Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_SARAH_
Saa moya za mu gitondo. Murabizi ubu nyine ni itabi mu ntoki. Kuva papa yapfa, ipaki ya Marlboro ntabwo imva mu ntoki. Gusa nanone ndabizi neza ko itabi ari ribi ku buzima, birumvikana noneho ku muntu watangiye kwiga medecine, gusa natangiye kurinywa, imyaka itatu irashize. Natangiye kurinywa kuva papa apfuye.
Kubera ko mbizi ko itabi ari ribi ku buzima, ndinywa gusa mu gitondo, bituma nirirwa neza kurenza iyo ntarinyoye.
Nahise numva mama ampamagaye
*Mama:* Sarah cherie…
Nahise nzimya itabi nuko mfata itasi narimo nyweramo icyayi. Nasohotse mu cyumba nuko musanga mu gikoni
*Mama:* uyu munsi ndagenda kare, itegure nkujyane ku ishuri
Nahise nshyira agatasi nanyweragamo icyayi ku meza yo mu gikoni nuko nywa amazi
*Sarah:* oya wikigora mama, nkunda kwigendera n’amaguru n’ubundi
Yikije umutima arandeba, azunguza umutwe
*Mama:* sawa noneho
Yaranyegereye nuko amfata mu maboko
*Mama:* ndagukunda mwana wanjye
*Sarah:* nanjye ndagukunda mama
*Mama:* reka ngende rero ntaza gukererwa
Yahise afata isakoshi n’imfunguzo z’imodoka nuko arasohoka
Amaze kugenda nanjye nagiye mu cyumba, mfata bag yanjye ndambara ubundi nerekeza ku ishuri
***********
Mana yanje mbega ubushyuhe buhari. Agapira nambaye gatangiye kumfata ku ruhu kubera gutoteshwa n’ibyuya, imisatsi yo ndumva ntazi ibyayo rwose. Ahubwo ni ukugira nkayogoshesha ndabona itangie kunstressa
…: Commande yo ku 10 yabonetse
Nahise nihutira gufata comande ngo nyijyane ku meza nimero 10. Uyu munsi hano rwose habonetse abakiriya benshi sinzi aho baturutse.
…: Umva wa gakobwa we, kuki utanzaniye inzoga?
Yari umugabo w’ibyanwa munini, wari umfashe ukuboko ubwo najyaga kuzana commande yo ku 10. Ngo agakobwa? Ese iyo umuntu atiyubashye ntanubaha abandi? Icyo nibuka ni uko nta commande uyu muntu yigeze ampa rwose
*Sarah:* ariko nta kintu wigeze utumiza niba nibuka neza
…: Aka kana ko numva gafite ivogonyo?
Uwo yari undi mugabo bari bicaranye. Numvise uburakari buzamutse rwose, kandi sinjya nkunda abagabo bashaka kunsindira no kumenyera. Oyaaa
*Sarah:* aka gakobwa k’akana rero karababwiye ngo murakijyaho
Nahise mbava iruhande njya gufata commande nyijyana aho batumije. Basigaye bijujuta banyita utuzina dutandukanye mbumva, ariko ndabihorera nuko mbona bahamagaye undi mu serveuse
**********
Buragorobye cyane kandi nanjye akazi ndagashoje. Nahise nkuramo itaburiya yo ku kazi nuko nikandakanda ijosi. Mana yanjye gukora mu kabari biravuna bikanatesha umutwe pee.
Nyuma yo gutunganya byose nahise nsohoka ngo ntahe. Hanze hari hakonje, nuko ntangira gusesa urumeza kubera guhinduranya ubushyuhe bw’aho nari ndi n’aho ngiye.
Nahise mfata inzira ya bugufi sinanyura mu muhanda munini.
Kubera utuyira dusanzwe nta matara aba arimo nagendaga nihuta ngo mpave vuba. Gusa mu rugo si kure cyane mu kanya ndaba ngezeyo
Ariko uko nagendaga numvise imirindi inyuma yanjye. Ubanza nakurikiwe
Narihuse nongera intambwe ariko numva nubundi ndacyakurikiwe niko guhitamo kwiruka
Uko nakirukanse ni ko na wawundi numvise yirukanka inyuma yanjye, numva ntangiye kugira ubwoba, ntangira gutengurwa no gutitira.
Narirukanse cyane ninjira mu muhanda munini. Kubera kwiruka ntareba aho mva n’aho ngana, imodoka neza neza yenze kungonga, amatara yayo anziba amso ubundi umutima wenda guhagarara neza, kubera ubwoba nanirwa gutambuka nuko mpagarara mu muhanda rwagati
Ya modoka yahise inkatira neza ku kirenge ubundi irakomeza nanjye nkomeza kwiruka, ndebye inyuma mbona wa mugabo aracyari kunyirukankana
Ese uyu mugabo we anshakaho iki koko?
