logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_SARAH_


Ni saa moya za mugitondo ariko mbabwije ukuri sinabashije gusinzira neza. Nako ndamutse mvuze ko naraye nkanuye ntabwo naba mbeshye. Kuba nzi yuko hirya yanjye mu kindi cyumba ari ho David aryamye byambujije amahoro nuko ndabyuka bucece
Numvaga hakiri kare, nari nizeye yuko ntawe ndi busange muri salon ubu bakiryamye nuko numva nagenda ngahita nsohoka ngataha nkajya kuryama iwanjye wenda nabona ibitotsi
Gusa nkigera muri salon nahise mbona David ahagaze arebera mu kirahure areba hanze afite itasi mu ntoki
Yari yambaye ubusa hejuru, hasi yambaye itiriningi, namwitegereje akanya katari gato, mbega umugabo wubakitse. Gusa ni umugabo wa mama, jyewe nta burenganzira mufiteho rwose


Ubanza yaramenye ko ndi inyuma ye nuko arahindukira arandeba.
Yahise atereka itasi yari afite mu ntoki ku kameza. Yari ikawa yarimo anywa. Nuko aranyegera buhoro buhoro
Nasabaga Imana ngo atangera iruhande ariko byaranze kuko yakomeje kunsatira kugera ubwo neza ageze imbere yanjye muri santimentero nkeya cyane. Twahuje amaso nuko numva arankurura neza neza
Nubwo nari nambaye yarandebaga nkumva ameze nk’uri kundeba nambaye ubusa neza neza


Yaranyihoreye numva mbuze icyo nkora n’icyo ndeka


*Sarah:* ngiye mu rugo..


Mana yanjye. Nabivugaga ururimi rutari kuva mu kanwa neza neza. Yakomeje kundeba nta kintu avuze nuko ngiye kumunyuraho ahita amfata ukuboko 


*David:* reka nguherekeze noneho


Ijwi rye ryahumuraga ikawa amaze kunywa, numva nahita musingira iminwa nkayigotomera ariko se nabitinyuka ubu koko?
Narikirije. Gusa nakabaye muhakaniye nkamubwira ko nijyana ariko ndumva nshaka kumubonaa iruhande rwanjye. Na we kandi anyirengagije kenshi, gusa ubu bwo rwose ndabona wenda tugiye kumarana iminota turi kumwe mu modoka.


Twagiye mu modoka atavuga ntavuga, mbese aracyari kubahiriza ibyo namusabye byo kutongera kunyegera. Nyamara iri joro ryakeye nabonaga iyo muha karibu aba yaje mu cyumba nako nubundi ubanza yashakaga kuza ahubwo agatinya
Sinzi impamvu uyu muntu akomeje kumbuza amahoro dore ni na we watumye ndara ntasinziriye neza
Natangiye kumva amaso aremereye, numva umutwe na wo ni uko maze ndatwarwa n’agatotsi sinamenye igihe nasinziririye


Nagiye kumva numva umuntu aranteruye. Numva impumuro ni iya David. Nakomeje gufunga amaso nk’aho ngisinziriye, nuko mu kanya gato numva andambitse ku buriri. Numvaga nakomeza nkaguma mu biganza bye ariko nta kundi
Numvise ankorakora ku matama nuko mfungura amaso mbona ari gushaka kugenda
Yarandebye 


*Sarah:* ba ugumanye nanjye


Yahise ahungisha amaso areka kundeba nuko nyuma y’amasogonda make arakorora


*David:* oya reka ngende


Mana yanjye. Ngo aragiye koko? Gusa ari mu kuri ariko ndumva ntashaka ko agenda rwose pee. Nabe aretse


*Sarah:* sawa noneho ngaho sohoka


Aho gusohoka yakomeje guhagarara ahongaho. 


Nabyutse ku buriri nuko ndahindukira mutera umugongo ubundi mfungura imashini y’ipantalo ubundi manura ipantalo nyikuramo imbere ye
Nasigaye nambaye agapira gusa nuko nkura agafimbo nari nahambirije imisatsi mu mutwe ubundi nurira uburiri ndyama muteye umugongo ndiyorosa


*Sarah:* nugenda usige ukinzeho.


