Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_SARAH_
Agakobwa kanjye kakangutse kiriza nuko ndagahoza ndi no kugaha ibere nuko karongera karasinzira. Disi ni akamalayika ntikajya kangora ariko ndabona nza no kugacutsa kuko imyaka 2 iri kuzura rwose.
Namaze kugasinziriza nanjye nkaryama iruhande ariko nari ndi kwayura kubera ibitotsi nubwo mbizi ntari businzire vuba.
Telefoni yanjye yaratse kuko iyo ndyamye nyishyira muri silencieux, maze ndayisingira mbona ni SMS, ariko nkiyisoma neza neza nahise ngwa mu kantu
*Ndi haze ngwino tugende. David*
David? Ubu ndabizi ntawundi wamuhaye nimero yanjye ni mama.
Nahise mbyuka mwenyura nuko nshaka icyo nambara maze kwambara ndasohoka bwombe ngo ntakangura umwana. Gusa nanone mu mutima nibazaga ikintu gitumye nisigira umwana, yewe burya koko umugabo ubanza aryoha.
Nkigera muri salon nahise nkubitana na Edouard yabyutse.
*Edouard:* koko se mugiye muri siporo?
*Sarah:* wagirango twakinaga se?
Yabanje kunyitegereza mbona yatunguwe anatangaye cyane sinzi ibyamufashe noneho uyu na we.
*Sarah:* uraza kureba umwana basi?
Yarikirije n’umutwe ariko akomeza kundeba. Ese ari kundeba iki ubu?
*Edouard:* ihute ugende dore hashize igihe agutegereje.
Naramusekeye nuko ngana ku muryango usohoka mbanza kwitsa umwuka mbere yo gusohoka ariko ntarasohoka numvise Edouard amfashe ukuboko arankurura numva ndatunguwe. Nashatse kumubaza ibimufashe ariko ahita anyibwirira ntarabaza
*Edouard:* hashize imyaka hafi itatu isura yawe yijimye, umucyo wo mu maso yawe waragiye, hashize iminsi myinshi tubona uhorana agahinda, ariko uyu munsi mbashije gusobanukirwa. Akigaruka, mu maso hawe hongeye gucya, urumuri rwari rwarazimye rurongeye ruragaruka. Sinkubeshye urabizi jyewe na David ntabwo tujya imbizi kuva na kera ariko ndabizi neza ko ari we rukumbi wabasha gutuma ubaho unezerewe. Rero ntuzicuze kuba ari we wakunze ariko niyibeshya akakubabaza, jyewe Edouard nzacukura muhambe abona.
Nahise muryama mu gituza, numva amagambo ya kibyeyi ambwiye aranejeje. Amarira ntabwo yabuze gutemba nuko ndamushimira maze ndasohoka
Hanze hari akabeho n’akayaga bintera gusesa urumeza ariko kubona David imbere yanjye byatumye nanirwa gutambuka
Umutima numvaga utari gutera neza, guhumeka biba insigane nuko uko arushaho kunsatira nkarushaho kumva neza neza nta mahoro mu mutima mfite. Numvaga izi zishobora kuba ari inzozi, ariko si inzozi ni byo, ni we.
Twarebanaga ntawe ukura ijisho kuwundi, nitegereje iminwa ye myiza, nuko mbanza gutegura mu bwonko. Bwa mbere tugiye gusomana nta rwikekwe mfite ku mutima.
*David:* ngwino tugende
Tugende atanansomye se koko? Nta na ka kiss ka mwaramutse? Numvise nguye mu kantu, kuko we yabivugaga yatangiye kugenda nuko nanjye ndamukurikira ariko byari byanyobeye neza neza.
Twatangiye kwiruka buhoro buhoro nuko tugera muri ka gashyamba twakoreyemo siporo bwa mbere. Tugezemo turuhukamo
Gusa uretse utugambo dusanzwe twavuganaga, numvaga natunguwe sinzi niba uyu ari David nsanzwe nzi. Ubushize ndibuka ko yanyegetse ku giti akankorakora ashaka kunsoma, ariko ubu nta nubwo arambwira akajambo keza.
Ko icyo gihe byabaga ari nko kwiba ubu tukaba twemerewe buri kimwe, ubu kuki koko? Nijoro naraye nibwira yuko iyi siporo iri bube ari umuriro gusa none kuki? Cyangwa ibyabaye ejo narabirose ntabwo byabaye? David ubwe yaraje yivugira ko ankunda kandi ashaka kumbona iruhande rwe igihe cyose. None ko mbona ameze nk’ushaka kungendera kure se? ari kwitwara nk’aho turi inshuti zisanzwe. Ese ari kwicuza akaba ari kwibuka uwo bakagombye kuba baraye babanye?
