Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_EDOUARD_
Ibimaze kuba byari bindi mu mutwe byose uko byakabaye. Umujinya nagerageje guhisha ubwo nari kwa Marie wagendaga wiyongera uko iminota yashiraga, noneho byakubitiraho uburibwe bw’ibipfunsi bya David nkumva byose bibaye uburibwe neza neza
Natashye iwanjye bwombe ngo murumuna wanjye atambona akambaza byinshi. Nanyuze muri salon bucece, numva imirindi y’umuntu aturuka mu gikoni nuko ngerageza kwihuta ngo ninjire mu cyumba cyanjye ariko uko nihutaga niko numvaga ya mirindi igenda insatira
*Sarah:* Edouard?
Sarah se kandi bite bye? Bivuze ko yaraye hano. Nanze guhindukira nkomeza ngana mu cyumba
*Edouard:* subira kuryama
Nahise ninjira mu cyumba cyanjye ngana mu bwogero nshaka ikintu nihanaguza mu maso yabyimbye kubera ibipfunsi. Nahise numva ari inyuma yanjye. Ese uyu we arashaka iki hano ubundi? Sinamubwiye kuryama?
*Sarah:* wabaye iki?
Narahindukiye ndamureba nuko abonye uko isura yanjye yahindanye mbona aturumbuye amaso nuko anyambura ipamba nari mfite mu ntoki
*Sarah:* reka ngufashe
Nabanje kwitsa umutima. Nakabaye mubwiye akansohokera mu cyumba ariko nanone abaswahili baravuga ngo *mganga hajigangi* reka nemere amfashe da
*Edouard:* sawa ariko nta bibazo nshaka
Nahise nsohoka mu bwogero ngana mu cyumba nicara ku buriri nuko akoresheje ipamba atangira kumpanagura amaraso yari yatangiye kunyumiraho
Yari yambaye umupira wa murumuna wanjye, nabonaga rwose yisanzuye ntacyo bimubwiye
Kuvuga ko aka karemwa gatuje gakorana amahano na David byo rwose birenze kwemera. Ntabwo mbyumva. Umunsi w’ubukwe narebye uko barebanaga, uko bari kumwe mu bwiherero, sinari nzi ko ibintu byabo byafashe umurego pee.
Gusa sinabihamyaga nanabivuze imbere ya nyina byo gushaka kureba uko biri bugende ariko icyantunguye ni ukubona David atigeze abihakana. Bwari uburyo bwo kugerageza kwegera Marie nanone, sinari nzi yuko biri bufate indi ntera rwose.
Naho se Sarah we? Sinari nzi yuko rwose yatinyuka guca nyina inyuma pee. Nanone akigira ngo ni inshuti ya murumuna wanjye kandi na we amuca inyuma? Ibi simbyumva neza rwose
*Sarah:* uraje ubabare buhoro wihangane
Yabimbwiye ari gusuka umuti wundi ku ipamba nuko awukojeje ku munwa ndababara mpita mufata ikiganza
*Sarah:* ihangane.
Yahise areba ku kuboko kwanjye gufashe ukwe, nari namufashe ndakanyaga, yarababaraga narabibonye. Gusa uburakari mfite bufite ishingiro rwose
Nahise mufata ku gikanu nuko ndamukurura aranyegera maze ndamwongorera
*Edouard:* murumuna wanjye ushaka wamucikaho.
Nahise murekura nuko asubira inyuma. Yashatse kugira ikintu avuga ariko araceceka, gusa nabonaga ko iminwa ye yashakaga kugira icyo avuga. Mbega akaraya. Nanjye numvaga nagatereta ariko imico yako rwose ndumva ntacyo twavugana.
Nako ndaza kuzabwira byose Stephen ubundi amenye neza uwo bakundana ko atari malayika ahubwo ari mabeshu yigira umwana mwiza inyuma
*Edouard:* nsohokera mu cyumba
Yahise atangira guhekenya amenyo. Ndabizi neza ari kwibaza ikinteye guhinduka ntya. Yibeshye ambaze ubundi muhe ikibonezamvugo neza neza maze musobanurire uko nyina amerewe. Ariko yahisemo guceceka ntiyagira ikintu abaza.
*_BUKEYE BWAHO_*
_SARAH_
Birenze saa yine, ndi jyenyine iwabo wa Stephen nako kwa Edouard kuko ni we mukuru. Stephen yagiye muri stage kare, naho mwarimu wanjye we sinzi ibye
Nari ndi gutumura agatabi ariko nkomeza gutekereza ku magambo Edouard yambwiye
*Cika kuri murumuna wanjye*
Iyi nteruro yabaye isereri mu mutwe wanjye ku buryo budasanzwe rwose. Ese ni ukunkanga cyangwa hari ikindi kintu cyabiteye? Uburyo yankanyaze ukuboko, uko yandebaga, sinzi gusa nibwo bwa mbere namubonye ntyo pee. Ese kuki ashaka kuntandukanya na Stephen koko? None se yari yakomerekejwe niki ko yari yavuye amaraso?
Ibibazo byose nibazaga nta gisubizo nari mbifitiye.
Nahise nsohoka ndakinga nshyira urufunguzo aho Stephen yambwiye narusiga nuko nsubira iwacu.
Nagendaga mu nzira nibaza ariko simbone igisubizo nuko nyuma y’iminota nka makumyabiri ngera iwacu. Narafunguye nuko ninjira mu nzu,
*Sarah:* mamaaaa, maaaa, urahari?
