Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*___Nyuma y’iminsi itari mike*
_SARAH_
Nari ndi gusobanurirwa na Stephen
*Sarah:* ariko Stephen, ntubona ko icya gatatu n’icya gatanu wabyishe? Aho bigeze ndabona noneho nawe ukeneye gusobanurirwa si gusa
Yahise yishima mu irugu nuko asekamo
*Stephen:* yewe naho ahubwo nari amabuye. Ubu se ibintu koko mperuka kwiga mu myaka 6 ishize, kuba hari utwo nibagiwe ntabwo wanseka
*Sarah:* umva mbese ngo urihagararaho mu mafuti. Umenye ko uri doctor. Ntabwo rero wemerewe kwibagirwa akantu na gato. Ahubwo ndabona ubutaha nzajya mbwira mukuru wawe akaba ari we unyifashiriza
Nabivugaga ndi kuzinga ibyanjye ngo nitahire
Nahise nshyira bag ku rutugu nuko ntarasohoka ngo ngende ahita ankurura mwicara ku bibero
*Stephen:* ndakubujije ntuzajye kureba Edouard
Nagiye guhaguruka ariko arankomeza.
*Sarah:* ubwo ibyo bintu ni ugufuha se gusa?
*Stephen:* birenze uko ubitekereza ahubwo
Yahise ankurura atangira kunsoma na njye ndamwishyura nuko arahaguruka anteruye anyinjiza mu cyumba ubundi andambika ku buriri. Nahise mbona aho ashaka kugera nuko ndeguka
*Sarah:* umva Stephen ngomba gutaha umenye ko mama ari wenyine kandi…
*Stephen:* ariko muri iyi minsi mubanye neza, mwandikire SMS umubwire ko uri burare hano
*Sarah:* ako gatekerezo kawe ndumva atari keza na gato rwose. Ibyiza wandeka nyamara nkagenda rwose
Nagerageje kweguka ahita ansunikira ku buriri neza ubundi aramfata arakomeza
*Stephen:* ntabwo nagusabaga agatekerezo ahubwo ndabigutegetse.
Ntiyaretse nsubiza ahubwo iminwa yahise ihura n’iyanjye ubundi indimi ziba zimwe maze ntangira gutekereza ibyo turi bube dukora mukanya. Nananiwe kumusunika nanone ahubwo ndemera ndatuza, ubu nyine iri joro hari bushye.
_MARIE_
*Mama ntuntegereze kuko ndarara kwa Stephen*
Numvise umujinya unyishe kubera SMS nari maze gusoma ya Sarah. Stephen ndamuzi ni umusore mwiza kandi umukobwa wanjye arakuze. Gusa nanone gutangira ibintu byo gusura abasore akararayo byo ndabona atangiye kurengera rwose kandi sinabishakaga na gato.
Nahise nzimya TV ndamuhamagara ariko ntiyitaba. Nahise njugunya telefoni mu ntebe nuko mu gihe niteguraga kujya kuryama nibwo numvise bakomanga ku rugi maze njya gufungura.
Naguye mu kantu ubwo nabonaga uwari akomanze kuko siniyumvishaga ko yaba ari hano iwanjye. Edouard iwanjye izi saha?
Akimbon yahise amwenyura nuko aranyitegereza guhera hasi kugera hejuru ariko yibanda cyane ku gituza n’amaguru yanjye dore ko nari niyambariye agakanzu ka V kandi kagufi cyane, ko nambara nibereye mu rugo.
Yabonye ntamuhaye karibu ahita ansunika buhoro nuko yinjira mu nzu akingaho.
Nahise ntangira kubira ibyuya mu ntoki numva narira kuko siniyumvishaga yuko uhagaze imbere yanjye yaba ari Edouard. Nari naribwiye yuko atazagaruka, nkuko yari yarabimbwiye mu myaka hafi 19 ishize, ambwira ko agiye kwiga hanze kandi atazagaruka muri iki gihugu kandi byose kubera ikosa ryanjye nakoze ryo kumuca inyuma nkaryamana n’uwanteye inda ya Sarah maze nkemera kubana na we nuko ngakatira Edouard wankundaga. Icyo gihe narize amarira menshi ndihanagura nibwira yuko ntazongera kumubona ukundi
None dore nguyu mu nzu yanjye, mwiza kurenza mbere hose. Turi babiri twenyine mu nzu turebana, sinzi igihe twamaze twese turebana ntawe uvugisha uwundi
Yateye intambwe buhoro nuko atagize icyo avuga na kimwe ahita ansoma. Ntiyansomye nabi ahubwo neza nka mbere hose, maze nanjye sinamwiyima ndatangira ndamusoma nivuye inyuma
Yarankuruye twicara mu ntebe nuko atangira kunkorakora ku bibero bitari byambaye maze numva nsheshe urumeza, urumeza ntari nzi ko nzongera kumva mu mubiri wanjye. Akanya twari kumwe numvaga nezerewe, kandi buri kantu yakoraga kose kanyibutsaga bya bihe bya kera. Uko ankoraho nanjye nakomeje kumusoma nta rutangira, nshaka kumwereka ko mushaka kandi nari mukumbuye cyane. Nakorakoye mu gituza cye, kitakiri cya kindi cy’agasore ka 16 ahubwo umugabo uhamye ndetse hagati y’amaguru ye hanyerekaga ko yakuze kuko hatimbyaga bufuku nkabibona
*Edouard:* Marie…
Yambwiraga atyo ari na ko ari kunsoma ku ijosi, mu gituza…
Ako kanya agakanzu nambaye nahise nkabona hasi ako kanya rwose nuko aranyitegereza wese mbona ubushake buramwuzuye nanjye numva ndishimye, kandi koko sinkiri ka kana, ubu narakuze nzi kwiyitaho ndabizi neza
*Edouard:* uri mwiza bitarabaho…
Nahise mukurura ndamwiyegereza maze ndamusoma neza sinashakaga ko hari umwanya dupfusha ubusa. Yansomaga ari na ko ankuramo sutiye
Ako kanya nahise numva bakomanze ku rugi
*Marie:* Edouard ba uretse gato…
Numvise ikidodo, numva ubwoba buranyuzuye.
