Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_DAVID_
Umunsi urageze. Uyu munsi nibwo umwanzuro ugiye gufatwa, ugashyira iherezo ku kuba ingaragu kwanjye nako nari maze kuba umuhungu si gusa. Ariko ndumva nta munezero na muke mfite mu mutima wanjye. Ndumva ntifuza gufata uyu mwanzuro ariko nanone imbaraga zo kuvuga ngo ndabihakanye nazibuze.
Ese ni gute nabivamo ntizeye neza yuko Sarah azanyemera. Byibuze nubwo ngiye gushaka uwo ntakunda ariko wenda we arankunda, nzagendera kuri icyo, ubundi twibyarire turere abana, urukundo ndushyingure niturize
Si jye wa mbere ndi bube ngiye kubana n’uwo adakunda kandi si jye wa nyuma kuko ndabizi neza ntabwo abantu bose babana kuko bakunda. Hari ababana kuko byabaye ngombwa nyine kubana ariko ku mpande zombi nta rukundo ruhibereye rwose.
*Jamie:* none se bite?
*David:* Jamie Jamie. Nkubwije ukuri rwose ntabwo nzi ibintu ngiyemo
Salle yari yuzuye abantu benshi ariko nkubwije ukuri ntabwo mbazi. Nanjye nari mpagaze aho ntegereje ko umugeni ahagera dore ko twari twahisemo kuhahurira bitabaye ngombwa ko tuzana nubwo twari duturutse ahantu hamwe
Usezeranya na we yari ahari. Nibwo Jamie yanyongoreraga
*Jamie:* ariko ntabwo birarangira, ijambo rimwe gusa ubukwe bukaba burapfuye
*David:* ndabizi Jamie ariko si jyewe ngomba kubihindura. Nataba Sarah araba Elisa.
Ako kanya nibwo umugeni yinjiye ari kumwe na databukwe maze araza aranyegera ampagarara iruhande.
Numvaga mfite byinshi nakavuze ariko ndituriza ntegereza amagambo y’umuyobozi, nuko nyuma yo kutwigisha inyigisho zinyuranye nibwo yandebye
*Gitifu:* David, urumva witeguye kurahirira ko ubaye umugabo wa Elisa?
Ngo? Aka kabazo se akambarije iki koko? None se naba naje hano ntabishaka ra? Natangiye kuraranganya amaso mu bicaye muri sallle ngo ndebe ko mbonamo Sarah, kuko ni we uri butume mvuga yego cyangwa oya.
Nararebye hose ndamubura nuko mbura uko nabigenza
*David:* yego ndabishaka
Mana yanjye. Ubu nyine birarangiye ndarwikatiye. Ako kanya nibwo ikibazo kindi cyahise kibazwa na Elisa.
Ariko ubundi ni gute numvaga koko Sarah ari buze? Nanjye ndi injiji rwose. Numvaga nava aho niruka ariko ndihangana ntegereza ko imihango yose irangira.
Salle yose yaracecetse, nibuka ko Elisa we atarasubiza.
*Elisa:* David sigaho kubeshya.
Naramurebye numva ntazi neza ibyo ari kuvuga
*Elisa:* koko? Urakabije pee
*David:* ese uri kuvuga ibiki?
*Elisa:* nashakaga kureba koko intego yawe, nashakaga kumenya aho ugana none maze kubibona koko. Ni gute ushaka kubana nanjye kandi utankunda na gato koko?
Nabuze icyo narenzaho. Muri salle abantu batangiye gusakabaka.
*Elisa:* urakeka kubana nawe byazanezeza koko? Wabayeho wikunda gusa, nta na rimwe urangaragariza amarangamutima ya nyayo. Nizere ko uzabona undi uzihanganira kwikunda kwawe
Yahise anjugunyira indabo yari afite mu ntoki ubundi asohoka muri salle yiruka. Ndarota cyangwa koko biri kuba?
Uwakabaye mabukwe yahise aza antera urushyi arimyoza arasohoka, databukwe we yarandebye azunguza umutwe gusa. Nubwo bibabaje ariko ku rundi ruhande, biranejeje.
Uyu muryango na wo ubwawo sinzi niba nari kuzawubasha da.
_SARAH_
Ahantu turi hari umuziki uryoshye ukwaweo rwose ndumva ntashaka gutaha. Mbega kwirekura nkabyina. Amaguru ubwayo ndumva atangiye kumbabaza noneho pee.