Nta gisubizo na gito nabonye nuko ngenda ngana mu cyumba cye ntungurwa no kumubona yegamye ku gikuta asobekeranyije amaboko, ubona ari kure cyane mu ntekerezo
Ariko iruhande rw’urugi, icyo nahabonye cyanteye ubwoba: ivarisi. Narebye mama numva nacanganyikiwe.
*Mama:* subira aho uvuye.
Ngo? Nsubire aho mvuye? Bivuze se ko ari kunyirukana hano?
*Sarah:* mama niba ari uko uganira rwose urwo rwenya si rwiza na gato pee
*Mama:* ntabwo ndi busubiremo Sarah, genda usange iyo nshuti yawe
*Sarah:* niba ari ukubera yuko naraye iwe basi twabiganiraho nkanasaba imbabazi ariko winyirukana nawe da.
Yaransatiriye agenda buhoro buhoro. Umutima watangiye gutera insigane ndi kwibaza ibigiye gukurikiraho, ndabizi neza ntabwo biri bube byiza na gato rwose.
*Mama:* ahubwo se aho kuvugana ibyo wambwiye iby’umubano wawe na fiyanse wa nyoko?
Ahuii. Umutima wanjye warateraga nkawumva, numvaga neza neza ugiye kuva mu mutima ugasohoka pee. None se mama yabimenye ate? Yabibwiwe na nde? David? Yarabivuze koko? Mbega umugome mubi
Noneho aha ho ntabwo nakijijisha rwose, wa munsi nahoze ntinya dore urageze. Nahoraga ntekereza ko bizaba ariko sinigeze nitoza uko nzitwara nibiramuka bibayeho.
Amaguru yanjye yatangiye gutengurwa, mama yandebaga nk’icyo imbwa ihaze. Amaso yahoze andebana impuhwe za kibyeyi, ubu noneho yandebanaga isesemi n’umujinya.
*Sarah:* mama mbabarira unyumve ndakwinginze
*Mama:* nta na kimwe nshaka kumva ndakwisabye
Naramwegereye ngerageza ariko kwifata ngo amarira adashoka ku matama ariko yari menshi pee
*Sarah:* ndakwinginze mama, ndeka ngusobanurire rwose
*Mama:* navuze ngo sohoka hanooooo
Yahise afata ivalisi yanjye arayimpereza ayimfatisha ku ngufu ubundi ansohora mu nzu nk’usohora imyanda neza neza cyangwa za ndobo za a poubelle.
*Sarah:* ariko watuje mama?
Yanze kunyumva akomeza kunkurubana nanjye nkurura ivalisi iremereye ukwayo, nkenda no kugwa kubera ukuntu yanshushubikanaga, amarira nari nanze kurekura, yo ubwayo agenda yirekura.
*Sarah:* mama wandetse basi nkavuga koko?
Namwingingaga amarira na yo ari gushoka. Twageze ku muryango mbona ningenda ntavuze ndaba nanjye mbaye ikigwari rwose. Nahise nshyira ivalisi hasi ubundi ndamwishikanuza n’ingufu zose nuko ndahagarara
*Sarah:* nutandeka ngo nkubwire sindi busohoke hano, ubimenye.
Namurebye mu maso mbona na we ari kwifata ngo atarira. Gusa yari yuzuye umujinya muri we, akababaro, nanjye mbona koko ko namubabaje
*Sarah:* mama nta kintu nakoze na kimwe, nyizera. Ni ukuri ni fiyanse wawe wangendagaho kuva umunsi wa mbere. Mama uranzi bihagije, koko urumva nari gutinyuka nte kuguhemukira? Naramwiyamye, ndanabimubwira. Nagerageje kumugendera kure uko nshoboye kose. Yakoresheje igihagararo cye, ubukaka bwe ngo anshobore, nanjye singiye kukubeshya hari aho nageze ncika intege pee. Mama, uretse kuba twarasomanye gusa nta kindi cyabayeho, ni ukuri nyizera ndakubwiza ukuri. Nashyizeho imipaka ngo atazarengera bikagera kure, kandi rwose…
*Mama:* CECEKA SE NYINEEEE. NTA BINDI NSHAKA KUMVA NSOHOKERA MU NZU!!!!!
Yahise afungura umuryango amfata ukuboko nuko duhuza amaso musaba imbabazi, mbona muri we impuhwe zijemo ariko arongera ahindura isura ubundi ansunikira hanze, ivalisi yanjye na yo irahansanga.
*Sarah:* mama, waretse kokooooo
Nashatse kongera kwinjira mu nzu ahita akubitaho urugi ashyiramo urufunguzo
Negamye aho ku rugi ubundi ndarira nicuza ibyo nakoze byose
*Sarah:* mbabarira mama. Sinshaka nawe kukubura ari wowe nari nsigaranye
Uko ndira numvise na we atangiye kurira, nkibuka ko ibi byose ari jye mbiteye, amarira yanjye ariyongera. Twabuze papa kubera amakosa yanjye, none mama abuze fiyanse we kubera amafuti yanjye, Mana yanjye wantabaye irya none…
*_Ubu se arerekeza hehe koko? Ese ubu Marie mushyigikiye imyitwarire ye? Ubu se amaherezo azaba ayahe? Agace ka 35 ntikazagucike_*
*
Comments