Uko nakabitekereje imvura yatangiye gutonyanga maze iratunyagira
Namwitegereje umwanya munini. Numvaga icyifuzo cyanjye ari ukumusatira nkamusoma nkumva uko bimeze gusomana mu mvura. Numvaga nifuza kumva ibiganza bye binkorakora ku mubiri wose, ijwi rye rinkirigita mu matwi, impumeko ye ituma nsesa urumeza. Ndamwifuza birenze ibindi byose, gusa nabonaga muri we harimo gushidikanya ahari. Ese ari gutekereza iki? Numvaga namusakuriza nkamubaza byinshi ariko nahisemo guceceka.
Natangiye gutitira kubera imvura, imbeho iramfata, sinari nzi ko iyi siporo iri bugende itya
Nahise mbona aje amfata mu biganza nuko ahita ankurura dutangira kwirukanka muri iyo mvura ariko umuvuduko we uruta uwanjye gusa nagerageje kugendera ku muvuduko we.
Twageze mu muhanda nuko tubona imodoka turayitega tuva muri iyo mvura yari imaze kugenda yiyongera. Nicaye negamye numva nshaka kubanza ngatuza mu mutwe nuko ndahumiriza buhoro ariko numva atangiye kunkorakora buhoro buhoro
Narebye ibiganza byacu uko bisobekeranye aho mu modoka maze aramfata arakomeza. Ibi ubwabyo birahagije gutuma umutima wanjye urushaho gutera insigane. Nirinze kumureba mu maso kugirango ntavaho nkorera amarorerwa muri iyi modoka y’abandi
Nyuma y’iminota itari mike ya modoka yayibwiye kudusiga nuko mbona duparitse imbere y’akazu gato ntazi gusa yari inzu nziza pee. Yahise ambwira kumukurikira, ubanza inzu ari iye simbizi. Nuko tugeze mu nzu ahita ajya kuzana essuie-mains. Nibwo natangiye kuzenguruka nanjye iyo nzu. Harimo udutebe duke, ibikarito bifunze, byerekana ko aha ari ho yimukiye.
Yaragarutse nuko ubwo numvaga angeze inyuma mfunga amaso ariko ntiyigoye ankoraho, ahubwo yandambitse essuie-main ku mutwe nuko atangira kumpanagura. Yabikoraga atuje kandi neza, nkumva ni byiza cyane maze ndatwarwa. Yamaze guhanagura mu musatsi akurikizaho ijosi amanuka ku ntugu nuko ngiye kubona mbona anaze ya essuie-mains hasi maze numva aranyegereye anyegamaho. Ubanza ibintu bya nyabyo bigiye gutangira
*David:* ngwino tujye kwishyushya
Numvise akantu k’akajinya. Ubundi ari mu yihe mikino koko? Aranyereka urukumbuzi ryari ubu koko?
Namukurikiye nka robot numva ntashaka iyo mikino nuko tugana mu gikoni, nibwo nabonye ko burya hejuru we yambaye ubusa
Natangiye kumwitegereza nuko mbona azanye ibirahure bibiri by’amazi ampereza kimwe maze nanjye ntangira nako nkomeza kumwitegereza nitonze.
Natangiye kumukorakora ku nda buhoro buhoro nuko mbona hagati y’amaguru ye byacitse.
Na we ubanza yarabibonye ko hari ibintu bidasanzwe ndi kwifuza, nuko aranyitegereza
*David:* urumva se wifuza iki?
Ijwi rye ubwaryo na ryo rinkura mu byanjye ndabizi neza. Ese koko ashaka ko mubwira icyo nshaka ra? Nta kindi nshaka kitari ukumubona atambaye ubundi ibindi bikaza nyuma. Uko nagatekereje igisubizo namuha yaransatiriye ku buryo hagati yanjye na we hasigayemo intera ntoya cyane
*Sarah:* David…
Nakomeza kunyegera atya sindi bubashe kwihagararaho rwose. Yaranyegereye noneho neza ku buryo imibiri yacu ikoranaho nuko ankorakora mu misaya anyuza igikumwe cye ku minwa yanjye
*David:* ni iki kiri bugushimishe, Sarah?
Nkunda uburyo avugamo izina ryanjye gusa.
Nanjye nabonye ntagomba kwigira umwana, reka musubize
*Sarah:* nshaka kumva urumeza ruje kandi unkozeho gusa. Ndifuza kwishyura igihe cyose cyatakaye. Nshaka ko umpa ibyishimo David. Ibyishimo hagati ya babiri bakundana bidasanzwe. Nshaka kumva ururimi rwawe runzenguruka umubiri wose, nshaka kongera kumva unkorakora umubiri wose, nshaka ko noneho bitagarukira ku gatoki mu ikariso David. Nshaka ko ungira umugore nyabyo, nshaka kukubona unkoresha ibyo ushaka byose nashaka ngata ubwenge, David ndi uwawe ibihe byose guhera none kandi ngukunda byasaze.
*_Ubanza hagiye gushya pee. Agace ka 46 ntikagucike_*
*
Comments