Byageze aho mbona umugabo ntazi araje ngo tubyinane slow, ndemera turabyinana ariko nkumva ari gushaka kunsatira ariko nkamwitaza.
Nyuma naje kubona Amy aho ari kubyinira na Simon we, nuko mbona barishimye. Jyewe igihe cyose umugabo cyangwa umusore anyegereye, nta kindi nibuka uretse intoki za David, impumuro ye. None uyu munsi byarangiye agiye gushaka undi mugore, azajya amusoma amurarane barare baryamana inshuro zose bashaka, kuki koko. Gusa ndibaza niba nahisemo neza. Nakabaye nagiye muri biriya birori ubundi ngasakuza mbabwira ko David ari uwanjye. Byashobokaga ariko sinabikoze.
Uko nabitekerezagaho numvise mu mutwe byivanze nuko niyaka uwo twabyinanaga maze negera aho Amy ari
*Sarah:* sha ndabona nkwiye gutaha
*Amy:* ariko waguma hano ukaryoshyaho gato nawe rwose.
*Sarah:* oya ndumva nshaka gutaha
*Amy:* sawa noneho reka Simon aguherekeze akugeze mu rugo
Twarasohotse na Simon nuko nurira moto. Kurira moto n’iyi kanzu nambaye na byo rwose ndabona bitumvikana pee.
*Simon:* fata ukomeze rero
*Sarah:* ariko umbabarire ntiwihute.
Yarikirije nuko turagenda. Kuva Stephen yatuvamo, ubu nibwo nsubiye kuri moto. Stephen… ndibuka uko yatwaraga moto neza nanjye nkamuryama mu mugongo. Ndibuka uko yacyaga mu maso iyo yambonaga imbere ye, Stephen se w’umwana wanjye, nzakwibuka iteka rwose.
*Simon:* si uko nshaka ko ugenda ariko burya twagezeyo
Sinari namenye ko twageze iwacu nuko mva kuri moto muhereza casque ye
*Simon:* gusa nshaka kukubwira ko ntakunda kukubona umeze utyo. Ibintu bizagenda neza, wowe usabwa kwiringira ahazaza ubundi nugira ikibazo ntukabure kutubwira jye na Amy, tuzaba duhari iteka kubera wowe
*Sarah:* urakoze cyane Simon.
Nyuma yo kumusezera yahise agenda nanjye nkomeza ntera intambwe ntaha ariko ndabanza ndahagarara ndeba mu kirere. Harimo hahuha umuyaga mwinshi, ibicu biriyegeranya nuko akavura gatangira gutonyanga
Nibwo nahise mpumiriza maze ndambura ibiganza numva ibinzengurutseee, ariko ako kanya inkuba yarakubise mpita nikanga
…: Uracyatinya inkuba se kandi? Numvaga narakumaze ubwoba
Iryo jwi. Yari David inyuma yanjye. Guhuza amso na we, sinzi icyo namubonyeho. Uburakari se? ibyishimo se? agahinda se? sinzi uko namubonye gusa mu maso he, mu maso h’uyu mugabo udatana na kositimu herekanaga ikindi kintu kitari igisanzwe. Yifashe mu mifuka yakomeje ansatira kugera ubwo angera imbere neza. Numvaga narira kuko izi saha yakabaye ari kumwe n’umugore we none sinzi impamvu ari hano
*Sarah:* kuki uri hano? Ubu umugore wawe yakubuze
Yaramwenyuye nuko anyereka intoki ze, nta mpeta yambaye
*David:* ubu tuvugana nta mugore mtife. Ese uzi impamvu? Kuko yamenye neza ko umugabo bagiye kubana atamukunda nuko afata umwanzuro wa kigabo
Ngo? Ntabwo yashatse? Nubwo nabimuhishe ariko numvise nejejwe n’iyi nkuru. Nirinze kujya kumwicira ubukwe ariko dore byikoze. Sinzi icyo navuga gusa ndumva bindenze. Imvura yakomeje kwiyongera ariko twembi ntabwo twari tubyitayeho ahubwo twakomeje kwishimira ibyo byiza, duhagaze turebana ntawe unyeganyega
*David:* Sarah…
Akivuga izina ryanjye numvise nahita musimbukira nkamusoma ariko amfata ku kuboko maze ikiganza cyanjye agishyira ku mutima we
*David:* ni wowe rukumbi wabashije gutuma umutima wanjye uva mu gitereko. Kuva kera twari twarahuje na cya gihe nkundana na nyoko
Nibyo koko ryari itunda ryabujijwe kandi nubu ndumva rikibujijwe.
