logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



Numvise ikintu kiremereye kindi hejuru ku buryo guhumeka byari ikibazo nahumekaga nabi. Urumuri rwa mu gitondo rwarandashe mu maso nuko ndayafungura neza niko kubona ni David uryamye hejuru yanjye, amaguru ye asobetse mu yanjye naho ukuboko kwe kumwe kuri munsi yanjye ukundi kumfashe ku kuboko
Impumuro ye, imisatsi ye inkora ku ijosi, numvaga ari byiza cyane. Nanjye natangiye kumukorakora ku ntugu ubundi nkomeza manuka buhoro ku kuboko gufashe ukwanjye


Nibutse ko ijoro ryose twararanye, naraye mu biganza bye. Yari amfashe ankomeje nk’aho akeka ko ndi bumucike. 
Ubwo yansomaga ku ijosi nahise nsesa urumeza rwa mu gitondo, nuko numva ni byiza cyane
Kuko nabonaga ko yakangutse na we nakuyeho amaboko yanjye nuko na we asa n’uweguka buhoro ku buryo noneho hagati yacu hazamo za santimetero nkeya. Yaranyitegereje nuko aramwenyura, bituma umutima wanjye na wo urushaho kudihagura neza neza
Yankorakoye ku matama ku buryo numva ari byiza kandi uko yankoragaho ntabwo yari yankuyeho amaso, yakomezaga kundeba mu maso nuko na we arushaho kunkora no kunsoma ku itama akomereza ku zuru
Nafunze amaso ntegereje ibigiye gukurikiraho. Ijoro ryose naraye nzi ko agira icyo akora ariko burinze bucya rwose ntacyo akoze uretse ko yamfumbase nta kindi. Ibi byantunguye nkurikije uko muzi cyangwa namukekaga. Ubanza naramwibeshyeho si gusa.
Amaso ye yahuje n’ayanjye nuk nanjye ndamwegera biruseho ngo akomeze ansome cyane kandi neza.
Ako kanya urugi rw’icyumba rwahise rukinguka, turikanga twese


…: SARAH????


Ncyumva ari ijwi rya mama ubwoba bwarushijeho kunyica numva neza neza ngiye kwinyarira.
Ako kanya David yahise amva hejuru nuko andebye abona ubwoba buranyishe na we mbona biramucanze ahita ahumiriza amaso. Ibi ni iki koko?


*Mama:* Mana yanjye. Ibi ni ibiki ndi kubona? Ndarota cyangwa ni byo?


Nahise nkurura ishuka nizingiraho


*Sarah:* mama ibyo ukeka ni ukuri si byo


David na we yahise ava ku buriri nuko yegera mama, wari warakaye bidasanzwe


*David:* umva Marie tuza ntabwo…


*Mama:* ngo ntuze? Ngufatiye mu buriri n’umwana wanjye muri gusomana none ngo ntuze? Ntuze koko?


Yahise andeba nabi nuko ahita atera intambwe yihuta agana aho ndi ku buriri ubwoba burushaho kunyica


*Sarah:* mama ni ukuri ntabwo twigeze tubikora pee. Nyizera sinakubeshya


Yari angeze imbere nuko ahita antera urushyi rwiza, yongezamo urwa kabiri


*Mama:* uratinyuka koko ukankora ibi bintu? Narakubyaye koko mwana wa?


Amarira yatangiye kunshoka ku matama, nuko David abonye ko mama yabishe ahita amufata ariko mama ahita amwiyaka ashaka gukomeza kumpondagura, nanjye nari natuje nabuze aho ndigitira.


Yahise ankurura imisatsi nuko ankurura angusha hasi, ku buryo nisanze hasi ku butaka, umutwe ahita awuhonda ku gikuta n’uburakari bwinshi.


Nahise nkanguka nshigutse, umutima udihagura, ibyuya mu maso bitemba,


*ZARI INZOZI*


Nariruhukije ubwo nasangaga ari inzozi bitabayeho. Nabanje gutuza nuko ndebye iruhande rwanjye nsanga ndyamye jyenyine. Iyo musanga aryamye iruhande rwanjye ubanza ntari bubone aho ndigitira pe.. mbega mbega inzozi mbi wee.
Nahise mbyuka nuko ngana muri WC ndasoba ubundi mvuyeyo ndasohoka manuka escalier ngeze muri salon sinabona David
Gusa nahise numva imumuro nziza ituruka mu gikoni ubundi amacandwe yuzura akanwa. Nahise ngana mu gikoni nuko mbona ameza yuzuye ibyo ari kwifashisha ategura ibya mu gitondo. 
Ni umureti ari gukaranga. Yari anteye umugongo nuko nkomeza kwirebera uko ateye muturutse inyuma. Yari yambaye agakabutura gusa. Mana yanjye mbega mbega…


*Sarah:* mwaramutse


Yahise ahindukira nuko arandeba mu maso aransekera


*David:* wakangutse? Ngaho icara dore nubundi ndangije gutegura


Kurya se ko batajya babinyingingira nanjye. Nahise nicara ubundi ntangira kurya utunyobwa twari ku meza nuko ahita anyegera ashyira imbere yanjye umureti nako ni speciale y’inyama, eeeh ndarya nk’uwicariye umwobo rwose


