Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_DAVID_
Ubwo namaraga gusangira na Marie, nahise muherekeza nuko mugeza imbere y’iwe
*Marie:* urakoze cyane, rukundo rwanjye
*David:* ni ibisanzwe, nishimira kuba ndi kumwe nawe
Yaramwenyuye, ni mwiza pee.
*Marie:* umukobwa wanjye ubu ari hafi gutaha, ashobora kudusangana.
*David:* ese ubundi uzamubwira ibyacu ryari? Erega iyo nkubwiye ko nshaka ko tubana simba nkina. Ese ubundi afite imyaka ingahe? 8 cyangwa 10? Uko yaba angana kose ndumva azabyumva ko nyine nyine yifuza undi mugabo, sinumva aho ikibazo kiri
Yabanje kwitsa umwuka, afunze amaso, nuko mbona indoro ye ihindutse
*Marie:* umva David, mfite ubwoba bw’uko azabyakira kuko umukobwa wanjye mba nkubwira afite imyaka 18.
Ngo? Imyaka 18? Ntabwo bishoboka rwose reka reka ari kunkinisha cyangwa ari kumbeshya
Na we ubanza yaramenye ko ndi kubishidikanyaho nuko akomerezaho
*Marie:* umukobwa wanjye namubyaye mfite imyaka 15
Yahise yubika umutwe atinya kundeba mu maso. Numvaga namubaza ibibazo byinshi, nkumva namubaza ukuntu yabyaye akiri muto cyane gusa nkurikije uko namubonye, nta mpamvu yo kumubaza byinshi
Nkoresheje ikiganza namweguye umutwe ngo andebe mu maso
*David:* ndakumva. Gusa humura ntabwo bikuraho uko ngukunda, sinagutera ibuye rwose
Nuko maze kumubwira ayo magambo ahita amfata ku bikanu, aransoma ankuruye nanjye mfatiraho ubundi ndamusoma karahava.
Yahise ariko anyiyaka, nuko anyegama mu gituza
*Marie:* ndagukunda
*David:* ndagukunda nanjye
Yasubiye inyuma buhoro nuko ansekera yiruma umunwa wo hepfo, ibi binyica mu bwonko rero
*David:* nutarekera ibyo bintu urantera kutiyobora, urabizi binyica mu bwonko
Yaramwenyuye nuko arongera aragaruka aransoma bisanzwe
*Marie:* ijoro ryiza, rukundo rwanjye.
Ntiyarindiriye ko musubiza, nuko agana mu nzu.
Ageze ku muryango yarampepeye n’ikiganza nuko nanjye ndamupepera, yinjira mu nzu nanjye mfata umuhanda ndagenda.
Uyu mugore azansaza neza neza pee
***********
Mu nzira natahaga nihuta cyane nafatiyeho, numvaga nshaka kugera mu rugo vuba nkaruhuka kuko nari niriwe naniwe cyane.
Ikintera umujinya ni uko muri iyi mihanda nta matara yo ku muhanda ahaba, haba hijimye hamurikirwa nyine n’imodoka ziba zinyuraho.
Uko nagendaga nihuta nahise mbona umuntu imbere yanjye neza ahagarara imbere y’imodoka habura gato ngo mugonge, ariko nahise mfata feri nkatira ku ruhande buhoro. Mana yanjye!!!
Nahise ndeba inyuma ngo ndebe neza niba ntaba mukojejeho retroviseur ariko natunguwe no kubona ko ari umwana w’umukobwa wirukanka, akurikiwe n’umugabo inyuma ye
…: Muntabare, muntabare ndabinginze
Yavugaga ayo magambo akomeza kwirukanka. Sinazuyaje nahise nsohoka bwangu mu modoka nuko ndabakurikira nanjye. Nanyuze mu tuyira twari aho nkomeza gushakisha hirya no hino ariko sinagira abantu mbona.
Nyuma nibwo numvise umuntu ataka nuko menya neza aho ijwi riri guturuka maze nerekezayo.
Nasanze wa mukobwa ari hasi cya kigabo kimuri hejuru kiri kumunigagura. Nahise nihuta mumukura hejuru.
Nkurikije uko nabonaga ari kuniga uwo muntu nuzuye uburakari ubundi ntangira kumuteragura ingumi nziza cyane. Yashatse kwirwanaho, ariko asanga murenzeho ubundi ndamukoma neza
Yatangiye kuvirirana amaraso mu maso, ansaba kurekera aho ariko ndakomeza ndamuhonda, numvaga nshaka kumwumvisha ko atari byiza kurenganya abantu
…: Mbabarira urekere aho
Ni wa mukobwa wari uryamye hasi wabinsabye. Ari mu kuri koko kuko nkomeje namumaramo umwuka. Ndakeka iki kigabo isomo kiryumvishe
Nahise mufata ikora ndamusunika mubwira kwiruka akava aho, nuko na we, ahita agenda yikandagura mu nda…
Nahise negera wa mukobwa buhoro ngo ntamukanga, nsanga ari gutengurwa
*David:* mukobwa, umeze neza?