*David:* ni wowe gusa nshaka Sarah. Ndagusabye nyizera kuko ndagukunda.
Amagambo ye yinjiye bwangu mu mutwe wanjye ariko nanone ndumva ntamushaka kuko sinzi…
Nahise mwiyaka nirukira mu nzu ngeze muri salon mbona mama aricaye ameze nk’untegereje.
*Mama:* genda ukuremo iyo myenda yatose ndabona…
Ariko yandebye mu maso mbona agaragaje gutungurwa
*Mama:* wabaye iki mwana wa?
*Sarah:* mama, uzi ko ubukwe bwapfuye?
*Mama:* bwa David? None se ko mbona umeze utyo nyine?
Nubitse umutwe kuko sinashakaga guhuza amaso na mama
*Sarah:* yambwiye ko ankunda
Yacecetse akanya nuko nyuma arandeba
*Mama:* none se wowe, uramukunda?
Akimbaza atyo nahise ndira amarira ntazi aho aturutse.
*Sarah:* mama, wari ubanye neza na we. Nyamara sinabashije kubaha umubano wanyu kandi uri mama, ahubwo amarangamutima yarantwaye nanirwa kumwirinda byuzuye. Nakunze Stephen byo gushaka kwikuramo David kuko ijoro n’amanywa ni we wabaga ari mu mutwe wanjye. Buri munsi nicuzaga igituma Stephen naramugize nk’igikoresho cyo kwibagirwa David nkongera nkicuza ko igihe mpuye na David habura gato ngo nguhemukire mama. Nabuze umwana wanjye kubera David, byagatumye mwanga nkamwikuramo ariko byarananiye mama. Mama mbabarira kuba narakunze David ari uwawe gusa mfite ubwoba bwo gukomezanya na we
*Mama:* none bimeze bite?
*Sarah:* mama nakunze urudashoboka kandi sinshaka kubikomeza rwose
*Mama:* kuko yigeze kuba fiyanse wanjye se? reba Sarah, narashatse kandi mbanye neza na Edouard. Ibyanjye na David byararangiye, kandi nanjye ndabizi ntabwo yankundaga. Urukundo ntirugurwa mwana wanjye sinzaguhora ko wamukunze. Yego mbere narakurakariye ndanakwirukana ariko uko iminsi yagiye ihita indi igataha naje kumenya ukuri. Ndabizi urankunda urananyubaha mwana wanjye rero harageze ngo ibyawe bijye ku murongo. David ashobora kuba atari umutagatifu ni byo ariko ndabizi muzabana neza. Azaguhaza ibyinshi utabonye. Ngaho hindukira urebe inyuma yawe
Narahindukiye mbona nguwo David ahagaze, ibyo navugaga byose yabyumvise?
*David:* ngaho binyibwirire nanjye
Naramurebye aho ahagaze acyambaye imyenda yatose, nuko musoma buhoro ku munwa
*Sarah:* ndagukunda wa muhehesi we.
*David:* ndabizi ndabizi cyane
Yabivugaga arimo kunkorakora buhoro nuko iminwa iba irongeye irasatiranye.
Nibwo nahise mbona Edouard asohotse, mama inyuma ye ateruye umwana ariko yamupfutse mu maso ngo atabona ibyo turimo
*Sarah:* muri kuturunguruka?
*Mama:* ahubwo nari nje kubabaza niba mwabuze icyumba mwajyamo ngo mutagira ibyo mukorera muri izo ntebe
*David:* ariko nari ngiye kugenda
*Edouard:* wibeshya mwana nta gahunda yo kugenda wari ufite
Yarabihoreye arongera aransoma nuko aranyongorera
*David:* mu gitondo saa kumi n’ebyiri witegure ndaza kukureba dukore ka siporo.
Yamaze kubimbwira ahita yegera Edouard buhoro aba amuteye ikofi ryiza ku rutugu
*David:* iyi nyigukubitiye ko wansomeye umugore ngo urashaka kunshyira kure ye.
Twarasetse twese nuko David arasohoka arigendera.
*_Mbega byiza wee. Agace ka 45 ntikazagucike_*
*
Comments