
==ROMANTIC HOUSE==.{ Episode 1}.Author: Chris nandi Ishimwe..Dutangiranye ijwi ry'umugore tutabona agira ati: Inzu ngari cyane y'inkuta zibengerana, Ibikoresho bya Zahabu bitatse iyo inzu, Ibyumba by'ubwisanzure bigari cyane birimo burimwe cyose, kuryama kubitanda bya Zahabu kandi bigari rwose, Kwicara kumeza iriho ibiryo by'amako yose na Divayi z'ubwoko bwose, Hanze mu gipangu cy'ubusitani na Pisine irabagirana, Imodoka z'agaciro ziparitse. Izo ni inzozi za buri mugore wese wibwira ko aricyo gisobanuro cy'urugo rwiza yakabaye agira...Uwo mugore arakomeza aragira ati: Reka mbabwize ukuri kuri experience y'imyaka itanu mfite, ibyo maze kuvuga mukanya, biri kure y'ukuri. Ariko se wabikura mu ntekerezo za muntu? Oya..Arakomeza aravuga ati: Ariko kure y'izo nkuta za za Zahabu nibyo by'agaciro byo mu ndoto gusa, Hari Inzu idasanzwe. Inzu nto cyaaaane uyirebeye inyuma, ariko ikaba ngari cyane uyirebesheje amaso y'umutima. Ni akazu gato cyane ariko kubakishijwe Imbamutima. Iyo nzu iritaruye cyane, ikijwe n'ubwiza bw'ikiyaga n'ibimera byiza by'amako. Yubatswe mu mutuzo, Buri Gikoresho cyose kiri muri iyo nzu gisobanuye urukundo. Iyo nzu niyo gisobanuro kigari cy'urugo nakabaye nararose mbere. Yitwa Romantic House..Uwo mugore watubwiraga gutyo ahita akanguka. Yararyamye asinziriye. Agifunguye amaso abona umucyo wa kazuba ka mugitondo umurika uciye mu idirisha ugera mu cyumba aryamyemo , cyuzuyemo utuntu dutandukanye. Yumva amajwi y'inyoni hanze. Arebye kuruhande kuburiri aryamyeho abona akandiko gato cyane. Agafashe abona hariho akagozi. Ako kagozi aragakurura, abona ni akagozi karekare gafite aho kagana. .Asoma ibyanditse kuri ako gapapuro: "" Liana, ikindi gitondo cyiza cy'umugisha. Ubu ugize imyaka 34 n'amazi 5 n'iminsi 12. .Umugore turamumenye yitwa Liana. Ni umugore mwiza uri Natural cyane.Liana arakomeza arasoma ati: Ngaho gerageza turebe, haguruka unzanire ako kandiko, ako kagozi kariho niko Muyobozi wawe. Ndagukunda. Hariho ni Signature..Liana ako kandiko karamutangaza maze arabyuka. Yambaye akanze ndende ariko yorohereye cyane bararamoLiana aratambuka akurikira ako ako kagozi uko bamubwiye. Gusa aragensa adafite imbaraga adandabirana. Birasa nkaho afite ikibazo tutazi. Hari n'udukovu afite tugiye tumuriho duto duto dutandukanye...Abwo agenda mu mbaraga ze nke afite akurikira ako kagozi. Gusa arumva anezerewe muri we, afite ibyishimo kumaso.Akurukira akagozi, muri korodoro, kagera muri salo abona karakomeza gasohoka, nawe arakomeza arakurikira arasohoka agera hanze. Hanze hari ikirere gitangaje giteye amabengeza kukireba. Ikirere cy'imwimerere. Hakurya hari imisozi myiza iriho ibihwinga. Munsi yaho ari naho iyo nzu y'ubatse n'ikibaya cyiza nacyo kirimo ibihwinga, hirya gato hari ibiti by'iza, iruhande nanone gato hari ikiyaga. .Liana abonye aho hantu ukuntu hamaze, hari nature gutyo biramurenga. Ako kanya yumva aga firimbi kavugira iburyo bwe. Ahindukiye abona Umusore wicaye , imbere ye hari akameza gateguweho Breakfaste, kurundi ruhande rw'uwo musore hari imbabura iriho ipanu arimo gutekaho umureti.Umusore avuga yatuye cyane ati: Liana ntabwo urangezaho akandiko kanjye. Kandi twumvikanye.Liana aramusubiza ati: Ndimo kuza Xander..Liana arongera areba ako kagozi maze aragakurikiraaaaa agenda gake gake. Agaze hagati yaho avuye naho agana, asa n'ubuze balance agiye kugwa hasi, Xander ahaguruka vuba vuba aza yiruka yihuta cyane aramuramira Liana amugwa hajuru.Xander ati: Nizere ko Igikomangomakazi cyanjye kidahungabanye?Liana ati: Meze neza..Barahaguruka.Liana amureba amusekera ati: Love!Xander ati: banza unzanire urwo rwandiko rwanjye urungezeho..Xander agaruka kwicara no guteka umureti arimo ateka. Liana akomeza kuza agenda gake akagozi abona kagarukiye kumeza gafashe mu mugati wandikishijeho breband ngo"" hari ubuzima igihe uhari""" Liana amaze kubisoma areba Xanger. Xander amukomera amashyi ati" Bravoooo urabikoze. Liana biramurenze.Xander ati: Ngaho icara..Liana aric...
Ibihe...