Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_SARAH_
Stephen amaze kugenda narinjiye mfungaho nuko mbona David, muri kositimu nziza cyane ari kunyitegereza yifashe mu mifuka
Namwimye amaso nuko ngenda ngana mu cyumba cya mama ariko ntaragenda aranyitambika
*David:* waraye neza se?
Nahise mpagarara ncyumva ijwi rye, nibuka ibyo naraye nkoze, numva ndongeye nsesa urumeza neza neza. Naramurebye mu maso numva ngomba kumusubiza ngendeye ku gisubizo ashobora kuba yifuza
*Sarah:* neza kurenza uko wabitekereza
Yahise ahekenya amenyo ndabibona nuko nanjye nkomeza kumureba mu maso maze mpita nshaka kumunyuraho ariko ahita amfata arankurura mugwaho nuko aramfata arankomeza
Nafunze amaso akanya gato ngo nibuke ibyaraye bibaye, ukuntu yambwiye nabi ameze nk’unyita icyomanzi, ukuntu yanshyukwishije akagenda ansize aho jyenyine, gusa aho kubyibuka ngo mbabare, numvise umubiri wanjye uri kwifuza uwe
Yahise atangira kunkorakora mu gapira inyuma, mu mugongo, maze uko ankorakora nkumva ubushagarira burushijeho kuzamuka, bikanyibutsa uko nijoro na Stephen numvaga nifuza ko yaba ari David turi kumwe.
*David:* kuki wabyemeye koko?
Nafunguye amaso buhoro nuko murebye mbona ari kurebana impuhwe, agahinda. None se kandi abaye iki? Ese ashobora kuba amfuhira bigeze aha? Ni ukunkunda se buriya mbyizere
Oya ariko ibi ndimo ni ubusazi ntabwo yankunda. Ni umuhehesi ushaka kuzanyishimishirizaho gusa, ndanahamya ko na mama atamukunda na gato rwose ahubwo sinzi icyo amukurikiyeho kuko iyo aba amukunda ntiyakabaye anyigiraho ibyo ankora byose.
Nahise mwiyaka nuko nihutira kujya mu cyumba cya mama nsanga ari kwitunganya yikuraho za makeup ashobora kuba yararanye. Nubwo ari bibi kuzirarana kuko byangiza amaso n’uruhu.
*Sarah:* mama, umeze neza?
*Mama:* yego meze neza mwana wa
Naramwegereye nuko ngera iruhande rwe
*Mama:* nababonye, wowe…na David
Umutima wanjye wari ugiye guhagarara ubwo yavugaga ayo magambo kandi akayavuga atuje. Ubwoba bwaranyishe, intoki zihinduka ibinya, guhumeka biba insigane, ngo yatubonye ryari se ubu? Hehe se?
Ndaje mubwire byose musobanurire uko byagenze. Ariko se ndaba nsobanura iki koko? Ko nasomanye na fiyanse we kandi ko naryohewe na kiss ye? Mubwire se yuko iyo mubonye mbura imbaraga zimucika nuko umutima ukamunyishyuza?
Nahise muhungisha amaso ndeba hirya kuko numvaga umutima uri kuncira urubanza
*Mama:* wowe na Edouard na David na wa mugore babyinanaga
Numvise neza? Ahuii. Imana ishimwe noneho. Ariko se niba nabyinanye na Edouard akansoma bimeze nko ku ngufu, David we byagenze bite kandi koko? Umwe babyinanye wasanga na we ari ko byagenze ntawamenya
*Mama:* uriya ni mukuru w’inshuti yawe Sarah
*Sarah:* erega mama, sinari nzi yuko byagera aho ansoma nukuri
*Mama:* ariko umenye ko Stephen yashoboraga kubabona. Urakeka byari kugenda bite Sarah? Uriya mukuru we mugendere kure mwana wa. Kandi ntuzatume Stephen akunyura mu myanya y’intoki kuko ntawundi uzabona umurusha kugukunda
Narikirije kuko sinari mfite ikindi narenzaho. Yahise ahaguruka nuko amfata mu biganza arampobera. Nari nkumbuye ibi bihe rwose
*Sarah:* none se mama wowe na David byagenze bite ko mwahoze mutongana?
Yamfashe ukuboko anjyana ku buriri turicara nuko amfata mu biganza
*Mama:* mwana wanjye nanjye sinzi uko nabisobanura kuko David iyi minsi yarahindutse bigaragara. Nsigaye mbona anyihunza ameze nk’aho atakinshaka, mu gitondo nyine twatonganye, sinzi byanyobeye
Sinshaka kwihanganira kubona mama ameze atya kuko nanjye birambabaza rwose
*Sarah:* none se mama uramukunda basi?
