Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Navuye mu rugo ntazi aho nerekeza. Ndajya muri hoteli se? ntabwo nabona ayo nishyura. Ndajya kwa Amy se? ntabwo byakunda kuko asigaye yibanira na cheri we naba ngiye kubabangamira
Nagendaga umuhanda wose umutwe uremerejwe n’amarira narize
Telefoni yanjye yarasonnye nuko nyikuye mu mufuka mbona ni Stephen uhamagaye
Mukuru we yansabye kumugendera kure, kandi koko namenya ibyanjye byose na we ubwe azanyanga atabibwirijwe na mukuru we
Nanze kwitaba arongera arahamagara, iyi nshuro yo noneho nditaba
*Stephen:* Sarah, umeze neza?
*Sarah:* yego
Numvise yitsa umutima nanjye ndihangana ngo ntaririra mu matwi ye
*Stephen:* umva Sarah byagenze bite? Uri hehe se ubundi?
*Sarah:* Stephen mama…
Nananiwe gukomeza kuvuga, amarira aba antanze imbere…
*_Hashize iminsi_*
*Amy:* none se basi wumva utekanye iwe?
*Sarah:* urebye ntabwo ari neza cyane
*Amy:* none se ni iki kibitera? Nari nzi yuko ukunda Stephen
*Sarah:* yego nibyo ndamukunda ariko ndabizi iwabo nta kaze mpafite. Ikibazo kandi si we ahubwo Edouard mbona atanshaka iwe rwose
*Amy:* ngo iki? Edouard nanone? Ntibyumvikana. Nakakubwiye ukaza iwacu ariko urabizi…
*Sarah:* umva wikigora Amy, ndakumva rwose. Kandi ntabwo nzatinda iwabo igihe kinini nanjye, ndaza kuzashaka inzu nzabasha kujya niyishyurira
Yarikirije akoresheje umutwe nuko abanza kureba ku ruhande ko nta muntu utwumva maze aranyegera
*Amy:* ngaho mbwira, byagenze bite? Stephen yambwiye ko na we ahangayitse kuko nta makuru menshi yawe afite
Nacuritse umutwe ndeba mu kirahure nari ndi kunyweramo. Amy yamfashe ikiganza ngo murebe,
*Amy:* ndabyumva wenda guhisha Stephen ibyakubayeho bifite impamvu ariko urabizi jyewe ndi inshuti yawe magara, ndi umukobwa mugenzi wawe. Uko byaba byaragenze kose sindi bugucireho iteka. Mbwira basi uko byagenze
Nabanje gufunga amaso ubundi nitsa umutima. Numvaga koko nakamubwiye byose ariko oya. Ndumva ibyiza ari uko nabigumana mu mutima nkabyimenyera. Ariko se ko biri kugenda bindusha imbaraga nanone?
Ndumva namugwa mu gituza nkamurondoreraa byose kuko mufata nka mukuru wanjye. Ni we wenda wambwira kwihangana.
Ariko nanone, oyaaa
*Sarah:* umva mama yaranyirukanye ariko umbabarire sindi bukubwire icyo twapfuye, ndumva ari ibanga pee
Nahise mfata igikapu cyanjye nuko ndahaguruka nsohoka muri resto aho twari turimo dufatira icyayi.
*Amy:* umva Sarah reka nkubwire
Nanze kumwumva kuko ndumva ningumana na we umwanya munini ari bumenye neza ibyabaye byose. Numvaga amarira na yo ashaka gushoka kandi si cyo gihe rwose
Narihuse ngera imbere ya kaminuza Ariko numva sindi bubashe gufata amasomo ya nimugoroba. Narahindukiye ngo nitahire, nuko ndi mu nzira ngana aho mfatira bus mpita mbona imbere yanjye, David. Nyuma y’igihe ntamubona none dore nguyu imbere yanjye, nahise numva uburakari bunyuzuye, kuko ibi byose ni we wabiteye
Nahise nihuta ngo mve aho ngaho nirinda guhindukira ngo ntahuza na we amaso
Nahise mbona Amy agana ku modoka ye nanjye ndamusanga nihuta cyane, akimbona atungurwa nuko ngarutse
*Sarah:* sha umva Amy, nshobora kuba mu kanya nakutse inabi, umbabarire.
*Amy:* umva humura ndabizi uri mu bihe bitakoroheye ariko igihe cyose nzaba mpari ku bwawe humura.
Narikirije nuko arampobera
*Sarah:* ntabwo wiga se?
*Amy:* disi ntabwo wari uhari mu ntekerezo. Mu kanya sinakubwiye se yuko ngomba kujya kureba mukuru wanjye?
Mana yanjye. Bivuze ko wasanga hari n’ibindi yambwiye nkaba ntabyumvise
*Amy:* nguhe lift se?
Nahise nemera nuko twinjira mu modoka. Nanaze igikapu mu ntebe y’inyuma nuko mbona Amy ariko afite ukuntu atangaye
*Sarah:* bite se?
