logo

NEW TALENTS

Stories Group

ITUNDA RY'ABUJIJWE EP47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.




*_Nyuma y’amezi 2_*


_SARAH_


Uyu munsi hashize ukwezi mbana na David byemewe n’amategeko nyuma yo kubihamiriza imbere y’imiryango yose iteranye.
Iyo nshubije amaso inyuma siniyumvisha ko ibyo ndimo ari ukuri kuko hari igihe nkeka ko ndi mu nzozi.
Byatangiye ntabarwa na David ntabizi ko ari inshuti ya mama, gusa ubwo nabimenyaga byarantunguye
Nahise mbona ko iri ari *ITUNDA RYABUJIJWE* kandi nubwo igihe cyose ryari ribujijwe ntigeze ndiryaho, sinabuze kubyifuza no kubigambirira mu mutima, ndetse nanumvaga nshaka kurirya nashaka nkarisangira na mama, ariko byarangiriye mu kuririgata gusa, sinashunnyeho


Umunsi narishunnyeho ryari ryamaze kuzirurwa kandi rwose ryarandyoheye nubu iyo nibutse kiriya gitondo numva muri jyewe ibintu byivanze.


Uyu munsi ubwo nari muri stage, nibwo nabonye mugenzi wanjye dukorana aje aho ndi afite ibahasha mu ntoki ambwira ko ari iyanjye.


Namubajije aho iturutse ambwira ko izanywe n’iposita maze ndebye mbona yanditseho ko iturutse muri Maroc.


Nibajije umuntu tuziranye uba muri Maroc numva ntawe maze ndayibika ndaza kuyisoma nintaha.


Sinatinze gutaha nuko ubwo nageraga mu rugo nabanje kureba umwana uko yiriwe kuko ubu nsigaye mfite umukozi umurera maze kumusuhuza no kumuganiriza akanya gato ni bwo nihinnye mu cyumba maze nicara ku buriri mfungura ya bahasha ngo nsome.


Ariko nkiyifungura, nahise nsa n’ubonekewe kuko umutwe wayo wavugaga ngo 


*Ndacyariho sinapfuye*


Nahise nihutira kureba uwayanditse nsanga ni Stephen. Mana yanjye.
Stephen ntiyapfuye? Gute se kandi jyewe naramwiboneye koko kwa muganga? 
Ahari reka nsome ibyo ndi kwibaza ndi bubibonere igisubizo


_Reka mbanze nkwifurize urugo ruhire na David. Ahari uri bunyite umugome, uri bunyange, uri bufate abantu bose nk’abagome ariko numara gusoma iyi baruwa ndabizi biri bugushimishe_


Ngo iki? Ubu se we atangiye ate kandi iyi baruwa? Reka nako nkomeze nsome numve


_Ubwo navaga gukora stage, ndavuga umunsi nkoraho impanuka, narakumvise wowe na Amy ibyo wamubwiraga yuko wakunze umufiyanse wa mama wawe. Ndetse nakumvise wivugira yuko jyewe unkoresha ngo wikuremo unibagirwe David. Byarambabaje nuko ngenda ntazi aho ngana gusa mu mutima wanjye nibazaga ibimbayeho, nkibaza ukuntu twaryamanaga nzi ngo uri kwishima naho mu mutwe wawe hibereyemo David. Byarambabaje ndetse cyane, numvaga ubuzima bwanjye ntacyo bukivuze_


_Ubwo navaga muri koma nasanze muganga ari we undi iruhande gusa, ambwira yuko nta muntu n’umwe urangeraho niko kugambana na we ngo avuge ko napfuye. Nibwo nahise nandika rwa rwandiko mwabonye, ruvuga yuko nimpfa umurambo wanjye uzahabwa ishuri ryacu bakajya bawigiraho abiga ubuganga. Byose nabikoreye kugirango umenye ko napfuye maze ubeho ubuzima butantekereza_


_Muri make, uretse muganga n’umuyobozi wa faculte ya medecine ntabandi bantu bazi yuko ndi muzima muri icyo gihugu. Ubwo bavugaga ko bajyanye umurambo wanjye, nibwo banjyanye ahandi ntegerwa indege nza kwivuriza neza muri Maroc, maze gukira nkomeza stage ubu ndi gukora masters muri gynecologie_


_Ni byinshi nakubwira, ni byinshi uri kumva ari inzozi cyangwa ikinamico, gusa amakuru yawe yose nyakurikirana umunsi ku wundi. Nanejejwe nuko umwana wacu wamwise Stephanie, sinari nzi ko wari utwite impanga. Nemeye kugenda ngo ari wowe nanjye tugire amahoro. Ndabizi wowe na David murakundana kandi mubanye neza. Nzagaruka mu mwaka utaha ndangije masters kandi ku ishuri banyemereye ko nzahita ntangira kwigisha ndetse nkanakora muri bya bitaro bari kubaka_


_Unsuhurize abanzi bose ubabwire ko nahisemo kubajya kure ngo buri wese abeho uburyo bumunejeje, kandi umbwirire David ko ntazamuteza ubwega ku mwana wanjye yamaze kwiyandikishaho, nzabimwubahira ndetse nzabimwitura, ni umugabo nyawe, wemeye kukwakirana n’umwana wanjye akanamwiyandikaho nka se imbere y’amategeko_


_Reka ndekere aho, ibisigaye tuzabiseka ningaruka, kuko ubu byose ni amateka. Iyo foto ni umukobwa turi gukundana, ni umwarabukazi, ndamukunda na we arankunda. Ubane na Rugira_


Namaze gusoma ibaruwa amarira ari gutemba. Ku ruhande rumwe yari amarira y’ibyishimo ko Stephen akiriho ariko ku rundi yari amarira y’agahinda, kuba yari agiye kubura ubuzima kubera amagambo yumvise mbwira Amy.
Namaze kuyisoma numva naniwe, gusa nejejwe nuko akiri muzima. Nuko ndasinzira, ubuzima burya nta formule bugira kandi iteka buba buduhishiye byinshi.




*Warakoze gukurikirana iyi nkuru yanjye, ndizera ko wakuyemo amasomo menshi*


*IHEREZO*


Reka ngushimire nanjye. Aka ni ko ka surprise nifuzaga gusorezaho iyii nkuru, ni yo mpamvu mutigeze mubona hazamo ikiriyo cya Stephen cyangwa gusura imva ye, ni uko atari yarapfuye. Ariko birasobanutse ubu noneho. Iyi nkuru igusigiye iki??


**
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments

Manishimwe clementine: Ohh my god ness mbega gusa ndishimye pe nijyiyemo Ibintu byinshi bitandukanye pe