Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_DAVID_
Ubwo nageraga mu rugo nasanze nta n’inyoni itamba, ubanza natinze cyane nanjye ngakabya si gusa.
Ninjiye mu nzu numva ntatuje ntanameze neza na gake, ariko se natuza nte koko maze kubona mu kanya umuntu ahuza iminwa na Sarah, nako mbonye cya Edouard gisoma Sarah?
Nkiva mu modoka nahise mbona shoferi
*David:* ko utaryama?
*Shoferi:* sinaryama ntogeje imodoka, nari ngutegereje.
Yari yicaye ari kwifatira agatabi, ubona atuje rwose.
Nicaye iruhande rwe, nubitse umutwe.
*Shoferi:* wambwira ikibazo ufite se?
Nazunguje umutwe, ndaceceka.
*Shoferi:* nagutegereje none unyituye kunyihorera se?
Nakomeje guceceka nsubiza amaso inyuma nibuka ibimaze kuba mu kanya gahise. Ese ubu mubwire ngo iki koko?
*David:* sinzi gusa ndumva narakoze ikosa rikomeye mu buzima bwanjye
*Shoferi:* kuko ugiye kubana n’umugore udakunda?
Nahise mureba ntunguwe nuko na we arahindukira arandeba
*Shoferi:* sinkuzi ariko ndabizi. Wenda abandi ni impumyi ntibari kubasha kubibona ariko biraboneka rwose kuko kuva wagera hano ntabwo ugaragaza ko wishimiye kubana na we. Kandi uriya mwana w’umukobwa sinifuza ko wazamubabaza. Haracyari igihe, ushaka kwisubiraho nta wakugaya rwose
*David:* oya Jamie. Tuzabaho twishimye ndabizi
*Shoferi:* ntabwo wabaho wishimye nta rukundo. Ese ntawe wigeze ukunda ubundi utari we ngo ube uzi itandukaniro?
Yabivuze amaze itabi yanywaga nuko ararikandagira arandeba
*David:* yari umukobwa nako ni umukobwa ukiri muto ugereranyije n’imyaka mfite. Ni we wabashije gushyushya umutima wanjye, yari itunda ryabujijwe ariko nakundaga kuryegera nubwo nirinze kurisoroma ariko byari mu nzira. Yaranyangaga niko yavugaga nanjye naramwangaga kuko yankuraga mu byanjye. Nifuzaga ko nyuma y’imyaka maze ntamubona yaba yarafashe undi murongo ariko kuba mu kanya namubonanye n’undi mugabo, aho kubyishimira birushijeho kundemerera ndumva nabuze amahoro mu mutima neza neza.
Yacecetse akanya gato, nuko amfata ku rutugu
*Shoferi:* nawe ni uko dore ugiye kubana n’undi mugore. Ubundi se uzi ute niba na we atari nkawe akaba ari kumwe n’uwo mugabo ariko atamukunda?
*David:* ntabwo bishoboka kuko nababonye n’umwana wabo, babonekaga nk’abishimye
*Shoferi:* nkunze ko umbwiye ko babonekaga nk’abishimye. Jya wibuka yuko bavuga mu gifaransa ngo *les apparences sont trompeuses* burya abanyarwanda barasobanuye ngo *uruciye munsi ntamenya ikiruri imbere* . Rero nyemerera nguhe inama ya kigabo. Ushake uko mubonana, mugire ibyo muganira.
Nasetsemo numva ari gushinyagura
*Shoferi:* uzirinde kwicuza cyangwa kuvuga ngo iyo ngira ntya. Wikiboha kuri Elisa utaramenya neza uko uwundi agusubiza. Uracyafite andi mahirwe kandi ngusubiriremo ntuzakore ikosa wazicuza nyuma. Uramuke kandi
Yahise agana ku modoka atangira kuyoza nanjye aho ndi ntangira kwibaza ku nteruro ebyiri
*Uzi ute niba we atameze nkawe?*
*Wenda na we abanye na we atamukunda*
Oya ntabwo bishoboka kuko uko nababonye rwose baranezerewe pee.
Ninjiye mu nzu meze ntyo nuko ninjira mu cyumba ndiyambura ndaryama.
*Elisa:* ese basi ukimenya ko uri butinde kuki utanyoherereje na SMS ra? Niba wumvaga kumpamagara byo utabishaka?
Yabivugaga anteye umugongo
*David:* hari inshuti yanjye yari yambwiye ko inshaka rero nari mpuze cyane sinamenya ko amasaha yakuze. Umbabarire
Nabimubwiye mwegera ndamupfumbata
*Elisa:* nawe urabizi ko uri kumbeshya, gusa ni uburenganzira bwawe. Gusa uzirinde gutuma ngutakariza icyizere ngufitiye
Yahise ahindukira nuko arandeba amfata mu misaya nuko anyitegereza mu maso
*Elisa:* ndagukunda David.
Nanjye kumusubiza ngo ndamukunda ntabwo bigoye ariko iri jambo ndaryubaha ndetse kurivuga ndabyitondera. Abonye ko ntinze kumusubiza nabonye mu maso he hari kuzengamo amarira nuko ngiye kuvuga ahita ansoma ku munwa
*Elisa:* ijoro ryiza
Yarongeye arahindukira nuko ariryamira. Nanjye si jye, umutima uri ahandi.
************
*Nyuma y’iminsi*
Sinzi ibyamfashe ariko ndumva nta kundi. Numvaga nariyemeje kumureka ariko reba nanone ngarutse ku ivuriro akoreramo stage. Ndumva nshaka ko ambwiza ukuri koko nkuko Jamie yabingiriyemo inama
Nateye intambwe nerekeza aho basuzumira abarwayi nuko negama ku gikuta aho ntawandebaga maze nkura bistouris mu mufuka ndategereza
Nabonye asohotse avugira kuri telefoni nuko nikebesha ya bistouris ku kiganza ubundi amaraso aratemba maze ndagenda mwegera, yari anteye umugongo ntiyandebaga
*David:* umva, nshaka ubufasha bwanyu
Ubanza narawutaye neza neza. Ubu nibwo buryo bwo kumugeraho mbashije kubona koko?
Ubwo yahindukiraga, numvise guhumeka binaniye.
*Sarah:* turasubira mu kanya
Yahise akupa. Ubu ari imbere yanjye, jyewe na we twenyine. Ibi maze igihe mbitekereza gusa sinumvaga ko ndi bubishobore. Ahari wenda ndabizi yamaze kuba umugore w’abandi, gusa nanone sinzi neza. Kumubona noneho ukuntu asigaye yambara ubwabyo, biri kunyica mu bwonko kuko ntabwo acyambara bya bipantalo n’ibipira bya gihungu, arambara gikobwa neza akarenzaho itaburiya, ibintu bimeze neza
Gusa muri jye sinzi ikimfashe aka kanya niba ari umujinya, ibyishimo cyangwa ikindi kuko ndumva nifuza kuba namwegera ubundi nkamufata mu biganza nkamusoma mukorakora mu mutwe, nari mukumbuye pee
*David:* nshaka ubufasha bwawe…
Nabivugaga mwereka ikiganza ariko we mbona intekerezo ze zibereye ahandi
*Sarah:* Sienna, waza ugafasha uyu mugabo?
Uyu ubu rero ngo ari kunyicaho? Ni hahandi natanamvura ntabwoo mva hano tutavuganye
*Sienna:* sha ihangane nanjye ndi…
*Sarah:* ntacyo umurwayi wavuraga ndamwitaho
*Sienna:* si ikibazo cye kuko namaze kumuvura ahubwoo nitabye muganga ngo aranshaka. Ahubwo gira vuba dore uwo muntu ari kuva amaraso menshi
Muri jye numvise naseka kuko Sienna anshimiye ahandyaga. Sarah yikije umutima nuko ansaba kumukurikira maze twinjira ahantu ndicara na we aranyegera azana ibikoresho atangira kumpanagura amaraso ariko yakubaga nk’ukuba isafuriya
*David:* gira buhoro nawe
Nabivuze mfatisha intoki zanjye ku kuboko kwe maze mpita mbona asheshe urumeza. Natangiye gukorakora ku ruhu nkoresheje igikumwe ariko nanamwitegereza mu maso, ahita anyiyaka ubundi arahindukira ari gushaka umuti wo kunsigiraho.
*David:* ko watangiye stage vuba se?
*Sarah:* yego aka gace kitwa soins infirmiers tugatangira vuba
*David:* bite se, Marie ameze neza?
*Sarah:* yego ameze neza
Gusa ubanza kuba ndi hafi ye biri kumubuza amahoro kuko nabonaga ari kumpungisha amaso
*David:* nizere ko ubu ari kumwe na Edouard
Ntangiye ibibazo bikomeye noneho. Kuvuga Edouard ubwabyo numvaga bimbangamiye nuko mbona Sarah ararakaye
*Sarah:* ariko ndakeka ibyo bitakureba
Yamaze kunsiga umuti ubundi arampfuka neza
*David:* keretse niba Edouard ari kumwe n’undi muntu rero
Nari nzi ko nimbivuga ari buhinduke ariko mbona aratuje, ntacyo bimubwiye nuko arangije kumpfuka aransubiza
*Sarah:* Edouard ntabwo ari kumwe na mama ahubwo ni jye turi kumwe
Yashatse guhita agenda nuko mufata ikiganza
*David:* ndeba Sarah, bimbwire undeba mu maso.
Yashatse kunyiyaka ariko ndamukomeza
Nuko arahindukira andeba mu maso gusa mu maso hatari kugaragaza kwishima, ariko aremera arandeba
*Sarah:* mbana na Edouard ndetse twanabyaye umwana
Akimara kubimbwira numvise bincanze gusa sinzi impamvu ndi kumva ari kumbeshya. Mugani wa shoferi niba ari na we bari kumwe ubanza atabyishimiye kuko indoro ye irerekana ikindi kintu
*Sarah:* rero nkuko umaze igihe waragiye nubundi komeza ungendere kure singishaka kongera kukubona rwose
*David:* ntabwo nagarutse nubundi kubera wowe, icyatumye ngaruka ni uko ngiye gukora ubukwe
Acyumva ayo magambo ibyo yari afite mu ntoki byahise bimucika byikubita hasi arunama arabitoragura ubundi abanza guceceka nk’uri gutekereza kure cyane
*Sarah:* uzagire urugo ruhire.
Yamaze kuvuga atyo ndamwegera buhoro nuko ndongera mufata ikiganza yarimo ahumeka insigane, ameze nk’utengurwa, biranyobera.
*David:* kuki numva ntari kwizera amagambo yawe?
Yaranyihoreye nuko nkomeza kumwegera nanone ariko ahita antangira
*Sarah:* winyegera, ngaho taha usange umugore wawe. Ndakwiyamye kandi n’undi munsi
Ubu se ndakora iki? Nshigaje iturufu imwe yindi, ni yo ngiye gukina kandi ndizera nzayikina neza. Sarah, ntaho uzancikira
Navuye aho nihuta ubundi ngana aho Marie yakoreraga. Uyu munsi nshaka kumenya byose bikava mu nzira rwose.
Ubwo nageraga aho akorera nategerereje hanze nuko aza gusohoka maze ndamwegera ndamusuhuza. Akimbona ntabwo yatunguwe wagirango yari azi ko ndi buze
*David:* nifuzaga ko tuvugana sinzi niba wampa akanya
*Marie:* nta kibazo reka tuve hano, imodoka yanjye iparitse hariya.
Twavuye aho twerekeza ku kabari kari bugufi nuko turicara
*Marie:* umaze imyaka utaboneka. Wagaruwe n’iki se?
*David:* ni ubukwe naje gukora bwangaruye
Yagaragaje gutungurwa
*Marie:* noneho wabera ugiye gukora igikwe? Uwo mukobwa ubanza adasanzwe
*David:* ibyo byihorere. Icyatumye ngusaba ko tuvugana ni ukubera Sarah. Amakuru ye?
*Marie:* David nawe rwose, ubu koko ni iki ushaka kumenya ko ugiye gukora ubukwe…
Nabanje kwitsa umutima nuko ndakomeza
*David:* sinshaka guca ku ruhande, uwo tugiye kubana ntabwo mukunda pee. Rero mbabarira umbwire, amakuru ya Sarah muri iyi myaka, nyuma y’ibyamubayeho byose?
Yabanje kubika umutwe nuko ageze aho arandeba
*Marie:* nkuko ubizi, inda ye yavuyemo, twese byaratubabaje. Umukobwa wanjye habuze gato ngo na we abigenderemo ariko Edouard yamubaye hafi mu buryo bwose bushoboka, nuko uko kumuba hafi bivamo urukundo ndetse baje no kubyarana umwana. Ubu rwose babayeho neza bishimye.
*David:* ngo? Kubera iki koko? Ariko niyumvishaga ko Edouard agukunda, ni gute se umukobwa wawe…
*Marie:* oyaaa. Ibyanjye na Edouard ni ibya kera cyane kandi ibyo ni amateka byararangiye. Ikinshishikaje ni umunezero w’umukobwa wanjye kandi rwose baranezerewe
*David:* ndakumva noneho
Nahise numva ibintu binyivangiye mu mutwe, ubundi ni gute niyumvishaga ko Sarah yaba ari aho ngo ategereje David ibintu byayobeye? Nta yandi mahirwe mfite rero reka njye kubana na Elisa nyine
*David:* sawa noneho reka ngende amakuru ndayabonye
Natangiye gusohoka Marie arampamagara ndagaruka.
*Marie:* utaragenda nshaka kukubaza ikibazo kimwe. Ukunda Sarah?
Naracecetse kuko numvaga ntacyo kumusubiza mfite
*Marie:* nsubiza. Ndabizi jyewe ntiwankundaga ariko se umukobwa wanjye we byibuze waramukunze?
*David:* yego. Ndamukunda ndetse mukunda byasaze. Yari umwana yego ariko byose kuri we byarankururaga. Agasuzuguro ke, kuvuga nabi, kwambara kwe, ni byo byankuruye. Inseko ye, ubwenge bwe, gusa nageragezaga kubyihunza, kuko rwose sinashakaga kurenga umupaka. Ariko ubu nubwo ngiye gushaka undi, nta mahoro mfite mu mutima kuko nkunda Sarah n’umutima wanjye wose. Ariko byose ntacyo bimaze kuko ngiye gushyingirwa undi muntu…
Nahise nongera nshaka kugenda ahita amfata ukuboko
*Marie:* noneho icara tuganire, ubu ni bwo ikiganiro kigiye gutangira.
*_None se ni iki kindi agiye kumubwira? Ese ubundi arifuza iki David? Agace ka 43 ntuzagacikwe_*
*
Comments