logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE Ep01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Nitwa Sarah. Mfite imyaka 18 nkaba mbana na mama gusa kuko data yitabye Imana. Mama yitwa Marie, ibye simbivuga nonaha, nzagenda mubabwira ho buhoro buhoro


Ubu ni saa moya za mu gitondo, isaha nkunda cyane mu munsi wose. Ahari mwakibaza impamvu ari yo saha nkunda? 


Akayaga ka mu gitondo gakonje kampuhaga mu maso, ndi kumva utunyoni turirimba, itasi y’icyayi kirimo umwenya mu kuboko kumwe, ukundi kuboko mfitemo itabi, nsoma ntumura. Ngiyo isaha nkunda, ngiyo impamvu nkunda aya masaha ya mu gitondo


Nkunda kuba nicaye ku rubaraza, ndeba umuhanda utarimo abantu kuko baba bataratangira kujya mu kazi. Akazuba kaba gatangiye kurasa, mba mbona bishimishije


Narongeye ndeba ku isaha. Eheee. Bigeze saa moya n’igice. Iyaba byashobokaga ngahagarika amasaha rwose
Narangije itabi rya kabiri nuko nsubira mu cyumba bwangu.
Nambaye converse zanjye, nzirika imisatsi uko mbonye ubundi nterura bag yari iri ku buriri. Ubu namaze kwitegura
Nasohotse bwangu ngana muri salon aho nasanze mama andebye azunguza umutwe


*Mama:* ariko Mana nacumuye iki koko kumpa umuhungu mu ishusho y’umukobwa?


Mama ahora buri gihe yitotombera ibyanjye kuko ibipira nambara ni big size amapantalo yo ni amwe basigaye bite boyfriend. Mbese ni umukobwa wapfubyemo umuhungu wa mugani, wakubitiraho no kuba nifatira ku gatabi bigahumira ku mirari
Ariko mama we ku myaka ye 33, ubwo kandi muhise mukuramo musanga yambyaye afite imyaka 15? None se ni we wambere mwumvise wabyaye akiri muto? Maze na 12 barabyara. Reka mbabwire mama rero. Ni umugore w’umusirimu ariko nimvuga umusirimu mubyumve koko. Utujipo cyangwa udukanzu, inkweto za haut-talons, makeup yigize nabi muri make ni mwiza ku buryo njya mugirira ishyari. Araberwa bikandenga ntiwamenya ko afite iyo myaka pee


*Sarah:* mama ndagiye


Namusomye ku itama nuko mbona biramushekeje


*Mama:* ni aho mu kanya cherie wanjye


Navuye mu rugo nuko nerekeza kuri kaminuza, ngenda n’amaguru kuko kugerayo ni iminota 20 gusa nta mpamvu yo gutega imodoka.


Nagezeyo ku gihe kuko niba hari ikintu nanga ni ugukererwa maze ugsanga abandi baragukanuriye. Nahise nihuta ngana muri classe, uyu ni umunsi wa 3 dutangiye amasomo ya kaminuza, nkaba ndi mu mwaka wa mbere wa medecine. Kubera nta muntu ndamenyana na we nahisemo kwiyicarira jyenyine mu nguni, bimpa amahoro rwose. 
Abandi banyeshuri bagiye binjira buhoro buhoro, nuko lecturer yinjira nyuma y’iminota nka 15, ubwo ngo ntabwo yakererewe yewe kuko habaho icyo ngo bita 30 minutes academique, ngo ni iminota tuba tugomba gutegereza mwarimu
Ubu tugiye kwiga biology, gusa mwarimu rwose arasinziriza pee. Noneho salle twigiramo na yo ubwayo ntabwo rwose imeze neza, mbese sinzi.
Ubundi numvaga nziga muri kaminuza y’igitangaza ariko kuko nkunda medecine kandi nkaba narabashije kubona amanota anyemerera kurihirwa na Leta nyine ni hano ngomba kwiga. Mama nubundi ntabwo yabasha kunyishyurira kaminuza yigenga, nanjye akazi nkora ko guserva nimugoroba ntabwo ayo mpembwa yanandihira igihembwe kimwe. Rero nta yandi mahitamo mfite


Kuva papa yapfa, ubu dore imyaka 3 irashize, mama yakoze uko ashoboye ngo abantu batazatunyuzamo ijisho ubukene bwadukubise. Rwose ntacyo mugaya, akora uko ashoboye tukabona ibyo dukeneye mu rugo.


