Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE 🏡🏡
( Episode 20)
Duberuka, Jack atunze Xander imbunda, ashaka gutwara Liana. Jack abaza Liana niba aza bakagenda kuneza cy bakagenda aruko amaze kwivugana Xander
Story by Chris Nandi Ishimwe
Liana arabireba ubwoba buramwica biramucanga.
Xander aramureba azunguza umutw asa n'umuhakanira ko atagomba kwemera kuva aho akagenda
Jack nawe ahanze amaso Liana aramubwira ati" Liana urajya imbere tugende? Cyangwa mbanze nivugane iyi ngegera
Xander at" umva ntabwo ukura umugore wanjye hano
Jack aramuseka akora mu mbarutso, Liana arabibona ko birangiye agiye kuraswa , maze aza hafi asa n'uwemeye kugenda.
Xander ahita amufata akaboko ati" Liana ntaho ujya
Liana ati" Xander ntintabikora barakwica
Xander ati" kabone niyo napfa
Jack arabaseka ati" ariko se mwavuye mu bugoryi bwo kwigira Romeo na Juliette! Liana wowe wibagiwe gute ko uri umugore w'Umugabo
Xander ati" urwo rugabo rutigeze rumenya agaciro ke ruragahambirwa.
Jack ararakara ahita amukubita ikibatira cy'imbunda, kumunwa, Xander acika igisebe kumunwa
Jack afata Liana akaboko, Xander nawe aramufata aramukomeza.
Jack ati" wakigoryi we ndagushyiramo urusasu.
Liana ati" Jack wikora ibi. Wagige ukabwira Alpha ko ntakimukeneye?
Jack ati" uriya ni Umugabo wawe imbere y'amategeko
Jack ashaka gukurura Liana, Xander afata Jack batangira guhanagana. Liana arabibona ko bibaye ikibazo. Ashaka icyo akora muri uwo mwanya biramucanga
Uko jack na Xander bagahanganye, isasu riravuga
Liana arikanga. Ninde urashwe rero. Liana afite ubwoba bwo kumenya urashwe hagati yabo ninde ko barwanaga barwanira imbunda
Abona Jack arahagurutse, Xander asigaye hasi agaramye niwe urashwe mu rubavu. Liana agahinda karamwica biramurenga.
Agiye gusanga Xander hasi, Jack ahita amufata n'imbaraga nyinshi ashyira kurutugu aramusohokana kumbaraga aterera inyuma mu modoka aramuhambira amaboko maze aramujyana
Xander asigaye hasi ameze nabi cyane amaraso ni menshi
Umuhanda wose Liana agiye arira. Arahambiriye ntacyo yakora uretse kurira.
Liana ati" muri abagome.
Jack ati" ni wowe wazanye amananiza
Liana ati" ntabwo wagombaga gukora biriya
Jack ati" umva kiriya kimara nicyo cyahatirije
Liana agahinda karushaho kumuzonga imbere muri we yibaza ati" Xander wanjye ntunsige ngo upfe
Jack ati" byakire araza gupfa.
Liana ati" basi kata dusubireyo tubanze tujye kumufasha tumunyane kwa Muganga ndemera kujyana nawe kuneza
Jack aramuseka ati" uremera kujyana nanjye kuneza kandi ndimo nkujyana
Liana ati" Ndakwinginze jack byibura ba Umuntu
Jack ati" ndiwe
Liana avugana agahinda gakomeye ati" araza gupfa
Jack ati" ubundi se ubuzima bw'umukene nkuriya bumaze iki?
Xander aracyari hasi ameze nabi. Hashize akanya Maritha yinjiye mu nzu amusanga hasi, maze yihutira kumwegera ngo arebe icyo yamufasha
Tuze kurundi ruhande kuru lucas na Diane barimo gukora sex yabo. Bararangiza bose bagwa agacuho
Lucas ati" urakoze cyane.
Diane ati" ese ko tujya tubonana gutya guza ibyacu bizaba ibihe?
Lucas ati" ubwo urambaza iki?
Diane ati' ndakubaza amaherezo y'ibi bintu?
Lucas ati" ushaka ko se birangira?
