logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP25

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_DAVID_


Marie yampamagaye ari mu gikoni


*Marie:* cheri ikawa yawe irahora


Yamvugishaga nanjye ndi gufunga karuvati


*David:* ndaje ndaje yee


Nahise nambara ikoti nuko ndasohoka musanga ari muri salon sinzi ibyo yari ari gukora kuri laptop nabonaga ahuze cyane. Ubusanzwe sinkunda kumucokoza ari mu kazi ariko numvaga nshaka kumuvugisha noneho


*David:* waba se wabashije kuvugisha umukobwa wawe?


Yakomeje kandika ibyo yandikaga ntiyanubura umutwe ngo andebe


*Marie:* oya ntacyo byatanze


Nahise ntereka ikawa hasi, igisubizo yari ampaye numvise kitanyuze. Naramurebye nuko abonye nkomeje kumutumbira arekera kwandika ibyo yandikaga maze aramvugisha noneho


*Marie:* sigaho kundeba utyo nawe, ndi bujye kumureba tubikemure humura


Nahise mpaguruka kuko nari maze kunywa ikawa


*David:* none se ntiwajya kumureba uyu mugoroba ahubwo?


*Marie:* ibyo uvuga ni byo. Ubwo nawe uri buze unsangeyo rero nyuma?


Nabanje kumuha kiss ku gahanga nuko ndamubwira


*David:* oya ndarara hano. Ndumva byaba ari byiza uri kumwe na we mwenyine. Ahubwo ndagiye ku kazi


*Sarah:* sawa cheri. Ndabikora gutyo


Nahise nsohoka maze ninjira mu modoka ubundi nerekeza ku kazi.


_SARAH_


Saa sita ziruzuye amasomo ya mu gitondo na yo turayashoje, uyu munsi ntabwo turi bwige ikigoroba. Ndumva ari byiza cyane. Navuye kuri campus ndi kumwe na Amy


*Amy:* umva mwana Sarah, nizere ko uri buze mu kirori cya nimugoroba ariko


Yabimbwiye andeba nabi nanjye nikomereza urugendo rwanjye nk’aho nta cyabaye kindi rwose.


*Amy:* icyo nzi cyo ntabwo uri bubure kuza kuko haraba hari abantu benshi ndetse na Stephen wawe ari bube ahari uyu munsi.


Umva mbese akantu aba ahise atambikamo yewe.


*Amy:* umva ahubwo ngwino tujyane mu rugo umfashe guhitamo ikanzu ndi bube nambaye.


Yahise amfata ukuboko ankurubana anjyana mu modoka ye maze twerekeza iwe.


Ntababeshye kugira imyenda myinshi si byiza ahari
Ubu hashize amasaha hafi atatu turi muri garde-robes ye ariko yabuze ikanzu n’imwe ahitamo kwambara
Aho bigeze ndumva ndambiwe rwose.
Nahise ndambarara ku buriri bwe, numva mbivuyemo.


*Amy:* iyi se yo urayivugaho iki?


*Sarah:* umva wambare iyo ushaka rwose. Ayo makanzu yawe yose arakubereye ariko sinzi impamvu uri gushaka gukomeza ibintu ngo wabuze ikanzu wambara wowe.


*Amy:* sawa noneho ngaho mfasha bwa nyuma. Muri aya makanzu abiri ni iyihe wahitamo wowe


Naregutse nuko nitegereza ayo makanzu abiri ari kunyereka. Imwe yari umutuku, ngufi bikabije kandi mu mugongo harangaye naho indi yari umukara.
Gusa zose zari nziza cyane ariko namuhitiyemo umukara. Byibuze wo ntabwo ukabije kuba mugufi.
Yaremeye ko ari yo ari bwambare


*Amy:* none se niba umpitiyemo uyu mukara wowe nta kuntu wakambara uyu mutuku? Ukuntu uri inzobe rwose yaba ikubereye cyane pee


*Sarah:* umva Amy, uri kwigorera ubusa rwose kuko kuva kare nakubwiye yuko nta gahunda yo kwambara ikanzu mfite uyu munsi muri ibyo birori.


Yahise anyicara iruhande maze ya kanzu ayinaga mu maso arandebaaaaaaa


*Amy:* hanyuma se utekereza ko kugenda wambaye igipantalo kinini na t-shirt ari byo biri bukurure Stephen?


*Sarah:* umva cherie wanjye. Niba koko Stephen ankunda azankunda uko ndi niyo naba nambaye ubusa buri buri ntibatuma anyanga


*Amy* shahu uri agateramujinya wowe. Ngaho reka nitegure tutaza gukererwa


Nahise nikiriza nuko mu gihe agiye mu myiteguro nanjye nabaye nirambitse ku buriri ndiruhukira.


*********


Amy araberewe neza neza ndetse rwose ateye kurangarirwa pee. Iyi kanzu wagira ngo ni we bayipimye mbere yo kuyidoda rwose. 


*Sarah:* sha cheri wawe ntabwo ari bugukureho ijisho uyu munsi kubera ukuntu wambaye ee.


Yanyiciye akajisho nuko ambwira kugenda maze tugana aho ikirori kiri bubere


Hari abanyeshuri benshi cyane, umuziki na wo si mubi gusa birasakuza cyane. 
Numvaga biri kumena insina z’amatwi. Impumuro y’inzoga zinyuranye na yo ndumva ikabije, abantu babyina na bo ndabona rwose birekuye bitarabaho, ibyahoze binshimisha kera ubu ndi kubona rwose bitanejeje na gato nubwo naje.


