logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP43

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_MARIE_


Ikiboneka cyo ni uko koko David akunda umukobwa wanjye. Sinzi niba ibyo ngiye gukora bikwiye cyangwa se atari byo, gusa nanone kumureka akagenda yizeye ibyo maze kumubeshya ntabwo byazatuma ngira amahoro. Mwana wanjye Sarah umbabarire, ibi byose ngiye gukora ni ku nyungu zawe, nubwo wenda uzabanza kubinyangira ndabizi uzanshimira nyuma.


*David:* ngaho nicaye mbwira. Uti ikiganiro ntabwo kirarangira?


Nbanje kunywa nuko nibaza aho ndi butangirire


*Marie:* umwana wabonye ni uwa Sarah na Stephen


Yahise atungurwa no kumirwa bizaho


*David:* ngo? Stephen? Gute se? umaze kumbwira ko ari uwa Edouard none ngo? Niboneye n’amaso yanjye inda ya Sarah ivamo, rero wishaka kunkinisha ahubwo rasa ku ntego umbwire igitumye umbuza kugenda.


Nabanje kuzuza imyuka kuko nari ngiye guturitsa igisasu gusa ndabizi ntawe kiri buhitane ahubwo ni icyo gutabara no gukiza. 


*Marie:* nakubeshye umbabarire. Umwana ni uwa Stephen. Sarah yari atwite impanga. Wenda wakumva bidashoboka ariko uko ni ko kuri. Umwana umwe ni we wavuyemo undi asigaramo nabyita igitangaza. Gusa umukobwa wanjye yabayeho nabi pee. Yarababaye ku buryo n’akana kasigaye mu nda kavutse igihe kitageze ndetse kakajya karwaragurika. Rero ubu tugerageza kumwitaho uko dushoboye kandi rwose ari kumera neza akura neza, turabishimira Imana


Yishimye mu mutwe mbona ko atangiye kuza mu murongo


*David:* ndumva nishimye byibuze kuba afite urwibutso rwa Stephen. Nahoraga nishinja icyaha ntakoze kandi igihe cyose nibukaga ayo maraso amanuka sinasinziraga. Ni inzozi mbi nahoragamo, nkibuka uko yanyirukanye imbere ye…


Yahise yipfuka mu maso byo kwicuza nuko numva yivugisha amagambo ntazi maze arakomeza


*David:* hanyuma se ku bisigaye? Edouard na Sarah bite?


*Marie:* ariko Edouard ni umugabo wanjye


Yahise aseka byo gupinga ariko, nyuma araseka arakwenkwenuka neza neza ku buryo abari mu kabari bose baturebye


*David:* ese ushaka kumva akamvamo koko Marie? Urumva gute nakizera ibyo umbwiye? Nakizezwa n’iki ko utambeshya? Nabiboneye jyewe basomana mu maso yanjye umunwa ku wundi, keretse niba ushaka kumbwira yuko umukobwa wawe aguca inyuma ku mugabo wawe


*Marie:* niba ubona neza iyi ni impeta nambaye. Ni gute nakubeshya koko? Edouard ni umugabo wanjye. Kuba wababonye basomana byo babikoze babipanze, kuko Edouard yakubonye mbere yashakaga gutuma ugendera kure Sarah, mbese byari ukumurinda


*David:* kumugendera kure?


*Marie:* yego. Kuva murumuna we yatuvamo, akamenya ko Sarah agitwite undi mwana, yatangiye kumuba hafi kandi barumvikana cyane ndetse barahuza. Urabizi nawe wahemukiye Sarah nako waduhemukiye twembi, ntabwo nabiguhisha


*David:* ndabizi wibinyibutsa Marie. Ndabizi cyane kandi ndabyicuza pee.


Namukoze ku kiganza nuko andeba mu maso.


