Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
❤️❤️ ROMANTIC HOUSE🏡🏡
( Episode 24)
Story by Chris nandi Ishimwe
Liana aracyaganira na Mama we mu nzu.
Alpha ari hanze arikumwe na Jack ahagaze iruhande rw'imodoka ze zose z'amoko.
Jack ati" uratekereza Mama Liana n'Umugore wawe barimo kuganira ibik?
Alpha ati" Mabukwe ni Umugore ukuze uzi icyo bita kubaka
Jack ati" nubundi bivuze ko ibyo Liana byose yavuga atamwumva
Alpha ati" Mabukwe ni Old woman kandi w'umuco wa kera
Jack ati" wagize amahirwe yo kugira mabukwe nkuriya
Alpha ati" Ariko nubundi nibyo Umugore aba agomva Umugabo kandi akaganduka muri byose
Jack ati" ariko turi mu isi yahindutse
Alpha ati" ndabizi, ariko uko yahinduka kose ntabwo igomba guhindura Umuco kamere
Baraseka
Jack ati" nonese wizeye ko Liana azakugarukira wese ?
Alpha ati" azanyumva ndabizi. Kubera umutima w'abagore ururoshye cyane
Jack ati"byarahindutse
Alpha araseka ati" Umva Jack, amatwi y'abagore aba ari amwe ntabwo ahinduka. Amagambo meza arahagije guhindura byose muri we . Ikindi kwifuza kw'abagore guhora arikumwe, barahinda kandi bakunda ibintu pe! Rero Liana ngiye kuzamuha byinshi. Azibagirwa mukanya gato nkako guhumbya
Tugaruke mu nzu. Liana na Mama we ikiganiro kirakomeje.
Mama Liana aravuga ati" Mwana wanjye impamvu utarimo kubasha kubaka muri iyi.myaka 8 yose umaze , nuko washatse kwigira Feministe
Liana ati" Mama ibyo wambwira byose..
Mama Liana amuca mu ijambo ati" i byo rero nibyo ndimo kuvuga bituma ugira umutwe ufunze
Liana ati" Mama , kubaka uko urimo kumbwira byarutwa nkabireka
Mama Liana aramureba ati" Ujya umbabaza wagira ngo ntabwo uri Umukobwa wanjye! Uretse kwigiza nkana, ni abagore bangahe wabonye bafite ubuzima nkubu ubayemo buhenze ? None wowe uba heza, wambara neza , urya neza uba mu nzu nziza, ugenda mu modoka ihenze. Warangiza ukugira nabi ngo umugabo yaguciye inyuma cyangwa ngo hari igihe aguhohotera ! Gute se mugihe uba muri ibi byose !
Liana areba mama we atangaye ati" abagore naho duphira rero. Kubona ko umugabo azaguhahira , akakwambika agatuma utura heza, maze ukumva ko Umugabo ari uwo. Mama naje gusobanukirwa ko ibyo bitandukanye. Urugo rwiza ntabwo rugirwa nibyo
Mama Liana ati" ariko uzi abagore hanze aha barimo kurira mu bukene?
Liana ati" Ikibazo si ubukene.
Mama Liana aramuseka
Liana arongera aribuka umunsi umwe, ari ni joro. Yararyamye ari saa sita z'ijoro. Alpha ayo masaha ntiyari yagatashye.
Saa munane nibwo yinjiye mu nzu. Aza mu cyumba akuramo ibyo yambaye maze aza mu buriri. Liana yararyamye yisinziriye.
Alpha yahise amukangura
Liana arakanguka ati" Umeze ute urambaz iki?
Alpha ati" ngo ndakubaza iki?
Liana ati" Reba aho amasaha ageze kandi ndashaka kuruhuka.
Alpha ati" ndagushaka
Liana ati" njye ntabwo mbishaka
Alpha ati" ukaba urampakaniye se?
Liana ati" nkubwiye ko ntameze neza
Alpha ati" ariko njye ndagukeneye
Liana ati" wandetse koko! Niba nkubwiye ko ntameze neza ntabwo wabyumva?
Alpha aho kumwumva yahise atangira guhatiriza kubikora kumbaraga. Liana aramurwanya ariko Alpha aramuhondagura amurusha imbaraga aramusambanya kumbaraga. Amufata kungufu kandi ari Umugore we. Kandi anarangije ntiyamuretse, yarongeye aramukubita anamutwikisha buji. Uko yaramaze igibe abikora.
Liana amaze kubyibuka amarira yuzuye kumaso
Mama Liana ati" ubu wambwira impamvu mu myaka 8 yose utarabyara? Ese ubundi wibwira ko agaciro kawe hano igihe utarabyarira Umugabo ari akahe?
Liana ati" niba agaciro kanjye kabonekera mu bana gusa se, ubwo kubaka byaba bimaze iki?
Mama Liana ati" ubundi se ufite ikihe kibazo gituma utabyara?
Liana avugana amarira ati" Mama iturize kuko ntuzi ibyo naciyemo. Ntagihe ntasamye ariko inda zose zavagamo kubera we
Mama Liana ati" urabeshya.
Liana ati" ubwo ndakubeshya. Niba aribyo ushaka kwizera.
Mama Liana ati" watuje ukagira ubwenge ukubaka?
Liana ati" Mama muri aka kanya nasobanukiwe neza aho ngomba kubarizwa. Namenye neza icyo urugo rwanyarwo kuri njye aricyo. Namenye neza Umugabo wanjye ukwiye kandi nkeneye ngo ninde ?
Mama Liana arikanga ati" utambwira ko urimo guca Umugabo wawe inyuma ?
Liana ati" Oyaaa, ahubwo narasobanukiwe, nabonye Umucyo w'urugo rwanjye nyarwo
.
Udacikwa na Episode 25
Comments