahindukiye 


*Sarah:* wakoze kumperekeza ukangeza mu rugo, ubu rero mwakitahira.


Yariruhukije nuko anyuraho atavuze ubundi agana ku muryango w’iwacu. Yego uyu mugabo ni mwiza ariko ubanza asuzugura na we rwose
Yarakomanze nuko nanjye ndihuta maze muhagarara inyuma. Urugi rwarafungutse maze mama agikubita amaso uwo mugabo mbona arishimye biranyobera ariko akimbona mbona arongeye yijima mu maso. Yaduhaye karibu mu nzu nuko angwamo


*Mama:* Sarah cherie, nari nagize ubwoba nanahangayitse


*Sarah:* mama ariko uri kumpeza umwuka nawe…


Yarandekuye nuko amfata mu misaya aranyitegereza mu maso


*Mama:* ni iki cyakubayeho mu maso mwana wanjye?


Yambazaga ibyo ubona ahangayitse


*Sarah:* mama ubu meze neza. Kandi uyu mugabo ni we wantabaye naho ubu simba ahari ngihumeka rwose


Yarahindukiye aramureba. Wa mugabo wari ugihagaze yarebye mama, nibwo nahise mbona ko mama yambaye agakanzu ko kurarana gato, kirabura. Ibibero byose hanze, uyu mugabo nabonye yishwe n’amerwe
Mama yegereye wa mugabo nuko wa mugabo atazuyaje ahita amukurura amwiryamisha mu gituza, afashe ku mabuno. Narabitegereje ngwa mu kantu


*Sarah:* mama, wansobanurira ibijya mbere?


Yabanje kundeba mbona abuze icyo ambwira, wa mugabo na we akorakora mama ku itama, ubanza ari ukumutera akanyabugabo ko kuvuga


*Mama:* cherie, uyu ni David.


Eheee. Burya wa mugabo wantabaye yitwa David? Mbega izina ryiza


*Mama:* twamenyaniye ahantu nkorera, nuko bihita biba coup de foudre ako kanya. Kuva uwo munsi jye na we ntidutandukana


Yacecetse akanya nuko arakomeza


*Mama:* nashatse kubikubwira mbere hose ariko nari ntegereje igihe cyiza. Jyewe na David turi gupanga ibyo kuba twaba aba fiyanse, urumva aho bizaba bigana


Yabivuze ahobera cyane David. Ngo iki? None se ubundi ubu bamaze igihe kingana gute bakundana? Amajoro yose yasohokaga ambeshya ngo gusangira na bagenzi be burya ni ibi yabaga agiyemo? None se kuki atabimbwiye kare kose? Umujinya no kumva narahemukiwe byarivanze. Yaranyegereye ndamuhunga, ndumva narira ariko ndifata


*Sarah:* ndacyeka uzishimana na we cyane kurenza uko data yagushimishaga nako umugabo wawe wapfuye


Navuze ayo magambo mpita niruka ngana mu cyumba cyanjye.


*_Si ngaho. None se ni ugufuhira nyina cyangwa ni uko adashaka ko abana na David? Ese ubu ari David na Sarah ni nde tunda ryabujijwe? Agace ka 5 ntuzagacikwe_*


*

Comments