*Marie:* ariko nta rirarenga David, genda umub…


*David:* ba uretse gato. Uri kumbwira gusanga umukobwa wawe kandi nawe warahoze uri fiyanse wanjye ndetse ukaba ubu unyanga? Ibi ni igitangaza smbyumva


*Marie:* ibyo byose ni akahise David. Kandi jyewe ubu mfite umugabo ndetse ndishimye. Kandi simbiguhishe rwose icyanezeza umukobwa wanjye cyose ubu ni cyo nshaka. Kuva imyaka itatu ishize rwose yarahindutse cyane, ndabibona ko hari ikintu ari kubura muri we. Abagerageje kumutereta bose abatera indobo. Aba ashaka kutwereka ahari ko afite umutima ukomeye ariko ndi umubyeyi sinabiyoberwa, umwana wanjye arababaye David. Kandi mu mutima wanjye niyumvamo ko ari wowe muti rukumbi wamuvura. Genda wigarurire umutima we kandi wikangiza ibyishimo byanyu ujya kubana n’undi muntu. Jyewe ayanjye ndayamaze, ibisigaye ni wowe bireba


Yanyitegereje mbona ari kugerageza kwiyumvisha amagambo yose maze kumubwira. Ndizera ko agira icyo akora kandi ndabizi nta rirarenga


Nabonye atuje ntacyo arengejeho nuko mukomanga ku kiganza ndahaguruka ngo ngende ariko amfata ikiganza nuko arahaguruka arampobera andyama mu gituza


*David:* urakoze, urakoze cyane Marie ku bwa buri kimwe…


Nahise mwongorera nanjye…


*Marie:* umenye ko umunezero wa Sarah uri mu biganza byawe


Nahise musekera nuko mva aho numva muri jye ntuje noneho. 


*_Nyuma y’iminsi mike_*


_SARAH_


Ninjiye mu cyumba mpamagara Edouard ariko mbura igisubizo. Nahise njyana mu gikoni ibyo nahashye nuko ngana mu cyumba cyanjye
Nahise nsanga Edouard aryamye ku buriri bwanjye agaramye, umwana wanjye ari mu gituza cye bose basinziriye ubona rwose batuje. Nabegereye ntasakuza nuko nterura umwana muryamisha muri berceau. Nkunda ukuntu karyama konka urutoki, umwana ni uwa nyina pee


Uyu munsi stage nakoze yananije cyane ndumva nishakira kuruhuka cyane. Nibwo nahise numva Edouard ankozeho


*Sarah:* umbabarire sinashakaga kugukangura




Yaranyihoreye nuko arandeba gusa


*Edouard:* ndabona ariko utameze neza 


*Sarah:* nawe urabizi maze igihe nkora amajoro none uyu munsi nabwo.. ahubwo reka njye guteka ndumva nshonje


Yahise ankurura aranyiyegereza nk’umubyeyi n’umwana we


*Edouard:* banza umbwire ikibazo ufite ndabizi kirahari nubwo ntazi icyo ari cyo.


Nahise nsubiza ubwenge inyuma nibuka wa mugoroba uko byagenze


*Uko byagenze*


Nari maze kuryamisha umwana nuko nsanga Edouard ku rubaraza aho nasanze ari kunywa itabi


*Sarah:* ariko twari twarumvikanye ko utazongera kunywera itabi iwanjye, kubera umwana


Nategereje ko amwenyura byibuze ariko aho kumwenyura ahita ambaza


*Edouard:* ese basi uranyizera?


*Sarah:* yego ndakwizera. Kuki umbajije uko?


Yahise amwenyura ariko sinamenye impamvu
Nuko yahise anyegera amfata mu misaya ntegereza ko ansoma ku gahanga nk’uko bisanzwe ariko aho kunsoma ku gahanga yahise ansoma ku munwa buhoro atuje


**Edouard:* David ari kutureba


Yabinyongoreye buhoro numva nguye mu kantu. Nahise nibaza igitumye abikora, nibaza icyazanye David, byose bindwanira mu mutwe
Nahise ako kanya nsobanukirwa agakino ke. Ashaka kwereka David ko dusigaye tubana ariko nanone simbishaka nanjye. Ako kanya numvise imodoka igenda nkeka ko ari David ugiye. Mana yanjye ubu agiye yumva ko nkundana na Edouard, mukuru wa Stephen, mwarimu wanjye, wahoze akundana na mama ntaravuka…


*Nguko uko byagenze*


*Sarah:* ndacyakurakariye cya gihe waransomye


Edouard yahise yikanga yumvise nkibitse iyo nzika


*Edouard:* umbabarire gusa bwari bwo buryo rukumbi nabonaga bwatuma aguma kure yawe. Keretse niba..