Nyuma y’akanya gato numvise urugi rufunguka rurongera rurafungwa. Nuko ndahumiriza ngo nshake ibitotsi, ndizera ko yagiye ubu


Ubu agiye gusanga mama bakore ibyo bataraye bakoze kuko nari narayeyo. Ese kuki mbitekereza nkumva ndababaye koko? Sinzi


Nahise numva ikintu ku buriri nuko numva ishuka niyoroshye imvuyeho nuko ndahindukira mbona ni David. Burya ntiyigeze agenda? Yahise ampfumbata anyiyegereje cyane. 
Umutima wanjye watangiye gutera cyane, na we akomeza kumfata ankomeje mu gituza cyane wagirango azi ko ndi bumucike
Yatangiye na we guhumeka cyane nuko ndamureka sininyeganyeza ngo ndamwiyaka
Iminwa ye nayumvise ku ijosi ryanjye nuko akomeza kumfata amfumbase adashaka ko ninyeganyeza
Nageze aho numva ni byiza kugera ubwo atangiye kumvugisha


*David:* kubera iki Sarah?


Ngo iki? Ashaka kuvuga iki se ubu kandi?


*David:* kuki wagumana na we niba utamukunda?


Eeeeh. Ese ari kuvuga Stephen? Ubu se kandi kuki koko ari kumbaza ibi bibazo? Sinzi icyo nanamusubiza rwose


*Sarah:* Kuko… mukunda…


Gusa nabivuze ndemerewe umutima simbabeshye.


Yabaye nk’undekuye buhoro, ntiyagira ikintu arenzaho nuko ndahindukira ndamureba mu maso. Na we yandebye nk’aho ari kunsoma mu maso neza neza


*David:* none se niba umukunda kuki wemerera undi mugabo akakuryama iruhande?


Wa mugani ra?


*Sarah:* nuko mbizi neza ko ntacyo wantwara kibi kuko uri fiyanse wa mama


Nkimara kuvuga ntyo nahise mpindukira nuko ahita amfata ukuboko arampindukiza ndahindukira ubundi ahita ashyira ukuguru hagati y’ayanjye maze aranyegera


*David:* Uribeshya Sarah


Ukuboko kwe kumwe kwari gufashe ukwanjye nuko ukundi gukomeza gukorakora ku kuguru kwanjye buhoro buhoro nuko urumeza rutangira gusesa
Ibyo yakoraga byose yabikoraga andeba mu maso nanjye nkumva simeze neza muri jyewe, guhumeka numva bimeze nk’aho byanze na we akomeza azamuka mu mupira nambaye ankorakora ku nda nuko ntangira gusa n’uwikanze


*David:* ntabwo uzi ubu ibyo numva nifuza kugukorera aka kanya wowe


Naracecetse nuko numva intoki ze zikomeje kuzamuka zigana ku ikariso, numva yinjije urutoki mu ikariso maze ubwoba, igitengo biramfata. Yarabibonye ko ubwoba bunyishe nuko arandeba aramwenyura


*David:* ahubwo uzabe ari wowe ungendera kure, cherie wanjye


Yahise abyuka nuko yambara inkweto maze asohoka mu cyumba atanansezeye. ese ibi byabaye cyangwa ndabirose?


*_Nyuma y'iminsi itari mike_*


Iminsi yaricumye nuko ibizami biregereza


Hari ubukwe mama na David batumiwemo none mama yampatirije kuzaza tukajyanayo. Nabanje kwanga ariko ngeze aho ndemera
Uyu munsi rero nagiye kwa Amy guhitamo ikanzu nzajyana muri ubwo bukwe. 


*Amy:* ndabona iyi yirabura izaba ikubereye neza rwose


Narayanze nkoresheje umutwe nubwo ari nziza ariko sinakunze uburyo idozemo


Yarongeye ashakisha muri garde-robe ye nuko mbona ahise abyina maze akuramo indi kanzu aranyereka


*Amy:* iyi yo rwose ntiwibeshye uyihakana kuko iyi kanzu izaba ikubereye, izagukwira neza. Noneho izaba, nako banza uyigere nkubwire nyuma


Nahise nyifata ndayigera maze mpagarara imbere ye ahita akoma amashyi


*Amy:* wowe abasore nibatakurwanira uwo munsi uzangaye.


Narirebye mbona ihambiriye neza amabuno, igituza kirimo neza rwose, nanjye ndemeye rwose iyi ndabona izankorera umuti. Hatinze kugera gusa…


*_Urugamba ndabona rugikomeje ariko rugeze mu mahina ubwo ikariso yakozweho. Agace ka 30 ntuzagacikwe_*


*

Comments