Diane areguka aricara mu gitanda atj" nonese tuzakomeza tujye turyamana gusa.
Lucas nawe arabyuka
Tugaruke kuri Liana na Jack baracyari mu muhanda bagenda. Liana yarize amaso aratukura. Amarira agera. Naho akama
Jack ati" ni gute ubundi wisanze uba ahantu nkahariya?
Liana akamureba gusa ntavuge
Jack ati" Koko mabuja nkawe warurenze wisanga uba ahantu nkariya !
Liana agaceceka gusa
Kurundi ruhande, Alpha aricaye muri salo, arimo kunywa wine arategereje. Ategereje kubona Liana agaruka.
Hashize akanyaaaa abona Jack azanye Liana barinjiye mu nzu. Alpha abona Liana aramwitegereza cyaneeee., akanyamuneza kaza kumaso , arahaguruka agenda asanganira Liana amureba cyane mu maso. Asa nkaho yaramukumbuye cyane
Liana we afite uburibwe n'agahinda gakomeye mu mutima.
Alpha ahagarara imbere ye aramwitegereza cyaneeeee
Alpha ati" Liana!
Liana ati" wivuga amazina yanjye.
Alpha amukora mu maso. Liana arumva yaruka.
Alpha ati" uzi amajoro namaze ntasinzira ?
Liana ati" Birakureba
Alpha ati" wivugana nabi rukundo rwanjye
Liana ati" ntanarimwe nigeze mba urukundo rwawe
Alpha ati" Liana , harj amakosa nagiye nkora ndakubabaza, ariko suko ntagukundaga. Kuva wava muri iyi nzu. Igihe cyanjye cyose nakimaze nkushakisha. Ntasegonda ryaciyeho ntagushaka.
Liana aramureba gusa.
Alpha akomeza kumukorakoraho ati" nshimye Imana itumye nongera kukubona
Liana ati" ntabwo nigeze nkugarukira.
Alpha ati" Liana ubwo burakari ufite bugomba gushira. Ahubwo mbere ya byose genda ubanze woge, hanyuma uze kurya ibiryo byiza twaguteguriye. Nyuma uruhuke. Nyuma yo kuruhuka nzi neza ko tuza kuganira neza.
Liana aramureba gusaaaa
Alpha ati" Liana mugore wanjye mwiza, wagarutse mu rugo iwawe genda uruhuke!
Liana arahindukira areba hanze arongera areba Alpha ati" ntabwo kuruhuka kwanjye kwiza kuri hano
Alpha ati" wireba hanze kuko ntiwasubira iyo uvuye.
Liana ati" sinkeneye kuba hano
Alpha ati" hano niho iwawe wa mugore we. Ndi Umugabo wawe sinakwemera ko wongera kwangara ukajya kuba mu buzima budasobanutse.
Kurundi ruhande Lucas na Diane bari hanze.
Diane ati" Lucas menya ko ibi bitazakomeza gutya
Lucas ati" Vuba ndakubwira dutegure ibyo kubana kwacu.
Lucas ajya mu modoka
Diane ati" Umva se uze kumpa amakuru, Liana naba yagarutse ?
Lucas ati" yego
Lucas yatsa imodoka aragenda.
Tugaruke kwa Alpha. Abakozi barimo gutegura amafunguro kumeza.
Liana we ari muri dushe arimo koga
Gusa yuzuye agahinda gakomeye. Amarira ni yose. Ndetse no koga ngo asoze byamunaniye. Arimo kwibika gusa ukuntu Xander yarashwe adashaka ko batwara Liana. Aribuka neza uko bari bimereye ubuzima baribafite bworoheje ariko butangaje! Acika intege yicara hasi muri dushe ararira cyane, umutima we urimo gushengurwa.
Muri uwo mwanya mama Liana ageze aho mu rugo
Alpha aramwakira amuha ikaze
Mama Liana ati" urakoze Alpha kuba ubashije kongera kubona Umugore wawe. Ese ameze neza
Alpha ati" ameze neza. Arimo koga mukanya agiye kuza
Mama Liana aricara bategereza ko ava muri dushe akaza
Udacikwa na Episode 21
Comments