logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_DAVID_


Nashoje akazi ariko ndumva ntashaka gusohoka mu biro ngo ntahe rwose pee. Kandi nta kindi kibazo mfite uretse kuba ntashaka guhura ngo n’inshuti ya Sarah. Mu minsi yashize Sarah na nyina bariyunze none uyu munsi nyina yatumiye inshuti ya Sarah ngo ize dusangire ibya nimugoroba
Ubwo nyine ngo ni ukumuha ikaze mu muryango. 
Nakomeje kwibaza uyu mugoroba wo kuwa gatandatu uko uri bube umeze ariko ndumva ntari bwishime rwose singiye kwirarira pee.


Kera kabaye naje gufata umwanzuro wo kuva mu biro nuko ndasohoka njya mu modoka ndataha


Nageze mu rugo nkubitana n’impumuro nziza cyane yaturukaga mu gikoni. Ubwo nageraga muri salon nakubitanye na Marie


*Marie:* cheri uziye igihe rwose kuko namaze gutegura ibyokurya ndetse n’umushyitsi twari dutegereje yamaze kuhagera, ahubwo ngwino umusuhuze
Umuswa yari yicaye neza rwose ubona nta kibazo afite na kimwe yarimo yitegereza inzu yanjye nk’aho yaje kuyigura. Naramwegereye
Akimbona yahise ahaguruka nuko ampereza ukuboko nanjye mbanza kumwitegereza nuko muhereza ukuboko ndamusuhuza muha ikaze ariko numvaga bitavuye ku mutima


Namubwiye kongera akicara nanjye ndicara. Nakomeje kumwitegereza gusa we ntabwo yandebaga ntiyari anyitayeho urebye. Twese ntawavugishaga undi nuko kera kabaye ndamuvugisha byo kumucokoza


*David:* burya se koko muri inshuti


*Stephen:* yego nkuko ubibona rwose


Nifashe ku kananwa nzunguza umutwe byo gutangara


*David:* none se ukeka koko ko na we agukunda buriya?


Yazunguje umutwe aranyitegereza


*Stephen:* cyane rwose kuko iyo bitaba ibyo sinari kuba naje hano ngo mumenye mbamenye


*David:* urakeka se ko we yabishakaga cyangwa ni nyina wakomeje kumuhatiriza ngo akubwire uzaze?


Yari agiye gusubiza ariko Marie araturogoya aza kutubwira kwegera ameza
Twarahagurutse twembi nuko andeba nabi ubundi akurikira Marie muri salle a manger nanjye ndabakurikira nuko nicara iruhande rwa Marie.
Sarah yaje kuza azana ibyokurya atereka ku meza nuko aransuhuza nanjye ndamwikiriza maze ahita yicara iruhande rwa Stephen.
Twatangiye kurya bucece kugera ubwo Marie atangiye ikiganiro ariko yashotowe na Stephen


*Stephen:* ibi biryo biraryoshye cyane


*Marie:* ni Sarah wabitetse


Nahise mbona Stephen amurebye neza amwicira akajisho Sarah mbona arishimye


Nariye bucece. Gusa mu mutwe wanjye harimo kumusohora akamvira iwanjye akagenda


Twamaze kurya nuko tujya kwicara muri salon maze mbona Stephen asabye Sarah kumwicara iruhande maza aramukurura ngo amwegere neza. Ubu si ukunshakaho aka munani koko


*Marie:* niko se Stephen ufite imyaka ingahe?


*Stephen:* ubu nujuje 25


Jyewe nabonaga afite nka 20 gusa kuko mubonamo ubwana rwose.


*Marie:* Sarah yambwiye ko mwiga hamwe. None se uzaba specialiste mu biki?


*Stephen:* ndacyari kwibaza niba nziga gynecologie cyangwa se cardiologie gusa na dermatologie ndayikunda


Mbega igihungu. Azaba umuganga burya. Umwuga abagore benshi bakunda rwose


Marie nabonye atwawe maze akomeza kubaza ibibazo byinshi, umusore na we azi gutera urwenya, Marie si uguseka yivayo. 
Umukobwa na nyina si bwo bose bamwishimiye. Ese ubundi ubu baramubonamo iki kidasanzwe ra?


Sarah yaje guhaguruka ajya mu gikoni


*David:* unzanire amazi akonje mu kirahure nugaruka


Yahise andeba ikijisho mbona ari kwitotomba antukira mu matamatama, ndabikunda iyo ari kwijujuta nubwo atazi ko mbikunda
Yaje kugaruka azanye ipulato iriho ibyokunywa, n’amazi yanjye
Ayampereza naramwitegereje gusa nibuka ko yansabye kutazongera kumukoraho niba koko nkunda nyina. Nubwo ari ikizami gikomeye ariko nzagerageza ngishobore rwose
Iminota yakomeje gutambuka ibiganiro bijya mbere gusa jyewe nari meze nkaho ntahari.
Nakomeje kureba aho Sarah yicaye ari guhekenya pomme wabonaga ameze nk’aho adashishikajwe n’ibiri kubera hano. 


Ako kanya yatangiye gukorora, Stephen amukubita mu mugongo ariko ntibyagira icyo bitanga. Yakomeje gukorora amaso ye tubona atangiye gutukura, tubona aguye hasi
Mana yanjye arabe atarabiranye gusa


*Marie:* Mana yanjye Sarah ubaye iki?