Yarandebye mu maso mbona atunguwe n’ikibazo mubajije. Yabanje guceceka akanya gato, nkeka yuko ahari atari bunansubize nuko kera kabayeeee
*Mama:* yego, ndamukunda
*_HASHIZE IMINSI_*
_EDOUARD_
Hashize iminota isaga icumi nicaye muri iyi resitora ndumva ntangiye kurambirwa rwose pee.
Umukozi yanzaniye ikawa natumije nuko anyitubaza imbere, ubu wasanga ahari akeka yuko yankurura rero andata amabere imbere? Baramubeshye
Nasomye ku ikawa nibwo nabonye ahageze. Nari ndambiwe rwose
Yagendaga areba hirya no hino anshakisha nuko ambonye aza yihuta na za haut-talons ze atajya atandukana na zo, uko atambuka abantu bakamurangarira
Uko anyegera niko nanjye narushagaho kureba amaguru ye meza nuko angeze iruhande ndahaguruka ngo musome ariko aranyitaza ahita yicara ubona ariko mu maso he hakonje maze nanjye ndongera ndicara
*Edouard:* hanyuma se kuki wantumyeho Marie?
*Marie:* ntuzibeshye ngo unyegerere umukobwa
Ngo iki? Ubu ibi ni byo yashakaga kumbwira koko?
*Edouard:* ngo kubera iki se ra?
*Marie:* umukino urimo ndawuzi, wishaka gukina uwo mukino rero kuko..
*Edouard:* tuvuge se yuko ufuhira umukobwa wawe ra?
*Marie:* si ukumufuhira. Ahubwo wibuka yuko ari inshuti na murumuna wawe?
*Edouard:* ariko rwose Marie waretse kwigira utyo. Ntabwo uzambuza kumuvugisha rero, erega ni mwiza, aracyari muto, kandi aratuje pee. Arankurura rero, mu magambo make
Yatangiye guhekenya amenyo, ubanza nkubise ahababaza. Jyewe ariko numvaga nishimiye ibyo ndimo
Wa mukobwa wanzaniye ikawa yaraje nuko na we amutuma icyayi maze mboneraho akanya ko kwitegereza neza Marie. Yarahindutse pee
*Edouard:* warahindutse cyane pee. Wabaye umugore mwiza cyane rwose
*Marie:* naho wowe? Wakomeje kwibera umuhehesi?
Yahise anyibutsa amagambo umukobwa we akunda gukoresha
*Edouard:* namenye ko umugabo wawe, yapfuye.. none nabonye ufite fiyanse
Yabanje gusoma ku cyayi nuko anyereka impeta yambaye
*Marie:* nyine urabibona nawe
*Edouard:* none ni gute wemera kuba fiyanse n’umuntu udakunda?
Yabanje guhumbaguza amaso arakorora
*Marie:* ariko ndamukunda
Nahise nseka, andeba ikijisho nuko ndakomeza
*Edouard:* erega mu bo wabeshya jyewe simbamo Marie. Cya gihe mu bukwe narabitegereje, ntabwo umukunda kandi na nyakwigendera ntabwo wamukundaga
Yahise ahaguruka antunga urutoki
*Marie:* ndakwihanije utagarura ibyo bintu
Yarongeye aricara ariko uburyo yashakujemo abantu bahise bahindukira baratureba
*Edouard:* ntabwo wamukundaga wimbeshya. Ahubwo wakuruw nuko ateye ndetse ukururwa nuko yari umuntu ukuze. Aba aguteye inda ukiri muri secondaire. Nyamara nuko wanze kunyumvaa nari niteguye byose. Numvaga niteguye kukubabarira ndetse ukazazana n’uwo mwana tukabana hamwe nuko…
*Marie:* ceceka se nyine. Ceceka. Urabizi neza ko ntari gukomezanya nawe. Yari se, sinagombaga rero kumubuza uburenganzira bwo kurera umwana we bari kumwe. Yego wenda sinamukundaga ariko uko twagiye tumarana igihe tubana nagiye mbasha kumukunda rwose ubimenye
*Edouard:* nuko uramukunda jyewe ugenda unyikuramo unyibagirwa buhoro buhoro?
*Marie:* cyane rwose
Yahise ahaguruka aragenda nanjye mureba agenda ntabasha kumugarura. Marie naramukundaga bamunterana inda arandeka, ndabona yaranyikuyemo burundu pee….
*_Ngo? Burya Edouard na Marie barakundanye kera? None ubu ntashaka kumwihoreraho amurongorera umukobwa? Ese Sarah naramuka abimenye? Aho ntihaba hagiye gushya koko? Agace ka 33 ntuzagacikwe_*
*
Comments