Noneho uko nagendaga niruka ni na ko natabazaga nuko ngeze aho numva angezeho ahita ansumira ansunikira ku rukuta, ahantu ntazi
Ubwoba no kubabara byatumye ntaka cyane ariko ntakindi nari kubasha gukora ako kanya.
…: Niko se akana, turongeye turahuye?
Ijwi rye ryatumye mureba mu maso. Ni wa mugabo wo mu kanya mu kabari. Mbega umugabo
Nahise mucira mu maso, asubira inyuma nuko ngiye kwiruka ngo mucike ahita amfata ukuboko aragukanda hahandi numvaga agiye kukuvuna neza neza
Yahise ankubita urushyi rwumutse ku buryo rwantuye hasi
Numvise mbabara umutwe nuko ntangira kurira. Gusa narihanganye, sinshaka kuboroga imbere ye uyu muswa. Naregutse ngerageza kwirwanaho ariko andusha ingufu arongera aramfata ansunikira ku gikuta
*Sarah:* muntabare weeeee
Natakaga n’ingufu nshoboye zose ariko se biratanga iki
Ako kanya yahise ankubita noneho igipfunsi ku buryo nahise mbona ibishashi by’inyenyeri mu maso yanjye.
Yahise aboneraho akanya ko gutangira kunkorakora uko yishakiye, yamfatiye amaboko mu kiganza kimwe hejuru y’umutwe ubundi atangira kunsoma ku ijosi ryose, ikindi kiganza kiri kunkorakora ku mabere. Umujinya warazamutse ariko ntacyo nari kubikoraho ako kanya
Nashatse kumutera umugeri mu mabya ariko yarabivumbuye ahita ankandagira ku kuguru, numva ndababaye nkomeza gutabaza
Yahise antera igipfunsi mu nda, mbega ukuntu bibabaza weee. Nizere ko atagamije kumfata ku ngufu ariko
Ibyo nibwiraga ubanza yarabimenye kuko yahise amfata iminwa atangira kunsoma numva isesemi irazautse hafi kuruka
Yahise andeka nuko ahita anciraho umupira nari nambaye ubundi amabere ajya hejuru
Nagerageje kumurwanya ariko nta mbaraga nari kumurusha
Nakomeje kwibaza niba iyi nzira nta bantu bayinyuramo, nibaza niba aho ku gikuta yanyegetse nta bantu bahaba, numva ndushijeho kwanga abnatu
Yahise atangira gufungura imashini y’ipantalo nari nambaye, nibwo nabonye ko ibyanjye noneho birangiye neza neza agahuru k’imbwa kagiye gushya.
Nagerageje gukomeza kumurwanya uko nshoboye ariko rwose byari ukwigiza nkana kuko yandushaga ingufu bigaragara pee. Yahise amfata mu ijosi nk’ushaka kuniga ahari.
Nafashe intoki ze ngerageza kumwikuraho ariko we akomeza kunigana ingufu ku buryo natangiye kumva umwuka uri kugenda ushira. Mana yanjye ahageze nishyize mu biganza byawe, roho yanjye uyakire kuko ndabona aha ntahava ndi muzima
Nyuma gato numva nta kintu nkiri kumva kimfashe, nikoze ku ijosi numva nta ntoki ze nkiri kumva, nikandakanda hose nuko ndeguka
Numvise ingumi ziri kuvuza ubuhuha, hari ahantu hijimye utabasha kubona umuntu uretse kubona ibimeze nk’ibicucucucu byabo
Ingumi zarakomeje kugera ubwo numvise wa mugabo wari wanize atangiye gutabaza asaba kumubabarira
*Sarah:* murekere aho ndabinginze.
Nabivuze ntengurwa. Ntabwo rwose nkunda umuntu urenganya undi kandi nubwo uri gukubitwa yari yampohoteye ariko sinshaka ko yapfa azira jyewe rwose nubwo wenda ku rundi ruhande akwiriye guhanwa. Namaze kuvuga ntyo numva ibipfunsi birarekeye
…: Ikindi gihe uzibeshye ukore ku mukobwa cyangwa umugore, uzambona
Yari wa mugabo wahondaguraga uwari yanize
Wa mugabo wari wankurikiye yahise yiruka yifashe mu nda ubanza ibifu babikanze neza. Nariruhukije
Gusa nakomeje gutengurwa no gutiira, numvaga ndi kubabara hose, cyane cyane umutwe.
Natangiye kumva ntari kubona neza ariko wa mugabo mbona ari kuza anyegera
…: Muko, umeze neza?
Narahindukiye nuko mfungura amaso, mbona ni umugabo wambaye ikositimu ariko sinabashije kumubona mu maso. Yakuyemo ikoti yari yambaye nuko ararimfubika dore ko n’agapira nari nambaye bari bakanciriyeho.
Ako kanya numvise isereri imfashe, numva ikizungera kiraje maze numva mu mutwe birivanze….
*_Ngaho re. uyu se umutabaye ni nde? Uyu se washakaga kumugirira nabi we ni nde? Agace ka 3 ntikazagucike_*
*
Comments