Nahise mpaguruka ngana aho Sarah ari


*Stephen:* reka mufashe ndi umuganga


Nahise musunika nuko negura Sarah ubundi mukanda mu nda mwiyegamije. Rimwe, kabiri, gatatu, ahita agarura igipande cyari cyamwitambitse mu muhogo


Nahise murambika nanone hasi nuko mbona amarira ari gushoka ku matama


*Marie:* Mana wee. Sarah wari unteye ubwoba


Nanjye umutima wari wahagaze gukora neza kuko numvaga ntazi. Ako kanya yarahagurutse yerekeza mu bwogero ajyana na mushuti we nanjye nsigarana na Marie. Yaranyegereye nuko anyegamaho


*Marie:* urakoze kuntabarira umwana pee.


Namukorakoye mu misaya kugera ubwo atuje
Abandi na bo sinzi umwanya bamaze mu bwogero ariko bageze aho baragaruka


*Stephen:* ndabona ngiye gutaha


*Marie:* aka kanya se? reka ba uretse gato nawe da


Yarahagurutse aramwegera


*Stephen:* byari byiza ariko bwije, wenda ubutaha nzamara igihe kinini. Mwakoze ku bwa byose kandi.


Yamusomye ku itama nuko nanjye aransezera ampereje ukuboko nuko arasohoka maze Sarah aramuherekeza.


Marie yahise ahaguruka agana ku idirishya amwenyura nuko ndahaguruka ndamusanga ndebeye mu idirishya mbona bari gusomana, numva nahita nsohoka nkabatesha.


*Marie:* bariya bana urabona bataberanye wowe ra? 


Sinigoye musubiza ahubwo nahise mva aho ngana mu cyumba cyacu ntategereje ko avuga ayandi magambo


Mu cyumba natangiye gufungura ibipesu by’ishati nuko nirebeye mu ndorerwamo mbona ndasa nabi pee. Nteye impuhwe kubera kariya gahungu koko?
Ese ubundi kuki koko Sarah ari kunyica mu bwonko
Nahise njya koga nuko mvuyeyo ndaza nicara ku buriri nambaye boxer gusa.
Marie yaje kwinjira nuko ahindura imyenda yambara agakanzu ararana nuko anyicara iruhande


*Marie:* none se wamubonye ute Stephen ko mu kanya nkubajije ntunsubize?


*David:* nabonye ari umusore mwiza rwose


Ubundi se ashaka ko musubiza ngo nabafuhiye ra? 
Yarandebye asekamo


*Marie:* ndabona udatuje ariko


Ntiyaretse nsubiza ahubwo yahise ahaguruka nuko anyicara ku bibero andeba nuko atangira kunsomagura


*David:* umva Marie


Namubwiye ntyo ndi no kumusunika buhoro…


*Marie:* reka nkugarure muri mood nziza


Yahise atangira kunsoma, nakabaye naramusomye nanjye ariko byarananiye pee. Namusunitse buhoro nuko andeba atunguwe


*David:* sha ndumva ntabishaka uyu mugoroba cherie


Yarikirije gusa mbona ntanyuzwe maze araceceka, arampfumbata ntiyatinda gusinzira
Nahise nkurura ishuka ndamworosa nanjye ngerageza gushaka ibitotsi ariko neza neza byanga kuza. Uko nageragezaga gufunga amaso nahitaga numva mu mutwe wanjye ari Sarah wibereyemo gusa.
Kera kabaye Marie yaje guhindukira ku rundi ruhande, agisinziriye. Ndebye ku isaha mbona ni saa munani mu gicuku. Ubu buri bucye koko? Nahise neguka bwombe, ngomba kujya kureba Sarah uko amerewe
Nambaye ikabutura ubundi ngeze ku muryango w’icyumba aryamyemo ndabanza ndatekereza nuko nkeka ko bitaba ari byo, ndakata ngo nsubire inyuma, nibwo nahise mubona ahubwo ari guturuka mu gikoni. Akimbona yahise ahagarara nanjye ndamureba. Yari yambaye ishati imugera ku matako, mbese sinzi
Yahagaze akanya gato ubundi arakomeza arazamuka anyuraho agana mu cyumba cye


*David:* umeze neza?


Ubanza ikibazo cyanjye cyaramutunguye nuko arahagarara arahindudkira. Nahise nanjye musatira buhoro


*Sarah:* ndi kubabara buhoro mu muhogo ariko meze neza kandi wakoze


Yavugaga gahoro ubanza adashaka ko nyina atwumva


Naramwegereye nuko yigira inyuma ahita yegama ku gikuta
Nahise musoma ku ijosi, numva atangiye guhumeka amasigamana. Yatangiye kunkorakora nuko ndebye iminwa ye numva nahita nyisingira ariko musoma ku gahanga gusa.


*David:* ijoro ryiza


Nahise nsubira inyuma njya mu cyumba cyacu ndaryama.
Uyu mukobwa sinakabaye mwegera na we yarabinsabye ariko ndi kubura imbaraga zibikora. Ndamushaka rwose sinirarire kandi imbaraga zimwikuraho sindi kuzibona
Naryamye iruhande rwa Marie, ndamureba uko asinziriye atuje, bwa mbere, numvise ndi kwishinja.


*_Ese kwishinja bizatuma byibuze areka itunda ry’abandi cyangwa azashirwa aririye? Ko afuhiye se Stephen? Agace ka 29 ntuzagacikwe_*


*

Comments