Yahise antungira urutoki nuko mbona ni David wahagaze imbere y’imodoka ahita aza afungura urugi rw’aho nicaye
*David:* sohoka
Naramwihoreye ahubwo mfunga ceinture ndegama nicaye neza rwose nko kumwereka ko ntari buve hano.
Yatangiye guhekenya amenyo nuko ahita yunama afungura umukandara, ahita anterura ku ntebe nk’uteruye akana gato
*Sarah:* nshyira hasi se nyine
Abantu bose baduhanze amaso, abanyeshuri ba kaminuza nabo rero rimwe na rimwe ntacyo baba bitayeho bamwe batangiye gukomera, abandi bakoma akamo abandi amashyi, ubundi agenda yihuta anshyira mu modoka ye arafunga maze ahita ayatsa ubundi agendera ku muvuduko udasanzwe, ubanza atazi yuko camera bazimura buri munsi.
Numvaga nava mu modoka igenda nashaka nkagwa mu muhanda kuko uburyo yayitwaraga nabonaga yarakaye bidasanzwe
Nageze aho ndahumiriza ngo ntakomeza kureba uburyo agendamo ubundi nyuma y’akanya numva agenze buhoro, nuko amaze guparika mfungura amaso. Twari duparitse iwe
Yarafunguye urugi ndasohoka nuko ahita amfata ukuboko anyinjiza mu nzu ahita afungaho urufunguzo arushyira mu mufuka.
Ariko se iri si ishimutwa koko?
Yahise azana isahani iriho ibiryo biryoshye
*David:* ngaho rya
Ariko akumiro kabaho. Umuntu aranshimuse ngo nze iwe kurya koko? Oya ibi ni agasuzuguro gakabije rwose
Nahise mpaguruka mfata ya sahani iriho ibiryo nyijugunya hirya ihita imeneka n’ibiriho bikwira hose hasi.
Umujinya nari mfite watumaga numva mpumekera hejuru, umutima na wo wateraga cyane, numvaga namurya amenyo cyangwa nkamukubitisha inkuba neza neza. Kubera umujinya nagiye mu kabati ubundi mfata amasahani yose nkajya nkubita hasi akameneka, numvaga uwampa imbaraga ari we namenagura
*Sarah:* ahubwo wowe uwagutamika biriya bimene by’isahani. Umugome gusa, bihehe y’umuhemu. Umenye ko ibi byose ari ukubera wowe.
Yarenyegereye ubundi andeba mu maso, gusa nabonaga amfitiye impuhwe
*Sarah:* kuki koko? Kuki byose wabibwiye mama koko? Warakoze kunteranya na we. Ndakwanga, ubimenye ko nkwanga
Nakomeje gusakuza, nkomeza kurira. Ibyari bimbitse mu mutima mu gihe cyose gishize. Yakomeje kunyegera mutera igikombe nari mfite mu ntoki aragikwepa nuko ahita amfata mu misaya arampanagura amarira yatembaga
*David:* ndarengana byose ni Edouard wabivuze
Ngo? Edouard? Ntabwo bishoboka. Gute se?
*Sarah:* uramubeshyera
*David:* ariko se urabona ndi injiji yo kugenda imbere ya Marie nkamubwira ibyabaye byose koko? Ibyo twakoranye?
*Sarah:* ngo twakoranye? Cyangwa wankoresheje? Ni wowe byose wabitangiye. Wagombaga gukunda mama jyewe ukandeka. None kubera wowe mama yaranyirukanye…
*David:* ba uretse gato. Ntabwo ukiri kuba iwanyu rero? Uri kuba hehe se?
Uhm. Arumva harya ubwo naba ndi kuba hehe?
*Sarah:* ndi aho ntazongera guhura n’umuhehesi nkawe
Namunyuze iruhande ngo nsohoke mu gikoni ariko ahita amfata ikiganza arankomeza
*Sarah:* ese urumva udafite isoni? Ubu uzakora iki nyuma yo kuntandukanya na mama koko? Niba ari na Edouard wabivuze yavuze ibyabaye ntiyabihimbye.
*David:* ndabizi nyoko tuzasubirana we, bindekere.
*Sarah:* izo ni inzozi uri kurota. Sinzemera musubirana nanjye kuko na we ntabwo agushaka rwose
*David:* ntabwo ariko nkinisha mama wawe kuko ndamukunda pee
*Sarah:* none niba waramukundaga kuki wangendagaho?
*David:* kuko wari umwana utuje, ukiri muto, numvaga nshaka kujya niryohereza nawe gusa. Ariko ndabona aho bigana atari heza na gato, umukino urarangiye ntacyo nzongera gukinisha hagati yacu.
Nahise musunika imfunguzo ziragwa ubundi ndasohoka mu gikoni ndafungura inzu ye. ni gute ariko ubundi numvaga ashobora kuba yankunda agakunda na mama? jyewe nari agakinisho ke, Imana ishimwe byarangiriye kuri kiss gusa.
*_None asohotse agana hehe? asubiye kwa Stephen cyangwa atashye kwa nyina? Ese koko Marie na David bazasubirana? Agace ka 36 ntuzagacikwe_*
*
Comments