Amasomo ubwo yarangiraga nahise nsohoka mu ishuri nihuta ubundi nerekeza mu rugo. Numvaga nshonje bitarabaho. Noneho hakubitiraho izuba rya saa sita, bag mu mugongo, nagendaga mbira ibyuya inzira yose.
Nageze mu rugo mbanza kujya gukora douche ubundi nambara ibyoroheje njya gushyushya ibyaraye
Bimaze gushyuha nicaye ndeba TV, hari ikiganiro gikunda gucaho kivuga ku nyamaswa ndagikunda cyane
Ubusanzwe singira inshuti nyinshi rwose ariko ntacyo bintwaye nubundi baravuga ngo *Mieux vaut etre seul qu’etre en mauvaise compagnie* niba mbivuze neza simbizi ariko bigana aho ngaho.
Gusa iyo nsuzumye neza nsanga byaratangiye papa amaze kwitaba Imana kuko narahindutse ku buryo bugaragara rwose pee.


Ubwo nari ndangariye TV narikanze ubwo numvaga urugi rufungutse, ngiye kubona mbona ni mama winjiye. Naguye mu kantu kuko sinumvaga ko yagaruka izi saha rwose


*Sarah:* mama urakora iki hano izi saha?


Yabanje kwegekaho urugi nuko aratambuka atanandeba


*Mama:* eeeh, sha uyu mugoroba hari inshuti zo twapanze gushohokana tugasangira, nje kwitegura rero. 


Sinzi impamvu, ariko nabonye ko ashobora kuba hari ikintu ankinze, atambwiye. Gusa nyine ni mama ntacyo namubaza kindi da.


*Sarah:* sawa


Nahise mva muri salon nuko ngana mu cyumba cyanjye, mfata igitabo nkunda gusoma, nuko ngarama mu buriri mba nisomera


Natwawe no gusoma sinigeze menya ko amasaha yakuze. Urupapuro nari ngezeho nsoma nararuzinze nuko ndasohoka ngana ku rubaraza. Izuba ryari rimaze kurenga kandi rwose nanga ijoro kubi. Umwijima, umutuzo ukabije, binyiterera ubwoba rwose pee. Nahise nongera nsubira mu cyumba gukinga amadirishya nibwo numvaga inkweto muri salon, mpita nsohoka mu cyumba, ariko nabaye ngikubita amaso mama, ndatangara neza neza


*Sarah:* waouuu. Mama ni izina ry’Imana uraberewe pee. Ubundi ni jye mfite mama abandi barabeshya


*Mama:* ceceka se wa ndondogozi we


Yahise ahindukira asa n’uwikaraga, ikanzu yambaye yirabura, Mana ahaaa. Sinzi icyo narenzaho pee.


*Sarah:* ariko se mama ubundi ni gute ubasha kugenda muri izo nkweto za gasumari bigeze aho koko? Uzi ko wagirango bafashe inkweto bayiteraho umusumari neza neza. 


Yaramwenyuye nuko aranyegera ankora ku rutugu andeba mu maso


*Mama:* Sarah mwana wanjye, nawe byakubera. Erega uri umukobwa ntabwo uko wambara bizakugira umuhungu. Iyaba wiyitagaho gake gusa ngo urebe…


*Sarah:* mama urakoze, ariko icyo kiganiro cyihorere rwose urabizi yuko kitamfataho.


Ndamuzi ubu yari agiye gutangira disikuru itarangira ambwira ukuntu nanjye najya nambara izi gasumari n’amakanzu, shwiiii
Yikije umutima gusa ntabwo yahatirije, arabizi ko kuva na kera aya ari yo mahitamo yanjye.


*Mama:* cherie, rero nshobora gutaha ntinze cyane


*Sarah:* nta kibazo, nizere ko muri bugire ibihe byiza na bagenzi bawe


Yahise ansoma ku gahanga, uhmmmm, arahumura neza gusa basi. 
Yahise ahindukira ubundi agana ku muryango wo kuri salon, ageze ku muryango arampepera n’ikiganza ubundi asohoka ari kumwenyura.


Nasigaye aho jyenyine, nubundi ndabona ntacyo ndi gukora muri iyi nzu ngomba kwinjira uburiri.


Nahise nkuramo ibyo nari nambaye byose, ubwo nimvuga byose wumve ko nakuyemo n’ikariso ubundi nambara ikanzu ndarana, njya koza amenyo ubundi ninjira uburiri. Nabanje kumva indirimbo ya Wiz Khalifa, nkunda cyane yitwa *See you again* kuko mpita numva nibutse data wambyaye.
https://youtu.be/RgKAFK5djSk


namaze kuyumva ubundi sinzi uko agatotsi kamfashe…


*_Nguko uko dutangiye inkuru yacu ITUNDA RYABUJIJWE aho se iri tunda ryabujijwe ni irya nde? Rizaribwa na nde se ritagenewe? Agace ka 2 ntikazagucike_*


*
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments