Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_DAVID_
Iminsi ibiri irashize tuvuye Turkiya. Ndi kugenda ndushaho kumenyerana n’ahazaba kwa databukwe. Gusa nyirakuru wa Elisa ni we urebye turi guhuza kuko we avuga make si nk’abandi bavugaaaa ukagirango babacometse
Ubu ni saa munani zuzuzye, turi kurya ibya ku manywa. Ni jye nashoje mbere kuko sinkunda gutinda ku meza rwose jyewe mba nshaka ndye bive mu nzira.
Twaryaga baganira byinshi kugera ku ikanzu Elisa azaba yambaye mu bukwe. Ubwo twamaraga kurya Elisa yaranyegereye
*Elisa:* hari mubyara wanjye wabyaye, hari ikibazo tujyanye kumusura?
*David:* oya nta kibazo, dupfa kudatindayo gusa.
Yarikirije nuko turagenda…
*Elisa:* umva David ni hariya
*David:* ariko icyumba 35 kiri kuri uru ruhande
*Elisa:* ubanza utajya wibuka. Batubwiye icyumba 25 yewe
Naramukurikiye ariko sinjya nihanganira amagambo ye kuko aravuga akavuga kugera ubwo ndambwirwa nkajya nikiriza ntanumvise ibyo yavuze
Yageze ku muryango 25 arahagarara arakomanga. Mana yanjye, ntinya impinja rwose umfashe umbe hafi.
Twarakinguye nuko turinjira ajo twasanze mubyara we aryamye, umwana amuri ku nda, umugabo we na we yicaye iruhande rwe
Narabashuhuje nuko uwo mugabo muha felicitation ubundi turibwirana birambuye
Nibwo Elisa yanyegereye n’umwana mu ntoki ansaba kumuterura. Nabanje gusa n’usubira inyuma. Si ugutinya abana kundi ahubwo mba mbona koroshye ku buryo ahari nakavuna
*Elisa:* humura ndakwereka uko baterura umwana. Nyuza ukuboko hano usigasire umutwe ukundi gufate ahagana ku tubuno…
Naramuteruye, numva ahari ndashekeje gusa nishimiye guterura akana. Ngiyi impamvu nyamukuru ituma nshaka gushyingiranwa na Elisa, ndi gusatira imyaka 40 kandi ndifuza umwana nanjye rwose. Noneho Elisa mba mbona azabamo umubyeyi mwiza, kuko akunda abana ndabibona.
Namuteruye akanya gato nuko muhereza nyina maze mbwira Elisa ko mbaye nsohotse ari bunsange hanze. Nashakaga kubasiga bakaba biganirira ibyabo nk’ababyara, nako nk’abagore. Jyewe sinabivamo.
Uko natambukaga niko numvise amajwi aza ansatira, nuko ndeba imbere yanjye mbona abakobwa babiri bambaye amataburiya. Narahindukiye ariko nkomeje kumva ijwi ndongera ndeba aho bari guturuka. Mana yanjye ntabwo bishoboka.
Nagumye aho mera nk’ufashwe n’ibinya neza neza kuko siniyumvishaga ibyo ndi kubona. Kuki koko mu mavuriro yose ari muri uyu mugi ari hano uyu mugore yaje kubyarira? Kuki se ari hano uyu yaje gukorera?
Nahise ntera intambwe nihuta ngo atambona nuko nihuta ngana ku modoka aho twari twasize umushoferi wa Elisa.
*Shoferi:* umeze neza se?
*David:* meze neza nta kibazo ahubwo sinkunda ibitaro
Yarimo anywa itabi nuko ndamureba
*David:* usigaranye irindi?
Yahise arimpereza ampereza na briquet nuko ndakongeza agatabi
*Shoferi:* unyibukije umunsi umugore wanjye abyara imfura. Kubona abaganga bacicikana hirya no hino, byambujije amahwemo neza neza.
*David:* ubu se ufite abana bangahe?
*Shoferi:* mfite batatu, kandi dutegereje kubyara impanga.
Naramurebye mbona ntabwo anduta cyane, none jyewe sindanatera inda koko?
*David:* ufite umuryango mwiza
*Shoferi:* yego kuko umugore wanjye n’abana banjye ni wo mutungo ukomeye mfite, sinjye ndota weekend igeze ngo ntahe mbasange
*David:* ese ntibikugora ubwo?
*Shoferi:* ntiraririye ntabwo mfite ubushobozi buhagije bwo kubatunga uko bikwiye ariko urukundo ruri hagati yacu rurahagije kuko ruruta byose. Vuba uzabibona yuko nta cyiza nko kubana n’umugore mukundana
*David:* niko bimeze, ndumva nanjye nizeye kuzabona uwo munezero
Ahaa. Ngo umugore dukundana? Birakomeye kuri jye rwose kuko umugore nkunda, si Elisa rwose. Nakoze ikosa kuri Marie none ndabona no kuri Elisa byagarutse. Ahari ndikunda sinjya nita ku munezero w’uwo turi mu rukundo. Gusa mu mutima wanjye harimo ko hakiri igihe nkaba nakisubiza Sarah. Ariko se natinyuka kumuhagarara imbere koko? Nukuntu mu kanya namubonye ngahunga ngo atambona?
*Elisa:* cheri wihangane natinze.
Yari atugezeho nuko twinjira mu modoka turagenda.
Twageze iwabo nuko tutarinjira mu nzu ndahagarara
*David:* Elisa ko hari akantu nshaka gukora, hari ikibazo? Sindi butinde gutaha humura
*Elisa:* bigenze bite se kandi?
*David:* nta bikomeye da. Ahubwo se hari ikibazo njyanye imodoka yawe?
Yarikirije nuko mpita mpindukira nsubira ku modoka
*Shoferi:* databuja hari ikibazo se?
*David:* yego nkeneye imodoka ariko sintinda
*Shoferi:* mbatware se?
*David:* oya si ngombwa nditwara
Nahise ninjira mu modoka ubundi nderekera.
Nasubiye kuri rya vuriro. Naparitse ahantu hari akijima nuko muri jye hatangira intambara yo kwiburanya
Ubundi ubu koko nje gukora iki hano? Kongera kureba Sarah? Kandi atanazi yuko nagarutse inaha
Ndabizi nubundi ariko niyemeje kumugendera kure. Ariko nshaka kubanza kumenya niba ntawundi muntu bari kumwe, hanyuma nkamuha amahoro
Gusa sinzi niba akirimo mu bitaro cyanga yatashye
Gusa sinshaka nanone ko ambona kuko rwose akimbona ashobora guhita anyica burundu bagahamba
Ijoro ryatangiye kugwa, nanjye nkicaye mu modoka ntegereje. Elisa na we ubanza ari kwibaza aho nkiri. Gusa ndumva nataha kuko ahari ubu yatashye na we
Nagiye kwatsa ngo ngende mbona abakobwa basohoka ibitaro baganira, nuko mubona muri bo.
Yarabasezeye nuko mbona ateze tagisi ubundi nanjye ndayikurikira.
Twavuye mu muhanda munini tugana mu gahanda gato ariko na ko kamurikiwe n’amatara yo ku muhanda maze imodoka arimo igeze imbere iraparika avamo.
Nanjye nakomeje gato nuko ngera ahantu hafi y’igipangu yinjiyemo ubundi ndaparika mva mu modoka mukurikira bucece ngo ataza kumbona
Igipangu ntiyagifunze, nuko nanjye ndinjira maze nikinga iruhande rw’aho ndi bubashe kuba ndeba neza ibiri kubera aho byose.
Nari nitegeye inzu yose nuko mu kanya gato mubona asohotse mu cyumba yari yinjiyemo bwa mbere, yambaye pyjama nziza itukura. Numvise nahita niruka nkamwegera ariko ndifata. Numvise avugana n’umuntu ntabashije kubona, ubanza ari umugabo we.
Yahise agenda ahandi nuko aza gusohoka ateruye umwana mu ntoki
Nasubiye inyuma buhoro. Uyu ni umwana we se?
Ntabwo yaba ari umwana wa Stephen kuko ndabizi neza inda ye yavuyemo. Ubu rero bivuze yuko yaje gushaka indi nshuti bakanabyarana? Ariko se ko uriya mwana mbona arengeje umwaka nanone, byaba byarabaye ryari?
Yicaye ku ntebe nuko atangira gukina n’umwana amusomagura ubundi akanyuzamo akamukirigita, nabonaga yishimye. Nanjye byari binejeje ariko umutima wanjye wahise uhagarara ubwo nabonaga umugabo aje abasanga.
Narebye uwo mugabo numva sindi kubyiyumvisha neza. Nako sinakiyumvisha yuko ibyo ndi kubona ari byo cyangwa se nkaba nafashwe n’amadayimoni ahari cyangwa se nkaba ndi kurota si gusa.
Oya nako buriya yaje kumusura. Ariko se ko mbona uriya mwana na we ari kumukinisha nk’aho ari uwe koko?
Nasubiye inyuma buhoro buhoro nuko nsubira mu modoka ngo batavaho banambona.
Ariko se kuki? Yego wenda hari impamvu imwe yabimutera ariko sinumva ukuntu yaba ari we rwose. Ntabwo ndi kubyumva na gato pee.
Ubundi uyu yakabaye ari kumwe na Marie nkuko nabikekaga ariko sinumva igituma ari kumwe na Sarah rwose. Kugera aho banabyarana koko?
Ese uriya mukobwa apfa iki n’abantu batereta nyina koko? Mbere yabaye jye none ubu ari kumwe na Edouard?
Oya simbyumva rwose.
Nicaye mu modoka numva nataye umutwe, telefoni yanjye ikomeza isona kenshi ariko sinigoye nitaba.
Nakomeje kwitegereza aho bicaye nuko umutima urushaho kundya.
Sinzi umwanya namaze ndi aho ariko nyuma nabonye Edouard ari ku rubaraza ari kunywa itabi mbona Sarah aramwegereye bavuganaho amagambo ntabashije kumva maze Edouard aramwegera ako kanya baba barasomanye, mbega agahinda natahanye.
*_Ngo iki? Edouard yahise yishumbusha Sarah se? Ahita anamutera umwana? David se nyine ntiyashakaga amakuru nyayo? Agace ka 42 ntikazagucike_*
*
Comments