*Marie:* umva mbabarira ushake ahantu wihisha rwose
Yikije umutima nanjye mpita nambara vuba vuba mbona ariko biramubabaje. Gusa yari yiyicariye nkaho nta kibazo afite nuko mbonye adashaka guhaguruka ndamuhagurutsa musunikira mu gikoni
*Marie:* shaka aho wihisha kandi ntusohoke muri iki gikoni
Nahise njya gufungura nuko sinatungurwa no gusanga ari David.
*Marie:* ushaka iki se kandi?
*David:* ndeka ariko ninjire basi
*Marie:* oya
Nagiye gusubikiraho urugi ategaho ikirenge ararutangira nuko yinjira ku ngufu maze ubwoba burantaha
Yahise yinjira muri salon ahita yicara neza neza hahandi Edouard mu kanya yarimo ansomera.
*David:* ubu se koko uracyandakariye? Numvaga naragusabye imbabazi ariko.
Naramwegereye ngerageza gutuza no kwihagararaho ariko umutima numvaga nindeba nabi uri bunsohokemo pee
*Marie:* umva David ntabwo ndakubabarira byo gutuma uza hano uko wiboneye utananteguje, rero niba ushaka ko twubahana ndagusabye sohoka
*David:* ese ubundi ni nde uri hano?
*Marie:* ntawe, ndi jyenyine
Nabivuze nihagazeho ndetse mureba mu maso ngo mwereke ko rwose nkomeje.
Yahise ahaguruka aranyegera ari gufungura karuvati
*David:* wishaka kumbeshya Marie. None se imodoka iparitse hanze wayiguze ryari ra?
Yabimbwiraga ari kunkorakora
*Marie:* ariko nakubwiye ko nta muntu uri hano
*David:* sawa turaje turebe
Yahise agana mu gikoni. Inkari zabuze gato ngo zimanuke, umutima numva uri guterera mu nnyo neza neza. Nahise mukurikira nsaba mu mutima ngo Edouard abe yihishe neza rwose
Akigera mu gikoni yarahagaze nanjye ndahagarara. Umutima nibajije niba mfite ibiri kuko umwe wo wahise uvamo ubwo nabonaga Edouard ahagaze ari kwinywera jus ntacyo yikanga.
*Edouard:* mwiriwe
Mana yanjye koko nakoze ikihe cyaha ngo utume ibi bintu bimbaho?
*David:* harya ngo nta muntu uri hano? Iyi noneho ni ingurube ndi kubona?
Nari kuvuga iki koko ko mfashwe
*Edouard:* ahubwo se wa muswa we wajyaga he ko udutesheje ubu ntitwari kuba turangije agaturu ka mbere?
Ngo? Uyu muntu ntashaka kunkwegera koko? Sinamubwiye ko David ari fiyanse wanjye koko?
Nabaye ntaravuga David aba amuteye ingumi nziza, arabandagara acyeguka amwongera indi, undi mbona atangiye kuva mu kanwa
*Marie:* David waretse koko?
*David:* ndeka nkosore uyu muhehesi
*Edouard:* komeza ukubite David, kubita uko ushaka ariko ndabizi neza a ntabwo uri kunziza Marie, ufite undi uri kumpora
Ngo iki? Undi?
*Edouard:* ngaho se bivuge? Bwira fiyanse wawe ibyo wakoze turebe hagati yanjye nawe uri bwitwe umuhehesi?
*Marie:* ngo? David, ari kuvuga ibiki ngo ngomba kumenya?
David yahise areba ikijisho Edouard.
*Edouard:* erega si ibanga, kuko uyu wita fiyanse wawe ajya yibetana n’umukobwa wawe
Ngo iki? Numvise neza cyangwa ndarota?
Ako kanya byahise byivanga mu mutwe wanjye byose. Sinari nitaye ku ngumi Edouard ari gukubitwa ahubwo mu mutwe wanjye harimo iyo nteruro gusa.
Narebye David, ndeba Edouard, nari ntegereje ko David ambwira ko Edouard amubeshyera, nari ntegereje ko aza akampobera ampumuriza ariko byose, ntacyo byatanze kuko yahagaze atuje
*Marie:* munsohokere mu nzu mwese
Bose barandebye nuko David asohoka ntacyo avuze naho Edouard akomeza guhagarara aho andeba mu maso.
*Edouard:* umva Marie…
*Marie:* ceceka nawe unsohokere mu nzu se nyine
Ntacyo yarengejeho yahise na we asohoka ubundi nikubita mu ntebe amarira arashoka. Mana yanjye ibi ni ibiki bimbayeho? Kuki? Gute se ahubwo koko?
Nashakanye n’uwo ntakundaga kubere Sarah, naretse uwo nakundaga ngo azarerwe na se, kandi neza. Naritanze kuri buri kimwe mu myaka yose ihise, nakundanye na David ngo ndebe ko ubuzima bwasubira nka mbere none byose Saraha abinyituye kuryamana na David koko?
Ntabwo bishoboka. Sarah?
*_Edouard akaba akongeje umuriro. Ese ni ukwihorera cyangwa ashaka kwisubiza Marie? Ese we buriya ntashaka Sarah? Agace ka 34 ntuzagacikwe_*
*
Comments