Mu mwijima sinabashaga kumubona neza isura. Gusa yarimo atitira nuko nitegereje neza mbona yambaye isutiye gusa. Nahise mpindukiza amaso, nkuramo ikoti nari nambaye ndamwambika, ndanamufubika.
Ntiyakomaga, nabonaga intege zamushiranye nuko ubwo nashakaga kumuvugisha nahise mbona atentebutse, acitsee intege nuko mpita mufata mu maboko ataragwa hasi, mugumisha mu gituza cyanjye. Wabonaga ko yacitse intege bigaragara.
None se ubu ndabigenza nte mwa bantu mwe? Sindi bumusige hano wenyine kandi nta nubwo nzi iwabo
Namweguye buhoro ndamuterura nuko mujyana aho naparitse imodoka, mwinjizamo nuko nanjye ndinjira ndagenda. Kugera ubu yari yataye ubwenge ubona atazi iyo turi n’ibyo turimo
Nyuma y’iminota mike naparitse iwanjye. Narongeye ndamuterura, mwinjiza mu nzu nuko mugeza mu cyumba cyanjye murambika ku buriri nitonze. Nibwo noneho nabashije kumubona mu maso, mbona ko yabyimbye anafite amaraso ku munwa.
Nahise ngana muri douche nzana ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ngo ndebe ko nagira icyo mufasha
Namwicaye iruhande nuko ntangira kumuhanagura amaraso yari ku munwa, maze kuyahanagura nshyira umuti wica mikorobe ku ipamba nuko buhoro buhoro ngenda nywusiga aho ku minwa ye
Ubwo nabisozaga ibyo byose sinavuye aho ahubwo namugumye iruhande ndi kumwitegereza. Nari mwubaraye hekuru. Ni mwiza rwose pee
Narebye iminwa ye ibumbuye buhoro, isukuye. Nuko sinzi ibyamfashe maze njyana urutoki buhoro buhoro ku minwa ye, nduzengurutsaho ariko ndifata nkuraho ukuboko vuba nk’ufashwe n’umuriro
Naregutse buhoro nuko ndongera ndamureba
Yambaye converse zishaje, yego ko wa pantalon we. Ni kinini cyane ubundi abandi bakobwa baba bambaye udupantalo tubegereye, none se ni gute umukobwa nka we koko yambara atya?
Nakomeje mureba nuko amaso yanjye agwa ku ikoti nari namufubitse. Ntabwo ibipesu byari bifunze, nuko nitegereza inda ye nziza ifite umukondo w’igitega mwiza cyane
Icyankuruye cyane ni umukondo we n’isutiye nziza yari yambaye, ugereranyije n’uburyo yambaramo, sutiye ye ni nziza cyane, biri sexy rwose
Ariko se ubu sinasaze ra? Mfashwe n’ibiki mwa bantu mwe koko?
Uyu mukobwa ko ashobora no kuba nta myaka 20 afite ubu ndi mu biki koko?
Narikanze ubwo telefoni ye yasonaga. Mbega ngo ndaba ikigoryi. Ubundi kuki ntigeze ndeba niba afite telfoni simba nahamagaye abantu aho kumuzana hano iwanjye? Narebye telefoni ye aho iherereye nuko mbona iri kwakira mu mufuka wa jeans yambaye
Ubwo nakoraga ku mufuka ngo nyikuremo nibwo yakangukaga na we nuko ahita asakuza cyane atabaza, kubera uko yari ambonye ndi kumukoraho
Ubwoba bwatumye yigira mu nguni yirundarundiramo atunnye amavi. Narabibonaga ko rwose yatinye ndetse kuva wa mugabo yashaka kumugirira nabi, ubwoba ni bwose
Gusa yakangutse telefoni na yo yarekeye gusona, maze yubura amaso arandeba aho yari mu nguni, Mana yanjye
Mbega amaso meza wee. Numvaga yaba afite amaso y’indubaruba kubera bari bamunize ariko twahuje amaso indoro ye irankurura neza neza, numva ndi gutwarwa numvaaaa…
Uyu mukobwa mbabwije ukuri ni mwiza cyane pee…
*_Eheee. David atabaye umwana wa Marie atabizi. Ese azamenya ko ari uwe bigenze bite? Aho amahano ntagiye kubaho? Agace ka 3 ntikazagucike_*
*
Comments