Gusa nagiye kubona mbona akuruye agatebe yicara iruhande rwanjye, ibintu ntakunze na gato rwose
Yaricaye nuko andeba uko ndya aba anyambuye umugati nari mfite awuryaho, ndetse anafata ikanya asangirira nanjye ku isahani imwe.
Yari yicaye anyegereye ukuguru kwe gukora ku kwanjye, byanyibukije umunsi wa mbere ubwo yari iwacu akamfasha gukora homework ya physics.
None uyu munsi ndi iwe, turi gusangira nk’aho ari ibisanzwe, ariko nubundi birasanzwe da. 
Gusa nakomezaga kumureba nanjye, ukuntu arya mu kinyabupfura… gusa na we yari afite inzara tu
Kuki koko uyu ari umusore ntemerewe? Ukuntu mwishimira nubwo ngera aho nkumva ndamwanze…
Ako kanya nahise numva kurya binaniye kubera intekerezo nyinshi


*David:* ko utariye se kandi?


Nazamuye intugu byo kumwereka ko nahaze nuko mfata serviete ngo nihanagure ku ntoki ariko ahita ambuza, amfata ikiganza.


Namurebye ntasobanukiwe ibyo arimo nuko mbona atangiye kundigata intoki, andeba mu maso. 
Nahise numva imbeho mu nda, urumeza umubiri wose, numva amatama arashyushye umutima utangira gutera cyane amaguru atagira gusa n’atitira maze hagati yayo numva hatangiye kwiyegeranya. Ibi ni iki bimbayeho


Yahise arekera kundigata intoki


*David:* biraryoshye


Indoro ye ubwayo gusa insiga ngiye mu yindi si.
Narikanze ubwo telefoni ye yasonaga nuko arayifata aritaba
Nahise mboneraho akanya ko guhaguruka nkava ku meza nuko nandurura ameza, ariko uko natambukaga ni ko yandebaga ku buryo natangiye kugenda meze nk’uwitega. 


Natangiye koza ibyombo, numva sinkiri kumwumva avuga, ubwo bivuze ko atakiri kuri telefoni.
Nirinze guhindukira ngo ndebe icyo arimo gukora nuko nkomeza koza ibyombo nshishikaye


Ariko ntihaciye akanya nahise numva umwuka umuturukaho, numva ankoraho anyegereye


*David:* ibyo byihorere


Nabanje guhumiriza amaso nuko ndamusubiza


*Sarah:* ariko ntacyo bintwaye


Aho kundekura ahubwo yaranyegereye anyikubaho cyane. Ibi ndabyanga nubwo ku rundi ruhande rwose mba nshaka kumwumva hafi yanjye yanjye, mba nshaka ko ansoma
Ako kanya nahise nibuka inzozi maze kurota muri iki gitondo. Mana yanjye uyu ni umugabo wa mama


*Sarah:* mbabarira ibi bintu ubireke, sinshaka guhemukira mama, ni sakirirego. Niba koko umukunda, ntukanyegere bigeze aha


Nategereje icyo abikoraho 
Amasogonda yarashize ahagaze aho nuko mbona aranyitaje ariko aho kugenda ahita amfata arampindukiza ndamureba ubundi ahita anterura antereka ku meza
Atazuyaje yahise antera iminwa ku yanjye nanjye sinatindiganya ndamwakira ubundi turasomana. Kuva ku nshuro ya mbere dusomana sinjya nibagirwa uko iminwa ye iryoheye kuyisoma
Yego sindi umuhanga mu gusomana ariko rwose uburyo asomana navuga ko aryoshya kiss kandi ni umuhanga byahamye. 
Yarimo ansoma amfashe mu mayunguyungu, ndetse nanjye nkubika amaso nareba hagati y’amaguru nkabona rwose afite ubushake pee


Nageze aho nanjye mufata ku ntugu ubundi ndirekura turasomana karahava, maze anyuzamo akajya ankorakora ku kibero azamura buhoro ariko ntiyarenga ngo agere kure
Ukundi kuboko na ko kwarimo gukorakora ku nda anyujije mu ishati ye nari nambaye maze akomeza azamuka numva akoze ku mabere maze amashanyarazi aramfata neza neza
Numvaga mushaka, numvaga nshaka ko anyereka ko ari umugabo, numvaga narenze umupaka nubundi ntacyo nkiramira


*Sarah:* David…


Aho kunyumvira yahise arekera aho kunsoma nuko ankura ku meza antereka hasi. 


*David:* ni ubwa nyuma ibi bibaye, ngiye kukugendera kure nkuko ubyifuza


Yahise agana hanze y’aho twari turi ariko ageze mu muryango arahagarara aramvugisha


*David:* jya kwitegura nkugeze kuri kaminuza


Nahise nitegura nuko tujya mu modoka turagenda
Mu modoka nagiye nibaza niba ntahubutse ku byo navuze, kuko twagendaga acecetse, tugeze ku ishuri araparika
Nagumyemo ntegereje ko anagira icyo ambwira, ariko wapi. Mbere yamfunguriraga imodoka none buno nta no kumbwira ngo amasomo meza
Nahise nsohoka mu modoka nerekeza mu ishuri, gusa sinzi…


*_Ese koko bazabasha kubahiriza isezerano? Cyangwa bazabinanirwa? Agace ka 28 ntuzagacikwe_*


*

Comments