Kuva data yapfa, kuva uwo munsi ubu imyaka itatu irarenga, nari ntarasubira mu birori nk’ibi. Nahise nibaza nubu icyo ndi gukora hano, ndabona hano hantu rwose atari aho ngomba kuba ndi, ndumva nahita nigendera nkahava neza neza


Narikanze ubwo Amy yamfataga ku rutugu


*Amy:* ese ko mbona wikomeje, wagerageje ukirekura koko? Ngwino nkwereke


Yahise anjyana kuri comptoir, ndushaho kumva ntashaka kuba ndi hano


*Sarah:* ariko ntabwo njya nywa…


Yarandebye yikoma mu mashyi arimyoza 


*Amy:* ntacyo niba utanywa ariko nizere ko utari bwange no kubyina.


Ariko se mwa bantu mwe ubundi koko kuki nemeye nkaza muri ibi bintu nari narahakanye kuzasubiramo ra?


*Amy:* irekure yewe nibwo uri bwumve umerewe neza.


Naramukurikiye amfashe ukuboko nuko tugeze hagati arandekura atangira kubyina, n’abandi bari batuzengurutse barimo babyina


Nanjye nagerageje kwinyeganyeza buhoro buhoro nuko Amy abonye ko ndi kwirekura amfata ukuboko maze ndamureka tujyana mu muziki neza rwose. Nabanje kwikura mu mutwe ibindimo, nirengagiza abanzengurutse maze numva umuziki utangiye kuryoha


Sinzi igihe twamaze turi kubyina ariko byarandyoheye
Nyuma Amy yamfashe ukuboko anjyana hirya, noneho hari ahantu hari abasore, bose baramwitegereje nuko mbona asimbukiye umusore umwe muri bo amusoma ku munwa. Ubanza ari we mushuti we
Yahise amunyereka turibwirana, ni umusore mwiza rwose
Nanjye aho ndi numvise ikiganza menyereye kinkozeho ndahindukira mbona ni Stephen. 
Naramusekeye nari nishimiye kumubona. Yansomye ku itama


*Stephen:* birantunguye kukubona ahantu nk’aha rwose


*Sarah:* wahora n’iki ko ari Amy wanzanye


Yahise amfata ukuboko nanjye ndamukurikira maze tunyura mu bantu tugana aho kubyinira maze arahagarara


*Stephen:* nshaka ko umbyinira Sarah


Yahise yigira inyuma buhoro arahagarara arandeba nanjye ndahagarara. Mubyinire cyangwa tubyinane?


Yarandebye nanjye ndamureba. Ubundi se kubyina ni iki? Nahise musunika ngo yigire inyuma buhoro ubundi abashe kundeba neza
Nahise nzamura agapira nambaye nkazirikira munsi y’amabere neza, inda yose iri hanze mpita mbona biramutunguye.
Nibwo nahise ntangira kumwereka ibyo nzi rwose, ndamubyinira ntitaye ku bandi bandebaga ahubwo amaso nari nyahanze umusore ushaka kundeba mbyina kandi nagombaga kumubyinira koko bikamurenga. 


Naramubyiniye nkajya nyuzamo nkamusatira, ariko simukoreho, nkamusundira nkagera hasi, ubundi nkahindukira nkamubyinishiriza ikibuno meze nk’ushaka kukimukubaho, mbese nshaka kumuha ibyo yansabye


Yahise aza aranyegera, ahambura umupira nari nahambiriye ubundi arankurura turasohoka, tugeze hanze ahita ampereza casque ariko nanga kuyifata ahubwo ndamureba. 


*Sarah:* ntabwo ndashaka gutaha


Yahise anyegera anyambika casque bimeze nko ku ngufu ubundi yurira moto ategereza ko nurira nanjye.


*Stephen:* utampatiriza kuyikuriza ku ngufu


Naruriye nuko na we ahita yatsa moto maze turagenda, mbona agannye mu nzira ijya iwacu. 


Tugeze iwacu yaraparitse nuko mva kuri moto nkuramo casque ndayimuhereza


*Sarah:* wansobanurira impamvu y’ibi byose?


*Stephen:* ntabwo nari gushobora gukomeza kwihanganira abasore bakurebaga bitegereza umubiri wawe rwose. Umunota wiyongeragaho wanzamuriraga ifuhe nanjye ntazi aho riturutse pee. 


*Sarah:* ariko narumiwe neza neza. Unsabe kukubyinira nyuma uti vuga uvuye aha?


*Stephen:* sinari nzi ko uri bubyine muri buriya buryo bukabije kuba sexy rwose pee


*Sarah:* wafushye?


*Stephen:* biteye ubwoba


Yoo. Disi burya ankunda byo gushaka kunyiharira.


Yahise anyiyegereza nuko aransoma


*Stephen:* ndatashye rero


*Sarah:* wabanje ukagera mu nzu se?


*Stephen:* nakaje ariko nkurikije ibimaze kuba, ndumva noneho ntabasha kwihangana pe. Reka ngende ni byo byiza


Yahise agenda nanjye nuko ninjira mu nzu, maze gufungaho numva umuntu amvugishije


…: Uvuye hehe?


*_Ashobora kuba ari nyina. Ibaze iyo yinjirana na Stephen noneho. Agace ke 26 ntikazagucike_*


*

Comments

Manishimwe clementine: Wawuuuu ubwo yirekuye nisawa kbs