*Sarah:* oya sinshaka kumubona hafi yanjye rwose


*Edouard:* none se ufite ikihe kibazo?


*Sarah:* umva Edouard sinshaka ko ambona nk’icyomanzi naone ariko


*Edouard:* bitwaye iki se nubundi ko udashaka gusubirana na we


Ariko se wa mugani kuki? Ubundi ko David ari hafi gushyingirwa, ndi mu biki?


*Edouard:* ndabona isaha zigeze ngo nsubire ku kazi. Ariko ibyahise tubyibagirwe Sarah. Si byo?


*Sarah:* gusa umenye ko ubutaha nushaka kunsoma uzabyicuza.


Yahise ansoma ku gahanga nuko arataha.


*Edouard:* ubwo ni ah’ejo rero


Nahise nanjye ngana mu gikoni gushaka icyo narya mbere yuko umwana akanguka. Nari ndi gutegura umugati numva umuntu akomanze. Si Edouard 
kuko azi ko umwana wabo asinziriye ntiyakomanga yamukangura. Nagiye gukingura, nkubitwa n’inkuba mbonye ari David uje kundeba. Ashaka iki hano se kandi? 
Nahise nsubizaho urugi ariko ndwegamaho. Nibwo numvise akomeza kunyinginga ngo nimukingurire. Nabyibajijeho ndakingura ngo numve icyo ashaka kumbwira.


Yahagaze imbere yanjye yifashe neza, itunda ryabujijwe ryari riri imbere yanjye. David ahora ari wawundi ntahinduka


*Sarah:* ngaho mbwira ikikugenza rero


*David:* umugabo se ntahari?


*Sarah:* oya ntawe ndi jyenyine




Yabanje kundeba nuko aratobora


*David:* uko nkuzi nuko muzi ntabwo wabasha kubana na Edouard erega


*Sarah:* rero tubanye neza, sinzi igituma


*David:* umva reka guca ku ruhande ubeshyabeshya nanjye ngiye kurasa ku ntego. Ndabizi neza mama wawe yambwije ukuri kose. Ahubwo kuki?


Numvise mfatiwe mu mutego. Ndawikuramo nte se koko ubu noneho?


*Sarah:* naba narakubeshye cyangwa ntarakubeshye ntacyo bihindura


Ako kanya umwana yararize njya mu cyumba kumureba
Sinari nzi ko David yankurikiye kuko ubwo umwana yamaraga guhora nahise mbona David hafi yanjye


*David:* ko mudasa se?


*Sarah* yego, asa na se urebye


*David:* yitwa nde mbese uyu mwana?


*Sarah::* yitwa Stephanie.


Yakomeje kunsatira nuko agera neza imbere yanjye.


*David:* ubukwe bwanjye buteganyijwe ejo. Gusa nshaka ko umpa andi mahirwe. Mpa amahirwe nkwereke ko ntari wa muhehesi uko wajyaga umbwira, ndifuza kukwitaho n’umwana ufite nifuza ko yaba uwanjye. Umubiri wanjye n’umutima wanjye biragushaka, mbabarira umpe andi mahirwe


Nabonaga koko amaramaje ariko nanone nkumva sinshaka kwita mu kagozi nanone. 


*Sarah:* umva sinshaka kugira ikindi kimpuza nawe, nshaka kubaho ntuje, kure yawe


*David:* ejo nintakubona ku murenge nzamenya koko ko utakinshaka kandi ko ngomba kukwikuramo. Ariko ninkubona, ntabwo nzaba nkimanitse ukuboko ndahira. Bizaba binyereka ko wampaye andi mahirwe, kandi nzabigushimira igihe cyose


Yavuze ayo magambo ahita asohoka, nanjye nsigara aho numiwe. Gusa umwanzuro ndawufite, kandi ni wo nzubahiriza.


*_Uwuhe mwanzuro se? azajyayo yice ubukwe cyangwa azabyihorera birangire? Agace ka 44 ntuzagacikwe_*


*

Comments